SECRET VOICE EPISODE 18

Muri episode y’ubushize benia yaratabaje ndetse Bonheur ntayandi mahitamo yarafite yahise asohoka yihuta cyane na Kenny aramukurikira mukugera murugo yatunguwe no gusanga murugo hari Becky,benia ,corey,na milla ndetse bishimye ntakibazo gihari Becky niwe wamubonye bwa mbere

Becky:ooooh Mr.handsome arahageze welcome murugo rwawe

Bon: benia ibi nibiki kuki uhamagaye utabaza nkaba mbona umeze neza

Benia:chr mbabarira pe gusa sinjye wabikoze ni ka Becky ngo kari kagukumbuye gahitamo gukoresha buriya buryo kubera igihunga yavuganye ntiwashoboye gutandukanya amajwi yacu gusa yabonye ngiye kukubuza ahita akupa anantwarira telephone nubu yayinyimye Honey sinakoresha buriya buryo ngukanga rero windenganya.

Becky:oooh ubanza nababaje Mr.handsome mumbabarire kubwubusazi bwanjye nubuhubutsi ngira gusa nari mbakumbuye

Bon: ariko Becky nkubu iyo haba ikibazo munzira uziko naje ntatuje.

Becky:niyo mpamvu nanjye nakomeje kugusengera ngo ugere aha amahoro eeh mwicare bashyitsi(ubwo yabwiraga Kenny) kuko Bonheur uko yakabyumvise yazanye na kennye yihuta

Bonheur: sha sinjya nkumenyera kabisa gusa umenyeko umbabaje nuko mbonye wanzaniye inshuti zanjye yambi Corey na milla

Benia:ahubwo musanze ndangije gutegura ameza karibu.

Bonheur : oooh uyu ni Kenny ni inshuti yanjye akaba ari no kumfasha muri cya kirego ndimo,Kenny uriya ni benia umugore wanjye usanzwe umuzi Ku mafoto,uyu ni Becky ni agasazi ka famille byumwihariko ni inshuti ya benia aba nabana dukundana umukobwa ni milla ni uwa Allan ,umuhungu ni Corey nuwa breston

Kenny:oooh nishimiye kubamenya nahoraga mbumva mumvaho none mbabonye muri television

Becky: natwe twishimiye kubamenya Mr.gentleman

Kenny: ubanza urumuhanga muguhimba amazina

Benia:nishimiye guhura nawe Kenny gusa ngwino kumeza cya Becky ukireke

Bagiye kumeza barya baganira ubona ko ntakibazo

Mukanya gato becky yakuruye benia amujyana kuruhande

Benia:ariko Becky iyo unkurura nkuwakwibye wibaza iki ufite ikihe kibazo?

Becky:mwana urabizi nubwambere nkubwiye ibi bintu Niba narabivuze narakinaga ariko ndi serieux pe

Benia:ariko se urashaka iki koko?ko utarasa kuntego.

Becky:ndashaka Kenny pe mfasha mubone.

Benia:hhhhhh ariko ntukansetse ndamuguha se ndi nyina ndiki cye?

Becky: mwana ndumva mfite ubwoba pe .

Benia :cyakora reka ngukorere umuti ubundi wirwaneho ngiye guhamagara Bonheur mbe mutwaye

Benia yabanje kujya kuryamisha abana nuko ahita ahamagare Bonheur maze nawe aramukundira arasohoka na Becky asanga Kenny muri salon

Tuze kuri benia na Bonheur

Benia:ngwino twicare hanze turasubirayo nyuma

Bonheur: ariko nsize kenny ubwo se urumva aribyo.

Benia:ka Becky kamukunze rero reka tumureke agerageze amahirwe ye

Bon: aka gasazi kacu se kazashobora kenny raa

Muri salon ho Becky yaraje yicara ateganye na Kenny atangira kumwibarishwa ubusa

Becky:eeeh mbega telephone nziza sha wantije nkifotoza koko wasanga ifite amafoto meza?

Kenny:wabimenye pe irayagira gusa ubwiza wifitiye ntibusaba telephone ifotora neza ngaho akira Niba ushaka kwifotoza.

Becky yatangiye kwifotoza ndetse asaba na Kenny ko bakwifotozanya Kenny ntiyamwangira ndetse nyuma yo kurya amafoto basubiye kwicara

Becky:wooow mbega amafoto meza wayampaye whatsapp koko (yabivyze kugurango abone numbers ya Kenny)

Kenny yamwatse number ayoherezaho maze arayamwoherereza ndetse asaba Becky ko yamuherekeza akajya murugo

Ndetse wabonaga na Kenny ko atangiye kwishimira ka Becky yari yakunze ubusazi kagira kuva ubwo batangira kujya bahamagarana ndetse bakanasohokana rimwe na rimwe.

Landry nawe aho ari na Nelly barishimanye birenze ndetse bari mumunyenga wurukundo rwa babiri ndetse ubu ubu tuvugana bari muburiri

Nelly:ntakintu ntakora kubwawe kuko nshaka gukosora amakosa yose nagukoreye ese Landry uranyemerera ntangire bushya ngukunde urwo ukwiye?

Landry: ahubwo se njye uremera nkubere umwami wumutima wawe uremera nguhe urukundo ngufitite?Nelly nshaka ko umba hafi ndagukeneye kandi ntuzongere kunsiga ubundi ko nibana wagumye hano tukigumanira?

Nelly:oya sha sinaguma hano pe papa yandakarira cyane ahubwo reka njye murugo humura nduwawe ntaho nteze kujya.

Nelly yaratashye koko mwibukeko avuye kwa nyirakuru ariho bamutumye(hhhhhhDescription: Description: 😁Description: Description: 😁Description: Description: 😁Description: Description: 😁)ageze murugo asanga Oscar muri sallon

Oscar:Nelly buretse kujya mucyumba icara tuvugane

Nelly:papa ko bidasanzwe ni iki cyabaye ko mbona warakaye cyane?

Oscat:icyo nabaye urakimenya mukanya Niko mbwira nihe uhuriye nifungwa rya Allan na breston?

Nelly:hhhhhh data urankeka ibiki ibyaha byabo ntaruhare mbifitemo barahanirwa amakosa yabo rero njye ntaho mpuriye nabo.

Oscar:Nelly mfura yanjye ko ngukunda koko kuki ushaka kumbabaza sinshaka kukubona mubuzima budafite icyerekezo sinshaka kukubona ujya gereza kuko nakubujije kwihorera kuva kuntangiriro ESE ukekako Allan na breston ntabana bagira ubuse bafashe umwanzuro wo kuzakwihoreraho nawe ubwo abazagukomokaho nabo bazafata umwanzuro wo kwihorera gufata inzira yo kwihorera nugutangiza intambara itazarangira kwihorera kwiza nukubaho wishimye mugihe hari abatabikwifuriza .

Nelly: data ntakintu nakoze pe kandi nukuri ahubwo najya kuruhuka?

Nelly:jya kuruhuka ntakibazo gusa uzirikane amagambo yanjye ntuzatume nterwa ipfunwe nuko nakubyaye

Nelly:yego data

Gusa Nelly afite ubwoba pe ageze imbere arahindukira maze aravuga ati:data naguhoze iruhande gusa nizereko icyaba cyose uzaguma kumbera data ndabizi nshobora kuba ntashobotse ndi na mubi ariko nigikomere mfite cyubuzima bwawe gusa ndagukunda data.

Ntiyatumye haricyindi se avuga yahise ajya mucyumba gusa Oscar nkumuntu mukuru yumviseko harikibi umwana we yakoze

Turabona kumunsi ukurikiye Bonheur ari kwitegura wibukeko afitanye gahunda na Nelly igihe Nelly yamubwiraga ngo amuhe umwanya amugaragarize ko amukunda ndetse Bonheur akamubwirako harahantu bazajyana

Bidatinze benia yaraje aramufasha kwitegura ndetse aragaragara neza cyane

Benia:noneho ndabona ugiye muri date ukeye.

Bonheur: Honey twabiganiriyeho kandi ndagukunda cyane nizereko bitakubangamiye?

Benia: cyane rwose byambangamiye cyaneko urumugabo wanjye ahubwo se ugiye kumujyana he?

Bonheur haricyo yahise yongorera benia.

Benia:yeee urumugome sha mfite amatsiko Yuko ari bwitware pe iyaba nari mpari.

Bonheur: oya date niyababiri keretse ushaka gutora ubusu…..gusa utuze ntacyo nakora cyitubahisha umugabo nkanjye.

Benia: ntiwemere ko agusoma?

Bonheur: hhh of course Honey sinaguca inyuma ndagiye rero umunsi mwiza

Nelly nawe yiteguye arasa neza pe maze arasohoka ajya aho yagombaga guhurira na Bon yinjira mu modoka maze barajyenda

Kurundi ruhande laissa ari kuvugana na cupra na belyse

Cupra:nonese aramutse atabonetse murukiko byagenda bite?

Laissa:nataboneka nyine urubanza ruzaba adahari nituba dufite ibimenyetso biturenganura azatsindwa ariko nanaboneka ndizerako nabwo azatsindwa.

Belyse:avoca laissa uwo muntu ko atahagera ngo tumumenye ubundi kuki ari kudufasha cyane?

Laissa:mubimubaze ahageze njye ntagisubizo mfite pe.ahubwo nuriya mukobwa wimisatsi ya shokora wambaye ikanzu ngufi yubururu.

Cupra:oooh biragoye ko umukobwa abona ubwiza bwa mugenzi we ariko ni mwiza

Belyse:yego ni mwiza ariko uramuruta

Laissa:Sonia ndabona uhageze ariko wari watubuze?

Cupra:ariko ndakuzi harahantu twahuriye?

Sonia:oooh cyane rwose ahubwo se niwowe mugore wa Allan?

Cupra:yego ninjye ariko ntiwansubije.

Sonia:ndi doctor nabanjye kukumenya nka jenny ubwo Allan yakuzanaga kwa muganga none ndabona byaraje kuvamo urukundo.

Cupra:kandi koko niwowe wamvuye none ndibaza kuki uri kwita kumugabo wanjye nkabambona ushishikajwe nawe bite Niki wifuza?

Sonia:oooh ntabwo mbese Allan yakumbwiyeho ubanza abika ibanga umuntu yamwizera cyane?

Belyse:cyane rwose Allan abika ibanga gusa niba ari wowe Sonia ndakuzi Allan yakumbwiyeho kuko ubwo wamusabaga ko mwakundana ninjye twari kumwe rero namenyaga gahunda ze zose.

Sonia:noneho ndikumwe na ex wa allan umugore we ndumva bitangaje twese twakunze allan? Nonese ko nziko Allan yagukundaga mwatandukanye bigenze bite?aah nako nubuzima bwawe bwite singombwa gusa warahombye kubura Allan

Belyse:uribeshye sinahombye kuko breston niwe wanjye kandi unkwiye rero ntabwo nahombye habe na gato.

Cupra:umva murekere aho Sonia kuko uri kudufasha?ndabizi ni ngombwa kugushimira ariko nibi ningenzi

Sonia:nonese cupra niba wumvise neza nkunda Allan rero nigute nahanganira nawe umugabo ufunze haricyo ngomba gukora ngo mugaragarize ko ntahindutse ?

Cupra:noneho ndabisobanukiwe

Belyse:hhhhhh igitangaje nuko Allan atagusanga nuko afite umuryango atasiga kubera wowe rero tuza hagati aho warakoze kubwa buri ntambwe wateye kubwabo ndetse ubu turi hafi kugera kunsinzi ni vuba bagasohoka gereza.

Bonheur nawe aho yajyanye Nelly ntahandi ni kuri gereza gusura Allan na breston ,Bonheur yabikoze ashaka kureba uburyo Nelly abitwaraho ngo amenye nuko yafata Nelly icyamutunguye Nelly yitwaye nkibisanzwe nkaho ntakibazo bafitanye gusa yibajije aho Bonheur ahuriye nabo

Nelly:Bonhe uyu Allan ni musaza wanjye uyu akaba inshuti ye ahubwo se muziranye bingana iki kuburyo uza kubasura?

Bonheur: breston ni inshuti magara yumugore wanjye naho Allan yashakanye na mukuru w’umugore wanjye rero urumva ndabazi

Bonheur yacishije ukuboko umunsi ntamuntu numwe umureba hari icyo yahaye breston maze we na Nelly barasezera bageze mumodoka

Bonheur: Nelly nahoze nkorana na so rero bariya basore mbamenya bwa mbere nigihe bafungishaga Oscar nanjye bakamfungisha nibwo bwambere nabamenye

Nelly:nonese wumva ntamujinya ubafitiye kuburyo ubonye urwaho wabahemukira?

Bonheur: nibyo koko barampemukiye ndanabanga pe kuko batumye mbura byose harimo nimpamya bumenyi yanjye nakoreye igihe kinini urumva ko bampemukiye?

Nelly: nonese waretse tugakorana maze tukihorera?

Bonheur: kuburyo se batazigera bava gereza nubwo bavamo tugashaka ibindi byaha twabagerekaho ishusho yabo ikangirika burundu?

Uyu mugambi raa ubuse Bonheur agiye gufatanya na Nelly koko ariwe twari twizeye uzamurenganura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *