𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝑶𝒏 𝒍𝒊𝒏𝒆 𝒍𝒐𝒗𝒆}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏𝟖

°

°

Duheruka Shama na Clement insinzi yabo basa nkaho bayigezeho, ese amaherezo yabaye ayahe? reka dukomeze

Gentil avuye guherekeza Mutesi yageze murugo yibaza ibintu byose akoze yibaza kuntu kumunota wambere ariye umwana umunsi ukurikiyeho akiyongeza mukuru we

Yahise ahamagara inshuti ye ijya imugira inama batangira kubiganiraho nanone

Gentil: umezute Paul wanjye

Paul: meze neza ntakibazo ndashima lmana

Gentil: umva noneho amakuru nkuzaniye urumirwa rwose ni ikimena mutwe nakwambia

Paul: hoya se , byaciyemo se Catherine uramwegukanye cyangwa

Gentil: nyumvira kadage ndagaswi ibyawe byose ni Catherine waruntu we, urumuswa kabsa

Paul: none ko ariwe wagutwaye uruhu nuruhande ugasiga ibyo urimo byose ngo ukurikiye umwana wabandi se

Gentil: hhhh wap cha ubu tuvugana maze kurya icyana nongeraho nikindi

Paul: Kagire inkuru rero uriye nde se noneho mwokabyaramwe ko nakataraza uzakazana

Gentil: ubu tuvugana maze guherekeza mutesi avuye murugo ariko nawe ndamuriye mwana

Paul: ngo ngwiki , ngo uramuriye? kumurya byo kuryamana nawe cyangwa wenda ibindi bindi bitari ibyo

Gantil: nyumvira idage kweli, ubuse urumva ndi kuvuga kumurya kundi gute? tumaze kuryamana mwana

Paul: yeee ngo mumaze kuryamana, kandi wamuhungu we nakataraza uzakazana, waretse ibyo urimo koko, ubwo wibagiwe isezerano wahaye iwanyu koko?

Gentil: ibyo byiseserano se nabyibukaga ko nashidutse ndimo nshomeka nshomora

Paul: nonese basi wibutse gukoresha ubwirinzi runaka wenda nk’ agakingirizo cyangwa nubundi ubwaribwo bwose

Gentil: sha ukuntu nari meze ntago nari kwibuka kwirinda rwose nabonaga iryo tako kuntu ritemba itoto icyanzagamo ni uguhita ntura umwana hasi

Paul: ariko mwana kuki uri fake koko? ngaho ibaze ibintu wakoze, ubwo se umuteye inda nawe ukaba wabateye inda ari babiri wabatwara bose, ahubwose tureke ibyinda ubwo akwanduje sida ugapfa ucyenyutse koko

Gentil: hhhh ariko warasaze vuga ibindi naho kiriya cyana cyo ntakuntu cyarwara sida habe namba rwose , ariko ubwo uzi kunti kiryoshye ntago ubwo buryohe bwaherekezwa nako kanyagwa, kaca hehe se?

Paul: umva nkubwire nshuti yanjye sida ntago ipimishwa ijisho uwo ucyeka ko atayitwaye ushobora gusanga iba yaramurenze

Naho ubwo buryohe urimo uvuga ushobora gukurikira uburyohe butanamara iminota makumyabiri ugasanga ubabaye ubuzima bwawe bwose ibaze kubona umusore nkawe wicyerekezo yarwaye ibyo birwara bidakira?

Gentil: hoya mwana ibyo by’ ibirwara byo byihorere ntacyo bizantwara kuko ntaho bizaca

Tugaruke kuri Joseph arakomeza atubwira ati:

Nkimara kuvugana na mama tukajya munzu njyewe n’ abavandimwe banjye nkakomeza guhamagara kandi nkabona number y’ umwali nari narihebeye itariho nahisemo kwigira kuri Facebook ngo wenda mbe ngomeraho ndebe ko n’ amasaha yaba yicuma, Nagiye rero kuri facebook nibwo nasanze umuntu witwa Confiance yansabye ubucuti ndetse mpita nanabumwemerera

Nasanze rero nawe ameze nk’ umuntu wari untegereje ahita anyandikira , yambwiye ko we akazi akora, akora mubinyanye n’ imideri ndetse ansaba ko niba byakunda twakwibera inshuti ndetse tukazamenyana birambuye

Numvise ntakibazo kuko numvaga ko uwariwe wese waza mubuzima bwanjye atabasha kuba umukunzi wanjye kuko Catherine yari yaramaze kwigarurira umutima wanjye wose,

Narabimwemereye rwose ndetse tunapanga ko nibikunda muminsi mike twazabonana ikindi kandi kuko yari yambwiye ko akora muby’ imideri numvaga yazamfasha guhitamo impano nziza nazaha chr wanjye

Sinzi impamvu muri iyo minsi numvaga nshishikajwe cyane no kugira inshuti zindi zabakobwa

Nameze kumwemerera ibyo byose rero ansaba nimero yanjye ya phone nanjye nyimuha ntazuyaje ndetse anyizeza ko vuba bidatinze araba amaze kumpamagara maze turusheho kumenyana birambuye

Shema na Clement nabo bari kuganira

Shema: ahaa igitego cyambere kikaba kirinjiye sasa, hasigaye kimwe

Clement: ikihe se?

Shema: ko twamubwiye ko turi umukobwa akaba aduhaye nimero ubwo turamuhamagara gute turi abahungu

Clement: ariko uzi ko aribyo we, uziko ibyo bintu ntari nigeze mbitekerezaho nagato koko

Shema: bitekerezeho nyine

Clement: bizuzengo dukeneye umukobwa ugomba kwa actinga as she’s Confiance

Shema: yeah

Clement: apu ibyo biroroshye buriya tugiye tugafata indaya kumuhanda tukayikubita cash izo diru ntiyazemera kuzidukinira koko

Shema: ariko utekereza ute bro? hanyuma ko aka kazi gakenewemo ibanga uko ubizi indaya zigira ibanga hehe?

Clement: oky dore nungutse igitekerezo sasa, ntakuntu twafata kamwe mudukobwa twashimuse hanyuma tukakabwira ko nikadufasha icyo kintu tuzakarekura kagende hanyuma kamara kudufasha nubundi tukazahita tugasubizayo

Shema: ahubwo ako gatekerezo ko gashobora kuba kaba ari sawa, ikindi gisigaye rero reka ahubwo tukigeho neza kuburyo kadashobora kugira ikosa kateza ugasanga boss tumushyize hanze natwe tutiretse umva nuguhita badukatira burundu noneho yumwihariko , niba badufungira mungona niba badufungira mubutatu, niba badufungira muntozi sinzi kabsa gusa umva ubuzima bwacu bwaba burangiye kweli

Kuri Police Fred afungiyeho mu ijoro rya danger hahandi utuntu twose twacecetse nanone afande mike yaje kureba Fred bari kuganira

Mike: umva nkubwire ubu tuvugana maze kumenya amakuru y’ ikintu uzira gusa ntanicyo nabikoraho kandi sinayakubwira kuko nanjye kuyashyira hanze bivuze ko ubuzima bwanjye bwaba burangiye Naba mbutanze ubutazagaruka ( Fred ngo abyumve ubwoba buramusanga umutima utangira gutera nabi)

Fred: none ubwo ushatse kumbwira ko ngiye gusazira hano

Mike: cyane rwose simpamya ko uzahasoka kuko no gupfa bishobora kuvamo uriya mugabo ndamuzi ni umugome nanjye iyo mba mfite icyo nabikoraho nakagufashije gusa ntibyakunda

Fred: ahubwo se mwemeye gute ko basi mvugana n’ umugore wanjye kandi mwari mwaranze kugira umuntu numwe mutuma mvugana nawe

Mike: Uwo mugabo arica agakiza none rero ubu ntago uri mumaboko yacu ahubwo uri mumaboko ye

Fred: uwuhe mugabo ariko njyewe uwo mugabo umbwira ugiranga ndamuzi wap rwose

Mike: tuza niba utamuzi ndahamya ko ugiye kumubona narakubwiye ngo yitwa Marc icyo ugomba kumenya rero nuko umugore wawe ariwe uri kuzira sinzi niba ano makuru yagira n’ icyo agufasha

Fred: ngo umugore wanjye ndikumuzira gute kandi tumaze kuvugana numva ameze neza

Mike: ameze neza? niko ubizi koko , ubu se aheruka kurya ryari? kuba ameze neza nyine nuko ariyo mahitamo afite gusa icyo ugomba kumenya nuko umugabo ubariho ntaho mwamucikira uretse gutuza gusa mugahebera urwaje

Claire yagerageje uko ashoboye kose ngo agire nimero ya Divine nibura amuvugishe agerageze byange ariko atananiwe no kugerageza

Kubwamarirwe rero yagezaho nimero ye aza kuyibona ayihamagaye ubwa mbere yanga gucamo agerageje ubwa kabiri bigeraho birakunda

Claire: hello

Diven: hello

Claire: amakuru umeze neza se?

Divive: yego meze neza ntakibazo wowe se umezute?

Claire: nanjye meze neza ntarb

Divine: none urinde ko ntakumenye

Claire: Ni Claire mwana

Divine: Claire wo munsi y’ umuhanda se?

Claire: yego

Divine: eeeh wabera noneho urampamagaye , ko umpamagaye ubwo n’ amahoro raaa?

Claire: Ntamahoro ntayo rwose ibintu bimeze nabi

Divine: byagenze gute se mbwira numve ko hari igisubizo nabona

Claire: umva kuri phone sinabyiviramo, ihangane wigore uze kundeba murugo cyangwa niba wowe ufite umwanya umbwire basi ngewe nze kukwirebera kuko ndagushaka cyane kandi ntawundi muntu numva wabasha kumfasha mukabazo mfite uretse wowe

Divine: ngo ntago wambwira kuri phone? ko unteye ubwoba, ubwo nibiki koko?, Umva reka ndangize utwo ndimo ndaje kukureba mukanya kuko aho ngaho nibyo byiza mama wawe araba adahari ariko njyewe hano dushobora kubura ubwisanzure kubera abana cyangwa no murugo bakaba bahari kandi ndumva ikibazo cyawe gikomeye kurwego rwo hejuru

Claire: yoooo nukuri pe uraba ukoze cyane sinzi kuntu naza kubona uburyo nagushimiramo gusa urakoze cyane ubwo ndagutegereje

Wamusore tutaramenya yahise ahamagara kuri phone iyo mimero batangira kuganira

Uwo musore: Bite byawe

Umuhamagaye: ni byiza cyane mwebwe mumeze mute se?

Uwo musore: { Yavugaga ari Calme byahatari}

Muri bande ko tutabamenye niba bitagoranye mwabanje mukanyibwira

Unuhamagaye: Eehh ntakibazo nibyo koko ntago munzi amazina yanjye nitwa Clemance murugo ni mumajyepfo

Uwo musore: none ko umpamagaye se n’ amahoro njyewe uranzi?

Umuhamagaye: Hoya ntago mbazi rwose, nimero yanyu nyikuye muri Groupe ya WhatsApp duhuriyemo narimbahamagaye ngo niba byakunda tumenyane birambuye twibere inshuti bireke kuguma muri Group bigere no hanze yabyo

Uwo musore: yarabanje aribaza, ngo groupe ya WhatsApp? ngo tube inshuti none yaba ari umwanzi nabigirante, gusa naba ari n’ umwanzi ntago byamuhira kugirango antahure, yahise yishyiramo akanyabugabo maze aramubwira ati:

Oky ntakibazo niba aribyo naho ubundi naringizengo ni ibindi bindi

Clemance: Oky nibyiza noneho ubwo mubinyemereye nonese amazina yanyu ni ayahe?

Uwo musore: Amazina yanjye nitwa James, sibihagije se?

Clemance: wauu witwa neza , nonese James murugo ni hagana hehe?

Kumbe umusore wacu yitwa James , yaba ari James se twabonye ufasha Gentil guhuza phone ye niya Catherine? ntuzacikwe

Moise we yamaze kumvikana na Violletta ko agomba uko byagenda kose kuza kumureba kugirango baganire neza buryo ki bagomba gutangira urukundo kuko Moise yari yamaze gusaba urukundo Violleta ariko Violleta aramwangira amwumvisha ko agomba kumwemerera yamaze kumenya neza uwariwe byanyabyo kuko we yari yarasinye ko adashobora gukundana nawe atamuzi ko amatwi ashobora kwishimira ijwi rye nyamara amaso ye ntabe yamwishimira

Moise rero yarabimwumvishije ndetse abimwumvisha bigoye ariko birangira nubundi Violleta abyemeye ko azaza ntakibazo bakabonana aho yanamusabye ko yazamutekera agasombe ko ariko akunda

Mutesi nawe kurundi ruhande ntatuje nagato kuko kuva yava kwa Moise aharwaniye na Claire ntiyigeze yongera kuvugana na Moise ukundi kandi Moise nawe umwana wumurara ntiyigeze amuhamagara nagato

Mutesi rero yakomeje kubitekerezaho asanga ntamaherezo yibyo bintu ahubwo yiyemeza ko akwiriye kujya kumusaba imbabza bakiyunga bagasubira mu rukundo

Kurundi ruhande rero niko Sandra nawe aho ari akumbuye kugirana ibihe byiza na N’ umukunzi we Moise umurutira bose. Yafashe umwanzuro ko ari bujye kumureba muma saa cyenda kuri uwo munsi

Uko ari kwitegura kujya kumureba kandi niko na Moise nawe ari kwitegura ko muri ayo masaha undi mwana araba ahasesekaye muri ya gahunda ye ya nyanduza nkwanduze, yahashye rwose isombe iri guhumura ukayumva ukiri mu kilometro kimwe cyose

Muri ayo masaha kandi nibwo Na mutesi yari arimo kwitegura ngo ajye kumureba amusabe imbabazi biyunge bongere basubire nka mbere………………..Loading Part 19

𝖧𝖺𝗋𝖺𝗁𝗂𝗒𝖾 𝗇𝗈𝗇𝖾𝗁𝗈 𝗁𝖺𝗋𝖺𝗄𝗈𝗇𝗀𝗈𝗍𝗌𝖾 💥🔥 🔥🔥

  • 𝑰𝐲𝐢 𝐧𝐭𝐚𝐦𝐛𝐚𝐫𝐚 𝐲’ 𝐚𝐛𝐚𝐤𝐨𝐛𝐰𝐚 𝐛𝐚𝐭𝐚𝐭𝐮 𝐬𝐞 𝐧𝐨𝐧𝐞𝐡𝐨 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐲𝐢𝐯𝐚𝐦𝐨 𝐚𝐦𝐚𝐡𝐨𝐫𝐨?
  • 𝐃𝐢𝐯𝐢𝐧𝐞 𝐚𝐫𝐢 𝐛𝐰𝐞𝐦𝐞𝐫𝐞𝐫𝐞 𝐂𝐥𝐚𝐢𝐫𝐞 𝐤𝐮𝐦𝐮𝐟𝐚𝐬𝐡𝐚 𝐬𝐞?
  • 𝐍𝐢𝐛𝐮𝐫𝐚 𝐝𝐢𝐬𝐢 𝐅𝐫𝐞𝐝 𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐢𝐜𝐲𝐨 𝐚𝐳𝐢𝐫𝐚
  • 𝐉𝐚𝐦𝐞𝐬 𝐬𝐞 𝐰𝐞 𝐧𝐢𝐦𝐮𝐧𝐭𝐮 𝐤𝐢?
  • 𝐒𝐡𝐞𝐦𝐚 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐞𝐦𝐞𝐧𝐭 𝐢𝐦𝐢𝐩𝐚𝐧𝐠𝐮 𝐲𝐚𝐛𝐨 𝐢𝐫𝐚𝐛𝐚𝐡𝐢𝐫𝐚 𝐲𝐨 𝐠𝐮𝐬𝐡𝐢𝐦𝐮𝐭𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐬𝐞?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *