SECRET VOICE EPISODE 24

Twasize police ije ishaka nelly

Reka Dusubire inyuma gato mbere yuko nelly ajya kuri A&B Company

Ubwo akram yaramaze kugenda avuye iwabo nelly nawe yagiye muri cya cyumba yafunze atemerera undi muntu kwinjiramo maze afata agatabo karimo uko yagiye ategura ibyo azakora maze abona kumwanya wambere hariho ko agomba kubona akram yahashyize akamenyetso kamaze ajya kucya kabiri aravuga ati iki nicyo gikurikiye ngiye gutangira mbiyereke sinzahangana namwe mutanzi mugomba kumenya uwo muhanganye ko nelly nagarutse

Ubwo bariteguye maze afata agakapu ashyiramo igikote  nakandi kantu ntahise menya ubwo yerekeza kuri A&B company akihagera ahura na Corey niko kumubaza aho banyiri company bari nawe aramurangira akimara kurenga nibwo corey yakomeje kwibaza aho uwo muntu amuzi biramucanga gusa yasubije amaso inyuma yibuka umuntu wafungishije papa we na allan maze yongera yibukako yacitse gereza ndetse ko atazatuma umuryango we wishima maze ahamagara police abamenyeshako abonye umunyabyaha wacitse gereza nguko uko police yahageze

Reka tugaruke aho twasoreje  nelly yamaze kumva ubuduha bwa police maze ahita avuga

Nelly:well ndabona mwari munyiteguye kurusha uko nabitekerezaga

Breston :ubuse  nelly nkawe uje gukoriki hano

Nelly:ntimwari munkumbuye se nashakaga kubasuhuza ngo nimva hano njye no gusuhuza abasigaye murugo murumva se ntari mbakumbuye

Allan :nelly ndabizi ntacyiza cyikugenza

nelly:ok tuzasubire ubutaha sibyo nshuti zanjye

nelly yasohotse yihuse ikigaragara nuko inyubako yose ayizi maze ajya ahantu azi neza ko nta camera ihaba ahita akora muri kagakapu yambara cyagikote kirekire maze mumaso yambara mask isa nezaneza nkuruhu twumuntu kuburyo uyambara ntihagire umenyako ari mask ukagirango ni isura y’umuntu maze nelly asohoka Yemye ndetse aca no kuba police ntibarabukwa

Tuze ku ishuri rya akram nimumasaha yakaruhuka akram yaragiye afata akaboko paccy maze amujyana ahantu ha bonyine

Paccy :mwana bite ko unkurura bidasanzwe habaye iki ubundi kuki ejo utaje kwiga uzi ukuntu nagutegereje nkakubura kandi ntiwambwiyeko utari buze

Akram :ndabona na dina ahageze ndababwirira rimwe

Dina yaraje arabasuhuza maze nawe aricara          

Dina:love nkuko wabimbwiye mugitondo naje ubu ndibaza ikintu ushaka kutubwira twembi

akram:reka ndeke gutinda nimwe Bizerwa ngira ndetse mukaba nabajyanama banjye  paccy uribuka ejobundi hashije ubwo twaganiraga kucyo nakora ndamutse mbonye ababyeyi bambyaye

paccy :ndabyibuka nonese bihuriyehe nuko wasibye ejo nonese wari wagiye kubashaka?

Dina :buretse ariko akomeze

akram :urya munsi naratashye nsanga mama umbyara ari murugo birumvikana byarantunguye cyane yansobanuriye impamvu tutabanye ndetse ambwira ubuzima yanyuzemo ubwo ntari mpari numva mugiriye impuhwe yansabye ko twahita tujya kubana narabyemeye ejo rero narindi kwimuka niyompamvu ntaje

dina:love nishimiye ko wabonye famille pe kandi ubyumve nkukuri

Paccy :bro nanjye ndishimye nonese mubyukuri utubwije ukuri mama wawe byagenze bite kuburyo na papa wawe mutamenyana?

Akram yababwiye bimwe muzi nelly yamubwiye nabo rwose birababaza

Dina:ndashaka agafoto ke rero ngo ndebe mabukwe

Akram :narimbizi ko muyimbaza niyompamvu hariyo namwibye ndayibazanira

Paccy:njye ndayitwara sinyigusubiza pe

Amelia nawe arikwitegura urugendo ndetse arashaka kurara ahagurutse kuburyo ajyera aho agiye mumasaha yigitondo ndetse arigusezera umuryango ngo agende

Tuze muri supermarket ikoramo belinda na keza akazi kababanye kenshi umukiriya aza kwishyura bamukubise amaso barumirwa

Belinda :Nelly? Ura… Ko.. Riki hano(adidimanga)

Nelly :sinemerewe guhahira hano se ndi umukiriya wanyu ahubwo se ntimwishimiye kumbona ndabona kuva aho nagendeye ntacyo mwabuze daa

Keza:nelly nyine uko imyaka ihita niko ibintu bihinduka rwose ntibyaguma uko byahoze ndabona nawe warahindutse

Nelly:cyane rwose nagombaga guhinduka

Beliu:nelly niba waraje kudusura wazaza tutari mukazi

Nelly:nizereko ubutumwa nohereje bwabagezeho

keza:ariko nelly ubundi urifuza iki Koko watanze amahoro nawe utiretse

Nelly :ninde wakubwiyeko se nabuze amahoro reka njyende buriya tuzasubira

nelly yakomereje ku ishuri doreko yaramasaha yo gutaha  munzira ndabona akram arikumwe na  dina munzira barishkmye ndetse agatoki kukandi ntacyo Bikanga

haraho nageze maze dina arahagarara maze areba mumaso ya akram ubona afite agahinda

akram :love ubayiki koko kombona ucitse intege bikugendekeye bite?

dina:nonese haney kare wakubwiyeko bashaka kuguhindurira ikigo koko ugiye kujyenda?

akram :love simbizi pe gusa ngomba gushimisha mama nimbona  afite impamvu yumvikana nzagihindura

Dina:ok ntakibazo mfite gusa reka ngire icyo ngusaba niba ariyo mahitamo yawe akram sinshaka ko uzahinduka uko byagenda byose uzakorere mukuri ntuzakorere munsi yikinyoma uzakomeze ube akram narinzi ahubwo se ko mama ari murugo waje tukamusuhuza

Akram:kandi koko ntiduherukana

Akokanya batarajyenda nelly wari wabakurikiye rwihishwa ahita aza ahamagara akram , akram nawe arahindukira ati:mama urakoriki hano?

Nelly :naje gufata umuhungu wanjye mbona arikumwe ninshuti nanga kumuvogera ariko kubera urukumbuzi birananiye none birangiye muvogereye

Dina:akram nabyibyiye uyu ni mama wawe pe gusa ni umubyeyi mwiza pe nishimiYe guhura nawe

Akram :mama uyu ni dina ndamukunda nawe arankunda nubwo nziko ibi ataribintu nakabaye nkubwira gusa ningombwa

Nelly :akram ahari nubwo nagira icyo nkubwira ariko nUmva ntarakwisanzuraho bitewe nimyaka maze tutabana

Dina:oya mama rwose ntugire ikibazo uti mama we kandi kuba mutarabanye si uko warumwanze nawe ntayandi mahitamo warufite rero iyo umwanga uba warakuyemo inda  ntuzatinye kumuhana yakoze amakosa kuko ni umwana wawe ndabizi azakumvira

nelly:sha akram yagiye kuguhitamo yabyitondeye uciye akenge

dina:urakoze mama nonese mwaje mugasuhuza mama

Nelly :(mumutima) ni amahirwe ko ngiye kubonana na jesca ubanza aziko tutazahura nanone none abana bacu barakundana ngiye gukoresha aya mahirwe maze mbibe urwango mumitima yabo

nelly na akram barinjiye bajya gusuhuza mama dina gusa kubwamahirwe macye basanze adahari bahita bataha

tuze kuri paccy nawe ari mumodoka na milla baratashye  gusa paccy arajyenda yitegereza ifoto ya nelly 

paccy:sha milla uziko akram yabonye mama we dore namwambuye agafoto ndagatwara pe disi mama we nimwiza

milla:zana ndebe  iyo foto?

milla yakubise amaso nelly habuze gato imodoka ngo ayirenze umuhanda

paccy: sister uyu mubyeyi uramuzi  ko mbona wikanze?

Milla: umva Paccy reka nkubwire ahantu unsiga wowe ukomeze murugo ngwino utware ndumva ntameze neza ahubwo wantiza iyo foto ndayikuzanira murugo

Paccy:koko milla urambwira ko uyu muntu ntawe uzi?

Milla:umva turavugana mukanya ngarutse dusubire ngiye guhagarara aho

Milla Yasohotse mu modoka Paccy ahita ayitwara milla ahagarara kuka restaurant maze yandikira kane ngo ahamusange bidatinze Kane yaraje maze baricara

Kane:bby ko umpamagaye igitaraganya ni amahoro?

Milla:sinzi niba ari amahoro cg atari amahoro

Kane:nonese ikibazo nikihe urabizi sinkunda kukubona uhangayitse gutyo

Milla:kane mfite ubwoba pe ko nelly yaba yagarutse

Kane:nelly wuhe se?

Milla:ntiwibuka inkuru nakubwiye nkiri umwana umuntu wafungishije data na uncle Breston?

Kane:ndamwibuka urumva namwibagirwa nte nonese niwe wagarutse ?wabimenye ute se?

Milla:dore iyi foto nyisanganye paccy ambwiyeko ari  mama wumwana winshuti ye kandi babonanye vuba none kane ndakora iki ngo ndinde umuryango wanjye uriya mugore bitumye nibuka ejobundi hari uwatwoherereje ifoto yumuryango yuzuyeho amaraso none yaba ari uriya mugore

Kane:tuza milla turashaka igisubizo nanjye sinongera gusinzira utaratuza milla niba koko nelly afite abana ugomba kumenya ni uwuhe mwana akunda cyane mubo afite azaba arizo ntege nke ze natwe azapanga dupanga ntiwongere guhangayika bitagutwara umwanya warigukoresha ushaka icyo gukora wowe jyenda winjirire paccy umenye amakuru arambuye nibiba ngombwa tumenye naho atuye

Milla:urakoze haney imodoka paccy yayitahanye ngaho ngeza murugo

Kane :oya buretse tube tugumanye ho umwanya muto

Milla:kane reka tuzashake undi mwanya ubu sintekanye ngeza murugo mbanze mvugane na paccy

Kane yatahanye milla nkuko abimusabye ntahandi milla yahitiye uretse mucyumba cya  paccy

Paccg:eeh milla wagarutse ryari?

Milla:nibwo nkiza akira ifoto yawe nonese akram abana na nyina

Paccy:banza unsobanurire menye impamvu wamubonye ugahinduka kugeza ubwo wibagirwa ko utwaye?

Milla:nabonaga asa numwana twiganye nabuze cyera none nasanze atariwe gusa abantu basa ntacyo bapfana pe

Paccy:eeeh ihangane nyine ntakundi naho ubundi sha yaramwiyeretse amusigira iyi foto ubundi arongera arigendera ntabwo akram azi aho nyina aherereye

Milla:ok naringizengo uzi aho atuye

Paccy:(mumutima)  sha milla ndabibonye ko umbeshye haricyo utambwiye gusa nanjye wihangane ndakubeshye sinamenya icyo ushakira mama wa akram Kugeza igihe nzamenya icyo umuziho

Milla yarasohotse ajya kuryama tuze kuri kane nawe yageze iwe ndetse ari kuri internet  ari gusubiramo neza uko urubanza rwagenze gusa haribyo atasobanukiwe  maze areba number yanditseho sister arayihamagara

 Tuze kuri nelly twasize yinjiye muri cya cyumba maze ubwo yararimo yagiye areba kuri buri foto yabantu ahiga nitegereje neza ahantu buri foto iherereye iriho aka box maze afungura aka allan akuramo indi mask ifite ishusho neza ya allan afungura iya breston naho biba uko harimo mask isa na breston afungura iya belyse nawe biba uko noneho utwo tubox twose tuba turimo mask isa nifoto iri inyuma maze afata yayindi yariyambaye ayishyira ukwayo   maze afata telephone ya tuvugane ashyiramo number ya allan maze arayihamagara  allan nawe ntiyatinda kwitaba

Nelly:ese buriya ntiwarunkumbuye kuburyo uhamahara police  ngo inyakire?

Allan:nelly urashaka iki koko waduhaye amahoro nawe utiretse?

Nelly:ariko se nguteje ibihe bobazo koko brother wanjye wigize intwari harya ngo uriki ijwi ryibanga wowe na breston byabamariye iki se uretse kubatandukanya nimiryango

Allan:uribeshya njye na breston ntakosa dufite niwowe witandukanyije numuryango ukaba ubayeho mubwihisho nelly ubu uba usigaranye imyaka3 ugataha tukakwakirana yombi ariko byose warabyangije

nelly:umva allan ntuzapfe uje kunyakira ndetse nimfa uzareke kuza ku kiriyo cyanjye

Allan:Nelly urwango rukuzuye sinzi aho rukwerekeza gusa siheza

nelly:hhhh ndumva unyitayeho brother wee gusa nashakaga kukwifuriza ijoro ryiza kugiranho uboneko ntakiri mumunyururu mwanyifurije

allan:nanjye rero nicyo gihe ngo umenyeko umyururu wangereyemo ntakiwurimo izina  ryanjye rirera simpigwa nkawe kandi simbaho mubwihisho

nelly yamaze gukupa maze allan ahita ahamagara breston amubaza ibyavuye muri ya mashusho breston amubwirako babonye asohoka hanze ya biro mu mashusho camera Yafashe ariko yagiye agana ahatari camera maze bahita bamubura ntibongeye kumubona

nelly nawe yamaze kuvugana na allan ahita ashyira kakamenyetso kuricyo cyakabiri cyo kwiyereka abo ashaka  guhemukira maze ajya kuri gatatu nabonye ngatungurwa cyane ivugako agiye gutandukanya imiryango ntazatume bashyira hamwe kuko nibashyira hamwe ntazabatsinda maze naho ahashyira ikimenyetso ko aricyo azahita akurikizaho .

nelly imigambi ye arayigeraho raa cg ?nelly yabaziye pe 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *