Duherukana Allan afashwe na police ndetse ashyizweho icyaha cyo gufata kungufu
Dutangiriye kuri station ya police bari kwandika imyirondoro y’umukobwa amazina: Uwase jesca ,aho atuye imyaka 21 nibindi byinshi
Allan nawe aho yarari bari kwandika imyirondoro ye amazina:shema Allan
Imyaka:30
Nuko police ikomeza kubaza Allan ndetse nawe agerageza kwiregura
Police:Niko Allan umaze gufata kungufu abana. bangana iki?
Allan:nyakubahwa ndi umugabo wiyubashye ndetse mfite umugore n’umwana w’umukobwa ntabwo natinyuka gukora amahano nkariya cyane ko umugore wanjye ntacyo namuburanye.
police: ariko sha nshobora kuba nkuzi si wowe wahawe igihembo nkumuturage witwaye neza?
Allan:ninjyewe nyakubahwa gusa ndarengana rwose unyumve.
Police: erega musore nubwo waba urengana ntabimenyetso ufite byose biba imfabusa Niko amategeko akora noneho kuba wafashwe uri hejuru y’umukobwa waciriweho imyenda nawe uri kugerageza gukuramo iyawe nicyaha kiguhama pe.
Allan:bivuze ngo ibyo navuga byose ntacyo biri bumare
Police: turaba tugufunze urashaka umwavoka gusa sinumva ukuntu umuntu nkawe yafata kungufu umukobwa nkuriya.
Allan :basi se namenyesha umuryango wanjye aho ndi?
Police: OK gusa burije ndumva aho gukura umutima umugore wawe waba umuretse ukamubwira mugitondo aho kugirango arare atarwiyambitse aza hano kuri police
Allan:yego ndabizi umugore wanjye yahangayika ndetse cyane ariko natamenya aho naraye arata umutwe ntahangayika ahubwo bwarimwe ngiye kubeshya umugore wanjye
Wowe ntiza telephone
Allan yahamagaye cupra kuri telephone yaratijwe
Cupra:hello.
Allan: hello love umeze gute?
Cupra: meze neza ahubwo se wowe umeze neza ko utarataha ?
Allan:meze neza mukunzi uranyihanganira ndi mukazi kenshi ntabwo ndi bushobore gutaha hari ibibazo twagize mukazi njye na breston bibaye ngombwa ko turara tubikemura ndaza mugitondo?
Cupra: Haney nubwambere ngiye kurara ntari hafi yawe gusa mukunzi wiyiteho kandi urye neza.
Allan:yego mukunzi kandi urakoze kunyumva
Yahise akupa ndetse umu police amujyana aho agomba gufungirwa mbega ijoro rirerire kuri Allan yaraye atekereza umutwe washyushye aribaza icyo ari kuzira ntazi icyo yakoshereje uriya mukobwa ngo ni jesca ndetse ari kuvuga uti:ese ubu nibwo bugwaneza bw’inkware bwayigonze ijosi ubuse nagombaga kureka gutabara koko ?ESE nakoze nabi ?ubu ibi bibazo ndabinyuramo nte abantu banyizeraga se bo abamfatiragaho urugero bo bizagenda bite simpangayitse kubwumuryango wanjye kuko nzineza ko bo banyumva ahubwo mpangayikishijwe nisura ngiye kwambika abandi hafi ndetse n’urubwa mbambitse
Yaraye yibaza byinshi burinda bumucyeraho mugitondo milla yazindutse abaza nyina ati:mama ko ntabonye papa yagiyehe ?
Cupra:gakomangomakazi kanjye papa ntabwo yaraye hano yagize akazi kenshi ariko humura urava kwishuri umusange hano rero ntugire ikibazo itegure nkugeze kwishuri
Akokanya yasohoye milla ngo amugeze kwishuri agiye kwinjira mu modoka abona iya breston iraje maze aba aretse kwinjira
Breston: cupra umeze meza?
Cupra:yeah meze neza kbx Allan se asigaye he ko uje wenyine?
Breston: hhhhhh ngo Allan winsetsa nawe? siwowe mugore we se ubwo uramumbaza twararanye koko?
Cupra: uri kunkina iyihe mikino mbwira ntiwaraye mukazi se siko Allan yambwiye ngo mwahararanye
Breston: Niko Allan ubwe yaguhamagaye akubwira?
Cupra: nonese Allan yaba yambeshyeye iki? uko bigaragara ntacyintu ubiziho kandi numero ye nticamo none tubigenze gute?
Breston: zana numero yaguhamagaje ndumva ibi bidasobanutse maze menye impamvu atatashye
Barayihamagaye maze barayitaba ndetse breston akora kuburyo na cupra yumva
Breston: hello nitwa breston ndi inshuti ya Allan
MWibuke ko numero ariya wa mu police
Police: oooh nanjye nitwa Thomas ndi umupolice
Breston: none kuki allan yakoresheje iyo numero aduhamagara none tukaba twamubuze?
Thomas: oooh Allan yanze ko umugore we ahangayika niyo mpamvu yabeshye umugore we rero allan twamufunze yafashwe agerageza gufata umukobwa wimyaka 21 kungufu afungiye kuri station ya zein
Breston: agize ate? ntabwo bishoboka allan ntiyakora ibyo bintu kandi niba uri kudukinisha ningufata uransobanurira neza
Thomas: niba ushaka kumenya ukuri uze kuri zein station kuko ntamwanya wo kukubeshya mfite ikindi mfite akazi kenshi ko gukora . ahita akupa breston yahindukiye asanga cupra yamaze gucika intege mbese ubona yaraye umutwe nguko uko yahwereye imbere ya breston na milla.
ndetse ahita ahwera imbere ya milla na breston akokanya breston yahise ahamagara belyse nawe bidatinze yarahageze maze abaza uko bigenze breston aramusobanurira
Breston: ntakibazo gihambaye cupra agize cyatuma tumujyana kwa muganga ahubwo wowe jyana milla na Corey kwishuri ubiteho njye na cupra tugiye kureba icyabaye kuri allan
Milla: aunt mama na papa babaye iki?
Belyse:chr ntacyi bazo gihari ahubwo tugiye kureba papa wawe aze murugo imodoka ye yapfuye
Milla:nonese mama we yabaye iki ko yikubise hasi?
Breston: dore arakangutse rero ameze neza ntuhangayike ngaho jya Ku ishuri sibyo kandi wige neza.
Cupra warukangutse yongeye gusubiza ubwenge kugihe maze yibuka ko yarajyanye umwana kwishuri nibwo yinjije milla mu modoka maze breston nawe arinjira belyse nawe ajyamo maze babanza kugeza abana Ku ishuri maze milla agisohoka mu modoka cupra yaraturitse ararira cyane
Cupra (arira):nooo ntabwo allan ari uko ateye breston sibyo ntabwo ari ukuri .
Breston: cupra ese mubyukuri niki kirimo kukuriza nuko allan yaba yafashe uwo umukobwa kungufu cg nuko ari mubibazo?
Cupra: ntabwo ikindiza aruko yaba yasambanyije uwo mwana kuko umugabo wanjye ndamwizera bihagije ikimpangayikishije kandi cyane nuko we ubwe nzi neza ko atababajwe naho ari ahubwo ahangayikiye twe ikindi kandi ni izina ribi bagiye kumwambika
Breston: cupra ba umugore ukomeye ndagusabye ngo mbere na mbere tujye kuri zein station maze tumenye uko byagenze
baragiye bagezeyo basohoka mu modoka batanga umwirondoro w’uwo baje kureba ndetse babemerera kuvugana
Mugihe allan yarari kuza belyse yabwiye cupra amagambo agira atya:cupra ndabizi ibi birakuremereye cyane pe kandi natwe nuko urabizi ko umugabo wawe ari inyangamugayo ibintu nka biriya atabikora uko waba ubabaye kose ndagusabye ntugaragaze kwiheba imbere yamaso ye wikomeze kandi nturire umwerekeko kuba ari mubibazo aribwo ugiye kuba umunyambaraga kurushaho biramukomeza umutima yumveko umuryango we witeguye guhangana umurememo ikizere uko ushoboye kose rero komera maze dufatanye turi hafi yawe ntugire ikibazo.
Akimara kumubwira gutyo allan yarahageze maze arabasuhuza
Allan:cupra mugore mwiza udahwema kunyereka urukundo amanywa n’ijoro mbabarira ndagusabye ngo umbabarire kubwicyaha nakoze maze nkakubeshya
Cupra: mugabo mwiza ndagusabye wikomeza kumbwira ayo magambo nziko ntarwango wabikoranye kandi impamvu ya byose ndayizi nuko unkunda cyane kandi ntakibi unyifuriza
Allan:breston nawe belyse mumbabarire niba nabatengushye pe ariya mahano ntayo nakora
Breston: allan wikwisobanura ahubwo tubwire uko byagenze kuko twese turakuzi bihagije rero ntawugushinja icyaha byagenze bite ngo ube uri muri iki ikibazo?
Allan: kumugoroba wejo navuye mukazi nanga gufata Imodoka njyenda namaguru kuko numvaga nkumbuye kurambura amaguru maze ubwo nageraga muri kano gace ka zein center numvise umukobwa atabaza ntatindiganyije nagiye gutabara maze abasore bashaka kumusambanya bambonye bariruka akokanya kuko bari bamuciriyeho imyenda nakuyemo ikoti ryanjye ngo ndimwambike nkirikuramo police yarahageze nguko uko banshinjije icyaha
Cupra: nonese uwo umukobwa we iyo avugisha ukuri
Allan: chr nawe yarabyemeje ko naringiye kumufata kungufu
Breston: hari ubyihishe inyuma hari uwaguteze uyu mutego hari utakwifuriza ikiza ikibazo ni turamenya arinde ubyihishe inyuma muvandi sinasinzira ntarabona igisubizo kikibazo cyawe
Cupra: nanjye ntyo belyse ndabizi biragoye kugusaba ibi ariko ba ufashe milla ndetse ube umwitaho ari kumwe na Corey tubanze twinjire muri iki kirego .
Belyse: ubufasha bwose munkeneraho niteguye kubutanga ahubwo se twashatse umwavoca?
Breston: ibyo na byo ni ngombwa ahubwo mpa numero ya wa mwavoca
Belyse: aaaah handitseho avocant laissa
Ndetse bahise bamuhamagara abasanga aho kuri zein station Niko kuganira na allan uko ikirego kimeze
Breston: umva avoca laissa nkeneye kubona umuvandimwe wanjye ari hanze kandi ababirimo Bose ugirango afungwe nabo bahanirwe amakosa bakoze
Laissa:biragoye kuko ntakimenyetso kimushyinjura gihari ariko ndagerageza nkore ibishoboka arekurwe igihari nuko agomba gutekereza kubantu Bose bafitanye ikibazo abo akeka ko baba bamuteze uyu mutego abantu bari baziko uri buce hariya ndetse bazi na masaha yo kuhagera
Cupra: wivuga kugerageza kuko hano si Ku ishuri uje kwigira kuburana ahubwo ugomba kubikora nkinshingano zawe nantwe turakora izacu neza kandi twiteguye kugufasha kucyo ukenera cyose
Belyse: laissa ndagusabye koresha ubumenyi bwose waba ufite ukure allan aha hantu njye reka njye gukura abana Ku ishuri dore amasaha yageze ndizerako mubikemura neza
Aba police bahise baza batwara allan bamusubiza muri gereza aho babaye bamucumbikiye
Tuvuye aho tuze aho Bonheur numugore we benia baherereye rwose batembereye nkabantu bakundanye vuba mbese barishimye icyo batazi nuko muramu we allan ari muri gereza gusa rwose urabonako bizihiwe nubuzima
Bonheur: aaaah chr uziko unyishe ?
Benia:incwiii disi cya Bonheur ndakibabaje ese nicya benia kikwicayeho nabi ndagikubita
Bonheur: sha uransetsa iyo utangiye kwigira utwo tuntu pe gusa nanone ndishimye?
Benia:Niki kigushimishije se mugabo nkunda?
Bonheur: sha ibinshimishije nibyinshi gusa ikingenzi muri byo nuko uruwanjye kandi sinzatandukana nawe.
Benia:ndagushimira cyane kuba warampisemo ukampindura uwawe maze ibyo nabonaga nkinzozi unyereka ko byaba impamo
Kuruhande aho telephone ya benia yariri cupra yaramuhamagaye aramubura nyamara benia yari yayumvise gusa yanga ko yabarogoya ikabakura mumunezero bibereyemo
Nelly nawe aho ari rwose ibyishimo nibyinshi ari gusangira ninshuti ze.
Belinda: ariko Nelly ko tuziranye koko ibi byishimo nibyiki
Nelly:urushyundura rwanjye rwafashe ifi urumva ari gute ntakwishima kandi icyo nshigaje ari ukuyikaranga maze nkayimira ntizongere kugaragara narimwe kuri iyi si ?
Nelly se kandi yafashe iyihe fi? Allan se uyu munyururu arawuvamo ate ntabimenyetso bimurengera afite?