𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 {𝐎𝐧 𝐋𝐢𝐧𝐞 𝐋𝐨𝐯𝐞}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°


𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟐𝟓

°

°


Duheruka Violleta yandikiye Message Moise tutaramenya, ni mugihe kandi Nadia uzwi nka Confiance amaze kwigarurira umutima wa Eugide aziko ari Joseph… Birarangira gute?…
Reka dukomeze…


James yibereye murugo mucyumba cye. kuri bya bimashini byiwe urabona ko ahuze kweli.

Akiri muribyo yagiye kumva yumva phone ye irasonnye kureba umuhamagaye mbona handitseho ngo Gentil , yahise yitotomba aravuga ati: “ariko nkubu iyi njiji irambaza iki yampaye amahoro kweli”

Ariko se nari nibagiwe ko ari inshuti yanjye y’ agahato reka mfe kumwitaba numve ibyo ashaka ibyo nshobora mbimufashe ibyo ntashobora mureke nyine sinajya kurwana nawe.

James: hello bro

Gentil: hello , ( kumva neza ijwi ni irya Gentil tuzi , kumbe burya James we na Paul bavugaga ni uyunguyu twamenye)

James: ngo bimeze bite se bro?

Gentil: ni sawa ni sawa kinywanyi.

James: noneho se urashaka ubuhe bufasha ngo mbikurikirane vuba ko ndeba mpuze. Kandi ndabizi neza wowe ntujya umpamagara utanshaka

Gentil: ariko nanjye warambonye, wenda noneho nagirango nkusuhuze numve uko umeze.

James: oky ni sawa meze neza ngaho ba undetse ndahuze nyine.

Gentil: hoya bro ihangane gato nagushakaga.

James: hhhhh erega mba mbizi bro.

Gentil: nyine hari aka video…. Bla bla .. yamubwiye byose ntanakimwe amuhishe cyangwa ngo asigaze inyuma ndetse nuko yifuza kubigenza kose nuko James nawe ahita amubwira….

James: umva rero bro ibyo ndabyumva ndi bubigufashe ariko icyo nkubwiye cyo nakugiraho n’ inama niba uri umuntu mukuru ucyumve.

Izo video wemerewe kuziha abantu babiri bonyine , ndavuga Catherine na Joseph kuko bo ubwabo ntibakwivamo.

Kimwe nuko babaye bazi ubwenge ndetse bakurikirana n’ amakuru umunsi kuwundi ntakabuza wowe bakurega kandi bakakuburanya ndetse ugatsindwa ugahita ufungwa rwose.

Ntugomba rero gufata izo video ngo zisakare k’ unkuta nkoranyambaga izarizo zose kuko nuramuka ubitushije gato kidogo zigasohoka ntakubuza uzahita ufungwa.

Gentil: hhhh ngo mfungwa , barakubeshye amafatanga ndayafite man humura rwose kandi amafatanga akora byose.

James: hhhh niba wibwira ko amafaranga akora byose aho waribeshye rwose, gusa ntagihe mfite cyo kuburana nawe nyihera izo Video nkukorere ibyo ushaka ubundi ibizakubaho byose wabifatisha amaboko abiri, wabifatisha ane ibyo ntibindeba nibyawe pfa kumenya gusa ko Abanyarwanda baciye umugani ngo: ” Agapfa kaburiwe ni impongo”.

Gentil: sawa kanze nyiguhe rwose kandi uhumure wowe kubita imfubyi ariko ntuyibwirize kurira wowe nkorera ibyo ngusabye.

Call ended.

James yasigaye yivugisha ati: “ariko mana yanjye abantu biyiminsi turapfuye turanutse rwose, nigute umuntu yinginga urukundo akaruhatiriza kuburyo gukundwa biba itegeko koko? Ese ubundi ubu urwo rukundo koko rwagira aho ruva naho rugera? Ese ubundi abo bantu bakundana bwo byagenze gutyo bakarambana cyangwa urugo rwabo rwavamo intonganya gusa? “

Yarakomeje arivugisha ati: ” ariko uziko ariyo mpamvu gatanya ziri kwiyongera buri munsi ntakuntu wakundana n’ umuntu udakunda ngo uwo muntu muzarambane rwose”

Akiri kwibaza ibyo ngibyo yagiye kubona abona nguwo Clemance aramuhamagaye umuhungu mbona akanyamuneza karamurenze ibyo yararimo gukora byose aba abiretse abanza yitaba uwo mwali.

James: hello igikobwa?

Clemance: hello igihungu?

Bose ubwo bahise baseka rwose wumva bibere amatwi kumva iyo nseko yabo.

James: wiriwe neza se mukobwa mwiza uganje umutima wanjye utajya uhwema gutera neza iyo mbonye call yawe?

Clemance: niriwe neza muhungu wahogoje umutima wanjye ukawiba ukawutwara wose ibihe byose mpora nkurota.

James: rekera aho rwose utazatuma mba umusazi mumuhanda ugatuma njyenda ndirimba Clemance.

Clemance: hhh ugirango sinabyirata se cha? Gusa mawe nari nagukumbuye numvaga nta mutuzo mfite ntarakunva.

James: yoo igikobwa urakoze nanjye uranejeje cyane kandi nanjye nari nkukumbuye rwose.

Clemance: urakoze cyane lmana ikundindire rwose bye turaza gusabira.

James: oky ntakibazo gusa umpamagaye nanjye nagushakaga kuko numvaga nshaka kuza kuvugana nawe hari ibintu nashakaga ko tuganiraho.

Clemance: ibihe ubwo? Ko numva unteye ubwoba

James: humura rwose uze kumpamagara mukanya nko mu isaa imwe n’ igice ndaba wenda mpugutse ubu nari mpuzemo.

Clemance: oky ntarb kandi urakoze cyane.

Call ended

Murugo kwa Joseph arakomeza atubwira inkuru…

Ubwo amasaha yarashije ndetse rwose amaherezo birangira mama akangutse aza aho muri salon twese dukomeza kumurebana ubwuzu ndetse twumva dutuje ntakibazo nakimwe dufite rwose.

Ubwo twatangiye kuganira…

Jose: ariko se mama tubwire rwose ubundi byagenze gute?

Mama Joseph: mwahora niki bana banjye ko nahuye nuruva gusenya, burya umuntu uvuga ngo: uvuga aba atarabona nibyo rwose burya uvuga aba atarabona nanjye narabonye none amagambo yashize ivuga pe.

Njyewe: yego ko mana yanjye nonese byagenze gute? Ndebera muminsi ingahe uvuye hano kuntu wananutse washizemo uziko wagirango ntiwaryaga.

Mama: wabimenye nyine sinaryaga nonese nihe wabonye umuntu washimuswe agaburirwa?

Eugide: egoko mana yanjye mama bari baragushimuse?

Mama: yego nari narashimuswe.

Jose: uziko batubwiye ko wafunzwe nawe uzira gucuruza ibintu bitemewe, uzi inkoni twakubitiwe ahangaha…. Atararangiza kuvuga mama yahise amuca mu ijambo maze aravuga…

Mama: ngo inkoni mwakubiswe? mwakubiswe nabande se? Ntago mwagiye kurega se?

Njyewe: hhh byihorere twanze kwiteza rubanda. Nonese nigute twari kurega noneho umuntu tutanazi?

Gusa abantu baje hano bambaye ibimasike baradukubita niba ari zazindi bajya bavuga zasagutse kuri Yesu. Niba ari rwarundi imbwa yaboneye kumugezi njya numva sinzi rwose gusa baradukubise byanyabyo apana kutujenjekera rwose
Nako ibyo tunabireke rwose njyewe ntago nifuza kwibuka uriya munsi.

Mama: muhumure bana banjye nanjye mumbabarire sinshaka kwibuka ibyabaye rwose , ahubwo mureke turebe ibiri imbere kugirango abe aribyo twiga guhangana nabyo kuko ibiri imbere nibyo bibi cyane kuruta ibyo tuvuyemo.

Njyewe: yego ahubwo se uzi ko wa mugabo waje kutubwira ko papa afunze yagarutse mukanya akatubwira ko mucyumweru gitaha ngo niba ari kuwa gatatu niba ari kuwa kane azajyanwa mu rukiko.

Mama: eeeh muhumure nawe azaza rwose ndetse naza wenda muzamenya byinshi gusa noneho muhumure ndetse ushaka gutembera atembere rwose kuko ndumva ubu dufite umutekano uhagije.

Mama yahise atubwira ko akeneye kujya hanze gutembera ndetse Jose ahita yiyemeza kumuherekeza ngo batemberane , njye na Eugide twigumira murugo numvaga mumwanya uri bukurikireho ndaba ndi kwiganirira n’ umukunzi.

Shema na Clement bari mubiro ndetse Boss wabo yaje umugabo rwose w’ igikwerere kandi ubona ko akuzemo

Ni igisore rwose murabyibuka namwe mwishyamba uko yari ameze.

Aha rero bari mubiro bya Shema na Clement bari kuganira

Boss: Ariko basha nigute mbaha akazi kakabananira , umusore umwe udapima n’ ibiro ijana abananira gute?

Shema na Clement bari bafite ubwoba ubona badagazwe cyane ndetse bari no gutitira byahato nahato ntanumwe usubiza.

Boss arakomeza arababwira ati:

Mwari muzi nikindi mubintu binzanye inaha uriya musore si musiga niwe nje nje gutwara

Murabizi njyewe simba muri iki gihugu nabasize muri iyi business kuko nari mbizeye kandi umushinga wose ndatekereza muwuzi twarawiganye wose uko ugomba kugenda

Nuko ugomba kurangira none rero mwintesha umutwe

Shema yashiritse ubwoba aravuga ariko ubona ko ari kudidimanga byahatari maze aravuga ati

Shema: boss utwihanganire rwose tubirimo kuko uriya mutipe nubwo twaguhaye ifoto ye ntago twahuye imbona nkubone kuko twamubonye kuri facebook

Rero twize amayeri yose yo kumugeraho ndetse 70 % turenda mumugeraho rwose ntakabuza mu minsi mike cyane turaba tumuzanye

Boss yahise avuga

Boss: ariko mwa njijimwe ninde wababwiye gukina namafaranga , ubuse amafaranga nariye mutekereza ko nayasubiza?

Sha rwose uwo sinjyewe aho kugirango nyasubize nabatanga mwebwe rwose akaba arimwe bajyana mwa ngegeramwe umva ndavuzengo na kwakwezi ahubwo ngiye kukubaka mbahe icyumweru kimwe

Clement: hoya boss ihangane ukwezi waduhaye kurangire nikuramuka kurangiye nukuri ntakundi tuzakubaza rwose kandi tuzaba twamuzanye.

Boss: oky tubireke ntimuntinze inaha gusa, hanyuma se amakuru y’ umukozi mushyashya murabona azabyumva
Neza cyangwa akaba atazatuvamo?

Clement: ntakibazo boss umuntu wampaye ndamwizeye rwose ko yaduhaye umuntu winyangamugayo rwose.

Boss: oky mumuhamagare aze hano mwihere amabwiriza niyumva atazayashobora murabizi ko gahunda ari yayindi ntago azigera asohoka hano.

Moise yafunguye message yari yohererejwe na Violleta ariko ayifungura afite ubwoba bwinshi kandi cyane.

Yarayifunguye maze asanga iyo message ivuga gutya…

Hello? Iminsi myinshi nshuti yanjye? Ese ni ibyabaye hagati yanjye nawe byatumye utongera kumvugisha cyangwa wasanze ntari kuri type yawe? Gusa mukomeze kugira amahoro.

Moise ngo amare kuyisoma na Jaque nawe arayisoma ahita amubaza ati:

Jaque: nonese bro nyumva yiyo message uratekereza gukora iki?

Moise: nyumvira da urabona icyana kitatakayemo se bro ngiye kucyataka nyine nkitere imirongo ejo bundi hubwo nzaba nanone ndi kwinyensebura nacyo da.

Jaque: bro bye reka nitahire ndumva ibyawe rwose ntabyiviramo gusa aha ho uzabage wifashe sinjyewe wabonye nkusimbutsa urwuriya munsi

Jaque yahise amusezera ubundi aritahira

Moise nawe asigara achatinga na Violleta

Moise: yooo baby girl ihangane pe burya njyewe nagize isoni zibyabaye kuko sinigeze ntekereza ko byari kugenda kuriya.

Violleta: nonese ko arinjye wizanye wagize ubwoba bw’ iki? Ese ubwo wari gukomeza guceceka kugeza ryari ko arinjye wari kugira isoni koko ni wowe?

Moise: sorry munyihanganire nukuri igikobwa nanjye sinjye rwose ariko ngiye kwikosora mubaye mubinyemerera kwikosora.

Violleta: ntakibazo rwose you’re well come

Moise: anyway reka mbivuge rero warananshituye uracyeye cyane uri mwiza

Violleta: hhhh si cyane nkawe, ahubwo ka nkubaze koko urankunda byanyabyo?

Tugaruke kuri Joseph we arakomeza atubwira ati:

Nari nicaye murugo nyuma yuko Mama na Jose bagiye gutembera nuko mbona nimero ntazi irampamagaye

Nashyize kugutwi nitonze ntungurwa no kumva nimero ari iya Catherine
Namubajije impamvu yahinduye nimero maze ambwira ko ibyo ataribyo byihutirwa uwo mwanya ko ahubwo anshaka byihutirwa

Nkimara kubyumva naratunguwe cyane no kumva anshaka maze mubwira ko niba bikunda yambwira ntakibazo muteze amatwi

Nkimara kuvuga gutyo naratunguwe cyane ndetse umutima urandya umujinya urandenga mpita nanamukupa kuko ntago nari mbashije kwakira ikintu Catherine yari ambwiye ibaze nawe kugirango Catherine nkunda kuruta abandi atinyuke ambwire ngo………………Loading part 26

𝐥𝐛𝐢 𝐛𝐢𝐧𝐭𝐮 𝐛𝐢𝐫𝐚𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐠𝐮𝐭𝐞 𝐦𝐰𝐨𝐤𝐚𝐛𝐲𝐚𝐫𝐚𝐦𝐰𝐞

  • 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐧𝐢 𝐢𝐤𝐢 𝐚𝐛𝐰𝐢𝐲𝐞 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡?
  • 𝐒𝐡𝐞𝐦𝐚 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐞𝐦𝐞𝐧𝐭 𝐬𝐞 𝐮𝐦𝐮𝐬𝐡𝐢𝐧𝐠𝐚 𝐰𝐚𝐛𝐨 𝐛𝐚𝐫𝐚𝐰𝐮𝐠𝐞𝐫𝐚𝐡𝐨?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *