SECRET VOICE EPISODE 9

Duherukana Nelly yakamejeje ngo agombe yihorere

Dukomeze Nelly yageze murugo ndetse asanga papa we muri salon aramusuhuza kumbe Nelly ni umwana wa wa mu minister Allan yafungishije ntibyatinze yahise amwicara iruhande maze amuryamaho nkuko undi mukobwa wese uteta kuri se amera
Minister amazina ye asanzwe ni Oscar cg tugakoresha papa Nelly
Oscar: wiriwe ute se mukobwa wanjye?
Nelly: papa niriwe neza cyane pe wowe se?
Oscar: ooh meze neza nubwo izi ndwara ziba zitanyoroheye gusa ndi gukira
Nelly: papa iyo Allan atagufungisha ngo ujye kubaho ubuzima bubi bwa gereza ntibiba byaragenze uku papa reba uburyo igifu cyawe cyangiritse pe
Oscar:umwana wanjye wirenganya Allan yego yarantunguye ariko nubwo utabizi yampaye igihe cyo gukosora amakosa yanjye ahubwo ndirara sinabikora nitwaje ubuyobozi narimfite.
Nelly: papa ntabwo nakwishima mugihe Allan atarishyura ibyo yagukoreye .
Oscar: ariko Nelly ninde wakubwiyeko kwihorera aricyo kintu kingenzi ugomba gukora mubuzima bwawe aho kwicara ngo wubake ejo hawe icyiri mumutwe ni ukwihorera Allan se nirihe kosa yakoze nubundi narimbizi ko igihe kizagera nkahanirwa amakosa yanjye
Nelly: papa wowe ntubibona ko yasebeje umuryango wacu reba usigaye utinya gusohoka kubera ko bakwita umuryi wa ruswa nibindi byinshi.daddy ntabwo mbikeneye ko ukomeza kwitwa gutyo ngomba kugira icyo nkora maze bakabona ko Allan ari umuntu mubi
Nelly yahise ahaguruka ajya mucyumba
Bidatinze papa we yaramukurukiye aramufata amwiyegamizaho maze amubwira amagambo ateye atya:mukobwa wanjye wigikundiro uziko ntawundi mpanze amaso uretse wowe nanjye sinjye wishimiye kukubona ubabaye gusa nubwo umaze gukura ndakuruta cyane nabonye byinshi biruta ibyo utekereza rero witekereza ko uri mwisi yawe kuburyo icyo ushaka cyose ariko gikorwa harabo muhuza nabo mudahuza sinkwanga kuburyo nakuroha mucyobo kimeze gutyo kuko iyo ugeze muri icyo cyiciro cyo kwihorera birakorohera no kumena amaraso rero sinshaka kukubona ujya gereza si ahantu nakwifuriza gutura ndakubujije mwana wanjye kandi nzahora ndi umubyeyi kuri wowe nkugarura aho watanye nanjye ubwanjye simfite gahunda yo kwihorera niwowe uyifite kandi Allan ni umuryango wawe ni nka musaza wawe rero rekera aho unibuke ko atahwemye kubaba hafi mbese yabaye aho ntarindi nanjye kandi yaransuraga uko ashoboye rero ntarundi rwango Allan yaradufitiye

Tuze kuruhande breston nawe ari mukazi ke na Allan bakomeje gukorana ndetse ubucuruzi bwabo buri kurwego rwiza bacuruza ibyijyanye nibikoresho byo munzu intebe ,utubati nibindi ako kanya haje Allan maze ahagarara iruhande rwa breston
Allan:uri kwitegereza ibikorwa byakozwe namaboko yacu se !
Breston: ntabwo ndabyiyumvisha neza Allan gukorana nawe ni umugisha pe nzakomeza kandi nkuheshe ishema nkumuvandimwe wanjye.
Allan amukomanga kurutugu:Nshuti yanjye tuzagume munzira zimwe ntituzatandukane ahubwo cyagitekerezo numvise aricyo.
Breston: ikihe se kandi?
Allan:Ntiwibuka umunsi cupra na belyse badusaba ko twafungura Company tukayita OLLy
Breston: ntiwumva se rwose nibyiza kandi bizadufasha bifashe nigihugu cyacu
Allan:gusa harakantu numva nakongeramo
Breston: nkagaki se ubwo?
Allan:tuzakoramo ama departments imwe murizo niyo gutanga iriya nguzanyo indi izajya yijyira abantu imishinga noneho nibabishaka inabagurize ubwo uwakoresheje izo service zose azajya yishyurira kumwigira umushinga maze azishyure nibijyanye ninguzanyo yafashe .
Breston: ubundi amafaranga azajya ava hariya muri OLLY azafasha abagore bacu kwita kuri cya kigo bifuza gushinga cyizafata abana bo mumuhanda bakabitaho.

Tuvuye aho tuze kuri benia na Becky bari mu iduka ry’imyenda
Becky:shn benia kano gakanzu ndagakunze rwose ni style yanjye
Benia:shn Uzi koko ibikubera pe.
Becky:uragirango mbe nkawe se ashn mbwira urumva gute kuba wowe numugabo wawe mugiye kwibera mu mahanga?
Benia:shn nibyiza pe narimfite inzozi zo kurenga muri iki gihugu gusa nzaba nsize umuryango urumvako rero mfite impamvu yo kugaruka hano kandi undi muntu nzakumbura ni aka gasazi kandi imbere kigera ikanzu.
Becky:hhhhhh nanjye nzagukumbura pe, nzakumbura byabihe twitembereraga twajyanaga kurya isi mbese nzakumbura buri kintu cyose twakoranye.
Benia:shn gura ako gakanzu maze dutahe dore amasaha yageze kandi Bonheur ari munzira agiye kuza kudufata aducyure
Becky:ahaa mbiririre se shn gusa Wenda nanjye nzabona uwanjye ariko ubundi wabwiye Bonheur mukazanjyana wabona nanjye mpakuye umugabo urabona ntagiye gusazira murugo pe.
Benia: hhh wikwiheba pe uracyari muto cyane nawe ntugakabye ahubwo ndabona umugabo aje reka njye kumureba uransanga mu modoka
Benia yasanze Bonheur naho Becky we yasigaye yishyura nawe araza yicara mu modoka
Becky:oooh umugabo wanjye yahageze bite rata Bonheur?
Benia:ngo umugabo wande ?
Becky:ko usaze se ntuziko iyo umuntu yashakaga mumuryango abavandimwe bumugabo wawe nabo aba ari abagabo bawe rero nanjye nicyo nashatse kuvuga hagati aho nta supernet nitwaje mwirinde kundisha umubu cg munteguze njye gutega moto .
Bonheur: hhhhh ntugire ikibazo tugiye kukugeza murugo ubundi benia mbe mugutwaye
Becky:eeh kandi mugiye koko gushaka imyenda yubukwe ubundi mwaretse nkabaherekeza koko ndisigarana munzu njyenyine.
Benia: shn ugira itiku waje se tukajyana

Nyuma yicyumweru turi kuri rwa ruganda rwa allan na breston bise A&B ,Nelly arahari ndetse urabonako amuzi cyane bisa naho ahasanzwe yarazamutse nkumuntu uhazi maze ajya aho breston akorera
Nelly:mwaramutse breston umeze neza?
Breston: waramutse Nelly meze neza cyane nonese ko uje kundeba iki gitondo raa byagenze bite?
Nelly: umva sha ntushaka ko nkureba se gusa nari nkuzaniye icyayi cya mugitondo kugirango ukore ufite imbaraga
Breston: aaha izi care raa gusa urihangana umugore wanjye aba yabikoze neza ntabwo namugendana ntafashe breakfast .
Nelly:aaaha ubwo nyine ndagitsinzwe basi se waretse tugasangira lunch
Breston: Nelly uranyihanganira pe ntabwo uyu umunsi byakunda ariko Wenda ubutaha nzakubwira.
Nelly:ntakibazo gusa uzabizirikane

Nelly yarasohotse maze ageze hanze arahindukira arivugisha ati breston ibyo wigira byose wowe na allan nzabangiriza ubuzima ahubwo reka ntangire umupangu wambere kandi ndahera kuri Allan ahubwo ndaza kumenya neza ahantu muri bufatire lunch
Bidatinze amasaha ya lunch yarageze Allan na breston baba bagomba gusangira nkibisanzwe maze aho bagiye gufatira lunch Nelly yarahaje kuko yaje abakurikiye maze ahita aza abasanga nkaho atarazi ko baraho
Allan: gashiki kanjye nkunda umeze gute?
Nelly: oooh Allan nari ngukumbuye cyane pe nonese Naha musanzwe mufatira lunch
Breston: ahubwo wabwiwe niki ko turi hano cyangwa wadukurikiranye?
Allan:ubwo se niyihe mpamvu yatuma Nelly adukurikira ?Nelly icara dusangire
Nelly:narinkumbuye gusangira na musaza wanjye nkunda cyane pe ntabwo aho mahirwe nayitesha

Nelly yabivugaga gutyo ariko kumutima yuzuye urwango rwinshi cyane ariko akagetageza kubasekera rwose maze aravuga ati kumutima:Allan ntegereza gato vuba aha urabona ikigukwiye kuko hari impano naguteguriye uri bwakire vuba rero ishime mugihe ugifite akanya.

Allan se Niki Nelly yateguye ari bukorere allan?ibyiyo kado se byo ahaa? Nkuko mubimenyereye like,comments na share niyo nkunga nkeneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *