Duherukana Bon n’umugore we bagarutse hagati aho Allan na breston bari gushaka uko bava muri gereza
Reka dutangirire kuri Bonheur na benia Ni mugitondo bimutse koko nkuko Bonheur yabimusezeranyije gusa bisa nkaho hari aho benia agiye kuko rwose arasa neza batangiye kuganira nanjye ndabegera ngo numve ibyo bavugana
Bonheur: ariko benia ndashaka kubona wamugore wanjye umwe wihangana rero ndagusabye komera yego birababaje cyane no kuba batarabitubwiye nikindi kibazo ariko Wenda hari impamvu
Benia:chr harikibazo se mfashe umwana nkajya kuba mbana nawe basi nkicyumweru kimwe
Bon: chr icyumweru cyose koko urumva Atari kinini ariko sinakubuza icyo ushaka gusa unsezeranye ko nikirangira uzahita ugaruka
Benia: chr urakoze cyane nzahita ngaruka ngaho zana umwana tujyende nanjye reka ndebe contak (imfunguzo z’imodoka)
Bonheur yagiye kuzana ka Amelia Niko bise umwana.wabo
Bonheur: chr uratwara umeze gutyo waretse ngatwara?
Benia: chr nkuko wabimbwiye ngomba gukomera rero ntugire ikibazo simbateza impanuka.
Bonheur: ubwo rero ibisigaye nibyawe njye na Amelia twabiguhariye tugiye kujyenda twiganirira
Benia: umva yee ngese ntimunganiriza
Baje munzira baganira kugeza bageze kwa cupra maze barabakingurira barinjira
Reka tuze aho Belinda na keza bari gusa noneho ntibari kumwe na nelly bari munzira bagenda
Keza: Belinda ubu uyu numwaka wa 2 Nelly ageze kuntego ye
Belinda:shn keza ntuzi ukuntu bimbabaza kuba ntacyo nakoze ngo ntabare bariya bahungu pe
Keza:nonese ubwo wumvaga utazahita ushwana na Nelly?
Belinda:hanyuma se twe urumva byatugendekera bite niba yarabashije gukorera biriya musaza we twe banyamahanga urumva ariki yadukorera Wenda ntaratwiyereka ariko se umunsi yadutaye akishakira abandi?
Keza:kandi koko Nelly muvugana kuberako hari izindi nyungu agutezeho Reba ukuntu yakoresheje Landry ngo yigire nkushaka gufata kungufu wamukobwa maze Landry akabyemera atazuyaje cyane ko yakundaga Nelly maze agahindukira agakoresha Kenny a hacking email ya Allan bigakoreshwa nkikimenyetso cyerekana ko yahereye kera ashaka kuryamana na jesca
Belinda: ongeraho se ko yafashaga Bhollah cyagihe muri high school ubwo yatangiraga umugambi wo kwihorera kuko yataziko azamukenera kandi nawe uri Bhollah ntiwahakana nukuntu Nelly yamufashije cyane kugeza naho amuha school fees kandi nayo yakuye kuri Allan
Keza:Belinda unteye gutekereza kabiri none twe aradushakaho iki?
Belinda: ntugire ubwoba shn icyo yadushakaho cyose ntacyo yadutwara kuko ntabufasha twamwatse nabuto keretse niba azakoresha ubushuti bwacu akabona kugira icyo atwaka
Murugo kwa cupra ho hari rwose urusaku rwa cupra wishimiye Amelia cyane ari kumukinisha
Benia:nonese cupra amasaha yo kuzana abana ntageze ko utajya kubatora?
Cupra:ubuse koko benia njye gutora umwana Wenda kuzuza imyaka10 koko Ku ishuri?umushoferi we arajya kubazana kuko belyse ntahari niwe wagiye kwita kuri A&B nubwo abagabo bacu badahari ntitwatuma ibyo baruhiye biribwa nabandi rero niyo mpamvu dusimburanwa
Bonheur: mwakoze neza cupra ariko se kuki koko mutatubwiye ibaze ko turinze kubyimenyera kandi muhari?
Cupra:benia ndumva abana washakaga baje jya kubareba wabona bazanye na mushuti wawe Becky
Benia yasohotse yiruka maze Bonheur asigarana na cupra
Cupra arakomeza ari:ese Bonheur byaba bigushimishije kuba Allan na breston bafunze ndabizi ko nawe batumye ufungwa
Bonheur: ESE cupra nuko burya untekereza koko?cupra yego koko nagiye gereza ariko nahanirwaga amakosa nakoze rero ntanumwe nabishinja ahubwo se hari aho byaba bihuriye na gudungwa kwabo?
Cupra: umbabarire kuba nkubajije gutyo gusa uwahoze ari minister ashobora kuba abirimo umukobwa we niwe wabafungishije
Bonheu: what?OK ndumva ngomba gusura Oscar vuba. Nako sintegereza undi umunsi reka njyeyo
Cupra:oya tegereza ubanze usuhuze abana baje
Benia yinjiranye na Corey ndetse na milla maze basuhuza Bonheur
Milla:aunt kuki watinze kugaruka eeeh dore watuzaniye akandi kana.
Corey:nonese kitwa nde?
Bonheur: yitwa Amelia urabona Atari agakobwa keza?
Corey:cyane Ni mwiza nka milla wanjye
Milla:uzibeshye se umunsimbuze dore na aunt Becky araje
Benia yahindukiye na bwangu maze ahoberana na Becky bataherukanaga
Becky:oooh dore narya bogari ryaje bite ingagari?
Bonheur: ariko wowe ntujya uhinduka?
Becky:erega guhinduka ni umuco mubi rero sinabitinyuka
Benia:banza unsubize niyihe mpamvu yatumye utambwira ibibazo byagwiririye imiryango yacu?
Becky:benia unyihanganire pe ariko se urumva twari kwishimira kubahangayikisha ariko ubwo mwaje ntakibazo mwemerewe kumenya byose mushaka
Benia:ninde ubiri inyuma arashaka iki?
Cupra:benia abana baraha reka tubanze dufate amafunguro ibindi biraza nyuma
Reka tuze muri gereza Allan na breston bari kuganira bicaye muri cell yabo
Breston: Allan ndabona ntategereza icyo gihe cyose pe ubuse koko twazaguma hano kugeza ryari ndumva ntangiye kubura ibyiringiro pe ubundi waretse tugatoroka?
Allan:ariko warasaze dutoroke se kuberiki uzi ingaruka zirimo?gupfa cg ukongererwa ibihano
Breston: ndabizi muvandi ariko nanone byashoboka ko twabyungukiramo
Allan:nshyimye ko utorotse maze bikaguhira hanyuma se umuryango wawe?uzishimira kuwuba kure?Corey se we azajya avugango data yatototse gereza?
Breston: muvandi rekera ntacyo nabyumvise pe ahubwo ndabakumbuye ntibaheruka kudusura
Allan:ubwo ubivuze wabona ejo baje
Bonheur we ari munzira arajya kwa Oscar cg uwahoze ari minister ndetse ahageze baramukingurira arinjira
Oscar:Bonheur cg nundi muntu ndi kumubonamo?
Bonheur: cyane rwose niwe ahubwo se wanyibukaga imyaka hari ibaye 7 tutabonana
Oscar: kandi koko twaherukanaga murukiko badukatira nyuma ya gufungurwa se wagiye he?
Bonheur:nashatse umugore turanabyarana ubu sinkiri umusore ndi umugabo wishimye ahubwo se mbwira babasore badufungishije ubatekerezahi iki?
Oscar:ntumbere nkumukobwa wanjye utekerezako batugiriye nabi ngo azihorera uretseko banafunze bazira ubusa
Bonheur: barafunze?kuva ryari?
Oscar:hmm ariko ntuba muri iki gihugu?
Bonheur: wabimenye simpaba niberaga mumahanga numugore wanjye numwana wacu twagarutse kumunsi wejo kuko navuzengo nze ndebe uko umeze
Oscar:niyompamvu utazi ibyabo gusa nibirebire pe ariko ntacyo nabikoraho
Bonheur: uziko bari ntarabona umukobwa wawe ubuse arahari?
Oscar: aje mukanya nuko yagiye mucyumba cye agafunga reka mubwire aze agusuhuze
Oscar yaragiye maze ahamagara Nelly
Nelly :ariko se papa noneho urashaka iki?
Oscar:hari umuntu ushaka kugusuhuza ngwino umusuhuze dore agiye kugenda kandi ntumutinze
Nelly:ariko papa abo bashyitsi bawe ubundi wagiye ubigumanira rwose simbishaka
Oscar:nakubwiye ko adatinda ariko nushake umukore muntoki ubundi wigendere basi bikorere so
Nelly:saw papa reka njyende ariko ujye ubabwira ko ntahari
Nelly yasohotse atabishaka se nawe amuza inyuma dore ngo Nelly arakubita amaso Bonheur agahita amuhobera cyane Bose bikabacanga nubwo Bonheur Atari ubwa mbere bahura ariko ntamwibuka cyane ko icyo gihe bahura ntabwo yamwitayeho kuburyo bahura akamwibuka
Nelly:Bonhe koko wari waragiye he naragushakishije ndakubura.
Bonheur: nonese usanzwe unzi ?
Nelly:ntumbwireko utanyibuka ntabwo wibuka duhurira kuri restaurant uri kimwe nundi mukobwa maze
Bonheur: oooh ndakwibutse kumbe yari wowe ntabwo nigeze menyako uri umukobwa wa oscar kuko ntigeze nkubonaho na mbere
Oscar:ndumva mwari muziranye da
Bonheur: yego Muzehe ahubwo reka njyende dore amasaha arageze kandi hari abantu benshi ntaheruka ngomba gusuhuza bamenyeko navuye mumahanga simbasuhuze sinazabakira
Oscar:ntacyo reka nkugeze Ku modoka
Nelly: papa wowe wikwivuna reka mbe arinjye umuherekeza
Oscar:ngaho muherekeze daa
Nguko uko Nelly yaherekeje Bonheur
Bonheur: urakoze kumperekeza Nelly
Nelly:ahubwo se waretse tukajyana aho ugiye ko ndumva ndashaka kukurekura
Bonheur: oya ntabwo twajyana pe ahubwo Wenda undi umunsi ntakibazo
Nelly: ngaho nsigira number zawe rero nzakuvugishe
Bonheur: akira business card yanjye kandi nagiye
Bonheur yavuya aho ajya mukabari kari hafi aho Ni akabari yajyagamo ataragafata arakitegereza arinako yinywera inzoga amasaha nayo akomeza kwicuma sinzi uko yarebye hirya yee abona abasore 2basinze byo ndetse abona batangiye guteza akavuyo mukabari abashinjwe umutekano wako barabafashe babajugunya hanze Bonheur nawe aza abakurikiye maze arebye aho babataye atangira kwibuka mumyaka nki10 ishize nawe Niko byamugendekeye ubwo yazaga ibibazo byamurenze ntakazi yarafite kandi yasabwaga amafaranga yo kwitunga no gutunga umuryango we rero we yumvaga ko abihunze ahubwi bimuviramo kujugunywa nkumwanda yamaze kubyibuka maze afata babasore bombi abashyira mu modoka arabacyura maze abaryamisha munzu ye na benia kuko nubundi benia yaragiye kumara minsi kwa mukuru we
Tugaruke muri gereza Allan ari gushaka breston yamubuze gusa ari kumva amakuru ko hari imfungwa 5 zatorotse 2 zapfuye izindi 3 zakomerekejwe yibutse breston amubwirako agomba gucika uko byamera ko se akekako yaba ari murabo batorotse akiraho yabonye aho azindi mfungwa zishungereye hari uryamye hasi hagati yabo maze arebye abona ……… Ep 15 loading