SECRET VOICE EPISODE 10

Duherukana Nelly arikumwe na Allan ndetse na breston ikigaragara nuko Nelly yanga bano bombi nubwo iyo bari kumwe atabibagaragariza

Dutangiranye na belyse ndetse ari kumwe numuhungu wabo

Belyse :ariko honey mbabarira uze umfashe uno mwana pe njye yananiye

Breston:Corey se yakoze iki ko numva muzindutse mushwana byagenze bite?

Belyse:yanze kugira ikintu akoza mukanwa ntako ntamugize ariko yanze pe

Breston: nonese ubwo arashaka iki koko?reka nambare vuba nze nanjye mugerageze.

Belyse: hhm ubwo uwakubwira ikintu ashaka ngo natabona milla ntabwo arya.

Breston: hhhhhh ese nibyo yewe rega amaherezo bazahitamo kubana ahubwo ndumva imodoka ije ubanza baje

Akokanya bagiye kureba aho Corey yari yicaye baramubura kumbi yumvise imodoka asohoka yiruka ajya guhobera milla

Allan:umugabo yarakumbuye umugorewe daa

Cupra:yeee belyse ntumbwireko mutararangiza kwitegura ubu benia yageze aho ubukwe bubera yadutegereje yatubuze

Belyse:shn uranyihanganira pe nsigaje utuntu duke ahubwo dore Corey yanze kugira icyo arya atarabona milla ba ubagaburira reka ngire vuba nshyiremo inkweto ndebe ko na breston yarangije nze tugende

Cupra:ntakibazo gira vuba tujye gushyingira karumuna kanjye ahubwo na papa na mama bahageze nitwe tubura

Akokanya breston yarasohotse arangije kwitegura ndetse araza belyse amwambika tie cg karavate maze Allan na breston bafatanya gushyira impano mu modoka na belyse arangije kwitegura arasohoka na Corey na milla barangije gufata ifunguro rya mugitondo barasohoka bajya  mumodoka maze berekeza ahabereye ubukwe

Ndetse tuze aho benia ari we na Becky ndetse rwose Bose baracyeye cyane.

Benia:shn ko ba cupra bataza koko ?bari kudutinza pe

Becky:wipanika sha baraza mukanya tuvuganye bambwirako bahagurutse rero tuza ahubwo mbwira niba harikindi ngukorera maze mbe ngikora basange turangije kandi na ba Bonheur bari hafi ba utegura abari bubakire

Benia:byose byateguwe ahubwo mbwira urabona nsa neza ntakibazo?

Becky:kuba usa neza byo ntakubishidikanyaho urakeye ahubwo nukuguhisha kugirango batakwiba kuko rwose urasa neza cyane.

Benia:yewe ndavuga umwambaro nambaye w’ubukwe.  Ahubwo ndabona cupra aje.

Cupra:wooooow karumuna kanjye karasa neza cyane yambii

Belyse:ndebera uko cya Becky kireba ubure gutera ikirenge mucya benia ukomeze ukanure gutyo

Becky:nonese wampaye breston ?

Belyse:uri agasazi mana we nzaba ndeba ibyawe hagati aho benia urasa neza byo Bonheur aratomboye.

Benia: hhhhhh namwe muri gushyiramo ibikabyo pe bwanyuma na nyuma ngeze Ku nzozi zanjye pe.

Cupra:ahaa ndabona besto wawe nawe ahageze

Breston: sha benia wihangane natinze rero nziko ushimishwa no kurya chocolate nayizanye yirye mbere yo kujya mubukwe kugirango wirirwane akanyamuneza

Benia: sha igikabyo cyawe gusa urakoze bresto

Akokanya n’umuryango wa Bonheur  warahageze maze imihango y’ubukwe iratangira

Tuvuye aho  tuze aho  kuri A&B niho nelly ari gusa ageze aho breston akorera abona harafunze ageze kwa Allan abona naho nuko  maze yegera umwe mubakozi amubaza impamvu yaba Allan ndetse na Breston bataje kukazi umukozi witwaga Linda akaba na secretary wa Allan aramusubiza ati:ndabizi uri sister wa Allan ubwo yagiye muri gahunda ze bwite niba atabikubwiye urumva njye nabikubwira nshingiye kuki?

Nelly:OK ariko wambwira cyane ko uziko ntakibazo ngirana nawe

Linda :umva Nelly rwose ntabwo mpazi pe yambwiyeko hari gahunda ze bwite yagiyemo

Nelly:OK ntakibazo ndamubaza kuko nari mukeneye cyane .

Linda:ntakibazo muhamagare umubaze

Nelly yarasohotse ndetse ababaye ahita ajya kureba Belinda

Belinda: mbega ukuntu kurakara bitakubera ahubwo se wabaye iki?

Nelly: shn ndumva mbabaye ngiye kureba allan narinziko niba yaje mukazi ndi bumutege wa mutego none sinzi aho yagiye

Belinda:ariko rero Nelly ibi urimo simbona neza aho bigana ndi inshuti yawe kandi inshuti ikuba hafi mubyiza nibibi gusa

Nelly amuca mwijambo:umva Belinda niba uri inshuti yanjye ugomba kunshigikira kuko sinzigera ni shima ntarihorera   ngiye murugo nkeneye gutekereza byimbitse .

Kurundi ruhande hari umusore wahereye Kare ahamagara nimero yanditseho my only one  ariko uwo ahamagara ntamwitaba ako kanya hari uwamukoze kurutugu maze arahindukira aravuga ari:shn deny niwowe ?

Deny:nonese wumvaga ko arinde ahubwo se Kenny ko wahereye kare uhamagara Nelly yanze kukwitaba warekeye aho ngwino turye narangije guteka.

Kenny:wap bro Reba uyu ni umunsi wa 3 atanyitaba ubuse ndabigenza nte ndumva ntakintu nshaka uretse Nelly .

Deny yicaye iruhande rwa Kenny maze aramubwira ati:mwana wa mama twahuye muburyo tutazi  ,twiyemeza gufatanya urugendo rwubuzima ngaho mbwira ubona urukundo rwawe na Nelly ari rukundo nyabaki? bro niba Nelly umuhamagara inshuro 20 kumunsi yanabibona ko wamubuze ntaguhamagare cg ngo aguhe ubutumwa bugufi bikaba iminsi ingahe ubwo ntakintu ubonamo

Kenny:sha nkunda nelly kandi nawe arankunda buriya aba ahuze cyane .

Deny: bro uransekeje ,  ubuzima ni bugufi cyane baho wishimye uko ushoboye ahubwo rero ndumva ugeze kure musore wanjye nta kure habaho urukundo rutakugeza ntagihe nakimwe umukunzi yabura umwanya wo kukuvugisha ahubwo ngwino tujye kurya bitarakonja naho ibyurukundo rwawe uzabitekerezeho neza witonze.

Kenny:reka nze ntakibazo gusa muvandimwe ndumva ntangiye guta umutwe pe.

Tugaruke aho ubukwe bwari buri kubera ndetse burarimbanije kuko rwose ibirori byaryoshye  ndetse rwose kupande zombi hari ibyishimo byinshi ni mukanya ko gutanga impano ndetse abantu Bose  bari kujyenda batanga impano ndetse  milla na Corey nabo bamuteguriye impano kwihangana byaramunaniye ahita ayipfundura maze asangamo udupupe  2 dufatanye asangamo nagapapuro kanditseho kati:muzakundane nkutwo twana

Benia yarasetse cyane ndetse ashyimira abo bana bageze mu kigero. Cy’imyaka 6

Bidatinz ubukwe bwararangiye mugitondo Bonheur  na benia bagombaga gufata indege bakajya aho bagombaga kuba kuko Bonheur yari yarabonye akazi hanze kandi niho bagombaga kurira ukwabuki imiryango yarabaherekeje maze igihe cyo kugenda kigeze basezeranaho 

Nyuma y’ukwezi  Allan yarari munzira ari gutaha ni mumasaha yijoro yanyuze kukayira karimo umwijima umuriro wari wagiye ndetse Allan yatashye namaguru kuko yagiraga igihe cyo kurambura amaguru kandi agaca muri iyo nzira kuko ariyo ya bugufi maze ubwo yarageze hafi yundi muhanda munini yumvise umuntu ijwi ry’umukobwa ritabaza yumvise agize ubwoba cyane ko ako gace kari kazwiko gakorerwamo urugomo rwinshi yabungije imitima yibaza niba ajya gutabara cg abireka ariko kuko yiyemeje kuba ijwi ryarubanda icyo ashyira imbere ninyungu z’abaturage yahise ajyenda yiruka abona ni umukobwa bari kugerageza gufata kungufu ndetse abashakaga kumufata kungufu baramubonye  akokanya bahita biruka gusa muri uwo muhanda hari abapolisi bari gucunga umutekano muri akogace bahise bagera aho Allan yarari agerageza kwambika umukobwa bari baciriyeho imyenda kuko yarari gukuramo ikoti ngo arihe uwo Mwali

Police: amaboko hejuru ni gute watinyuka  gufata umukobwa kungufu urafunzwe uzira icyo cyaha

Allan:ndazira iki se njye? sinamufataga kungufu ahubwo namutabaraga mubaze nuyu mukobwa

Police yabajije uwo mukobwa nigihunga cyinshi umukobwa yemera ko Allan ariwe washakaga kumufata kungufu

Allan mubibazo? Ubuse uyu mukobwa koko we agamije iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *