Duherukana hari ahantu Allan na breston bajyanye tutamenye
Allan we yari yamenye ukuri kwa belyse ikindi kandi yongeye guhura na cupra. Biracura iki?
Reka dutangire
Dutangiranye na Allan ndetse na breston bari munzira maze breston Ahita abaza Allan ati:,Allan koko wemeye guhara belyse cg ubikoze kugirango umparire?
Allan: mukuri nkunda belyse gusa niba yaraguhisemo ntabwo namuhatira kunkunda gusa ntacyo bintwaye cyane kuko ari wowe yakunze buriya koko nasobanukiwe ko.njye nawe duhuje intekerezo kuko ubwo perezida yatubazaga icyo yatwitura
Yatangiye kwibuka ubwo cyagihe babatwaraga babashyiriye perezida maze batangura kuganira
Perezida: ntabwo nigeze mbona abasore babanyamurava nkamwe mwarakoze kubwo gukorera igihugu cyanyu
Allan&breston:murakoze nyakubahwa
President: hhhhhh ibyo ntibihagije ndumva mwambwira icyo nabahemba nkabantu koko mwakoreye igihugu cyabo kandi ntanyungu muteganyije
Breston: nyakubahwa nkuko mumaze kubyivugira ntanyungu yindi twateganyagamo ariko ubwo ubudusabye reka ngire icyo nsaba abaturage bambuwe ubutaka bwabo buhabwa umukire wumushoramari ntaningurane abaturage bahawe nyakubahwa twakwishimira guhembwa ko ubutaka bwasubizwa bene bwo kugirango babeho bishimye kandi batekanye.
Allan:nyakubahwa nicyo cyonyine twumva dukeneye.
President: icyo turagikora nkinshingano zacu gusa hari icyo natekereze murabyumva mute ndamutse mbasimbuje bariya bayobizi kuko ndumva mwe mwabikora neza kurushaho
Allan & breston: oya nyakubahwa ntakibazo dufite habe na gito ntabwo twabikoze dushaka kubasimbura.
Tugaruke aho allan na breston baribari
Allan:bro wanyeretse koko ko turwanira ikintu kimwe kandi warakoze kumbera umwunganizi ukambera numuvandimwe
Breston: buriya se watekerezagako ndi bwake nkinzu nziza ,amafaranga menshi,cg akazi keza hhh wapi bro turi kuruhande rumwe
Allan:niyo mpamvu rero nizeyeko belyse agiye mu maboko meza
Breston: urakoze cyane ariko ntugire ikibazo nakuboneye undi mukobwa mwiza
Allan:reka da inde se kandi?
Breston:cupra haricyo umugaya se mwana tereta uriya mwana.
Allan:uziko ntarinziko usetsa bigeze aho cupra ni mwiza simbitindaho ariko urabona arigute yaba angana kuriya adafite umukunzi ikindi ubwiwe Niki ko yanyemera
Breston: aramutse afite umukunzi wakoresha ya nama wangiriye ya gapapu gusa nziko uwo bari kumwe twamufungishije Bonheur
Allan:yakundanaga na Bonheur se koko?
Breston: bro uriya mwana ntagucike pe.
Allan: ntrb ndageregeza nanjye ndebe ahubwo reka muvugishe cyagihe badutwara yatubonye ubanza byamuteye ikibazo
Breston:oya wimuhamagara tujye kubitaro
Bagiyeyo bakinjira aho umusaza arwariye batunguwe namashyi y’urufaya ya benia na cupra
Cupra: congratulations
Allan arebye television iri aho mucyumba abona babashyize mumakuru ndetse cupra araza aramuhobera cyane avuga ati:koko muri abamalaika bohererejwe igihugu cyacyu by’umwihariko malaika murinzi w’umuryango wanjye
Papa.cupra: ahubwo se ko mutambwira itariki yubukwe ?
Benia:uziko koko papa abashyingiye birangiye hhh
P.cupra: cupra rata sibyo urumva wakwitesha umusore nkuwo ukazakunda nde? Mbwira se niba ubihakanye
Cupra: papa baza allan pe njye ntakibazo mfite
P.cupra:nawe rero nansubize .
Allan: papa cyari igitekerezo cyiza gusa wowe banza uve mubitaro ukire neza maze nzagusubiza
Nyuma y’icyumweru turi kubitaro ndetse allan aragemuye
Allan:ESE benia yagiye he?
Cupra: shn yagiye gusura Bonheur kubitaro.
Allan: muganga yambwiyeko rero mugiye gutaha mwutegure nanjye ngiye kwishyura ibitaro nze mbageze murugo akokanya hinjiye doctor ndetse aza avuga ati:congratulations allan ntabwo narinziko nabiriya wabikora ahindukiye abona ni Sonia arikanga kuko ari mubantu ataherukaga
Allan: Sonia?thanks niwowe uje kudusezerera se?
Sonia:yego
Sonia yakoze akazi ke arangije asaba allan ko bavuganira hanze maze barasohoka
Allan:kuki se umbwiyengo duhurire hanze?
Sonia:allan nari ngukumbuye naranaguhamagaraga nkumva ntiriho ahubwo se allan nubu nturampa amahirwe?
Allan: Sonia icyo nakubwiye ntacyo mpindura ubu nditegura gukora ubukwe ahubwo nzaza kugutumira
Sonia:allan ntibyarangira gutyo mbabarira umpe amahirwe
Allan:Sonia jya mukazi kawe nanjye ngiye mu nshingano zanjye ako kanya yarinjiye maze abwira p.cupra ati: Muzehe mube mwitegura nzaza gufata irembo
Benia nawe ntiyahwemaga gusura Bonheur
Bonheur: benia sinzi impamvu ukomeza kunyitaho gutya ariko icyo nzicyo nuko nzagushimira cyane
Benia: Bonheur erega ndagukunda kandi cyane
Bonheur:nyuma yibyo nakoze byose urumva uzantegereza imyaka 4?
Benia: hhh cyane rwose nayitegereza pe kuko ndagukunda kandi nziko wahindutse
Bidatinze ubwo allan yiteguraga gukora ubukwe ndetse na breston nuko nkabavandimwe biyemeje kubukorera rimwe maze allan aza gusura cupra atamubwiye kugera kumuryango yumvise benia aganira na cupra
Benia: nonese kuki utarabwira allan ko utwite urumva nabyimenyera bitazaba bibi?
Cupra: mfite ubwoba ko yanyanga
Allan yahise yinjira amubaza ati: cupra uratwite koko? ukaba utarabimbwiye?
Cupra yahindukiye nubwoba abona ni allan
Cupra: Allan ndagukunda ndakwinginze ntunyange pe ntabwo natekereza kuguca inyuma kandi nateganyaga kubikubwira mbere yuko ubukwe buba
Allan se arakoriki nyuma yo kumenyako cupra atwite inda itari iye?ubukwe se burakomeza