SECRET VOICE EPISODE 5

Duherukana Allan avugako ibyo yapanze bigiye gukorwa

Reka dutangirire kuri breston yaratashye ariko akibyuka ahita ajya kwa belyse  amusanga iwe akimukubita amaso yahise amuhobera cyane

Belyse:breston ufite ikihe kibazo?

Breston: belyse mbabarira kumakosa nakoze ejo sinabashije kugutega amatwi kuko nagutekerereje .

Belyse:breston nanjye mbabarira narivumbuye kandi sinakurenganya nasubije amaso inyuma nsanga koko nanjye nabitekereza cyane ko ntakizere naguhaga cg amahirwe urambabariye?

Breston: cyane rwose sinabura kukubabarira nanjye nizereko wambabariye ngaho mbwira icyo warugiye kumbwira

Belyse: ubuse ntiwakibwiye?

Breston: oya nakibwirwa Niki kandi sinshaka kongera kugutkerereza kuva ubu nzajya ntega amatwi icyo ushaka kumbira mbere yuko ngutekerereza ngaho mbwira nguteze amatwi.

Belyse: breston mukuri nanjye ndagukunda pe gusa mfite ubwoba ko harundi uzabibabariramo

Breston: belyse urakoze cyane umwanya umpaye sinzawutesha agaciro nanjye narababaraga kuko ntagufite, nawe rero azihangana kuva arinjye ukunda .

Tuze kuri Bonheur ndetse na cupra bari kumwe gusa cupra Ahita ahindukirana amarira mu maso yitegereza Bonheur maze aravuga ati:Bonheur nizeye ko unkunda numvaga ko tuzatindana ariko se nibi uhisemo ?

Bonheur: oya sinjye ubihisemo kuki se wemeye ko turyamana tutikingiye rwose unyihanganire pe ahubwo ntibizanamenyekane ko tuziranye amatora yanjye atazapfa.

Cupra:please Bonheur winkorera ibi ndakwinginze

Bonheur: ndekura cupra rwose twumvikane Niba wararangaye ugatwita sinjye wabishyiraho byiza wajyenda

Cupra: Bonheur ndagiye kandi sinzanagaruka imbere yamaso yawe byaba byiza ntongeye guhura nawe inzira yawe niyanjye ubu ntikibaho turi ahatandukanye.

Cupra yaratashye asanga benia murugo.

Benia:cupra bigenze bite ko urira koko?

Cupra:nabwiye Bonheur ko ntwite ariko yambwiyeko ko ari uburangare bwanjye budatuma abura amahirwe yamatora agiye kujyamo narinziko ankunda adashobora kuntererana na gato ariko koko umuntu Ni mugari

Benia:ihangane muvandi nzakwitaho ndabigusezeranyije kandi Bonheur mureke azicuza kubura umuntu nkawe

Allan nawe yafashe telephone mbere yo kujya kureba minister maze ahamagara breston

Tuze aho breston ari kumwe na belyse telephone yarasonnye

 Belyse ayifashe abona Ni number ya Allan cyane ko yarayizi mumutwe agira amatsiko yaho baziranye agiye kuyitaba ihita ivaho akokanya haza ubutumwa bugufi buvuye kuri Allan bugira buti:mwana uyo munsi ngiye kureba uncle ejo nibwo tuziba ariko gahunda yejo yo irakomeye ushake ibikoresho bihagije kuko namaraso ashobora kumeneka .

Ubwoba bwishe belyse atangira kwibaza kuri Allan bamaze iminsi bari murukundo yibaza kandi kuri breston bari bamaze kwemeranywa urukundo ako kanya

Breston wari wagiye mubwiherero yaragarutse atungurwa no gusanga belyse arira

Breston: mukunzi wanjye ninde uguhogoje koko mbwira ikibaye?

Belyse: how dare you? Gute watinyuka kunkorera ibintu nkibi? koko ntanumunsi urashira?

Breston: nakoze iki baby mbwira nsabe imbabazi?

Belyse:nubwo wazisaba sinaziguha Reba SMS wohererejwe na nbr utashyizeho izina ESE washakaga guhisha iki?

Breston umutima warateye cyane nyuma yo gusoma ubwo butumwa ahindukiye abura belyse ndetse ntayandi mahitamo uretse guhita ahitira kwa Allan kubwamahirwe asanga ataragenda ahita amukubita ingumi nziza cyane

Allan: bro ufite ikihe kibazo gituma uza unkubita ntazi icyo nzira?

Breston: kuki wanyoherereje SMS uziko utumye chr wanjye anyanga Reba amabara unkoreye ?

Allan: uwuhe se ko mperuka umbwirako utaramufatisha

Breston yatangiye kumubwira byose uko byagenze ndetse allana ahita avuga ati:mbabarira muvandi ntacyo narimbizi ho sinzongera gukoresha ubutumwa kandi nawe ntugasige telephone uko wiboneye humura uzamusubirana ibi byose nibirangira ahubwo azaterwa ishema nakazi kawe

Allan yahise ajya kwa minister ndetse rwose bamwakirana urugwiro kuko abana ba minister bakundaga Allan cyane tuze mwijoro rero Allan yapanze ko agomba kwiba  areba uburyo umutekano umeze nuburyo bawukajije cyane  maze atangira nawe gushaka icyo aza gukora bigeze mu masaha yijoro ajya kuganira nabashinzwe umutekano rwose arabarangaza pe mugihe bahugiye mubiganiro breston yuririye inyuma maze arinjira ahita ajya mu cyumba cya Allan

Umusecurite waruri mucyumba acunga camera allan yari yamugezeho kare amuha agakawa kavangiyemo umuti umusinziriza tayali breston yinjiye camera Allan yamaze kuzikuraho

Mumasaha agana mwirangira ry’ijoro minister aho yararyamye yumvise icyuma Ku ijosi ahita yikanga asanga yarotaga ahita asohoka yihuta akiva mucyumba bamutunze imbunda imbere hari imachini iri kumwereka camera yo kurugo rwe

yabanje kumwereka aho abana be baryamye hari ubatunze imbunda ndetse bamwereka na Allan aryamye ariko yari yipfukiranye kuburo utamenya umuntu urimo

ubwo bivuzeko uri kumwe na minister ari Breston Atari Allan

Breston: ok wabibonye ?umuryango wawe ndawufite nuntinza ndawica wose

Umusore wundi bari kumwe ahera kumukobwa we akunda cyane amutunga imbunda byose minister aba abirebera kuri camera

Breston arakomeza ati: iriya mbunda ntisakuza urumva ntawakumva harya ngo washyizeho umutekano hhhh ariko abakire ntimunatekereza koko

Minister: waciye he ariko ubundi?

Breston: hejuru yinkoko haba hari dendo Reba ayo mafoto

Yaramafoto yerekana minister arya ruswa

Minister: mbabarira irya none ndakora ibyo wansabye ariko undekere famille

Breston: Bose nabasinzirije niyo nabica ntibakumva uburibwe ,Niba wemeye ko dukorana ndagusaba ibintu 2

Breston:dore camera imbere yawe uremera ibyaha byose wakoze kandi utubwire uwo mwakoranaga mbese mwafatanyaga  cg bose bapfe (wamusore uri mu cyumba ahita ahyiramo isasu nkuwiteguye kurasa koko)

Minister yagize ubwoba ariko aratekereza ati:nafungwa aho kubura umuryango wwanjye

 yemeye kujya imbere ya kamera yari imuri imbere maze yamera ibyaha yakoze harimo kurya ruswa kuvutsa abaturage uburenganzira bwabo ndetse asoza agira ati:ndasaba imbabazi kubwo kudakorera igihugu cyanjye ibyo nasezeranye .

Breston: ukoze neza cyane nanjye ndinda ijambo ryanjye ndareka umuryango wawe amahoro abari hano Bose nabateye umuti ubasinziriza barakanguka mukanya

Yapfutse minister mumaso anamuzirika amaboko

 nuko ahita breston ahita ajya mucyumba aho abana baryamye ahita abwira allan ko byagenze neza nuko allan asubira mucyumba cye akuramo ibyenda bari bashyizemo ngo bagirengo allan yararyamye maze breston ahita asohokana ya video

minister nawe niko aba asoje kwihambura agahita ajya kureba abana be akabona bari amahoro maze agahita yiruhutse nuko ajya gukangura aba rinzi be arinako abatonganya ababaza icyo bamaze aho ndetse ahita anabirukana

Breston yafashe ya video ayoherereza police maze yoherereza Allan message igira iti:byakozwe ubu noneho turi free

Ndetse minister yarafashwe bamubaza byinshi bidatinze bamwe mubayobozi bafatanyije nawe harimo na Bonheur barafunzwe ibyasigaye ari urujijo nukumenya ninde wabatanze kuko na minister ubwe ntiyarabizi cyakora yavuzeko babaga bambaye mask

Ndetse ayo makuru yageze kuri president w’igihugu ategeka gushakisha abantu bashyize ukuri ahagaragara ndetse bashyiraho ibihembo.

Prezident se arabamenya ? Bwambere yari Allan none ugezweho Ni breston?

?  belyse se we biragenda bite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *