𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙝𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝙊𝙣 𝙡𝙞𝙣𝙚 𝙡𝙤𝙫𝙚}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏𝟔

°

°

Duheruka mama Joseph ahawe amahitamo abiri , ese birarangira ahisemo iki? Ntagutinda reka dukomeze

Muri gereza Mike aracyaganira na Fred

Mike: uvugishe ukuri ntago ibyo bakurega aribyo , ushatse kuvuga ko bakubeshyera ubwo?

Fred: yego rwose ndarengana, ntago nzi ngo ndazira iki kuko niba hari umugabo ugerageza kwitwara uko nshoboye mukazi ngo nubahirize inshingano zanjye hano mugihugu ndahamya ntashidikanya ko batanu bambere ntaburamo bindacyemwa mu mico no mu myifatire

Ahubwo se kuntu nanga umunyeshuri ukopera koko urumva naha urwaho uwariwe wese ngo akopere, uzabaze wenda no kukigo ngewe barabizi sinatuma hari umunyeshuri ukopera none ngo namuha amanota y’ ubuntu

Mike: none urabona ndagufasha gute ko ntanikimenyetso nakimwe ufite cyagushinjura

Fred: nukuri nanjye ndabizi ko ntacyo gusa afande icyo nkwijeje kandi ntashidikanyaho nuko njyewe ndengana kandi nukuri bwanyuma nanyuma uzabibona ko ibyo ndi kukubwira ari ukuri nubwo ntacyo kunshinjura mfite

Afande mike: ko nshimye ibyo se ari ibyo gufata abana kungufu naho ibyo gukorana n’ ibyihebe, gutunga intwaro, gucuruza ibiyobyabwenge nibindi byose ushinzwa nawe utayobewe nabyo urabihakana cyangwa byo wenda harimo duke wakoze

Fred: afande sinzi buryo ki nakubwiramo ngo wemere ko koko ndengana nukuri kose biriya bintu byose ntanakimwe nakoze ahubwo umuntu ubindega sinzi icyo anshakaho

Afande: hanyuma se umuntu witwa Marc waba umuzi cyangwa hari uwo wigeze kumvaho mu matwi yawe?

Fred: Marc? Marc wahe se?

Afande: wimbaza ngo wahehe, wowe nsubiza ibyo nkubajije niba hari uwo muziranye umbwire cyangwa niba hari uwo uzi umbwire ngo umuzi hehe birahagije nshaka kumva niba umuntu witwa Marc waba umuzi

Fred: afande nukuri uwo muntu ntawe nzi ntanuwo turamenyana witwa iryo zina

Afande: eeeh ko numva biraza kugorana ihangane pe ntacyo nabona ndagufasha aho bigeze aha ho ndumva ngiye gusara

Fred: nonese afande uwo Marc niwe ubiri inyuma? nonese basi yakubwiye ko naba nzira iki ngewe arampora iki koko?

Afande mike: tuza wihangane usenge cyane wenda lmana yagira icyo ikora ikagutabara ndumva aho bigeze bikaze

Ngaho gumaho ngiye kugerageza nawe usenge cyane ningira amahirwe birakunda.

Afande yahise yisohokera arigendera Papa Joseph nawe aguma muburoko bwe

Mutesi mugitondo nka saa tatu yagiye kureba Gentil kugirango azanire phonebCatherine, aha turi ni kwa Gentil bicaye muri salon ahabereye icyaha mugihe kitageze n’ umunsi cyari giciyeho

Murwego rwo kwishimira ko itsinzi yabo bayigezeho Gentil yari yatumijebo ama brochette ntabashije kubara ngo ndebe umubare amafanta n’ amayoga y’ ubwoko bwinshi butandukane

Mutesi nawe yariye ndetse inda irenda kumeneka Gentil we ari kwinywera inzoga

Uko barimo kunywa ninako bari gucishamo bakaganira

Gentil: igitego kikaba kirinjiye

Mutesi: have se udaserebura mbere nkazakubona byanze ubwose usanze udatera inda cyangwa ngo Catherine abe atabyara ubwo wabyifato gute?

Gentil: cha ntakuntu yaba atabyara, ahubwo reka nze mbanze nkuhembe kubwa byose wankoreye nukuri

Gentil yahise ahaguruka aragenda no mucyumba areba mu kabati ko mucyumba hari aho ajya abika amafaranga, yarebyemo akuramo ibigumbi miringo itanu andi ayarekeramo araza ahereza Mutesi noneho mutesi nawe arishima cyane ndetse amubwira ko noneho agiye kurushaho no kwiga kuyindi mipangu yo gushwanisha byeruye Catherine na Joseph, Mutesi yahise amubwira…

Mutesi: Ahubwo se Gentil ko narinje gutwara phone ya Catherine ubundi uwayijugunya nkamubwira ko ntayo yahasize ko wenda yaba yarayijugunye atabizi byo ntibyagira icyo bitanga wenda bigahungabanya umutekano wabo bose

Gentil: aho waba ukishe kuko Catherine ushobora gusanga nimero ya Joseph yararangije kuyifata mumutwe hanyuma phone yazajya abona yose agashyiramo nimero agahamagara ikindi kandi ntagihe byatwara ngo abe yabonye indi, ikindi kandi uribuka neza ko bahuriye kuri facebook account kandi isaha kwisaha yayigiraho access, urumva rero twaba tumeze nkabari kuvomera murutete cyangwa murucaca, ahubwo reka nkubwire agatekerezo Phone ye turayifite hano reka tuyihuze niyange niyawe noneho ibyo azajya avugira kuri phone byose tujye tubyumva imipangu ye yose apanga tuyisenye tugerageze kureba ko byakunda

Mutesi: ibyo bintu se byakunda ko twabikora noneho ibyo avugiye kuri phone byose tukajya tubyumva

Gentil: cyane rwose 90% birashoboka, hari mucuti wanjye ukora mubyitumanaho akaba numu lT so ahubwo reka muhamagare atubwire uko babigenza bamwita James

Ubwo bahise bahamagara uwo James nawe abitabana ingoga ndetse ababwira code zose baraza gukanda kugirango bage bamwumviriza gusa birangira abihanangirije ko bigomba kuba ibanga kuko ari icyaha gihanwa nabo baramwumviye bamubwira ko ntawundi muntu bari buze kuba babibwira

lbyo birangiye bakomeje kunywa Gentil aba ashutse Mutesi kunywa inzoga Mutesi nawe asomaho gake yanga ariko birangira ayinyweye , noneho zitangiye kumugeramo atangira kuzungera gake Gentil nawe biba bibaye uko ubwose sibwo byatangiye basomeshanya muturahure ngo barishimira ibyo bagezeho birangira bari gusomana biri deep ndetse imikino yose irangirira mugitanda kandi yaba we cyangwa Gentil ntamumwe wigeze agira igitekerezo cyo kwikingira wenda ngo banakoreshe Condom

Nyuma y’ umwanya munini mama Joseph atekereza atavuga yahise amubwira ati:

wihangane wenda kukuba ntahise nkusubiza neza iki kibazo ariko reka nanjye nkubaze?

Ni iki kimbwira cyangwa se kinyemeza ko koko nindamuka nemeye ibyo ushaka byose nawe uzatureka amahoro

Marc: Chantal nyumva neza ngewe ndi umugabo kandi umugabo urinda isezerano kugeza arisohoje narakubwiye ngo nzakubabaza ariko se nturi kubibona? njyewe icyo mvuze ndagikora

Chantal: None ko wumva wagambiriye kumbabaza ubwo urumva koko kunsubiza hasi aribyo birakunyura ese ntanubwo wanagira impuwe basi?

Marc: njyewe sinjya ninginga ubundi abantu bose dukorana barabizi , wampoye uko nisanze kandi waranyemereye ko uzankunda uko ndi ntakibazo ikizambaho cyose uzaba uri kumwe nanjye utumpa mpindura cyane uko nabagaho kubera wowe mpageze uhita ugenda, wumvaga se nzabibanamo nande ?

Rero nshuti yanjye reka nkutangarize ko kuba nkuhaye ano mahitamo ari imbabazi zuko wigeze kunkunda utanzi naho ubundi njyewe sinjya nsubira inyuma muri gahunda zanjye zose

Chantal: nonese waretse nkagusaba akantu basi ,

Marc: arabe atari ubugoryi ariko

Chantal: biraterwa wowe nibyo wita ubugoryi ibyaribyo, gusa niba bikunze ndashaka kumenya neza ko umugabo wanjye nabana bange wenda baba bameze neza mbashaka rero kuri phone

Marc: hanyuma bigahurira hehe n’ igisuhizo ndikukwaka cyamahitamo wakoze

Chantal: nyine wowe nkorera ibyo numve ko koko ari bazima ubundi ndahita nkubwira umwanzuro kumahitamo abiri uri kunsaba

Marc: ibyo nabyo tegereza muma saa ha nka 12 gusa muraba mwavuganye kandi nawe urusheho gutekereza neza

Marc yahise ahaguruka aragenda gusa atararenga yaramubwiye ati’ ” mugutekereza kwawe rero uze gutekereza ariko kandi unazirikana ko ukora amahitamo mabi ukagira imbere habi cyangwa se ukazasaza nabi”

Tugaruke hano ni kwa muganga Catherine yagarutse kureba muganga noneho ngo barusheho kuganira no kwibwirana neza

Muganga: urumva umezute se umukobwa mwiza

Catherine: ndumva meze neza gusa ntago ndiyakira neza

Muganga: niko bigenda gusa ntago ugomba guheranwa n’ agahanda kuko hari ibyiringiro ko igiti iyo gitemwe cyongera kigashibuka

Birashoboka ko rero wahura n’ urusobe rw’ ibibazo ariko ibyo byose ni imiyaga birahuha bigahuhaaaa,ariko amaherezo bikarangira

Catherine: nukuri warakoze cyane pe kuko ndi gutekereza ahari uyumunsi iyo ntakugira mba ndi mugitaka cyangwa bari kukincyiramo

Muganga: humura kandi ukomere kuko turi mwisi umwanya munini abantu tuwumara duhangayitse kubwibibazo nibindi bitugerageza bitandukanye gusa nubona bikomeye uge usenga lmana ubundi ukore cyane kandi utuze kuko byanga byakunda hejuru y’ umubabaro utagira ingano haba hari amahirwe menshi ko aribwo uba ugiye gutangira guseka, ahubwo se imiti uri kuyinywa neza uko bikwiriye cyangwa watereye iyo

Catherine: muga nayinyweye pe kandi ndumva mfite ubwoba

Muganga: Humura wowe nyuma yiriya minsi nakubwiye uzagaruka hano nkufate ibizamini maze turebe uko uhagaze gusa ndizera ko ntakibazo

Twigarukire ahandi hantu hamwe mugipangu kimwe kandi kiza cyane hari umusore urimo yicaye muri Salon wenyine ntawundi muntu uraho cyangwa se ngo twumve akoma

Afite machine ndetse na Phone ari kureba amafoto yabantu batandukanye

Bigaragara ko ari kubigaho

mumafoto yagezeho rero ayatindaho ni amafoto ya Shema na Clement

Yayagezeho arayitegereza ubundi ayakura muyandi ayashyira aha yonyine

Akimara kuyabika ukwayo yahise afata phone ye yigira kuri Facebook atangira kwisomera udukuru murwego rwo kuruhura ubwonko kuko byagaragaraga ko uwo musore ananiwe cyane

Akiri kwisomera hari message yaje kuri Whatsapp ahita ajya kurebe icyo iyo message ivuga asanga iravuga iti: ” Hello mpamagara nonaga ndagushaka byihutirwa”

Umusore wacu mbere yo guhamagara yahise ajya mucyumba cye kureba neza mucyumba kwinjira ni yamiryango winjiramo ushyizemo password umuryango warafungutse duhita tubona undi muryango nawo ufunze nawo ashyiramo password urafunguka ahita agera kuwa gatatu nawo ashyiramo password urafunguka kandi iyo umuryango ufungutse uwinjira akinjira uhita wongera ukifunga bivuze ngo kugirango ugere mucyumba neza uca ku miryango itatu

Mana yanjye yange dore kugera mucyumba mbega amabanga mbega icyumba eeeeh kukireba byo byonyine biteye n’ ubwoba

Tugaruke kuri Joseph we arakomeza atubwira ati:

Nyuma yuko nkangutse nkisanga ndyamye mucyumba ntazi nakomeje kugenda ngarura ubwenge mbona ko burya nari ndyamye mu cyumba cyange

Ubwo abavandimwe nabo bari bumiwe najye numiwe gusa mpita mbabwira ko bagomba gutuza byanga byakunda biracyemuka ariko nubwo nabakomezaga nanjye ugenzuye neza wasanga ntampamvu nimwe narimfite yo kuba nababwira ibyo

Ubwo Ndabyibuka twese twicaye twagiye kumva umuntu murugo arakomanze Jose aba ariwe ujya gukingura, Hashije akanya Twagiye kobona tubona Jose agarutse ari kurira anavuga cyane ngo musohoke muze bababwire namwe mwumve
noneho tugushije ishyano………………………Loading part 17

𝙆𝙖𝙧𝙖𝙗𝙖𝙮𝙚 𝙣𝙤𝙣𝙚𝙝𝙤

  • 𝙈𝙪𝙩𝙚𝙨𝙞 𝙣𝙖 𝙂𝙚𝙣𝙩𝙞𝙡 𝙧𝙪𝙢𝙖𝙯𝙚 𝙜𝙪𝙝𝙖𝙣𝙖 𝙞𝙣𝙠𝙤𝙮𝙤𝙮𝙤
  • 𝙈𝙖𝙢𝙖 𝙅𝙤𝙨𝙚𝙥𝙝 𝙮𝙖𝙗𝙖 𝙖𝙛𝙞𝙩𝙚 𝙞𝙮𝙞𝙝𝙚 𝙢𝙞𝙜𝙖𝙢𝙗𝙞
  • 𝙅𝙤𝙨𝙚 𝙖𝙗𝙬𝙞𝙬𝙚 𝙞𝙠𝙞?
  • 𝙐𝙮𝙪 𝙢𝙪𝙨𝙤𝙧𝙚 𝙬𝙚 𝙣𝙞 𝙢𝙪𝙣𝙩𝙪 𝙠𝙞 𝙖𝙟𝙚 𝙜𝙪𝙠𝙤𝙧𝙖 𝙞𝙠𝙞?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *