SECRET VOICE EPISODE 22

Twasize Nelly avuga ngo yagarutse
Dutangiranye na Nelly ari Ku Ishuri hamwe paccy na akram bari
abanyeshuri bari mukaruhuko nawe ari hanze yikigo abitegereza muntoki afite ifoto ya Paccy maze ahita ahindukira yinjira mumodoka akokanya telephone yarasonnye abona Ni Kevin umugabo we maze aramwitaba
Kevin:nelly nibiki ndikubona kiriya cyumba wagishyizemo ibiki ko NGO wahise ugifunga?
Nelly:umva Kevin wikwibaza kubyakiriya cyumba ndetse ntuzanageregeze kukinjiramo.ibirimo ubijye kure
Kevin:umva Nelly ibuka ko ndi umugabo wawe rero ngomba kumenya ibibera murugo rwanjye
Nelly:niba bikubangamiye se twahanye divorce gusa ndi hafi kuzana akram murugo
Kevin: Nelly niteguye kumwakira kuko Ni umwana wanjye kandi Nelly icyo nshaka Ni amahoro mumuryango wacu kandi nunkenera uzambwire kandi rwose pe reka tubake urekere gutekereza divorce
Nelly akokanya ahita amukupa
Tuze kuri milla na Corey bicaye muri restaurant baraganira gusa bisa naho batari kumvikana neza
Milla:umva Corey ibyo umbwira ndabyumva pe gusa niba koko twarakuranye biriya nubwana yaba njye yaba wowe ntanumwe warusobanukiwe ibyurundo nanjye ndagusabye ngo unyumve.
Corey:nubu ndibaza ikosa nagukoreye urabizi imiryango yacu yadushyigikira kuki utemera ko dukundana ko ubizi ko ngukunda kuva cyera.
Milla: ndakumva pe kandi nanjye birambabaza kuba ntagusubiza urukundo umpa ariko nanjye nashidutse nkunda Kane cyane , Corey suko utari uhari njya kumukunda ahubwo nuko ahari atariwowe wagenewe urukundo rwanjye ndagusabye nyumva pe ntabwo nshaka kukwangiriza igihe Ndetse ntukomeze kwizera ko nzagukunda kuko nanjye nkunda Kane cyane.
Corey:none urumva nzajyenda nkatuza gutyo gusa milla ntabwo nshaka kukubura
Corey yahagurutse arakaye maze ahita asohoka milla agerageje kumukurikira abona Corey yamusize maze corey ahita ahitira mukabari .
Kurindi ruhande hari Belinda na keza bari kuganira
Belinda:sha keza nubwo Nelly yakosheje pe ubu nibaza ahantu yagiye niba ameze neza?
Keza:Belinda wibitekereza cyane kuko urabizi ko niyo yava gereza Nelly ntajya ashira inzika urakeka Se azatubabarira njye mfite ubwoba sinzi imyaka yose Nelly amaze ntazi ibyo akora ?
Belinda: keza nanjye ubwo bwoba ndabufite pe ndahangayitse kandi sinzi impamvu numva mbugize vuba aha.
Ku Ishuri rya Paccy na akram barikumwe Ni inshuti magara mbese ntibatandukana aho umwe ari ihasanga nundi
Akram:sha sinzi niba nakwishima sinzi niba nababara gusa buri wese ngerageje kubaza ntakintu ambwira mbese nabuze uwambwira impamvu mama yafunzwe naho papa ari
Paccy: sha akram nukuri birambabaza iyo utangiye kuvuga kuri mama wawe nonese aje wamwakira?
Akram:Paccy iy o mbonye Ukuntu Nyogokuru na sogokuru banyitaho mpita ntekereza noneho abaye mama uko.byagenda. ESE buriya uratekereza mama ari umuntu mubi?
Paccy:akram nubwo tutazi impamvu mama wawe yafunzwe ariko ntamubyeyi uba mubi kumwana kandi ukurikije uko Ubona sogokuru wawe na Nyogokuru wawe wabona na mama wawe Ariko ameze njye sinashidikanya ko ari umuntu mwiza Wenda akaba yarafunzwe arengana cg aribintu bimugwiririye.
Akram:ndumva ndushijeho gukunda mama naza nzamwakirana yombi kandi nzamubera umwana mwiza
Ndabizi ntimwaherukaga Allan na breston reka nabo tubasange bari mubyaro ninkinshingano bihaye zo kuba Hafi abaturage nubwo banze gufata umwanya wubuyobozi ariko usanga agace barimo birirwa bakura ubutumwa ndetse nibibazo abaturage bafite akokanya rero bari gushaka uko bashyira ishami RYA company yabo muri ako gace ariko ikaba arigomba kuzamura imibereho yabaturage muri ako gace mbese ikaba ari iyabo baturage
Bakoze umushinga ndetse babona ubutaka bwo kubakamo nyuma bakora inama nabaturage nkuko Allan yabyiyemeje ko nava gereza azashishikariza abandi kwirinda gukora ibyaha byatuma bafungwa akokanya bari mukiganiro breston yabonye message maze ahita yongorera Allan ko agomba kujyenda byihutirwa
Breston yasezeye abaturage ajyenda mbere bidatinze na allan yasoje ikiganiro maze ari mumodoka ataha hari umukecuru wamwitambitse na Allan arahagarara maze umukecuru aramubwira ari:umwana rwanjye kuri malaika murinzi wacu uko abantu bakugira kose ibibazo wacamo byose ndabizi wanyuze muri byinshi ariko ibirimbere yawe nibyo bibi kurushaho ntuzatume hari umuntu uhindura umutima wawe mwiza wifitiye ngo akugire undi muntu nzi neza ko uri umugabo uhagarara Ku ijambo rye nsezeranya ko utazahinduka

Allan:mukecu uwo ndiwe kano kanya niwe nzaguma kubawe ndabigusezeranyije sinzahinduka
Allan yasubiye mumodoka akomeza urugendo
Bonheur nawe aho yarari kuri mudasobwa we yakiriye message kuri e-mail maze arayifungura uko ari kuyifungura
Allan nawe ageze murugo maze Paccy abahereza envelop ndetse na belyse afite indi munzu ye suwo gusa Becky na Kenny ,Landry bose uzo envelope barazifite Bose bazifunguye harimo amafoto y’umuryango wabo wose uriho amaraso ndetse handitseho ngo nagarutse nizereko mwari munkumbuye.
Tuze mukabari hamwe corey yarari yasinze cyane pe bitavugwa breston nawe ahita ahagera maze amucyura murugo akihagera asanga belyse yataye umutwe
Breston:honey wabaye iki ko mbona ntazi uko umez?
Belyse:akira nawe irebere ubwo butumwa
Breston yamaze kubureba agira ubwoba nawe ariko ntiyabyereka belyse ahubwo amuhumuriza amubwirako ari ugukanga kandi ko we nkumugabo murugo agomba kubarinda
belyse :nonese kuki corey yasinze koko byagenze bite?
Breston : yavugaga ni milla gusa ntakindi sinzi ikibazo afite pe wasanga haribyo batumvikanaho bazabikemura nibakuru kandi baraziranye
Belyse:cg ntibari kumvikana wamugani?
Breston:nicyo nanjye nibaza pe gusa tuzamuvugisha ejo ameze neza tumenye ikibazo afite
Kwa allan nabo baribaza aho ubwo butumwa bwavuye cyane ko na paccy atazi uwabuzanye barabyirengagije bararyama doreko bwari bwije.
tuze kwa oscar yicaye murugo imbere ye hicaye nelly na mama we
nelly :papa rwose ntimungireho ikobazo pe nzamwataho we namurumuna we vicky kandi kuba naracitse gereza nabyo ntakibazo cyane ko leta itakinshakisha
Oscar :nonese akram koko aremera kujyenda?
Akokanya akram yarinjiye yumva amahushuka bavuga ngo aremera kujyenda
Akram :sogoku murashaka kuntuma he rwose ndajyayo mwijyira impungenge eeh ndabona twabonye umushyitsi mumbabarire navuze byinshi
nelly:ntakibazo mwana wanjye disi warakuze cyane pe
Akram:buriya niba uri mwene wacu wasanga waramperukaga kera gusa njye sindi kukwibuka pe
M.nelly:akram tuza tugusobanurire nziko twagutoje gutega amatwi mbere yo kuvuga
Akram :cyane rwose nyogokuru mumbwire nteze amatwi

oscar:akram twarakureze kandi watubereye umwana mwiza wumvira ,umwana buri mubyeyi yakwishimira kugira gusa sitwe twakubyaye uyu mubyeyi ubona ni umwana wacu busobanuye ko ariwe mama wawe ukubyara
akram:yahise ajya mucyumba ubona agahinda kumwishe nelly nawe ajyenda amukurikiye akram akimubona
akram :mama wabagahe kuki watinze kungeraho uzi uburyo nifuzaga kumenya mama umbyara nkamuhobera
nelly:ntarirarenga ndahari ngwino umpobere urukumbuzi rushyire ntabwo nakujugunye nagutekerezagaho isegonda kurindi Ubwo narangije igihano ndumva nagufata tukajya kubana nkumuryango nkakwereka na karumuna kawe urabyemera tujyane?
Tuze kuri Bonheur ari kwitegereza email bamwandikiye bikamucanga maze ahamagara benia nawe araza yihuse
Bon :hari amakuru ufite kuri nelly?
benia :Nelly wuhe se uri kumbwira?
Bon :wibagiwe nelly wazengereje ba allan ubu yagarutse kandi yaje kwihorera dore sms yojereje kuri email
benia yarasomye nawe ubwoba buramwica maze ahita abwira Bonheur ati:turakora iki koko ubu allan na Breston bari mubibazo pe kandi ngo arashaka buri umwe wese wamuteye umugongo
uko bakaganiriye gutyo umukobwa wabo nawe wabaye mukuru yarabumvaga maze ahita akata ajya mucyumba cye atangira kwibaza kumuntu wateye ubwoba ababyeyi be ahita ajya kuri internet maze ashyiramo breston na allan maze bamuha amakuru ndetse abona nibyurubanza byabaye mimyaka myinshi ishize maze aratekereza ati:niba uyu ariwe nelly bavuga koko bafite ishingiro ahubwo ndabafasha iki koko? ariko ngomba kubanza nkamenya iyo sms bamuhaye yacunze ababyeyi baryamye maze ajya aho papa we abika laptop ye
yafunguye machine maze ajya kuri email gusa ntibyamushobokera kuko bamusabye password kandi ntiyarayizi yarahindukiye ajya muburiri araryama
uko baraye bahangayikishijwe na nelly bose gusa nelly we aratuje araryamye arasiniriye mugihe akram we atarasinzira aribuka nyina amubaza niba yakwemera ko bajyana bakajya kubana ntazi umwanzuro yafata gusa arumva yajyana na myina ubundi akumva atasiga nyirakuru na sekuru nanone akongera kwibuka oscar amubwira ati:akram uri mukuru umwanzuro ufata turawushyigikira bwarinze bucya akram adasinziriye maze mugitondo nelly yaje kumureba amubaza uko yaramutse akram abona izo care ntiyazirengeshwa maze aramubwira ati:
akram:mama nanjye ndashaka ko tubana nkumuryango wuzuye gusa nanone niba unyemereye ko umbwira Impamvu wafunzwe ndaza tujyane
nelly:ntakibazo nitugera murugo ndakubwira
akram:oya mama ndava hano aruko wabimbwiye byose
nelly:saw reka nkubwire gusa unyemerere ko ntawundi uzabibwira bizaguma hagati yanjye nawe
akram:ntakibazo mama

nelly:nafunzwe nzira ngo gushinja abantu ibinyoma gusa mwana wanjye ntakibi nakoze hari umugabo wamfashe kungufu ubwo namushinjaga murukiko rero baranyihakanye bose ndetse numutangabuhamya wari uhari yaranyihakanye kuko bari bamwishyuye ngo Ntamvuganire nakatiwe imyaka myinshi gusa kwihangana byo narabikoze kugeza ubwo nahamagaye papa wawe wari waragiye kure nubwo yibwiraga ko namwanze namubwiye ibyambayeho ahageze papa wawe niwe wananiwe kubona ndengana maze ashaka uko twahita tubana ashatse kunshikisha ntibyamukundiye kuko namubwiyeko nubwo ndengana ntashobora gucika gereza cyaneko icyaha cyaba cyimpama niko byagaragarira rubanda kandi njye nshaka ibinyuze mumucyo gusa narakubyaye ndabimuhisha ntiyaraziko ngufite niyompamvu utigeze umubona yagiye ngutwite yagiye hanze yigihugu maze ubwo yagarukaga yasanze narakubyaye ndi gereza gusa ntakintu namubwiye watwawe napapa namama bajya kukurera ariko ubu namubwiyeko dufite undi mwana witwa akram kandi yiteguye kukwakira nawe arashaka kukubona naje atabizi nashakaga ko tumukorera surprise akram mwana wanjye uri imfura yanjye ndagukeneye abamfungishije bamenye ko navuye Gereza none bashobora kunyica bitewe nubwoba ko nabashyira hanze bagahanwa basi nibananyica nzapfa nishimye ko byibura agahe Gato nabonye nakamaranye nawe mwana wanjye.
yarangije kubivuga agahinda kishe akram ndetse yazenze amarira mumaso.
akram:mama wararenganye pe niyompamvu nanjye niyemeje ko ngiye kukurinda nzagufasha ibishoboka ariko ntuzongere kurengana narimwe mama amaboko yanjye yombi arahakubereye mama sinzatuma harukubabaza aribwo nkikubona mama ngiye kubaho kubwawe wampaye ubuzima nanjye nzaguha ubwanjye
nelly:koko witeguye Kubaho kubwanjye mwana wanjye ?
akram:ese ninde waruta mama wumuntu ku isi mama ndahari icyo uzansaba nzagikora nabo bagufungishije ntawuzongera kukubabaza mpari.
like mother like son niko bigiye kumera? Akram afatanyije na nyina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *