Duherukana jesca aje murukiko maze agahana isiri na Nelly ndetse abari murukiko Bose bahindukiye bamureba batungutwa no kumubona yizanye bari baziko yakwepye bamwe batangira kuryanirana inzara bati:nuyu bashakaga gufata kungufu.
Jesca yarakomeje yicara muntebe yagombaga kwicaramo maze bamuha ijambo Niko gutangira ati:ntabwo nje hano nje kuburana nje nkumutangabuhamya kuko nziko ntawundi muntu uzi ukuri kundusha ubuse ndatangirira he ?reka ntangirane namateka yanjye nakuze ndi umukobwa umwe mbana na Nyogokuru niwe mubyeyi nzi kandi niwe byose kurinjye sinigeze nifuza kubangamira ikiremwa muntu narimwe kuko uwo mutima ntiwari uwanjye
Avoca laissa:jesca nibyiza ko ubonetse niwowe uri bukemure izi mpaka urasubiza yego cg oya Allan yagufashe kungufu?
Jesca:yego Allan yamfashe kungufu
Nelly aho yicaye atangira kwishima
Jesca arakomeza ati:nikoko yamfashe kungufu Niko amategeko yabyanzuye ariko sukuri ukonzi Allan yafashije abaturage benshi ndetse nanjye ndimo yavuganiye abarengana niyo mpamvu njye kumufasha nanjye nubwo ibibazo arimo arinjye wabimushyizemo Allan?(amuhamagara)
Allan:karame
Jesca:buri mugabo yagakwiye kuba nkawe kandi uri inyangamugayo Allan unyihanganire kubwigihe cyawe natumye utakaza gusa kuba naratinze sikindi nziko iyo ndeba nabi hari ubuzima bwundi muntu bwari bubigenderemo rero ubu ntacyo nikanga kuko mwaduhaye umutekano dukeneye
Avoca laissa:jesca rasa kuntego amasaha yagiye.
Jesca :nakuze nshaka gukina film cyane nakomezaga kwapplying ahantu henshi ariko ntibamfate nibwo nabonye call bambwirako ningaragaza ko nzi gukina bazankinisha muri film nibwo nahawe role yo gukina mfatwa kungufu ndetse uwabimbwiye wagirango yarazi neza ko Allan ahita aca hariya kandi ko antabara nabikoze nziko ndi gukina yewe nkina neza cyane nanjye nabyiyumvagamo gusa nibajije ukuntu twakinira kuri police ya nyayo kandi nanone nkabona ibintu biri kuba bisa naho ari ukuri sinabitinzeho cyane ko numvaga amafaranga ntacyo atakora numvaga ko bayikodesheje ariko simbone aho camera ziri nibindi bikoresho bikenerwa sinabitinzeho cyane nakoze ibyo nasabwe ndijyendera byaje kumbera ihurizo ubwo namenyagako umuntu nafungishije byari ibyukuri ko burya ntakinaga film nkuko nabibwiwe ubwo avoca laissa yazaga kundeba murugo akambwira byose maze gufata umwanzuro ko ngiye gutangaza ukuri nabonye video imbwirako nimvuga ukuri Nyogokuru yicwa nibwo naje murukiko ntangaza ibinyoma
Avoca laissa:ninde waguhaye akazi ko gukina?
Jesca:hm namwe mwamwibwira kuko yatitiye ndetse ibyunzwe byamurenze aratose ahantu hose ndetse na mukanya ampaye amafaranga menshi ngo nze ngaragaze ko Nelly arengana ariko Nelly uri mubi ibyo wakoze ugomba kubihanirwa uwantumye Ni Nelly ndetse yampaye amafaranga menshi mpita mpungisha Nyogokuru ariko sinatura mu kinyoma byiteka nanjye nkwiye guhanwa ndetse koko ziriya message bavugako Allan yanyoherereje siwe kuko ntanubwo twigeze tuvuganaho nambere
Avoca laissa: watwereka videos baguhaye bagukanga ?
Jesca:cyane rwose ndayifite
Mwayishyiramo mukareba
Nyuma yo kureba video
Avoca laissa: nkuko mubyiboneye dore abasore bashyimuse nyirakuru wa jesca nibo banshimuse mugitondo rero tuzi neza boss wabo ko ari Nelly nyakubahwa igihe Niki ngo umunyabyaha ahanirwe ibyaha bye ndetse nabarengana barenganurwe
Umucamanza :harikindi wakongeraho avoca Brian?
Avoca Brian:ntacyo nakongeraho ibindi harakurikizwa icyo amategeko ateganya.
Umucamanza:avoca laissa haricyo wakongeraho?
Avoca laissa: cyirahari jesca,Landry Kenny ndetse na Bhollah bakoreshejwe ibyaha kugahato ndetse batabizi gusa nibo badufashije kugera kuribi byose ndagirango nabo bagabanirizwe ibihano.
Umucamanza ,umwanditsi nabandi bamuherekeje bagiye munama gato maze bagaruka nyuma yiminota 30
Umucamanza :urubanza rwa Allan na breston rubaye tariki ya 20/07 rubaye mugihe cyamasaha asaga 3 nyuma yuko Allan ushinjwa gufata kungufu akaba amaze imyaka 2 nigice muri gereza mugihano cya burundu yahawe na breston umaze imyaka 2 nigice mugihano cyimyaka 7 yahawe murukiko rwemeje kumugaragaro ko bahanaguweho ibyaha bashinjwaga kuko urukiko rusanze barengana kuko batezwe umutego muburyo batazi bakaba barekuwe ndetse bagahabwa impozamarira yigihe bamaze gereza naho Nelly we wahamye nicyaho cyo kugerageza kubabeshyera akabeshya nubutabera arakatirwa imyaka 20 yigifungo ndetse acibwe amande angana na million 15 ,
Jesca wafatanyije na Nelly ariko bikaba byagaragajwe ko atarazi ibyo akaora aratanga amande ya million 3 nigifungo cyumwaka usubitse
Kenny na Landry nabo barahanirwa gukora ibitemewe namategeko kuba Kenny yara hackinze umuntu ndetse na Landry agafatanya nabashakaga gufata kungufu baratanga amande ya million imwe ubwo umwe Ni ibihumbi 500
Naho aba basore bafatanyije na Nelly barashinjwa gushimuta barakatirwa imyaka 10 namafaranga Million imwe kuri buri wese nuko rutegetswe kandi rusomewe muruhame nonoe kuwa 20/07/2023.
Umucamanza akubita inyunda maze urubanza rurangira gutyo
Allan na breston babakuyeho amapingu ndetse imiryango yabo yihutira kubahobera cyane
Nelly aho ari ari mumarira tayali bamaze kumwambika amapingu
Nibwo Oscar yinjiraga murukiko asanga umukobwa we ibyaha byamuhamye bakubitanye Amaso buri wese abunga amarira mumaso Oscar yaje ameze nkumusazi maze atangira kubaza umukobwa we ibyo abona
Nelly:data umbabarire nkuko nabikubwiye ntuzantererane ngo urekere kumbera umubyeyi
Oscar:ntabwo nzagutererana mwana wanjye gusa sinifuzaga ko ujya ahahantu niyo mpamvu nakubuzaga humura mama wawe ari kuza ari munzira tuzakomeza tukitweho
Allan na breston nabo aho bari nimiryango yabo haje Sonia
Avoca laissa: Allan wikomeza kunshimira dore umuterenkunga mukuru nuyu umukobwa niwe wabijyiyemo byose atumenyera byinshi mubyo twakeneraga rero niwe wakabaye ushimira
Allan:Sonia warakoze cyane gusa ndibaza kuki wabikoze ?
Sonia:nkuko nabibwiye cupra ntibihinduka you know I love you so ntitwaguhanganira ufunze niyo mpamvu nashyizemo imbaraga zanjye ngo nkwegukane.
Allan:ngo ngwiki ariko rwose Sonia yego uramfashije cyane ariko mfite famille
Sonia:ndabona cupra apanitse nakinaga humura gusa nyine ntabwo nabona urengana ngo ndebere gusa congratulation kuri mwese
Breston :birarangiye ngiye kongera ntahe iwanjye nisanzure nkibisanzwe thanks to you guys
Allan:breston nanjye birandenze pe noneho twajya gufata ibintu byacu biri gereza tukitegura gutaha
Cupra:cyane rwose welcome back murugo twari dukumbuye umuryango wuzuye
Bonheur: njye rero na benia tuzahita dusubira iwacu doreko ibyatuzanye birangiye
Nyuma yicyumweru
Bonheur yagiye gusura Nelly kuri gereza
nelly:Bonhe Ni wowe ndabona unsuye urishimye se ko ndi hano?
Bon:Nelly nubu nturumva impamvu uraha koko ?
Nelly: iyihe mpamvu numva se?ko abambaga hafi Bose bangambaniye Bonhe sindi gereza?nimvamo uziko wese afite uruhare kuba ndaha azambona Bose ubahe ubutumwa nzava hano ndi mubi kuruta mbere kandi iyo myaka yose sinzayimaramo hano ndacyafite byinshi byo gukora ubamenyesheko nzaza nica ntazaza mfungisha kandi nubwo nagukundaga ntampuhwe nzakugirira uzajye kure yanjye nawe sinzakubabarira hamwe nababakomokaho Bose.
Imyaka yaratambutse ari myinshi ubu Ni nyuma yimyaka icumi nibwo hasohotse amakuru ko Nelly yacitse gereza gusa buri wese aho yarari yatangiye gusengera uwagize uruhare mugufungwa kwe nibwo basanze nababasore bakoranaga batorotse gereza.