Duherukana Allan ari murukiko dukomeje
Hanze yurukiko huzuye abaturage benshi umutekano Ni Muke kubera ko abaturage bari kwigaragambya bamwe bafite ibyapa byanditseho ngo: murekure Allan ararengana abandi bati Ni umuvugizi wacu nijwi ryacu nabwo twakwemera kumubura gusa uko bavuga gutyo bose siko bamukunda
Dusubire imbere murukiko ndetse uri kuvuga ni avoca wa jesca witwa Roman
Roman:nyakubahwa ndahamya neza ko uyu musore Allan yagerageje inshuro nyinshi kuryamana na numukiriya wanjye ibyo rero biri mubya muteye uburakari ndetse amubwira ko agomva kumusambanya uko byamera kose
Umucamanza:avoca Roman ufite ibyemeza ko Allan yasabye uyu mukobwa jesca ko baryamana undi akamwangira
Roman:ndakwereka ibimenyetso uyu musore yandikiye kenshi uyu jesca abicishije kuri e-mail nabigaragaza
Akokanya Roman yafunguye laptop maze basaba Allan ko yakuramo password nawe kuko yaraziko ntacyo yicyeka ayikuramo akokanya hagaragaye ubutumwa bwinshi Allan yandikiraga jesca ko yamukunze ko yifuzako baryamana Allan byaramucanze yibaza ibiri kumubaho cyane ko uwo mukobwa batari baziranye avoca wa Allan yagerageje kumuvuganira ko arengana ariko ntakimenyetso yerekanaga kibivuguruza
Avoca laissa:nyakubahwa mucamanza ibibyose nimikino kandi habaye ho kwinjira mubuzima bwite bw’umukiriya wanjye ikindi kandi mfite icyerekana ko uyu mukobwa yashutswe kuko babikoze murwego rwo kumubeshya ko ari gukina film rero yabikoze aziko akina film ndetse uyu mukobwa yarabinyemereye
Umucamanza:hano urabizi ko gushinja umuntu icyaha nta bimenyetso bihanirwa ?
Laissa:yego nyakubahwa umucamanza nderekana amajwi nafashe umukobwa ubwo twaganiraga (kumbe cyagihe aganira na jesca yamufashe amajwi)
Akokanya abari murukiko Bose bumvise amajwi maze avoca Roman yaka ijambo
Roman:nyakubahwa muri iki gihe bitewe niterambere buri wese ashobora kwicara agahimba amajwi yumuntu ndumva twashaka umuntu Uzi neza ibyo gupima amajwi arebe ko Atari amahimbano
Umucamanza: hari uwaba azi ibintu byo gupima amajwi
Akokanya Nelly yarahagurutse maze yegera imbere yafashe computer maze ahuza amajwi agaragaza ko amajwi ari amahimbano adahura (Nelly yarumuhanga mubintu bijyanye no gupima isano ry’amajwi kuburyo rero yarazi nuburyo bwo kuyagoreka ntahure kandi ari ijwi rimwe)
Umucamanza:avoca laissa ntiwongere kuzana ibimenyetso bihimbano kuko bishobora gutuma wamburwa uburenganzira bwo kongera kuburanira umuntu.
Allan yarebye aho cupra na milla bicaye abona amarira yamurenze cupra yaratangiye kwibaza niba koko za message zaravuye kumugabo we amarira yari yuzuye mumaso habo ndetse na Allan nawe agahinda kari kose
Twakomeje avoca Roman yarakomeje agira ari :nyakubahwa sibyo gusa hari numutangabuhamya uhamya ko ibyo tuvuga ari ukuri ako kanya hinjiye umukobwa breston amubonye arikanga byasaga nkaho amuzi
Umukobwa yaratambutse yicara mumwanya wabatangabuhamya maze araterura ati:nitwa bholla nje nkumutangabuhamya ntabwo nabonye Allan afata kungufu jesca ariko kuko ninshuti ze zibizi ko yabikoze zagerageje gusibanganya ibimenyetso kuko umusore umuba hafi ariwe breston yaranyegereye ageregeza kumpa ruswa ngo nyahe jesca inshuti yanjye maze ntazaboneke murukiko ndetse akureho ikirego yaregaga Allan
Ndetse dore amafoto ubwo yamperezaga ruswa amafaranga narayanze mubwirako ntagurisha ubuzima bwinshuti yanjye jesca
Akokanya breston aho yarari byaramucanze ubwoba buramutaha yibaza uburyo nawe agiye kujya gereza maze agafungwa imyaka igera muri 7kubera gutanga ruswa
Urukiko rwararangiye ndetse bababwirako bagomba kugaruka nyuma y’icyumweru bakumva umwanzuro w’urukiko
Allan yahawe umwanya wo kuvugana numuryango we ndetse asaba imbabazi bose abasobanurira ko atazi uko ubutumwa bwageze kuri telefone ye ndetse cupra yarabyumvise nkumugore we
Jesca yageze iwe maze agiye gufunga breston yahise amwinjirana
Jesca:urakoriki murugo rwanjye(adidimanga)
Breston:ESE Uzi igihano gihabwa umuntu wafashe kungufu ni hagati yimyaka 25 na burundu jesca hari igihe kuborera muri gereza kubera wowe Allan in umuvandimwe wanjye ndamuzi neza nzineza ko yafashije iki gihugu kandi nawe uri mubagituye yakoze byinshi byatumye imiryango itekana jesca kubera wowe ubuzima bwa Allan buri mukaga niba koko ugira umutima bohora Allan sinitaye kucyaha bangeretseho cya ruswa ngo nahaye inshuti yawe
Jesca:uriya mukobwa simuzi pe ndetse naziriya message ntizavuye kuri Allan kuko ntitwari tuziranye rero ndabikora kubwa famille yanjye, bashimuse Nyogokuru niwe gusa mfite rero nagombaga gukora ibyo bantegetse byatangiye bankinisha nka film ariko byarangiye bantaye mumutego ubu ibyo nagombaga gukora nabikoze ngiye kuva Hano nshike iki gihugu njye na Nyogokuru sinzagaruka ukundi sibyo washakaga?
Breston:ubikoze koko kubwumuryango wawe ariko se Allan we ntamuryango afite?umwana we uzakura azi ngo papa we afungiwe gufata kungufu azahorana ipfunwe mubandi ntazigera yigirira ikizere ESE ntiwagirira impuhwe uwo mwana maze ugahindura ubuhamya
Jesca :ubundi se wowe ariya mafoto yagaragaye ate?
Breston:uriya mukobwa yaje antakambira ngo muhe akazi ndetse anyishura amafaranga menshi cyane rero narayanz kuko sindya ruswa ubwo nayamusubizaga nibwo nkekako amafoto yafashwe
Jesca:Nelly numuhanga pe ubwo nyine yabonye uzamuzonga agushyirishamo gusa musore nanjye mbabajwe na Allan unzize ariko ngomba nanjye guhitamo Nyogokuru cg nkamubura byiteka ryose
Breston:uvuze ngo Nelly noneho Nelly niwe ubyihishe inyuma kuki se yakora ibintu nkibi?nonese jesca uremera udufashe uze uvuge ukuri murukiko cg uremera milla azakure aziko se ari umufashi wo kungufu nawe tekereza kuri uwo mwana nakamaro Allan yabagiriye nako yarafitiye rubanda?
Tugaruke murukiko ni nyuma y’icyumweru baje murukiko kumva umwanzuro w’urukiko ndetse umucamanza niwe ufite ijambo ari gusomera muruhame umwanzuro
Umucamanza:bitewe nibimenyetso byagaragaye ndetse bishimangira ko Allan yageregeje gufata kungufu agateshwa ndetse ko ari umugambi yahereye cyera Atari ibyamugwirirye dukurikije uko itegeko no 27/13 itegeko rivuga ko umuntu ufashwe asambanya kugahato umwana wumukobwa uri munsi y’imyaka yubukure ahabwa igifungo cya burundu ariko iyo basanzwe yaramwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ahanishwa burundu yumwihariko iyo arengeje imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cyiri hagati y’imyaka 25 na burundu rero Allan nkuko byagaragajwe hejuru ko icyaha kimuhama arakatirwa burundu kuko yabikoze ari ibintu yagambiriye .
Arakomeza ati: nkuko bimwe mu bimenyetso byagaragajwe ko breston nawe yageregejw guhishira umunyacyaha ndetse akagerageza gutanga ruswa nawe dushingiye Ku itegeko no 156/04 tigaragaza ko uwariye cg watanze ruswa ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 7 na 15 rero breston yahawe igihano cyimyaka7 ari muri gereza .
Breston aho yarari yarikanze cyane areba aho Nelly yari yicaye rwose ubona ko ari kwiriza gusa breston yibutse ko byose ariwe nyirabayazana gusa ntacyo yari kumushinja kuko ntabimenyetso ntakindi yakoze yateze amaboko bamwambika amapingu belyse na Corey baza kumusezera barira ndetse breston yegereye Allan maze amukomanga kurutugu aramubwira ati:muvandi komera nzi uburyo ibi bikiremereye ariko niba binsaba kuba uwo ntigeze mbawe nzamuba nzatuma ukoze ibi azabyishyura muvandi tegereza nishake ibe imyaka ingahe muvandi nzasohoka kandi nzatuma uva gereza .
Allan:breston sinshaka ko umutima wawe uhinduka kubera ibi ndagisabye reka dushake uburyo bwiza ahubwo se waba wamenye ubiri inyuma?
Breston: ni Nelly Nelly niwe wishyuye amafaranga bariya bakobwa ngo baze babeshye urukiko byashobokako ari kwihorera gusa ndibaza e-mail yawe yayigezeho ate ngo yandike ziriya message
Allan:ceceka ndabona aje ntadukeke
Nelly:(arira)bro ndumva ntari kwakira ibikubayeho nigute byaba kuri wowe koko.
Allan:ihangane Nelly ntakibazo Niba koko nkwiriye ibi ngomba kubyakira gusa nzabicamo ukuri kuzigaragaza kandi nzineza ko kubyuka igicuku bidatuma igitondo gicya vuba ibyo uzabizirikane
Breston: ikindi ugeregeza kuzunguza igiti cy’ingiga aba aba yizunguza ubwe rero umuntu udukiniyeho gutya byamufashe igihe abitegura natwe tugihe gufata igihe cyacu aduhaye umwanya WO gutekereza cyane azishyura ibyo akoze Nelly uri umuvandimwe mwiza wita kuri musaza we ese byaba bimeze bite uramutse udushakiye umuntu utugambaniye tukisanga gereza?
Nelly:ubwose koko ibintu nkibyo nabikora nte?
Akokanya haje police maze ijyana Allan na breston bajya kubafunga milla yaje yiruka ahobera umubyeyi we bwanyuma na Corey abikora gutyo
Tuze nyuma y’imyaka 2 ni muri gereza Allan ari kumwe na breston.
Breston: bro burya ngo ubwonko budatekereza butera ubumuga rero dukeneye gushaka icyo gukora urabizi ntugomba gusazira hano ugomba gutaha ukita kumuryango wawe
Allan:none dukore iki?
Breston: urabyumva ute tujuriye
Allan:ni igitekerezo cyiza ariko reka tubanze dushake avoca wibanga abanze abone ibimenyetso bihagije maze tuzajurire twizeye gutsinda
Breston: Nelly twatumye yizerako yadutsinze ariko nkuko nabimubwiye yagerageje kunyegenyeza ingiga yigiti .
Tuze kuri benia ari munzu ndetse arareba film bidatinze Bonheur yarinjiye maze asuhuza benia
Benia:honey ko watinze cyane?
Bonheur yakoze mumufuka maze akuramo amatike yindege arayamwereka
Benia:chr koko uracyakomeje gahunda?eeeh dore dukanguye ka Amelia
(Burya benia na Bonheur baje kubyarana akana kagakobwa ubu afite umwaka umwe ) nuko Benia arakomeza ati:gusa love nanjye nkeneye kujya kumenya uko umuryango umeze bisa nkaho Bose haricyo bankinga kuko ntibagishaka ko tuvugana umwanya munini kandi simberuka kuvugana na Allan ndetse na breston rero tugomba kujyenda
Bonheur: honey ngirango naragusobanuriye rero ngomba kubikora ahubwo upakire ibyingenzi ejo tuzataha
Ntibyatinze koko bafashe indege nagakobwa kabo gato ndetse bagera kukibuga cy’indege akokanya uwaje kubacyira ntawundi ni Sonia
Bonheur: oooh Sonia imyaka myinshi nari ngukumbuye cyane
Sonia:Bonheur urakoze kuzira kugihe koko nkuko nabigusabye ,uyu ni umufasha wawe se?
Bonheur: cyane rwose umugore nkunda yitwa benia rero tujye aho twisanzuye maze umbwire ibyakazi wampamagariye?
Sonia:ntakibazo reka mbageze kuri hotel maze muruhuke tuzavugana ejo.
Benia:nibyo cher wikwirukanka ahubwo reka mbwire cupra ko naje nizereko tuzajyana kubasura?
Bonheur: urumva se nabyanga nte Sonia reka tuzasubire kumunsi wejo?
Sonia yamaze kujyenda maze benia abwira umugabo we ati:shn ndumva ntashaka kuba muri hotel dushake inzu dukodesha pe simpakunda
Bonheur: urabizi ko icyifuzo cyawe ari itegeko ntugire ikibazo turarara tuyibonye turimuka mugitondo
Akokanya benia hari icyo yabonye muri telefone maze atangira kurira Bonheur biramuyobera agerageza kubaza benia ikibaye ariko benia ntamusubize ahubwo akamwereka muri terefone Bonheur nawe abirebye arikanga ari:kuva ryari kuki aya makuru batayatubwiye ibi ngomba kugira icyo mbikoraho mubyiza cg mubibi ndakoresha ubumenyi bwose mfite sinatuma umugore wanjye akomeza kumera gutya.
Bon ararakaye cyane?breston na Allan bamenyereye gereza ariko bafite indi mipangu?Sonia na breston baraziranye ni akahe kazi se ahamagariye Bon?