Duherukana Nelly yishimiye ko yafashe ifi naho Allan we yabuze ibimenyetso bumushinjura gusa breston na cupra biyemeje gukora ibIshoboka byose maze agasohoka mukibazo arimo
Dutangiranye na Allan aricaye icyo ari gukora nugutekereza arigushakisha umuntu bafitanye ikibazo ariko yamubuze pe Allan nawe nuko nawe ari gutekereza kimwe na cupra ndetse na belyse nubwo ariwe uri kwita kubana ariko arikugeregeza kubafasha
Kurundi ruhande hari abasore 2 gusa ndabona basa nabamwe bageragezaga gufata jesca kungufu nuko umwe arahindukira aravuga atu:ariko James amafaranga naguhaye ntahagije koko uracyakora iki hano?
James:Landry rwose wampaye amafaranga menshi pe ahubwo nashakaga kukubwira ko niteguye gukora nakandi kazi uzampa
Landry: naringizengo ntiwashimye ngaho va hano ugende mfite indi gahunda
Tugaruke aho Nelly nababakobwa bari
Belinda: ariko nawe rwose nonese ifi wafashe nibwoko ki?
Nelly:jya ugabanya ubwana sha ubu tuvugana Allan ari muri gereza ahubwo mwazamperekeje ejo nkajya kumusura
Keza:ndumva ndi kwiyumva nabi kbs Allan se byagenze bite?
Belly: namuteze umutego none waramushibukanye daa ahubwo dore amasaha aragiye kandi nemereye Landry ko duhura reka nkomeze muryoshyaryoshe atazamenyako nashakaga ko ankorera akazi kandi ntamafarang menshi muhaye cyane ko ntayabona rero yankoreye akazi nkukorera umukunzi gusa muminsi micye Allan yamaze gukatirwa nzamujugunya nawe kuko ubu ikibazo nsigaranye nukubona Bonhur niwe mugabo nifuza ubuzima bwanjye bwose.
Keza:ariko iyo uririmba Bonheur nta Numeroye ufite icyi ufite niyo foto wamufotoye atabizi ntuzi aho aba wumva wiha amahirwe angana iki?
Nelly:hhmm icyo nzi nuko ngomba kumubona kandi akaba uwanjye. Shn reka njye kubonana na Landry ndebeko namwikiza.
Landry nawe aho yarahagaze yagiye kubona abona Nelly aratungutse maze atangira kwishima cyane ndetse ahita arambura amaboko NGO Nelly aze ayagwemo Nelly nawe aramukundura rwose arabikora
Landry: oooh ndumva undimo wese nari ngukumbuye mukundwa
Nelly:njye numvaga ntindijwe no kukubona , Landry nukuri uranyura pe hanyuma se urangumisha hanze cg?
Landry: urambabarira pe iyo nkubonye mba numva isi ariyo ngaho twinjire munzu.
Barinjiye maze baricara
Nelly: Landry sinzi uburyo nagushimira wamfashije cyane pe ubu ndatuje kubera igikorwa wakoze
Landry: ngaho mpemba rero Niba nagushimishije.
Nelly: oooh ntamafaranga nagendanye ariko ndayakoherereza
Landry: oya mukundwa ntabwo nakugora bigeze aho ibyawe nibyo byanjye amafaranga rero ntuyagireho ikibazo ahubwo Wenda
Landry yahise akurura Nelly maze aramusoma Nelly nawe ahita amwiyaka
Nelly: chry wibororsheheje korogate nanga pe urihangana
Landry: mbabarira mukunzi ntabwo narimbizi gusa sinzasubira
Nelly:OK nakoresha ubwiherero se?
Landry: yego ntakibazo
Nelly yaragiye akihagera maze aracira ndetse arwana akuba iminwa aho Landry yari yamusomye maze arivugisha ati:Landry ntabwo uri umugabo umbereye wowe nzajya nkureshyareshya maze unkorere akazi cyane ko nabonye ugashoboye
Kurundi ruhande hari jesca rwose arishimye maze areba mundererwamo yari imbereye aravuga ati:Nelly nshobora kuba nabikoze neza ahubwo se ko atampamagara
ako kanya hari
umukecuru winjiye aho jesca ari
Jesca:nyogoku uracyari hano ntiwagiye mwitsinda?
Nyirakuru:oya jesca sindajyayo mwana wa ndababaye ntabwo nizerako ibyo nabonye ari ukuri pe
Jesca:wabonye iki nyogoku cyagushenguye umutima
Nyirakuru:mwana wa nagiye kugasoko guhaha nsanga abantu bashungereye njya kureba nsanga ni amakuru mwana was nasanze wa musore wadufashije gusubirana ubutaka bwacu bari batwambuye ngo bamufashe agerageza gufata kungufu umwana wumukobwa ungana nawe byambabaje cyane gusa ntabwo nemera ko ari ukuri kuko uriya musore ni imfura ntiyakora ibintu nkibyo.
Jesca:nyogoku bijya byoroha ko umuntu yahinduka mwisegonda rimwe cyane rero ntibigutungure ahubwo wibitindaho cyane.
Akokanya baratwereka avoca wa Allan ari munzira arimo kugenda ndetse ari kurangisha umukobwa witwa jesca afite ifoto ya jesca niyo ari kugenda yerekana ntibyatinze bamurangiye aho atuye maze yerekezayo
Ahura na nyirakuru wa jesca asohoka kuko yari yibutse ko hari itsinda ari bujyemo kandi yari yatinze.
Avoca(laissa):mwiriwe mukecuru?
Nyirakuru (claudette):mwiriwe mwana wa nakererewe ariko ntakibazo nabanza nkumva ikibagenza.
Laissa:mukecuru aha niho kwa jesca?yaba arimo se?
Claudette: uramushakira amahoro se?
Laissa:yego ni amahoro pe kandi murakoze naho njye ntugire ikibazo narinje kumusura ni inshuti yanjye.
Claudette: ntacyo njye reka njyende ubwo injira munzu arimo
Jesca yarinjiye akimara kwinjira hari imodoka yari yamukurikiye atabizi umwe mubayirimo ahita ahamagara agira ati:mabuja amenye aho wamukobwa ari tumukorere iki?
Nyirabuja:umukobwa mube mumuretse mufate uwo mukecuru maze mukange uwo mukobwa ntagire icyo avuga uwo mukecuru mumunzanire muri ya warehouse ariko Irene urikumwe na eric?
Irene:yego mabuja turacyarikumwe .
Nyirabuja:OK mwe mukore akazi mushinzwe neza ibyuwo mukecuru mumungezeho muminota mike?
Irene:nonese uriya mukobwa nagira icyo avuga?
Nyirabuja:icyo yavuga cyose nadatanga ubuhamya murukiko ntacyo byamara kuko twabyangiza kandi ntimutume ntegereza birenze.
Tuze aho jesca na Laissa bari baganira
Jesca:Niko urinde ko waje wiyitirira ko turi inshuti nkaba ntakuzi urinde?
Laissa:ubanza koko utanzi ariko nitwa laissa ndi umwavoca jesca nzi neza ko ntahantu uziranye na Allan?
Jesca:Allan se ninde umbwira?
Laissa:jesca ntuzi na Allan gute wakwibagirwa umuntu washatse kuguhemukira koko?
Jesca:inde umpemukira ariko ibyo umbwira ko ntabisobanukiwe nibiki?
Laissa:ninde se waguhaye ikiraka cyo gushinja umuntu ngo yashatse kugufata kungufu?
Jesca:eeeeh ESE uravuga ya film twari turi gu shooting?
Laissa:what ibya film bije bite se?
Jesca:nonese ko ariho nemereye ko umuntu yashakaga kumfata kungufu bari bambwiye ko ari scene bagiye gukina haraba harimo naba police ningaragaza ko mbizi bazampa umwanya nkine muri film ahubwo se ni ukuberiki uri kubimbazaho waruje kumbwirako natsinze se ndabizi nakinnye neza pe .
Laissa:jesca gute waba akagoryi bigeze aho jesca sinkuzi gusa wararengereye ntuzi kureba ibintu bihimbano nibyanyabyo
akokanya jesca yakiriye ubutumwa maze arikanga cyane agahinda karamwica ndetse atangira guta umutwe maze ahita yirukana laissa igitaraganya.
Tuze kuri Kenny na deny rwose bashyashyanye nkaho hari umushyitsi wimena bategereje
Deny:umva rwose Kenny wikwimara sigariza ahejo pe.
Kenny:shn deny niyo naburara icyumweru cyose kuko nakoresheje amafaranga nagombaga kurya nakira Nelly sinabyicuza pe
Deny: ntabwo mbishigikiye pe ariko Nelly yaguhaye iki?gusa mwana ntarukundo rwuriya mukobwa pe uziko yakwitabye kunshuro yi 100 umuhamagara nawe nturuha none yakwishe mumutwe ngo aragusura nawe wahinze
Kenny:uriya mwana ndamukunda kandi ntacyo ntakora kubwe .
Akokanya Nelly yavugiye inyuma ati:koko se ntakintu utakora kubwanjye?
Kenny: eeeh ese waje ryari mukunzi karibu naringutegereje.
Nelly:merci ariko ntunshubije
Akokanya deny yabanje kwakira Nelly ubundi abaha rugari NGO baganire.
Kenny: cyane rwose ntacyo ntakora kubwawe
Nelly:OK urakoze binyeretseko unkunda uretse ko hari icyo nashakaga kugusaba
Kelly:igiki se Nelly wanjye?
Nelly:ntabwo nagusaba ibirenze ubuahobozi bwawe ariko nziko Uzi ibintu byo gu hacking .
Kenny: nonese Niba mbizi urashakako nkora iki?
Tuve aho maze tuze kuri Laissa ari kumwe na Breston
Breston: umuntu wakoze ibi numuhanga pe gusa utangiye gukora neza bivuze ngo Jesca biriya byose yabikoze aziko ari gukina film mbese bamubeshye ko nakina neza role bamuhaye bamuha akazi ko gukina bihoraho.
Laissa:nturi kure yukuri gusa ntabwo nzi ko uriya mukobwa yaza murukiko ngo ashinjure Allan urukiko ruri kumunsi wejo ariko nanubu ntarongera kunyitaba nahahandi yabaga yahise yimuka gusa hari number bampaye nshobora kumubonaho
Cupra:Jesca niwe makiriro yacu agomba kuboneka kandi akaza murukiko nibitaba ibyo sinzi ikiri bukurikire.
Breston: ubuse urumva Atari ngombwa ko tubwira benia
Cupra:mureke aracyari mukwabuki rero ntitumuzanemo izi stress ahubwo ikibazo mfite ni milla ahora ambaza ahantu se yagiye
Laissa:eeeh uziko jesca amfashe ,hello?
Jesca:hello ninde tuvugana?
Laissa:Jesca ko hari ubutumwa ngufitiye se twahura nkabuguha .
Jesca:ntakibazo duhurire kuri hope hotel niba bidatinda.
Laissa:ntibitinda rwose ahubwo ndumva waza ukahansanga ndaba ngutegereje
Bidatinze jesca yarahageze Breston na cupra bicaye kuyindi table maze laissa asuhuza jesca
Jesca:kumbi ni wowe iyo menyako ari wowe simba nje hano .
Laissa:umva jesca rwose singutindira pe gusa ndagusabye dufashe utabare umuntu urengana niwowe watumye ajya gereza rero ndagusabye ngo umurenganure ejo icyaha kimuhamye yafungwa hejuru yimyaka 25 cg Burundu
Jesca: umva wa mugore we shaka ibimenyetso nkakazi kawe rero sinjye ugomba kugufasha mukazi kawe cyane ko ntazabihemberwa
Jesca yahise ahaguruka arataha maze breston na cupra baza kubaza uko bigenze
Tuze kuri gereza Nelly na Belinda na keza basuye Allan
Allan:mbabarira Nelly Niba naragutengushye
Nelly:Allan ndabizi ko utabikora pe ahubwo nimbona umuntu waguhemukiye gutya sinzamubabarira
Allan:oya Nelly ntuzishyire mubibazo kubera njye utazakora ikintu uzicuza ubuzima bwawe bwose kuko ntifuza ko wakwisanga ahantu nkaha
Belinda:Allan ukomeze kwihangana kandi ndizerako ejo uzatsinda urubanza.
Keza:allan wihangane pe dore namasaha baduhaye arageze reka tujyende amahirwe masa Allan
Ndetse rwose amakuru aracicikana mugihugu ko Allan wari umwe mw’ijwi ryarubanda uwarengeraga abaturage ntayindi nyungu yafashwe agiye gufata kungufu umukobwa batavuze umwirondoro we kubwumutekano we urubanza rukaba ruri kumunsi wejo
Mubaturage impaka nizose ntabwo bumva ukuntu Allan yabikora ikindi bari kuvugako yagambaniwe
Tuze murugo aho belyse ari yinjiye munzu asanga abana bakinaga bishimye bari kurira Bose
Belyse:Corey nawe milla ko murira mwabaye iki?
Milla:aunt mbwira ko ataribyo ko bamubeshyera.
Belyse:indese kandi?
Corey: koko ngo uncle Allan yafashe kungufu umwana none arafunzwe?
Belyse:ibyo mubikuyehe mwabana MWe
Milla:tubibonye kuri television.
Belyse: OK mwese muceceke milla papa wawe ntabwo.yakora ibintu nkabiriya baramubeshyera sibyo ngaho murekere aho kurira.
Corey: nonese bagiye kumufungura?
Belyse:yego urukiko nirumara kugaragaza ko arengana azahita ataha
Tuze ahandi hantu hamwe ni murugo kwa Nelly ndetse papa Nelly ari kuganira numugore we
Oscar:oya rwose Sandra ntabwo Allan muziho iyo ngeso pe nziko arengana
Sandra:shn nanjye sinabikekaga pe gusa buriya ubutabera buzabikemura.
Oscar:erega rimwe narimwe harigihe ubutabera babuyobya bwo buca imanza bugendeye kubimenyetso kabone nubwo waba urengana ariko udafite ibimenyetso urafungwa
Sandra:ubwo nyine ufite ibimenyetso niwe utsinda Wenda ntawamenya wasanga umu avocant wa Allan abifite ahubwose uziko ejobundi Nelly yanyatse million7 gusa ntayo namuhaye kuko yanze kumbwira icyo agiye kuyakoresha
Oscar:Nelly nawe asigaye anshanga muriyi Minsi pe Sinzi imyitwarire asigaye afite
Bwarakeye ndetse ni umunsi WO kujya murukiko Allan yarasohotse ndetse izindi mfungwa zimwifuriza amahirwe masa nuko bamujyana murukiko ,
Urukiko rwarimo abantu benshi cyane imiryango inshuti ndetse nabaje kumva urubanza
Umucamanza nabari bumufashe mu iburanisha barahageze abantu Bose barahaguruka nkibisanzwe maze umucamanaza amaze kwicara nabandi baricara
Batangiye basoma dosiye ya Allan ibyo aregwa nibindi ndetse bajya no kuri jesca nawe bavuga ibimuranga maze umushinjacyaha arahaguruka agira ati:Allan shema ufite imyaka 30 afite umugore n’umwana wimyaka 8
Tariki ya 6 werurwe mumasaha agana saa 19:30 nibwo yafashwe ashaka gusambanya umwana wumukobwa uri mukigero cyimyaka 21 mugace ka zein center tugendeye kubuhamya twahawe na nyiri gufatwa kungufu ariwe jesca yavuzeko nyuma yuko uyu mugabo Allan abuze aho amufatira yakomeje kujya amusaba ko baryamana ariko jesca akabyanga rero nyuma nibwo bahuriye mu kayira kari kitaruye umuhanda mugari ho gato ndetse ntamashanyarazi ahari murako gace Allan Ahita amukurura amujyana kuruhande agerageza kumufata Kungufu jesca yagerageje gutaka kubwamahirwe police yacungaga umutekano muri ako gace yahagereye kugihe Niko gufata Allan.gusa Allan ubwo yagezwaga kuri police yihakanye icyaha ndetse avuga ko atazi uwo mukobwa ngo ni jesca ko ari ubwambere yaramubonye .
Ese Allan aratsinda urubanza cg?jesca se aremera kuvugisha ukuri ngo akure Allan muburoko