𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏𝟗
•
°
•
°
•
Duheruka Kwa Moise hagiye gushya, ni mugihe kandi Joseph ari hafi gufatwa bizarangira gute? dukomeze
∆
Joseph aratubwira,
Nari nicaye muri salon nigunze byahatari, Eugide na Jose ntakandi kazi bari basigaranye uretse kurya no kuryama ndetse nanjye ntakindi nari bukore uretse kuryama ariko nari narambiwe pe.
Naribazaga nti ko ntazi kwa chr wanjye ngo nibura njye kumusura ubu ndabigirante? Ko kugeza nubu nimero ye itariho, nahise mfata umwanzuro ko ningira amahirwe yo kongera kumva nimero ye icamo ntakindi ndakora ahubwo Ndahita nsaba Catherine akanjyana iwabo ndetse akanampa amanimero yose nshobora kumubonaho igihe icyo aricyo cyose nimero ye yaba yanze gucamo
Naribazaga nti ese koko niba yarankundaga byanyabyo ntanubwo yari gufata nimero yanjye mumutwe ngo wenda abe yaranampamagaye? Nkongera nkavuganti se ubundi Facebook kuyikoresha ko bidasaba ngo ube ufite phone yawe bwite phone iyariyo yose washyiramo account yawe ntiyabaye ubundi ugacatinga kuki we basi atanagerageje kuba basi yashaka nindi phone ngo ananyandikire
Mubyukuri ntagihe cyari gishije ari kinini tutavuganye kuko ndibaza ntaniminsi ibiri, gusa amasaha make yari ashije nimero ye idacamo numvaga ari nk’ imyaka umunani yose
∆
Shema na Clement Bari mumasaha yakazi bicaye muri Office , Imbere yabo hari hicaye umukobwa mwiza cyane bari kuganira nawe gusa uwo mukobwa ntakabaraga gahagije afite , kureba neza afite ninzara
Uwo mukobwa: Ko munkuye mubandi mukanzana hano se mugiye kunsambanyiriza mo hano mbimenye? ubundi mwandekuye nkitahira kuki ubundi mwadushyize hariya?
Ese ubundi abantu muza mugatora murabica ko ntari nabona numwe ugaruka ubu nanjye mugiye kunyica koko?
Shema: Shema tuza mwana muto , hano wowe ukore ibyo tugiye kugusaba urava hano uri muzima ariko nutitwara neza urahava uri umurambo, kuko ntanumwe uri bubashe kugukura hano
Uwo mukobwa: Mubanze munzanire icyo kurya kwanza murabona ngewe mfite umwuka ungana gute koko? Mubanze munzarire icyo kurya kugirango mbashe kumva neza icyo mushaka kumbwira kuko ntago nabasha kubumva kandi nshonje
Clement: yahise asohoka hanze nyuma y’ iminota mike agaruka afite ipaki y’ imigati ndetse nutu Juice tubiri twa Orange
∆
Nyuma yigihe kitari gito ategereje ko aza , Claire yagiye kumva yumva umuntu arakomanze maze nawe asohoka n’ ingonga ngo age kureba ko koko ari uwo bari bafitanye gahunda
Ibyishimo byaramurenze ndetse yumva abuze uko yifata abonye Divine amuhageze imbere
Gusa mwabantu mwe Divine ni umukobwa mwiza utabona icyo umunenga, nubwo bavuga ngo nta mwiza wabuze inenge sinzi ko Divine wari kugira inenge wamubonaho rwose
Mu byishimo byinshi rero Claire yamuhaye karibu ndetse Divine nawe yinjira munzu bose bajya muruganiro aho batangiye kuganira sasa
Divine: Mbwira rero icyo unshakira kuko ubu ndumva ntatuje cyane rwose nabuze amahoro nshaka kumenya buryo ki ndi umuti w’ ikibazo cyawe ari njyewe rwose
Claire: Ese wowe ntanubwo wanareka ngo umuntu abanze anakwakire kweri , ahubwo mbwira nkuhe agaki ko dufite amata y’ ikivuguto n’ icyayi cy’ amata nyine mbwira mbanze nkwakirize agaki?
Divine: ugirango se hari ikintu ndi bufate nakimwe wap rwose ntanakimwe ndafata, mvuye murugo mpaze
Clare: oky ntacyo wenda reka nkuzanire amazi kuko ikibazo mfite cyo ntago cyakuvaniramo aho ngaho byanga byakunda kirakunywesha amazi rwose
Divine: eeeh ko numva uri kuntera ubwoba koko niba bikomeye cyane nzanira akantu karimo isukari nyinshi kuko ndumva ibyo nabyo biri bunzamurire isukari nakwambia
Claire: siwumva se ntakibazo rwose reka nkuzanire icyayi ubanze ukinywe wenda uraza kuba uri gutekereza neza
Claire yarasohotse aragenda amuzanira icyayi azana n’ ibikombe bibiri batangira kugenda basomaho aho bamariye kunywa batangira kwinjira mukibazo sasa
∆
Ubwo nari nicaye nibaza ngo hagiye gukurikiraho iki nagiye kumva numva phone yanjye irasonnye, umutima washigukiye hejuru ndavuga nti byanga byakunda uyu ntawundi waba umpamagaye utari Catherine nahise nzamura mu mufuka vuba cyane ngo ndebe uwariwe maze koko nsanga ni Catherine
Sinzi aho imbaraga zavuye maze muvugisha numva nshize amanga ibibazo byose nari mfite nahise numva byose bishize ntanakimwe gisigaye nuko maze ndabanza ndiruhutsa kandi mfite nubwoba kubera gutinda muri ibyo rero nagiye kubona mbona ivuyeho sha,
Nahise mvuga nti nkubu yanze kongera kumpamagara koko nabigirante ko agaciro kicyintu burya koko ukabona aruko kigiye
Kubw’ amahirwe yanjye yari yansekeye nagiye kubona mbona arongeye arampamaye maze muri njye numva ndatuje mpita nkanda Yes then dutangira kuganira
Me: Chr weeee ahwiiiiiii!, ni wowe mbwira ni wowe koko?
Catherine: ahwiii mana weeee chr weee ninjyewe cha , amakuru se umezute?
Me: hhhh ntako meze ntako, ubuzima bwanjye ntabwo udahari narakubuze rwose ahubwo amakuru y’ iminsi, ahubwo se chr ni wowe koko? , Nanubu sindabyizera
Catherine: Ninjyewe honey gusa ndagukumbuye cyane
Me: nonese chr phone yawe yari yaragiye hehe ko nayicishagamo buri kanya nkumva ntiriho
Catherine: wahora niki chr ibintu byambayeho nakaga gusa, umva charger yanjye yarahiye nuko imaze gushya mbura kuntu nshaginga pe, natiye na mama nawe yanga kuntiza cha, ubu nibwo mvuye kugura indi nubu turi kuvugana iri kumuriro
Me: hoya chr nonese chr koko ubwo wabuze nahantu nahamwe wajya gucaginga koko?
Catherine: nukuri nahabuze pe, nonese wowe umezute chr ko ngewe nendaga gupfa ntarakumva koko?
Me: nanjye meze nabi cyane, ahubwo chr ka nkubaze akabazo kamatsiko numva nifuza ku kubaza ubundi utaza kunshika ntarakakubaza rwose
Catherine: eeeh ko unteye ubwoba chr mbaza numve
Me: Humura hogoza ryanjye ntugire ikibazo nakimwe ndagukunda cyane kandi ni akabazo kamatsiko maze iminsi nibaza kuva umunsi nakubonyeho
Catherine: Mbaza ntakibazo chr
Me: nonese chr, harya si wambwiye ko ugiye kujya muri S4
Catherine: yego chr, kubera iki ubimbajije
Me: Humura chr tuza kandi ntugire ubwoba, none se chr nukuri kw’ lmana reka nkubwire uri mwiza cyane kuburyo ntabasha kubona uburyo ki mbisobanuramo, rero nagize ubwoba kuko abagushaka bo ndacyeka ari benshi kandi ntumbeshye
Catherine: yego chr ntago nakubeshya rwose, abahungu bo barahari benshi banyirukaho gusa murabo bose uwo nkundamo ni wowe gusa ntawundi wakundutira nkukunda cyane
Me: nonese chr reka nkubaze nkubu nibwo nkirangiza kwiga sinzi ngo imbere hari iki? Yewe ntanubwo nzi ngo amanota azasohoka mfite angahe , ese ubuzima bwanjye ubwifuza ute imbere
Catherine: chr urumva nyine buri mukobwa wese yakwifuza kugira umusore ufite amafaranga ndetse unamwitaho gusa ngewe future yawe ntabwoba inteye kuko nkeka ko iwanyu ari ikiraro uzambukiraho nkurikije kuntu wabambwiye
Me: oky chr unsubije neza cyane uhise unagera neza aho nifuzaga ko ugera
Chr ngaho reka nkubaze
Nkubu biramutse bibaye ngombwa ko imitungo y’ iwacu yose igenda wenda nubwo ntabyifuza hakaba hari nka Cred bafitiye nka Bank, then After bakabura ubwishyu maze bank ikaza guteza icyamunara imintungo yacu yose bakayitwara kuburyo dusigara dusabiriza kugirango tubashe kubaho ubwo koko uzakomeza unkunde?
Catherine: Ntega amatwi nkubwire chr
Me: mbwira ndakumva Darling
Catherine: yego wenda ndacyari muto ntamyaka irenze 20 ndagira niyo mpamvu biraza kukugora ndabyumva kuza kumva ko nafashe umwanzuro wenda wamahitamo yanjye, wambaza uti ese ko ukiri muto ntibivuze ko uzabona abandi maze njyewe ukandeka……
Me: nahise muca mu ijambo maze mpita mubwira nti rwose ndumva uri kunshimira ahababaza rwose kuko ntago mbyiyumvisha kuntu waba uwanjye nubwo bwiza bwawe nabonye ufite
Catherine: Humura chr gusa ube uretse kongera kunsha mu ijambo nshaka untege amatwi utuje kuko ibi ngiye kuvuga nshaka ko ubyumva kandi ukajya uhora ibizirikana
Me: yego Darling mbwira nguteze yombi
Catherine: njyewe nafashe umwanzuro kandi nahisemo wowe ntawundi muhungu nzakunda uretse wowe naranabikubwiye sinzi niba ubizirikana rwose, narakubwiye ngo ngewe aho kugirango nkundane nundi utari wowe nakwiyahura bikarangira
Naho ibyo kuba iwanyu mwabura ibyo mutunze ntago byatuma nkwanga rwose kuko njya kugukunda ntago narinzi ngo iwanyu mumeze mute, ushobora kuvuga ngo impamvu narabicyetse wenda ngendeye kumyenda nabonaga upostinga wambaye, gusa ibyo sibyo nahaye agaciro, kuki se ntari gutekereza ko iyomyenda yaba ari iyo watiye?
Humura rwose njyewe ntago nakunze ubutunzi bwiwanyu cyangwa bwawe kuko ibyo ndabizi ko umuntu abigira kandi yarabitunze cyangwa yaba atabitunze yabishaka akabibona rero humura , mwacyena mutacyena njyewe ntakibazo nakimwe mfite wowe urampagije kandi mubyo uzanyuramo byose njyewe nzaba mpari kubwawe kuko ndagukunda cyane kandi ntago nzaguhemukira
∆
Saa cyenda zuzuye phone yarasonnye kureba umuhamagaye ni Violleta umukobwa bari bafitanye gahunda , yaramwitabye Violleta nawe amumenyesha ko aho bumvikanye guhurira yahageze ko niba atamugoye yaza kumufata, { umukobwa wavuganaga ikinyabupfura rwose)
Moise ntano kubitekerezaho yahise yiruka aba agiye kureba uwo mwali kumutima agenda avuga ati urakaza nezamboga zizanye
Yageze kumuhanda kureba uwo aje gutwara asanga siwe wo kwifoto rwose yari umukobwa mwiza cyane kuburyo kwifoto rwose wabonaga ko atariwe ahubwo ari undi mukobwa
Yari yambaye akajipo katari karekare k’ umukara n’ agashati k’ umweru, agasaha gato ku kuboko ubona ko koko aberewe cyane, inyuma ho amataye ntiwarora nawe ateye neza cyane rwose nkabamwe twahoze tubona haruguru
Mudukweto tw’ imukara duciye bugufi urabona ko yaberewe cyane , mbese kwitegereza neza urabona rwose ari mwiza, sukubeshya uwo moise yabonaga ku ifoto siwe wari waje pe,
We ntakindi rero yari ari kwitegereza kuri ibyo bibero uretse kubiseseramo uhoshye inzoka isesera mu mwobo
Yaramusuhuje baribwirana ndetse ubona ko bose bishimanye cyane, yahise amutwara baragenda
Yageze muri Getho basanga Getho yose irahumura isombe ibintu byanejeje Violleta cyane, kuko ubanza isombe koko byari biri mubiryo akunda
Mugihe akihagera rero Moise mapanzi wacu yikojeje mucyumba aba afashe aka Juice avangamo bya binini byiwe ubundi aba azaniye igikundiro cye ngo anywe ubundi abone uko aza kwataka undi mwana atamenye ibijya mbere
Akigera munzu ataramuhereza ngo Violleta anyeweho yagiye kumva y’ umva umuntu arakomanze umutima uba uramuriye yibuka ibyamubayeho ibushije ashaka kubanza kwanga kujya gukingura ariko uwakomanganga nawe yari afite gahunda rwose Moise abonye ko ntakindi ari bukore yahise atereka ya Juice kukameza kari aho ubundi ajya Gukingura mugihe agikingura akubitwa n’ inkuba abonye ari Sandra wakomanganga, nkaho ibyo bidahagije yagiye kubona abona nguwo Mutesi nawe ari guhinguka aho ngaho…………….Loading part 20
𝐔𝐦𝐮𝐫𝐢𝐫𝐨 𝐮𝐫𝐚𝐭𝐬𝐞 𝐦𝐮𝐭𝐚𝐛𝐚𝐫𝐞 💥🔥🔥
- 𝐔𝐲𝐮 𝐦𝐮𝐫𝐢𝐫𝐨 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞 𝐚𝐜𝐚𝐧𝐲𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐰𝐮𝐳𝐢𝐦𝐲𝐚 𝐚𝐭𝐞?
- 𝐕𝐢𝐨𝐥𝐥𝐞𝐭𝐚 𝐬𝐞 𝐦𝐰𝐨𝐤𝐚𝐛𝐲𝐚𝐫𝐚𝐦𝐰𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐲𝐢𝐭𝐰𝐚𝐫𝐚𝐦𝐨 𝐠𝐮𝐭𝐞?
- 𝐔𝐲𝐮 𝐦𝐮𝐤𝐨𝐛𝐰𝐚 𝐬𝐞 𝐛𝐚 𝐒𝐡𝐞𝐦𝐚 𝐛𝐚𝐫𝐢 𝐤𝐮𝐠𝐮𝐫𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐦𝐢𝐠𝐚𝐭𝐢 𝐧𝐢𝐰𝐞 𝐛𝐚𝐬𝐡𝐚𝐤𝐚 𝐤𝐰𝐢𝐟𝐚𝐬𝐡𝐢𝐬𝐡𝐚
- 𝐃𝐢𝐯𝐢𝐧𝐞 𝐚𝐫𝐢 𝐛𝐰𝐮𝐦𝐯𝐞 𝐂𝐥𝐚𝐢𝐫𝐞 𝐬𝐞?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀