Duherukana ubushize hari amagambo Nelly ari kuvugana na Bonheur ndetse Bonheur arakomeza ati:nelly icyo ndi kukubwira suko nshaka kwihorera ahubwo nuko mpa agaciro igihano nahawe kuko narinkikwiye ikindi kandi sinjyira umuco wo kwihorera niba koko Allan ari bro wawe kuki ushaka ko ahera mugihome?
Nelly:barampangayikishije cyane gusa niba utabirimo ntaribi tubyihorere gusa noneho tugiye kujyahe?
Bonheur: Nelly burya ntagahora gahanze nkujyanjye ahandi hantu uratungurwa ngiye kuguhuza nabashuti banjye
Bonheur yahise yandikira ubutumwa Kenny na Landry ababwira aho bamusanga ndetse ababwirako ari kumwe na Nelly.
Gusa ntibyakunze kuko Nelly nahise bamuhamagara NGO baramu keneye byihutirwa biba ngombwa ko urugendo rusubikwa gusa bemeranya ko bazarusubukura ikindi gihe.
Muri gereza breston yafashe rwa rwandiko Bonheur yamuhereje atangira kurusoma akimara kurusoma yaratunguwe maze yereka Allan nawe atangira gusoma cyane urwandiko rwagiraga ruti:Allan &breston nzi uburyo gereza imera byakarusho uburibwe murimo kubera ko murengan niyo mpamvu turi gukora ibishoboka tukabakura aho ntitwabatereranye ndetse twamaze kujurira ibimenyetso turabifite ntimugire ikibazo kuri Nelly ari hafi kubura umwobo yihishamo rero mushyire umutima hamwe tubirimo vuba murataha.
Barabibonye barishima cyane ndetse bahita bagira ikizere ko bazatsinda bagataha
Tuze nyuma yibyumweru bibiri harabura umunsi umwe ngo urubanza rube
Bonheur arikumwe na Nelly ndetse haraho bajyanye bageze kuri hope hotel baricara nyuma yumwanya haje Kenny na Landry maze Nelly ababonye ubwoba buramwica ashaka guhaguruka ngo agende
Bonheur: Nelly cyagihe tuva kuri gereza nashatse ko duhura nizi Nshuti zanjye urabizi ko habaye ikibazo gituma tudahura dusubira murugo rero twagombaga guhura mbere yuko urubanza ruba rwa ba Allan
Nelly:Bonhe uri kuntungura ibi nibiki uri kunkorera koko uhuriye he naba basore nukuri simbakunda nkunda wowe.
Kenny:ninde se ukubajije niba udukunda wirengagije uburyo watakambye ngo dusubirane
Landry:ubwo nanjye ndabyibaza Nelly buryo iyo imbeba isekera ipusi haba harumwobo igiye kwihishamo nonese urakora iki umwobo wawe bamaze kuwusiba sinzi aho uri buhungire.
Nelly: wibeshye cyane ntabwo muzi ibyo muvuga ubundise urubanza murarushakaho iki ko rutabareba ntanicyo mwarukoramo.
Bonheur:Nelly birazwi ko ariwowe wihishe inyuma yo gufungwa kwa ba breston
Nelly:umaze igihe kingana iki se ubimenye?
Bonheur: kuva nagera ino kandi ninjye wagukozeho iperereza nubwo utarubizi ejo tuzahurire murukiko ndagutumiye nka mushiki wa allan ugomba kuba uhari ukaba umutangabuhamya winsinzi ye.
Nelly:Bonhe ndababaye kumva ko byakozwe nawe gusa ntaho muzankura mbifurije amahirwe masa nimubasha kugera murubanza amahoro.
Landry: noneho uri kudukanga nanjye urwango ngufitiye kuba warankoresheje amahano nkariya witwaje ko ngukunda ntabwo nzabikubabarira urye uri menge
Nelly yahise ahaguruka arajyenda ageze imbere haruwo yahamagaye ati: geregeza avoca laissa ntazagere murukiko kuko nabura bazasubika urubanza cg baruteshe agaciro cyaneko uwajuriye iyo abuze aba atsinzwe rero ntazaboneke nibarusubika nzaba mbonye umwanya wo kongera gupanga ndaguha amafaranga unyaka ariko ukore neza akazi nguhaye arangije kuvuga gutyo arakupa arakomeza gusa yari yashyushye mumutwe yabuze icyo gukora.
Umuryango wa allan na breston Bose bafite ubwoba barasenga amasengesho adashira gusa nanone bafite ikizere ko bazatsinda
Ndetse mugihugu Bose bategererezanyije amatsiko ibyurubanza ruri bube bukeye
Ngo ntajoro ridacya amasaha yarageze urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri ndetse bamwe baageze murukiko bidatinze nimodoka yagombaga kuzana allan na breston yarahageze binjira murukiko gusa avoca laissa ntarahagera batangiye kumuhamagara telephone ye ntiyitabwe abari murukiko batangiye guta umutwe Bonheur yarebye aho Nelly yicaye abona Nelly ari guseka Niko guhita ahaguruka afata ukuboko Nelly amusohora kumbaraga
Maze bageze hanze atangira kumubwirana umujinya:Nelly laissa arihe nziko kubura kwe ubifitemo uruhare wamugome we
Nelly: hhhh Bonheur umuhanga wacu nonese ejo nababwiye ngwiki wibagiwe amagambo nababwiye nti nimubasha kugera murukiko muzaburane ukekako nakwemera gutsindwa gutyo?
Atangira kwibuka mumasaha yabanje yarari munzira aho laissa aribuce imodoka ya laissa ubwo yahageraga indi irimo abasore ba Nelly barayitambitseaze bamusohoramo baramujyana Nelly yarabirebaga maze ahita ahamagara wamusore yahaye akazi ati:noneho mumujyane mumenyeko atazagaruka kuriyi si amafaranga nayashyize kuri konte maze arakupa nguko uko avoca laissa yatwawe
Tugaruke murukiko aho Nelly ari kumwe ma Bonheur.
Bonheur: Nelly nzatuma wicuza inshura 100ibyo ukoze
Nelly:wakabaye warabinyituye ariko kumunota wanyuma uratsinzwe nzahora nkuri imbere igihe cyose rero tujye murukiko Wenda avoca wanyu araza aburane dore namasaha yo kuza kumucamanza arageze atinjira tudahari.
Bonheur byaramucanze ntazi icyo gukora aracyahamagara avoca ariko ntiyitaba ndetse na telephone yahise ivaho ntayandi mahitamo yarinjiye maze aricara yakubitana amaso na Nelly, Nelly akamwicira ijisho abandi kuruhande bamumereye nabi NGO avoca ko ataza kandi amasaha yageze agiye kubona abona umucamanza arinjiye…..
Reka dukomeze murukiko umucamanza yarinjiye ndetse babona avoca ntarahagera batanze iminota 20 yo kumutegereza yabura bakaba baratsinzwe kandi ntibemerewe kongera kujurira kubera ko aribo batanze ubujurire bakaba babuze
Bakomeje guta umutwe bakamuhamagara ariko ntiyitabe muminota 20 bamuhaye hari hamaze gushira 19:37 abantu batangiye gusohoka bumvako nyine urubanza barutsinzwe bagiye kubona babona avoca laissa arinjiye nabaporisi bafashe byabigabo byamushimuse ndetse avoca laissa yinjiye ntakibazo nakimwe afite byabigabo byinjiye babyambitse amapingu ndetse Nelly abibonye ubwoba buramutaha ashaka gusohoka avoca laissa yahise yaka micro aravuga ati:mbere yo kugira ibindi mvuga ndasaba ko ntamuntu numwe uribusohoke hano uwinjira we aremewe ariko ntihagire usohoka mumbabarire kuba natinze cyane ariko byatewe nuko nashimuswe ubwo narindi munzira nza kandi abanshimuse bafashwe baratubwira uwabatumye
noneho Nelly aho yarari yarushijeho kugira ubwoba bwinshi cyane.
Maze ubwo yarabonetse batangiye kubaburanisha gusa mubyibuke ntabwo jesca yarahari kuko bamuhaye ubutumire ariko ntiyaje cyane ko byashobokako baburana adahari akazumva ibyavuye murukiko
Avoca laissa: nyakubahwa mucamanza abakiriya banjye bafunzwe barengana nyuma yiperereza twakoze twasanze ari agatego babatayemo batabizi mpereye kuri breston bavuga ko yariye ruswa ndetse bakagaragaza amafoto atanga iyo ruswa byaje kuvumburwa ko amafaranga ari umukobwa wayamuhaye NGO arashaka akazi ndetse umusore wacu winyangamugayo amafaranga yarayanze ahubwo ayasubiza umukobwa mukuyamusubiza nibwo yamafoto yafashwe ntabwo mbivuga gusa kuko hari video ibigaragaza neza
Laissa yashizemo iyo video ndetse bareba byose uko byagenze
Avoca laissa arakomeza:sibyo gusa na nyirubwite umukobwa washinjije breston ko yamuhaye ruswa arahibereye ngo atange ubuhamya
Bhollah yaje imbere yicara mumwanya wabatangabuhamya akubitana amaso na breston ndetse amarira amubunga mumaso:amazina yanjye ni Bhollah kayitesi byatangiye ubwo narindi murugo umwana twiganaga akampamagara NGO hari icyo ashaka ko mukorera uwo mwana hari yaramfashije twiga cyane akampa bimwe mubikoresho byishuri ntabashaga kubona numvaga rero ko ntacyo ntakora NGO mwiture ubwo twaje guhura maze ansaba ko najya guha amafaranga breston ngo ampe akazi ariko yaranze nkuko uwo umukobwa hari yabimbwiye ko ari buyange ndetse ko azaba ari hafi agafata amafoto maze nzamushinje murukiko ko yampaye ruswa numvaga aribintu bingoye ariko nagombaga kubikora gusa nubwo namushinjije bakamufunga ntamahoro nigeze ngira kuko nishinjaga gufungwa kwinzira karengane
Nelly yumvise ko batangiye kumuvamo Ahita afata telefone yandikira message jesca tutabashije kubona ndetse amwoherereza iya kabiri iriho amafaranga menshi cyane
Jesca aho ari amaze kubona message bamuhaye namafaranga aje ahita afata isakoshi ashyiramo utuntu twingenzi maze asezera nyirakuru aratega aragenda
Ubwo Nelly yavugiye kumutima ati:nubwo iki bakinshyiraho ariko icya Allan ntikingereho
Twakomeje Bhollah yakomeje gutanga ubuhamya arangije
Avoca laissa: nonese Bhollah iyo Nshuti yawe mwiganye yagutumye ninde?
Bhollah: atunga urutoki aho Nelly yicaye ati ni Nelly
Akokanya Nelly nawe yahamagawe imbere
Avoca laissa: Nelly ni wowe watumye Bhollah ngo abeshyere breston
Nelly: avoca wanjye ari munzira aza ntacyo mvuga ataraza
Dusubire inyuma gato Nelly amaze gutandukana na Bonheur ,Kenny, Landry yahise ajya kureba avoca amubwira situation ukuntu imeze amubwirako nibikomera azaza murukiko akamuburanira .
Twagarutse murukiko bategereje avoca wa Nelly ndetse bidatinze yarahageze yambaye umwambaro wakazi Nelly kumubona yarishimye cyane
Avoca aza imbere ati:ndi avoca Brian njye kuburanira umukiriya wanjye Nelly
Umucamanza:noneho twakomeza urubanza ubwo ahageze.
Umushinjacyaha:Nelly arashinjwa gutuma umukobwa Bhollah ngo agereke icyaha cya ruswa kuri breston ibintu byatumye akatirwa imyaka7
Avoca Brian: umukiriya wanjye ararengana nanjye ndabaza uwo umukobwa Bhollah nikihe kimenyetso kerekana ko yagutumye?
Bhollah: ikimenyetsi gikomeye ninjye kuko ndi gutanga ubuhamya
Avoca Brian: Bhollah bakwishyuye angahe ngo utange ubuhamya ubeshya ? nyakubahwa mucamanza umuntu agira abanzi ndakeka ni abashaka ko Nelly afungwa nahubundi ntacyaha yakoze.
Avoca laissa:nyakubahwa mucamanza dufite ibimenyetso byinshi byerekana ko Nelly abyihishye inyuma byose ndetse niwe watumye banshimuta kuko bariya basore babyemeye na police yumva
Abasore barabazanye maze bahakana ko Nelly arise wabatumye icyatumye bahakana nuko babonye ko Nelly ashobora gutsinda
Avoca Brian:nabivuze barashaka kugereka ibyaha kumukitiya wanjye
Avoca laissa: none Niki cyatumye munshimuta?
Wamusore tumwite(jack)
Jack:nuko nashakaga kwihimura kuko watumye umuvandimwe wanjye afungwa.
Icyo nkundira abavoca avugako urengana kandi abizi neza ko utarengana ariko kubera arakazi agerageza kukuvuganira)nkibyo avoca Brian ari gukora
Akokanya haje umu police ufite telephone ya jack maze ahereza avoca laissa
Avoca laissa: aha ndabereka ibyemeza ko batumwe na Nelly ndasaba ko Nelly yahereza police telephone ye
Nelly arayibahereza ntacyo yikanga bayifunguye basanga nta SMS nimwe ibamo ikindi nta number yahamagaye nimwe barumirwa
Avoca laissa: ndakoresha ino telephone hari number yanditseho mabuja bavuganye mugitondo ndayihamagara nihitaba iya Nelly nikindi kimenyetso barayihamagaye koko hasona iya Nelly umupolice uyifashe Ahita abyerekana
Avoca laissa arakomeza:tumaze kubona ko nyirabuja ari Nelly hari nubutumwa yamwandikiye namafaranga yamwoherereje reka nsome ubutumwa buragira buti:Jacky utume uwo mwavoca laissa atazongera kugaragara kuriyi si amafaranga nayohereje kandi ahagije .
Avoca laissa: ibi biragaragaza ko icyaha kimuhama
Breston aho yarari yarishimye kuko ibigaragara yaramaze kwegukana insinzi bagiye mukaruhuko ngo bagaruke n’urubanza rwa Allan
Nelly bari Bari kumucungira Ku ijisho ngo adatoroka kuko cyari kimaze kumuhama
Jesca ari mumodoka ajyenda gusa ntituzi aho ari kugana urabona ko rwose atuje ntakibazo yifite.
Belinda na keza nabo nuko bari munzira ndetse no bageze aho bagiye ntahandi Ni kurukiko namasaha yakaruhuko ararangiye basubiye murukiko gukomeza n’urubanza rwa Allan gusa kuko uwamushinjaga adahari bahisemo kumuburanya nta jesca naba afite ibimenyetso bihagije ararekurwa
Avoca laissa:nyakubahwa mucamanza umukiriya wanjye Allan uregwa icyaha cyo kugambirira gufata kungufu umukobwa witwa jesca akaba ndetse yarahawe igihano cya burundu nyuma yipererza twakoze twasanze arengana uretse nibyo kandi Ni umuturage winyangamugayo uharanira umutekano wabandi rero siwo wanjya kurangiza dufite abatanga buhamya bari bahari ndetse ndagaragaza ko byose ubyihishe inyuma ari Nelly
Umucamanza:urabizi neza ko dukoresha ibimenyetso Niki cyitwemeza ko ari ukuri?
Avoca laissa:ndahamagara umutanga buhamya Landry atubwire uko byagenze ndetse na Kenny
Landry yarahamagawe maze araza nawe atanga ubuhamya asobanura ikuntu Nelly yaje kumureba kuko bakundanaga akamusaba service kandi atayimwima kuko yamukundaga cyane amaze gutanga ubuhamya Kenny nawe avuga ukuntu yamusabye gu hucking email ya allan akabikora arinabwo Nelly yoherezaga ziriya SMS
Sasa Nelly yarongeye agarurwa kuri stage numwavoca we
Avoca Brian:landry nawe Kenny harya NGO mwakundanye na Nelly?
Landry & Kenny: yego.
Avoca Brian: muracyakundana?Niba mutagikundana ninde watumye mutandukana
Kenny: Nelly niwe watumye dutandukana gusa yongeye gusa nutugarukira kuva ubwo yamenyagako bajuriye kandi no kuri Landry Niko bimeze?
Avoca Brian:Mwari mubizi ko ababangikanya bivuze NGO ibi murabikora NGO mumwihorereho
Landry:oya ntabwo dushaka kwihorera Nelly niwe wabidukoresheje
Avoca brian:nyakubahwa aba basore ibyo bavuga si ukuri urumva wamenyako umuntu wakundaga afite undi ntiwifuze kumubangamira nicyo bari gukora barashaka kumwihimuraho ahubwo bahanirwe icyaha cyo gushinja ibinyoma
Avoca laissa:dore za SMS zo kuri email haricyo nshaka kubereka mwitegereze neza igihe zohererejwe ni tariki 11/04 kandi Allan yaburanishijwe tariki 13/04 mugihe Allan yafashwe tariki ya 05/02 none nigute byagaragajwe ko Allan yahereye kera asaba jesca ko baryamana? Allan yarafunzwe yabonye gute umwanya wo gukoresha email nikigaragazako email ya Allan ya hackinzwe maze bakohereza izo SMS bakoresheje email ya Allan cyane ko ubu butumwa bwoherejwe umunsi umwe
ako kanya hari uwinjiye murukiko asaba ijambo ntawundi ni jesca maze arebana na Nelly baramwenyura maze jesca yicira isiri Nelly amubwira ko ubutumwa yabubonye (wibuke hari SMS Nelly yandikiye jesca ndetse amwoherereza namafaranga menshi)
Biracura iki?Niki se noneho jesca aje kuvuga ndetse tugeze muri final breston ibye bisa nibyakemutse ariko Allan biracyari ihurizo ntazi Niba avamo cg asubirayo.