Duherukana hari abasore Bonheur yaraje iwe ndetse Allan muri gereza yari yabuze umuvandimwe hagati aho haricyo yarabonye
Episode yuyumunsi turayitangirira kuri Bonheur Ni mugitondo ari gutegura ifunguro ryigitondo akiraho yumva hari abahondagura urugi maze ajya gukingura kureba abasore bari kumwe turabazi Ni Kenny na Landry
Kenny:kuki turaha twahageze gute?
Bonheur: mutuze sinenda kubagirira nabi naho uburyo twahuye bwo ntibushimishije
Landry:mperuka ndi mu kabari none nisanze hano
Kenny:nanjye niho narindi ahubwo se wowe urinde(abaza Landry)
Landry: ndabura kukubaza ukambaza
Bonheur:murekere ibyo murimo ko nabonaga muri inshuti se nijoro none ntimuziranye? cg ninzoga zabakoreshaga mubanze mufate ibinini mugabanye hangover na breakfast irahiye ibindi turabivuganira kumeza
Bamaze kunywa ikinini kigabanya hangover berekeye aho bagomba gufatira amafunguro
Landry: mn ndakwibutse nijoro ubwo narindi mukabari waje aho nari nicaye maze utangira kunganiriza ubwo inzoga zatangiraga kutugeramo twatangiye kubwirana ibibazo byurukundo buri wese afite nibyo nibuka
Kenny:nanjye ndibuka ko wambwiraga ko umukunzi wawe yagutaye ngo atagishaka kukubona nyuma yo kugukoresha buri kimwe yifuzaga nanjye numva duhuje ikibazo
Bonheur: ngaho murye ntakibazo ahubwo se ni urukundo rwabasajije kugera aho musinda bene kariya kageni
Kenny:bro urukundo uraruzi cg?
Bonheur: of course ndaruzi gusa buri wese amenya urukundo muburyo bwe MWe rero sinzi uko muruzi niki cyabaye kubakunzi banyu?
Landry:harya witwa nde?njye ndi Landry .
Bonheur:nitwa Bonheur uyu niba nibuka neza ni Kenny.
Kenny:ko ntakwibwiye se wamenye gute?
Bonheur: deny yahamagaye agushaka mubwirako areka guhangayika uri mumaboko meza
Kenny: Bonheur wakoze kubwa burikimwe cyose wadukoreye ntakiba kidafite impamvu hari impamvu twahuye?
Landry:nibyo naringiye kuvuga watubazaga uko urukundo rwatugendekeye?bro nakunze umukobwa cyane nawe yanyerekaga ko ankunda cyane numvaga narahiriwe cyaneko yari umwana wo mubakire kandi ari mwiza nyuma nibwo yaje ansaba service nawe urabizi umukobwa nkuwo icyo yakwaka cyose wagishaka kugeza ukibonye rero narabyemeye kumukorera service yansabye yewe yari yarampaye nimpano ya telephone nziza kandi ihenze rero yansabye ko namukinira agakino NGO hari umukobwa ashaka ko basuzuma Niba yabasha gukina film ngo nzigire nkaho nshaka kumufata kungufu ambwirako azampa amafaranga nkishyura ibyo nzakenera byose nemeye kubikora koko nkuko yari yabimbwiye narabikoze maze uwaje gutabara ahageze narirutse nkuko nari nabibwiwe nuwo mukunzi wanjye bro nageze imbere ndagaruka ngo ndebe uko scene ikomeza natunguwe no kuhasanga police ya nyayo bigaragara ko Atari film gusa naribajije film ikinwa nta camera ihari ni nyabaki yakomeje kunyitaho cyane gusa uko namubazaga ibyaya film yaranjijishaga akanjyana mubindi nyuma yibyo none ejobundi yanjugunye nkumwanda ndetse ambwira amagambo mabi yankomerekereje umutima ntashaka gusubiramo
Bonheur: muvandi ihangane pe kugwa murukundo bibaho ariko no kweguka bibaho niweguka uzirinde kongera kugwa naho se wowe Kenny byagenze bite?
Kenny:njye ibyanjye ntabwo bitandukanye cyane nibya Landry igitandukanye njye yansabye ko na hacking a umuntu maze nkagaragazako hari message yanditse akoresheje email rero nanjye byarangiye nka Landry kuko yantaye anshinyagurira ngo nubundi ntacyo nzigezaho ?
Bonheur: ariko se ko inkuru zanyu zimeze kimwe nkaho ari umuntu umwe wabikoze?
Kenny: reka si umuntu umwe ahubwo telephone zacu zirihe?
Bonheur: dore ngizi nari nazibitse ahubwo se ko zisa muramenya kuzitandukanya.
Buri wese yafashe iye ariko yashyiramo password ikanga
Kenny: password yanjye yanze kandi ndabona ifoto iri muri screen ariya wa mukobwa navugaga
Landry:nanjye yanze gukora cg wamugani twaguranye telephone ariko se ko ifoto iri muri screen mbona ariya Nelly?
Kenny :ngo nde?mpereza iyo telephone, aaaah iyi niyo yanjye na password irakunze ibyo Bonheur yavugaga nibyo niba uwo mukobwa nelly ariwe waguhemukiye duhuje umukobwa dukunda kandi twese waduhemukiye
Bonheur: shn ubanza uwo mukobwa ari umuhanga kbx nyereka ifoto ye se ?
Landry: bro ubu ndumiwe pe umukobwa yaradukinnye pe irebere nawe iryo shyano ryumukobwa gusa bro mbabajwe nigihe namutayeho nuburyo nizeyeko ankunda
Kenny:nanjye ndumiwe pe mbonye noneho impamvu yatumye duhura ibi nibyagombaga kutubaho Landry nawe Bonheur?ndabasabye ngo mureke tube inshuti Niba ibihe biduhuje twe kwitandukanya
Landry: Kenny ndabishimye tugomba gufatanya kubaka imitima yacu yangijwe numuntu umwe.
Bonheur: nubundi ntanshuti nyinshi narimfite Niki cyatuma nanga kugira inshuti nkamwe se?
Allan we afite amazi mugikombe arikugenda Akanda breston ikigaragara nuko breston yakomeretse cyane
Allan:breston Uzi ukuntu warunteye ubwoba nagizengo uri muri babandi batorotse nkuko wabivugaga?
Breston:bro urabizi ndakubaha pe iyo ataba wowe mba nagiye ariko se ubu buzima tuzabubamo kugeza ryari duhora dukubitwa maze kurambirwa pe?
Allan:breston ntuziko icyo twashyize imbere ari umutekano wa rubanda iri naryo nisomo umunsi tuzava hano tuzakoresha ubumenyi dukuye hano dukumira ibyaha kugirango abantu batisanga muri uku kuzimu nibwo tuzaba tubafashije kurushaho.
Breston:ariko Allan nturi malaika?hanyuma yibi byose uracyafite icyizere?
Akokanya haje umu siriveya maze ababwirako babashaka basuwe nabo barasohoka bageze aho basurirwa bahasanga Oscar
Allan:uncle niwowe wadushakaga?
Oscar:watekerezaga se ko ntaza hano Allan erega urumwana wumuvandimwe kuba atagihari ntabwo nagutererana
Allan:Mwari mumeze mutese na Nelly?
Oscar: nkibisanzwe nineza Allan ndabizi ntakiza cya gereza niba haricyo nagufasha wambwira niteguye gukora buri kimwe ukava hano?
Breston:tugirengo se koko urashaka kudufasha niba ushaka kudufasha mbwira umukobwa wawe avugishe ukuri mubutabera kuko niwe nyirabayazana wa byose.
Allan:ariko breston wagiye utuza koko?
Oscar:ntimumbwireko Nelly ariwe mpamvu muraha uriya mukobwa koko mukorere iki?nukuri munyizere ntakintu narimbizi ho.
Allan: umva uncle uri umubyeyi rero ntacyo ngusabye kumfasha kuko byakwitwa kugambanira umwana wawe na Nelly ubwe ntiyazakubabarira iryo kosa rero tureke tuzabyifasha .
Bonheur kuruhande yahuye na Sonia ndetse hari ama dosiye ari kunyuzamo amaso arangije yitegereza Sonia mumaso maze aramubwira ati:Sonia ikirego ushaka kumpa nicya Allan ?wowe se Allan umuzi ute?
Sonia:uko nzi Allan sibyo byibanze urabizi ndakwizera mubyiperereza rero ntawundi wankorera akakazi ngo numve ko Allan azarenganurwa.
Bonheur: ariko urabizi ko nafunzwe rero certificate yanjye yateshejwe agaciro kubera kumara imyaka ine muri gereza.
Sonia:ntugire ikibazo urakora iperereza hari umwunganizi wawe nzamwishyura amafaranga yose nayo muzakenera ariko Allan arenganurwe nawe ndabizi ntubyanga kuko ubikeneye ko ava gereza ikindi ntazamenyeko mbirimo rero dore uzagufasha mwiperereza mugashaka nibimenyetso muri kumwe ariko bizitwa ko ariwe kuko afite icyangombwa cyimwemerera kuburana murukiko azaburana ariko mubyukuri ariwowe washatse ibimenyetso dore amafoto yabantu bahura na Nelly umunsi kuwundi wabifashisha ndacyeka amakuru naguhaye ahagije maze ugatangira bundi bushya ntagusubira inyuma.
Bonheur:wanyitabaje unzi neza ko iyo ngeze muribi ntatsindwa nubwo narangaye nkamburwa icyangombwa ariko ndabikorera umugore wanjye benia, cupra ,milla,Corey,na belyse rero Nelly nashyire umupira hasi nageze mukibuga.
Urugamba rwongeye ruratangira Sonia yitabaje Bon ?Oscar se aremera kurekura umukobwa we maze afashe Allan na breston