SECRET VOICE EPISODE 6

Dutangiriye kuri  Benia na cupra aho bari bari bamenye ibyabaye kuri Bonheur ko bamufungiye kurya ruswa benia asaba cupra ko yamuherekeza akajya kureba Bonheur mwibukeko benia akunda Bonheur byabanjye kumugora kumvisha cupra NGO amuherekeze ariko yaje kumwemerera

Bidatinze bageze aho Bonheur afungiye ndetse baramuzana akibakubita amaso ashaka gusubirayo ariko y’umva nubugwari araza aricara

Bonheur: cupra mbabarira nziko ntakwiye kuvuga ibi imbere yawe ariko nziko naguhemukiye

Cupra:shn nawe banza wibabarire pe kuko ntiworohewe.

Bonheur: basi se wanyemerera ukazanyereka umwana wanjye akazajya ansura.

Cupra:umwana?uwuhe mwana se?ooh sorry ntabwo narinziko ufite umwana abahe se nzagufasha kumushaka mugezeho ubwo butumwa

Bonheur: cupra please mbabarira ufite uburenganzira bwo kundakarira gusa nanjye ndabyicuza kuko nahaye agaciro umwanya w’ubuyobozi kuruta ibindi.

Benia: Bonheur hano se umeze gute?

Bonheur: nibyabindi bisanzwe bya gereza ariko ndikwishyura amakosa nakoze

Benia: ntacyo tuzagusura uko dushoboye reka dutahe rero nibikunda tuzagaruka

Bonheur: murakoze cyane ntabwo natekerezaga ko mwansura.

Baratashye bari munzira

Benia: mwana uziko ntarinziko urakara kuriya pe uziko wanteye ubwoba.

Cupra: nabonaga wamugiriye impuhwe ntambabazi namuha kuko nubundi asizabye kuko ibyo yaratezeho amakiriro bimurangiranye

Benia: ariko aricuza amahitamo mabi yagize

Cupra:uwanyereka abo basore nabashimira cyane uziko perezida yatanze itegeko ryo kubashakisha

Benia: uravugisha ukuri iyo yaba intwaro yatuma breston asubirana belyse

Cupra: ibyo se uvuga nibiki?

Benia:nzi umwe muri abo basore ni inshuti yanjye ngize igitekerezo ngiye kubatanga undi nzi amazina ye nifoto ariko ntiturahura.

Breston na Allan bari kwishimira insinzi ndetse bari munzu ya Allan akokanya Bose babonheurye belyse abahagaze imbare Bose bahagurukura rimwe bavuga bari: cher uje kundeba

Dore ngo ngo bose baragwa mukantu

Allan:what uvuze ngo nde?

Breston:ahubwo wowe belyse umuzi ute ? aaah Allan ntumbwireko uyu ariwe belyse wambwiraga mukundana.

Allan:cyane rwose niwe ahubwo wowe umuzi ute?

Breston: bro uyu nanjye niwe nakubwiraga nkunda  bro wicukuriye koko icyobo kubera njye hejuru yinama zose wampaga

Allan:ntabwo mbyumva belyse niyihe mikino iri kubera aha nsobanurira niyo mpamvu umaze iminsi utanyikoza?

Belyse: Allan ndagusaba imbabazi mbere na mbere nzi neza ko wankundaga pe gusa nanze gukomeza kubaho mbeshya amarangamutima yanjye no kugutesha igihe kandi nawe breston ndagusaba imbabazi,

Breston mbabarira kuko cyagihe ntaguteze amatwi ariko benia yambwiye kubera mwebwe babiri mutumye abaturage byibura bubahirwa uburenganzira bwabo .

Breston: bivuzengo urambabariye?

Allan akimara kumva ayo magambo umutima we warashengutse nuko ahita asohoka ntakindi avuze kandi ubwo imvura yariri kugwa

Breston:Allan mbabarira ugaruke ubuse ko ugiye unyagirwa koko muri iri joro wagarutse tugakemura ikibazo koko ntabwo nabikoze mbizi.

Allan yafashe imodoka maze arajyenda

Breston yagerageje kumuhamagara ariko biba ibyubusa kuko Allan ntiyitabaga telefone ubwo yarari munzira ubona yataye umutwe habuze gato ngo agonge umusaza wari munzira ubona ko yanyagiwe koko

 Allan yasohotse mu modoka ngo amenye ko ntakibazo umusaza ahuye nacyo gusa umusaza wasaga nkaho ageze muri uwo mugi bwa mbere yahumekaga nabi  yarasanzwe arwaye indwara z’ubuhumekero hakwiyongeraho imvura yamunyagiye bigendanirako

Allan yibagiwe ibibazo bye dore ko icyo yashyize imbere Ni inyungu za rubanda cyane cyane rumwe rwitwa uruciriritse cyangwa rubanda rugufi ahita amujyana kubitaro byari hafi aho.

Umusaza bamushyize mu byuma bimwongerera umwuka

Allan nawe akabona breston akomeje kumuhamagara cyane ageze aho aramwitaba

Allan:ariko bres uranshakaho iki koko?

Breston:ariko Allan waretse tugakemura ikibazo koko yego belyse ndamukunda ariko nawe sinshaka kukubura ibihe byose twanyuranyemo ubihinduye ubusa ?

Allan:breston wanyibeshyeho kbx yego nababaye cyane ndetse sindabyiyumvisha ariko belyse ntiyatuma ntandukana nawe uretse nawe ntakindi cyatuma ndeka inshuti nkawe kandi wowe sinakurakarira kuko ntacyo warubiziho ahubwo narakarira belyse ariko kuko nzi uburemere bw’urukundo sindi  bubikore.

 Breston:wooow ntewe ishema nawe bro nonese urihe ngo mpagusange.

Allan:ndi kubitaro bya successful Room 012.

Breston:warwayese ?

Allan:hoya ndi muzima

Breston:saw mukanya ndaje nkurebe

Akokanya umusaza yavugiye inyuma ye ati:wakoze kuntabara mwana wanjye ariko Niba numvise neza uwo mukobwa wababaje umuntu nkawe koko yumva atekereza iki mwihorere sha nanjye mfite umukobwa mwiza nzamugushyingira

Allan:urakoze cyane muze ugirango se ibintu byo kugenera umutu uwo bazabana biracyakorwa.

Muzehe:hhhhhh njye umukobwa wanjye aranyumvira nziko atazabyanga keretse wowe ubyanze.

Allan:ntakibazo Muzehe ubanza nawe ari imfura nkawe ahubwo se ntuwampa numero ze nkamubwira akaza kukureba ?

Muzehe:kandi koko ndi kukugora bahari bahamagare nawe ujye mubundi  hamagara 078…….

Allan yarahamagaye amurangira aho baherereye nyuma yumwanya muto yumva umuntu ukomanze aho umusaza arwariye maze ahindukira areba uwinjiye abona ni breston

Breston:mwana ko wikanze nkaho utariwiteguye ko arinjye uje

Allan:narinziko uri kunkinisha utari buze

Breston:muraho muze mumeze mute se?

Muzehe:meze neza ni wowe numvaga muvugana kuri telefone ?

Breston:ninjyewe, ese burya watwumvaga erega nanjye mvuga cyane nukunyihanganira.

Muzehe :ntakibazo kirimo mwana wanjye pe eeh ndabona nabakobwa banjye bahageze

baje bahobera Muzehe cyane abo bakobwa nanjye natunguwe no gusanga ari benia na cupra

Benia yarahindukiye maze abona breston

Benia:besto burya uri hano ni wowe wazanye papa kwa muganga?

Breston:ese burya uyu niwe papa wawe uyu muvandimwe niwe wamuzanye kwa muganga

Benia:oooh Allan ndakwibutse mu mafoto nishimiye guhura nawe

Allan:byiza nawe benia nanjye nari ntarakubona

Benia:ariko cupra ntushobora kubyuka kuri papa ngo byibure unashimire Allan ko yatabaye papa rekera aho kurira basi ubasuhuze

Cupra yarahindukiye agihuza amaso na allan Bose barikanga cyane kuko ntanumwe muribo wateganyaga kuzongera guhura nundi muri ubwo buryo

Allan:wooow turongeye turahura ndabona wikanze cyane humura singiye kukwaka bill(facture)nishimiye kongera guhura nawe jenny hh

Cupra:am sorry nagutekereje uko utari pe gusa ndishimye kuba nongeye guhura nawe nibazaga aho nzagukura bikanyobera ngo ngushimir noe ndabona nkugiyemo ideni inshuro ebyiri

.

P.cupra:ngaho amata abyaye amavuta navugagako nzabashyingiranya none muranaziranye

Benia:hhhhhh papa ibyo uvuga nibiki?ahubwo se wowe na Allan muziranye mute?

Breston:nanjye binyobere kbx Allan mwatubwiye

Allan:jenny basobanurire aho tuziranye

Cupra:hhhhhh ariko iryo zina koko aha gusa twahuye(abanyuriramo inkuru yose)benia uyu niwamusore nyine nakubwiye

Benia:Niba ari ukuri Allan tumurimo umwenda ukomeye kuko umuryango wanjye iteka arawufasha kandi sinshidikanya ko ari bimwe mubyo wagize inshingano zawe .

Allan:witekerezako umfitiye umwenda kuko sinabikoreye ikiguzi ahubwo nabikoze kuko ari ngombwa ubwo muhageze rero ndumva twe twajyenda tuzajya tubasura

Barasohotse bageze hanze yibitaro babona cupra yabakurikiye ndetse ari kubahagarika

Cupra: ahwiii narinziko nsanga mugiye allan nashakaga kugushimira byimazeyo kuko urumuntu utangaje pe iyo mba mfite icyo nakwitura gihwanye nicyo wankoreye mba nkiguhaye ariko kano kanya icyo nakora nukugushimira

Allan:nooo cupra wishyushya umutwe ngo urashaka icyo kunyishura wowe jya kwita kuri papa wawe ibindi bizaza nyuma kandi hagize ikindi mukenera wambwira .

Cupra yarasezeye maze Allan na breston bagitera intambwe imwe babonye abantu badasanzwe babapfutse udutambaro maze bahita basinzira nguko uko  babashyize mumodoka barabatwara cupra guhindukira abibonye agerageza gutabaza ariko biba ibyubusa kuko imodoka yabatwaye yari yarenze Uratekereza ko babajyanye he se kandi ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *