𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟐𝟒

°

°

Duheruka Joseph hari uwarukomanze yajya gufungura agasanga ari…., ni mugihe kandi Catherine we yari mu ihurizo rikomeye ararivamo se ? Reka dukomeze..

Joseph arakomeza atubwira…

Ubwo nageze hanze ntugurwa no gusanga uwari ukomanze ari wamugabowaje kutubwira ko papa afunze.

Namuhaye karibu gusa nawe ntiyayemera ahubwo ambwira ko yihuta.

Namubajije ikimugenza, ambwira ko yari aje kutumenyesha ko mucyumweru gitaha kuwa gatatu aribwo papa azajyanwa mu rukiko.

Nahise ndeba uwo munsi nsanga turi kuwa kane ndavuga nti haracyabura iminsi iyaba byabaga ejo.

Namubajije aho azaburanira arahambwira ubundi mpita musezera aragenda nanjye ndakata ndigarukira.

Naraje ngeze munzu ba Eugide bambaza ibyaribyo nange ndababwira ndetse mbona nabo barabyishimiye gusa nanjye nari nishimye ndetse nishimiye ko wenda mbona ibintu biri kugenda neza , ariko ntago narinzi ko ibigiye gukurikiraho mbere aribyo byari bigoye kuruta ibindi ninabwo nibajije nti “ese ko aho ubona imbaraga zawe zirangiriye ariho izimana zitangirira kuki njyewe ahubwo aho izacu zirangiriye ariho iza satani zitangiriye?”

Catherine na Nadine bari gutekereza neza kucyo bari gukora kukibazo bari barimo kandi gikomeye.

Nadine: umva ntago byoroshye ariko burya iyo bikomeye nibwo igitangaza karaha butaka kiba kigiye gutangira humura rero.

Catherine: yego ko mana yanjye! Umva nkubwire rwose njyewe ubu ntagitekerezo mfite rwose ndagira wowe nuramuka unsize ndapfa ubu ndiho kubwawe rwose. Unkoreshe icyo ushaka cyose ndagikora.

Nadine: reka nkubwire rero igitekerezo kiruta ibindi byose. Ese ubundi mukuru wawe Mutesi umwizera gute? Ese ubundi koko muva inda imwe?

Catherine: Mutesi ndamwizera rwose, numva ntakibi yankora nakimwe gusa duhuje mama ariko papa we ntago tumuhuje. Biri muri yankuru nakubwiye nzakubwira neza.

Nadine: umva nkubwire rero nshuti yanjye, nubwo bigoye kubyumva ariko iyo uri mukibazo nkiki ugomba gukeka uwariwe wese ntanumwe usize. Niyo mpamvu tugomba guhera kuwahafi kuko burya umwanzi wawe ni inshuti yawe yahafi wawundi mwirirwana kumanywa na nijoro.

Catherine: hoya rwose, ubwo se byashoboka ko inshuti yanjye magara twasangiye ibere rimwe yanyanga akaba ariwe uri kungambanira bene aka kageni? Gusa icyo nzi cyo nuko yahoraga ambwira ngo nemerere Gentil. Gusa rwose ntakubeshye Gentil yanyirutseho kuva nkiga primary gusa nari naramukaniye rwose

Nadine: buretse gato… mubuzima bwawe na Gentil wabonaga ashyigikiye Gentil muri byose?

Catherine: yego rwose, nabonaga amushyigikiye cyane wabonaga wagirango ahubwo hari n’ izindi nyungu runaka zitagaragara inyuma.

Nadine: umva wikwirirwa ujya kure. Waragambaniwe ndetse niriya mibonano wayikoreshejwe kungufu nubwo utabashije kubimenya.

Reka nkubwire ibanga ahubwo utamenye. Umunsi nkupima nasanze wari wanyweye imiti ituma ugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane. Niyo mpamvu wabuze nuburyo wakwicunga.

Akibivuga Catherine yaratuje cyane maze ahita amubwira….

Catherine: eeeh ariko uzi ko aribyo we. Ndabyemeye rwose, uziko Mutesi ariwe wampatirije kujya kwa Gentil ndetse rwose ndanabyibutse nagezeyo nsaga Gentil yateguye Juice nkunda cyane kandi sinigeze mbona Mutesi aza kuyinywaho. Cha ndabyemeye nibyo naragambaniwe rwose pe!

Ariko se mana koko ubu ngubu Mutesi arampora iki koko? Nzire gukunda uwamahitamo yanjye? Kandi ubu njyewe nakora intambara ukirebera.

Nadine: umva tuza ntukagere mukibazo ngo uterwe nawe witere

Reka nkubwire ikintu utazi. Buriya ntugatume umwanzi wawe akwishima hejuru. Burya iyo umwanzi wawe akurashe umwambi ntago ajya kure yawe aguma impande yawe kugirango areba uko wigira, areba ibyo ucamo maze agashimishwa n’ ububabare bwawe kandi akanezezwa n’ amarira yawe.

Ibanga rero ryambere navumbuye ryo kubabaza umwanzi wawe nukwishima ugaseka mugihe umwanzi wawe akuri hajuru ngo yishimire amarira yawe

Reka tujye ducanga abanzi bacu mwana. Rero ntabyacitse ahubwo reka batungurwe babone ibyo bashaka batabigezeho sibyo se?

Catherine: ubwo se birashoboka koko ureba nuko bimeze. Ninanga gukora ibyo Gentil ashaka ntakabuza ndaseba pe kandi Na Joseph ntazanyumva ndaba mubuze.

Nadine: tuza nshuti. Kuki wumva ko atazakumva se? Warabimubwiye arabyanga?

Catherine: narabimubwiye se nanabitinyuka koko?

Nadine: tuza rero burya ntukumve ko ibintu bidashoboka kandi utarabikora. Mwarimu wacu cyera yajyaga atubwira ngo uramenye ntukananirwe no kugerageza. Yaravuze ati: ” gerageza byange ariko utananiwe no kugerageza”

Catherine: none ubwo ushatse kuvuga iki?

Nadine: ufite amahitamo amwe gusa. Ni ukubwira Joseph byose ntacyo umuhishe ndetse yakwanga kukumva ukazambwira nanjye nkagufasha.

Catherine: ego ko mana yanjye ubwo ibyo bintu nabihera hehe?

Nadine: humura mwana , buriya naho ibyo byose ntago yabishyira hanze kuko amategeko y’ igihugu cyacu arabihanira ahubwo kibiha Chr wawe byo ntiyavireka

Aho rero niho hari ikibazo kuko ashobora kubimwoherereza ugasanga wowe na Joseph muratandukanye, ariko nuhita uvugisha Joseph bikiri mumaguru mashya ntagihe kirashira bizatuma Gentil najya gutanga ayo makuru ntakintu bizamumarira rwose, kuko byanga byakunda ntakintu bizatwara Joseph. Kuko azaba abizi ikindi kandi bizatuma na Joseph akwizera kurwego rwo hejuru bitume urukundo rwanyu rukomera kuko urukundo rukomezwa nibintu byinshi kwizerana rero bikaba ibya mbere

Catherine: hoya we cyeretse nitujyana ukazabimumbwirira rwose

Nadine: hanyuma se nimubana nanjye nzaza tujye turarana? Umva ikuremo ubwana ugende usabe imbabazi, baravuga ngo: “ntawe uhisha uwo ahishaho” , bivuge byose mwana kandi ntugire ubwoba lmana muri kumwe

Catherine: ndumva mfite ubwoba rwose

Nadine: umva witinya bigire vuba ahubwo cyane nturenze iminsi ibiri utarabimubwira kuko nutabimubwira njyewe nzabimwibwirira rwose.

Ikindi kandi ntugire ikintu wongera kubwira Mutesi nakimwe mugihe utaramenya ukuri neza, ahubwo icyo ugomba gukora ni kimwe. Umwihorere nakubaza umubwire ko wowe na chr wawe mutameranye neza gusa

Ikindi kandi nketse ngiki.. phone yawe bashobora kuba barayihakinze kugirango bajye bagukurikirana kuko nanjye hari umuhungu twakundanye arabinkora nzabikubwira neza ibi nibirangira.

So nonaha nta muntu numwe ubwiye genda ugure indi simcard abe ariyo uzajya uvuganaho na Joseph gusa nawe umubwire abe ariyo uzajya aguhamagaraho hanyuma byose uzabimubwire ni mubonana kandi nukuri ntutinde nakubwiye ngo nibirenga iminsi ibiri nzahita mbikuvugira ngewe sinkina

Catherine: yego nzagerageza ahubwo reka ntahe njye no kwitegura byose ndebe ko naza no kuvugisha Joseph musabe umwanya.

Nadine yahise ahaguruka aherekeza Catherine ubundi nawe ahita yitahira. Nadine agaruka murugo ahita yitegura kujya mukazi dore ko n’ amasaha yo kujya mukazi yari yegereje

Murugo kwa Joseph we bari bicaye bose bategereje ko mama wabo yakanguka ngo batangire baganire mugihe bategereje rero Eugide wacu reka tumutungeho camera

We yibereye kuri Facebook ari guchatinga n’ umwari wari umaze kwigarurira umutima we

Aha sasa Eugide we nkumugabo yahisemo gutsindira uwo mwali niwe umeze nkaho ari gukurikirana byose

Eugide: hello beautiful?

Confiance: nineza cyane.

Eugide: sha nukuri nari nagukumbuye pe kandi cyane.

Confiance: nukuri nanjye nari nagukumbuye ndetse cyane.

Eugide: eeehh nibyiza noneho , ngaho nganiriza rero.

Confiance: njyewe se ko ntazi kuganira ahubwo nganiriza wowe dore nifitiye n’ irungu rwose

Eugide: nonese ufite amainte ngo basi wenda umpamagare ngo numve akajwi kawe wenda numve nuko uvuga.

Confiance: hhhh unyumvise waseka, umva mvuga nabi cyane.

Eugide: noneho urabivuze numva mfite amatsiko pe niba udahuze mpamagara basi ndakwinginze.

Confiance: ihangane gato muminota nka mirongo ine ndahita nkuhamagara tuvugane hari utwo narindimo gukurikirana ntararangiza nuko narinje gato ngo ndebe ko nkubona nanjye nari nagukumbuye cyane.

Tugaruke kuri Moise na Jaque bari muri Getho nubundi ya Moise

Moise: umva man akira bitanu wankoreye umuti buriya nari mfuye zari zinyakanye rwose.

Jaque: hhh kandi narakubwiye ngo wowe uramutse utamfite abakobwa baba baraguhitanye cyera.

Moise: wahora niki ko nari mfuye ni lmana yonyine ibizi sha.

Jaque: Hhhh ngo lmana yonyine? Urayizi se?Ariko se mwana ubundi watuje koko ibintu byabakobwa ukabireka ugahitamo umukobwa umwe ubona ukunze akaba ariwe uhitamo wameshe kamwe koko?

Moise: ubanza waranyibagiwe koko. Umva umushinga wanjye wa nyanduza nkwanduze se utekereza ko nawureka gutyo gusa reka reka uwo siyaba arinjye.

Gentil: umva nyine burya mu ijoro ryashije naraye y’ amafoto na Video mbihaye Catherine

Paul: turapfuye turashije noneho uvuze ngo wakoze iki?

Gentil: umva bro ngewe nabikoze , nabimuhaye ndetse ndindiriye kumenya igisubizo aribumpe ntekereza ko rero ari bushake icyo gukora muburyo bwo kwitabara niwe se wakwishimira guseba?

Paul: umva wakishe man. Ntago biri bugukundire rwose, wabyishe erega umenye ko uwo mushinga wawe nari narawanze. Narakubwiye kandi ngo guhubuka kwawe bizagukoraho, wagiye witonda ugatekereza kabiri mbere yo gukora bro ko byose ubyangije

Gentil: have se utambwira nabi bro ngewe se mbyangije gute bro mbwira numve

Paul: nonose mwana urumva Catherine ari bukore iki koko?

Gentil: arahita areka Joseph ankunde.

Paul: warasaze rwose, ibyo ntago bikunda ahubwo umenye ko ari ikirungo wongeye murukundo rwabo

Gentil: gute se?

Paul: Catherine aragira ubwoba kuko akunda Joseph hanyuma biratuma agenda amusabe imbabazi ubwose urumva Joseph namara kumusaba imbabazi kubizi ko mu rukundo bisaba kwihanganirana no kubabarirana urumva amafoto uzaha Joseph n’ amavideo bizatanga iki ko azaba abizi?

Gentil: humura bro wibagiwe ko phone zabo tuzifite muntoki se nitwumva atangiye kumusaba imbabazi ndahita nsaba James abakurireho network birangire mpite mbiha Joseph sasa.

Paul: niko ubitekereza gusa reka nkubwire ko agati kateretswe n’ lmana katajya gahungabanywa n ‘ imiyaga, so tuza rero urusome niwowe warwishigishiye guhubuka kwawe ukwakire rwose wabaye cya gisiga cy’ urwara rureru kimennye inda.

James wacu yibereye iwe ari kuvugira kuri phone we na Clemance ibintu biri kugenda bifata indi ntera bari kuvugana mugitondo,
Ngutwo utu sms tudashira…

Ngaho igitondo cyiza, mbese urabona ko ibintu ari sawa rwose wagirango barakundana.

Tugaruke kuri Moise na Jaque baracyaganira

Jaque: nyamara mwana ushaka wareka ibyo ukabivamo nako ngo umuhana avayo ntumuhana ajyayo icyo ushaka uzakibona baravuze ngo: ” ushaka urupfu asoma impyisi”.

Ubwo kandi bari bari muribyo Moise ari nako yibereye kuri Facebook

Ari muribyo rero Jaque yagiye kumva yumva ariyamiriye cyane ati:”umva ko bavuga koko, mbega umukobwa mwiza we ngwino urebe”

Ubwo Jaque nawe yahise aza kureba kumbe ifoto bari kureba ni ifoto ya Divine tayali Moise yari amugezeho. Yaba afashwe se?

Jaque mukureba nawe yabaye nkufashwe n’ amashanyarazi maze aravuga ati: ” abakobwa beza nkaba babaho se?”

Moise nawe ati: “umva ko bavuga sha uyu we aramutse ankunze noneho yagahunda yanjye ya nyanduza nkwanduze nayireka pe akaba ariwe nsigarana rwose”

Ntagushidikanya kundi kubayeho Moise yahise yohereza Friend Request kuri Divine ubundi aravuga ati: ” ba uretse nzakwereke utuntu nzikorera sha muminsi iri imbere sha”

Yahise avaho akivaho ahita abona afite Notification arebye asanga ni iya message. Yahise ayifungura arebye asanga ni Violleta nyawe wamwandikiye agira ubwoba bwo kuyifungura kuko kuva Violleta yava aho ntibigeze bavugana. Yagize amatsiko n’ ubwoba bwo kureba ibyo Violleta yamwandikiye

Yagezaho ashirika ubwoba ubundi aravuga ati: ” nubundi nibyanjye” . Yahise ayifungura…………………….Loading Part 25

𝐊𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚𝐲𝐞 𝐧𝐨𝐧𝐞𝐡𝐨 𝐛𝐢𝐫𝐚𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐲𝐞

  • 𝐕𝐢𝐨𝐥𝐥𝐞𝐭𝐚 𝐲𝐚𝐛𝐚 𝐲𝐚𝐧𝐝𝐢𝐤𝐢𝐲𝐞 𝐢𝐤𝐢 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞?
  • 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐬𝐚𝐛𝐚 𝐢𝐦𝐛𝐚𝐛𝐚𝐳𝐢 𝐬𝐞?
  • 𝐄𝐮𝐠𝐢𝐝𝐞 𝐮𝐛𝐮 𝐧𝐭𝐢𝐲𝐢𝐠𝐞𝐦𝐮𝐲𝐞 𝐬𝐞 𝐛𝐚𝐡𝐮?
  • 𝐌𝐮𝐭𝐞𝐬𝐢 𝐧𝐚 𝐆𝐞𝐧𝐭𝐢𝐥 𝐛𝐚𝐛𝐚 𝐛𝐚𝐟𝐚𝐬𝐡𝐰𝐞 𝐬𝐞?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *