SECRET VOICE EPISODE 8

Dutangiriye aho twasoreje cupra asaba allan ko yamubabarira ntamwange

Allan: OK ikibi nuko waba waranciye inyuma ntakibazo ubukwe burakomeza kandi uwo mwana nzamwitaho ahubwo reka tubwihutishe Inda itaragaragara

Cupra: yarishimye ndetse atangira kubyina kubera kwishima yaranyereye habuze gato ngo yikubite hasi

Allan:cupra ubwo uziko umwana ashobora kugira ikibazo jya witonda mubyo ukore byose

Cupra: nahoze nifuza umuntu wankunda nkawe naramubuze gusa mukuri sintwite nabikoze nshaka kugerageza Bonheur ,na benia nanze kubimubwira kugirango atazacikwa akabivuga ariko sintwite none mbonye ko unkunda koko allan ndagusezeranya ko nzagukunda nanjye cyane nzakubahisha nkumugore murugo kandi uzaterwa ishema nanjye

umunsi wubukwe warageze nubukwe bwiza cyane bwa allan n’umugeni we cupra na breston n’umugeni we belyse. Bwabaye ubukwe bwiza gusa bohererejwe impano batamenye aho ziturutse gusa bazifunguye baratunguwe buri wese bamuhaye inzu nziza nyuma nibwo basobanukiwe ko impano zaturutse kuri perezida .

Ubu turi munzu imwe ni nyuma y’imyaka ine irimo breston, belyse,cupra na Allan ndetse bari kumwe nabana bato 2 umukobwa n’umuhungu

Cupra:shn agahungu kankanyu kabaye agasore pe

Belyse:sha Corey wacu yakuze ariko na milla nuko

Akokanya Corey yaraje maze akurura ka milla agafata mu ntoki
Corey:mama nawe papa ndashaka kwibanira n’umugore wanjye milla

Bose baraseka

Breston: nonese muhungu wanjye wabasha gutunga umugore?

Corey:yego papa tuzajya dusangira ibyo mama azajya ateka

Belyse:hhhhhh uzabanza ukure nibwo uzashaka umugore ngaho mujye gukina

Corey:mugore wanjye twigendere bari kuduseka

Mills:yego rata tujye gukina

Allan:erega abana koko barishyingiye ?

Breston: ariko benia arihe

Cupra: yajyanye na Becky gufata Bonheur igihano cye cyarangiye ahubwo mwitegure vuba tuzazinywa

Allan: Niko bimeze tugomba kubashyigikira kuko ni abacu sinshidikanya ko Bonheur yabonye isomo ariko ntacyo yampaye umugore mwiza .

Kurundi ruhande ahantu hamwe muri restourant hari umukobwa uri kumwe ni nshuti ze ndetse rwose baraganira bishimye cyane maze umwe aravuga ati:ariko Nelly uziko ntarinziko ugitekereza gutyo ?ubwose Belinda abikoze nanjye nkabikora urumva urumva amaherezo ari ayahe?
Nelly:uzi ikintu nkeneye kurusha ibindi ?
Belinda:ni iki se?
Nelly: ni ukwihorera sinzatuza ntihoreye kubyo bakoreye data
Belinda:hhhhhh hari umuhanga wavuze ngo ijisho rihorewe irindi jisho byarangira abatuye isi yose ari impumyi.
Nelly: nibashake nabo mwijuru bazahinduke impumyi ariko ntakizampagarika kugeza igihe mugereye mukebo yagereyemo data sibyo keza?
Keza:ese niwihorera nawe uwo mumuryango we akaza kwihorera kuri wowe ?
Nelly:hhhhhh umva byose ndabizi niyo yaza nawe namutayo uko yaba ameze kose.

Uko baganira hirya hari muri ako ka restaurant hari Bonheur na benia
Benia:woooow ndishimye chr warakoze kumpa amahirwe maze nkagaragaza uko ngukunda
Bonheur: Uzi ukuntu se byanteye ikibazo naribazaga nti ko uziko nahemukiye cupra Niki cyatumye wowe wizera ko nzakubera umukunzi mwiza.

Benia: nuko nziko uri umuntu mwiza kandi isomo wararyize ntakiruta umuryango uko cyaba cyimeze kose ubu dufite ubukwe mukwezi gutaha.
Bonheur: koko ubukwe burahari kandi ndishimye mbonye umugore mwiza kandi unkunda nanjye ndagusezeranya ko ntazigera nkora ibikorwa nkibyo nakoze ahahise kandi buriya nahigiye isomo nicyo gituma nzakora ibinyuze mu mucyo
Benia:ariko hari ikibazo utigeze unsubiza.
Bonheur:ikihe se kandi?
Benia: icyerekeye Allan na breston

Bonheur: aaah ese nicyo umbaza shn benia ntabwo nabarakariye pe kuko banyoboye munzira nziza banshyize aho nagombaga kuba kandi nahanirwaga amakosa yanjye rero sinabarakariye ahubwo numva mbarimo ideni kuko baramfashije cyane umunsi umwe nzabitura iryo ni isezerano nagiranye numutima wanjye
Benia: ndishimye nkumugabo rero uzarinde ijambo uvugiye hano kandi nzakuguma iruhande tugiye gusangira byose ndetse na mbere yo kujya murukiko cyangwa gutanga isezerano imbere yabantu ndabanza ndikugirie darling ndagusezeranyako ibyiza nibibi tuzabicanamo aho uzatsikira nzagufata akaboko aho uzagwa nzagufasha nkwegure kandi nzagerageza nkuremera ibyishimo kabone nubwo ntakizere cyaba gihari cyo kongera kwishima

Bonheur: umubabaro n’ibyishimo tuzabisangira nzakunezeza nkinshingano zanjye nzakurwanirira naho uzaba wumvako byarangiye kuva kwitangiriro kugeza kwiherezo nzakomeza kugufata ikiganza kugirango mubyo tuzacamo byose nkubere inkingi ya mwamba kugeza kumunota wanjye wanyuma nzaba mvuga izina ryawe
Benia:woooow chr ntiwakumva ibyishimo unteye muri kano kanya .
Bonheur: ahhha nawe wakoze tugiriranye isezerano hamwe iyo ntuma urirangiza byari gusa nkawe buri wese akoze irye isezerano kandi tugomba kurigirira hamwe rero ngushimishije yambii

Benia yarahagurutse maze ahobera cyane Bonheur

Tugaruke kuri babakobwa Belinda ,Nelly,keza amasaha yarageze yo gutaha maze barahaguruka aho basohokeraga hari hateganye nintebe Bonheur yicayemo kuburyo barebanaga mu maso maze Nelly afata telefone nkuyikandamo afotora Bonheur muburyo bwihuse na Bonheur ntiyamenye ibyabaye maze ageze aho Bonheur yicaye amwisitazaho
Nelly:mumbabarire nari narangariye muri telefone .
Bon: nukujya mwitonda rero sibyiza kurangarira kuri telefone uri kugenda kuko ushobora guhura nimpanuka za hato na hato
Nelly:murakoze rwose sinzonjyera hagati aho nitwa Nelly nishimiye kumenyana nawe.
Bonheur yarebye benia ubonako Bose bagize ikibazo .
Benia: yitwa Bonheur byiza wagenda kuko uri kutubangamira.
Nelly:oooh muri abakunzi se ko mbaza umuhungu nkasubizwa n’umukobwa
Bonheur: umva Nelly turi busy ba uduhaye umwanya
Belinda yahise akurura Nelly baramujyana bageze hanze

Keza:ariko Nelly urumusazi kweli
Nelly:ahubwo Belinda unkururiye iki koko?
Belinda: subwo warugamije iki koko ?
Nelly:hhhhhh uriya mutype ni mwiza nimbona chance nzamujyana ndabizi ntiyakwiteza agakobwa nkakariya kandi nzamubona.
Keza:hanyuma se Landry bizagenda bite ntimukundana?
Nelly:murabasazi Uzi impamvu ndi kimwe na.Landry wagirango turakundana nuko ndi kumukoresha azambera icyambu cyizagera kukwihorera kwanjye
Belinda:Landry se azaba icyambu gituma wihorera gute ?
Keza :nanjye binyobere Landry aritonda uzaba umukeneye ho iki?
Nelly: ntacyo namukeneraho kuko uwo nkeneye ni Bonheur naho Landry azamfasha kucyo nkeneye gukora maze nkabona Allan ari muri gereza.

Nelly ko yakomeye kwihorera cyane ese uwo ashaka kwihoreraho ni Allan tuzi cg harundi?
Ahubwo se ko numva ashaka Bon cyane ubwo amaherezo ntagiye gusenya urutarubakwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *