Reka dutangirire kuri Allan ni mu masaha agana saa saba zijoro Allan ari mu muhanda ndetse na breston bari kumwe nimodoka nziza cyane pe kandi yamafime kuburyo uwinyuma(utari mu modoka) atabona urimo imbere. yarayitwaye maze icyo yakoze yayiparitse imbere y’igipangu kwa minister akokanya abarinzi baje kubaza icyo iyo modoka ikora aho bakimwegera yabateye ya miti bahita basinzira akokanya yahise yinjira mwimbere yarafite igishushanyo mbonera cyaho kwa minister azi aho abarinzi bari rero yagiye ahazi ndetse amaze gusinziriza abarinzi Bose yinjira munzu atangira kuzenguruka inzu yose ayisaka yaguye kuri zahabu nyinshi zari mu ka box ahita azibika agihindukira ahuza Amaso na minister
Allan:urumva ushishikajwe no kumenya?
Minister:ubundi winjiye ute? kuramo mask tuvugane turebana cg nguhamagarire abarinzi baze bagufate.
Allan:hhhhhh harya njya kwinjira hano abo barinzi unkangisha bari bari he?mask yanjye sinyikuramo kuko Ni umwambaro wakazi(akuramo pistol mu gikoti yari yambaye arayimutunga)
Minister: ariko urashaka iki wamusore wee rwose mbwira ariko ntunyice?
Allan: nukora ibyo mvuze ntacyo nzagutwara ariko nutabikora nzakwica.
Minister: urashaka ko nkora iki rero?
Allan: ahaa icyo kibazo nicyo mba nshaka .
Dusige allan amubwira icyo ashaka hanyuma tugaruke Nyuma y’icyumweru
Breston yari yasohokanye na belyse .
Breston: belyse nari ngukumbuye bitavugwa pe wari umeze neza se?
Belyse: cyane rwose nari meze neza cyane naho se wowe umeze neza?
Breston:mvuzeko ntameze neza undi imbere naba mbeshye pe
.
Belyse: nanjye nari ngukumbuye cyane pe
Breston: uba umbeshya sha ko utampamagaye se basi
Belyse: erega kugukumbura ntibisobanuye kuguhamagara.
Breston: belyse nubu nturafata umwanzuro koko ngo umpe amahirwe?
Belyse: breston mubintu nateganyije kumva ibyo ntibirimo mbabarira uhindure ikiganiro?
Breston: oya basi wirakara urabizi birambabaza kubona urakaye rero ndagihindura rwose
Tugaruke kuri benia yicaye muri salon nuko mukuru we cupra asohoka mucyumba ari kuri telephone aba abonyebenia muri salon ahita akupa uwo bavuganaga aza kwicaraba na benia
Cupra:ese beni urahari umaze iminsi unkwepa ariko uyu munsi ntuncika utansubije niba ukunda Bonheur kandi ntutinyuke kumbeshye kuko urabizi ko arinjye muvandimwe gusa ufite nutambwira se uzabwira nde wundi?
Benia:cupra mfite ubwoba ko wanyanga urabizi uburyo ngukunda cyane rero naje kwisanga nkunda Bonheur cyane pe narabirwanyije ariko byaranze pe ,umbabarire sinshaka kukubuza umutekano wawe ndabizi ko nawe umukunda cyane
Cupra:urukundo ntawurutegeka uwo rukunda,rero wihangane naragutanze
Benia:shaa ahubwo ko mbona usigaye ufite munda hanini nkabona warahindutse cyane byagenze bite
Cupra: nanjye nsigaye mbibona pe. ese benia ndamutse nsanze ntwite koko?
Allan ari muri salon yicaranye na breston
Breston: uwanyereka iyo foto minister atitira .
Nkimara kumusaba biriya nabonye yarikanze cyane ubanza nari mukuye amata mukanwa.
Breston: ahubwo nsubiriramo neza uko wabimubwiye numve ko wamukanze koko.
Allan :naramubwiye nti
Allan yahise atangira kwibuka ubwo yarari kumwe na minister
Dukomerezeho ariko duse nabasubiye ibyuma ubwo minister yabazaga Allan icyo yifuzako yakora
Allan:uri umuyobozi mwiza cyane dukunda pe ariko twagukunda kurushaho uramutse wuzuza inshingano watorewe ESE ko uri minister abaturage bawe bakaba bababazwa umunsi kuwundi bakirukanwa kubutaka bwabo ubuyobozi bwacu bwamunzwe na ruswa iki nicyo ntakeneye muri iki gihugu.
Minister: ariko wamusore we urinde?
Allan:ndi ijwi ry’ibanga ryabaturage mbagerera aho batagera maze nkabakorera ubuvugizi ntubyibazeho cyane kuko siwowe wambere nteye w’umuyobozi uziko wese arya ruswa ibyo yinjije kubera ruswa yambuye abaturage ndinjira nkabitwara maze namara kubigurisha nkabisubiza bene byo
Minister: hanyuma se ndamutse ntakoze ibyo unsaba wantwara iki?
Allan:ndagusezeranya ko nzagaruka kandi ubuzima bwawe sinzabubabarira cg niba utazabikora uwasiga nkwishe?
Minister: oya rwose nikiniraga pe nzakora ibyo unsabye ngaho nsigira ako gakarito gafite agaciro gakomeye.
Allan: hmm ngusigire zahabu ndabizi neza ko Arizo uriya mushoramari yaguhaye murwego rwo kugutwara ubwenge nawe ukamwemerera ubutaka ntazo ngusigira cyane ko zitarusha agaciro ubuzima bwabariya baturage rero
Akokanya yahise ajyenda .
Minister aho yasigaye yibazaga ahantu iryo jwi arizi ndatse y’umvaga ari irya Allan ariko nanone akibuka ko Allan atakora ibintu nkibyo ntumbaze ngo aziranye na Allan gute?
Tugaruke aho breston ari kumwe na Allan
Allan:breston ndabizi koko minister Ni uncle wanjye pe ndanamukunda ariko iyo bigeze kukubangamira inyugu zabaturage bazitsikamira nabwo nakwicara ngo ndebere breston warakoze kwemera kumfasha muri aka kazi nihaye.
Breston: Allan nanjye byantera ishema kumva ko nkorera igohugu cyanjye kandi nzinezako igihe kimwe uzahemberwa ibyo ukora
Allan:nubwo ntabihemberwa ariko gutsikamira abaturage bamwe bo hasi si ikintu nashyigikira ahubwo yamafaranga wayagejeje kuri babaturage twahisemo bakenye cyane
Breston: aaah narabikoze nanditse agapapuro mbabwira ko ayo mafaranga yabafasha kubona ayandi batekereze kumishinga bakora bakayabyaza andi ikindi ntibahagarike imitima kubera ubutaka bwabo vuba birakemuka.nabiherezaga umwana wimfura abo nsanze badahari nkayanyuza umunsi y’urugi.
Nyuma y’iminsi myishi ubwo allana yari ari kumwe numukunzi wee
Allan:ese belyse nkunda ko utakiboneka bite maze iminsi myinshi ntakubona
Belyse:ni akazi kenshi pe
Allan: byashobokako usigaye ufite akazi kenshi pe ariko basi ukamburira n’umunota umwe wo kumvugisha?
Belyse:yego pe amakosa ndayemera ahubwo se wowe ubucuruzi buragenda
Allan: yeah ntakibazo mfite gusa maze iminsi harikintu nibaza
Belyse: igiki se kandi?
Allan: boo urankunda koko?
Belyse: koko Allan ni wowe umbaza gutyo ibi binyeretse ko ntacyizere umfitiye hanyuma se ubona nkubeshya?
Allan:wirakara bae nabazaga gusa ndakwizera gusa muriyi minsi mbona warahindutse cyane
Erega Allan yagiye guhendahenda umukobwa kandi koko belyse yarasigaye aha umwanya cyane breston kuburyo yageragaho akibagirwa ko Allan abaho byabaye ngombwa ko Allan asaba imbabazi kugirango umukobwa acururuke.
Allan yavuye aho ahita ahamagara minister akoresheje tuvugane yo kumuhanda
Minister: hello ninde tuvugana?
Allan:(yageregezaga guhindura ijwi uko ashoboye)nyakubahwa ko utujuje ibyo twumvikanye uburenganzira bwa bariya baturage buri kubamburwa
Minister: hhhhhh ese ni wowe harya ngo urumuvugizi w’ibanga nakubwiye ngwiki? ndebe icyo uzantwara nindamuka ntabikoze.
Allan: ooh my God ok ndumva uri kumpamagara ngo ngaruke ndagusezeranya ko mucyumweru gitaha nzagutera kabone nubwo wahashyira umutekano umeze gute nzakugeraho ndanabiguteguje
Minister: nanjye niteguye kukubonheura
Tuze kuri belyse akimara gutandukana na Allan yahise ataha ndetse arimo kuganira na murumuna we Becky
Becky:umva belyse nugumana na Allan ngo nuko agukunda uraba wishutse na breston aragukunda kandi nawe uramukunda ngaho nawe ibaze Allan yatangiye kugushidikanyaho wituma ababara kabiri ababare kuko utamukunze ababare kandi kuko watumye agutaho igihe
Belyse: urakoze cyane reka muhamagare maze mwemerere ko tugiye gutangirana urugendo rushya
Belyse yahise ahamagara breston ndetse bahita bahura akokanya
Belyse: Breston urakoze kuza pe ntabwo numvaga ko uhita unyitaba
Breston: mba mpari kubwawe ariko.
Belyse: breston nafashe umwanzuro kubyo wambwiye.
Breston: mana wee winkura umutima kano kanya basi aho kugirango mbure nubushuti twari dufitanye waba uretse pe Wenda igihe kimwe uzankunda ariko wimbwira inkuru mbi
Belyse: breston urambabaje pe sinatekerezaga ko w’umvako icyo nakubwira ari inkuru mbi gusa.
Breston: nonese ko uhise ugenda bigenze bite
Mbabarira basi ugaruke .
Belyse yahise ataha kandi afite agahinda kenshi cyane pe ibyo byateye urujijo breston maze ahamagara benia ngo amubwire ibimubayeho
Benia: breston uziko belyse yaragiye kwemera kuguha amahirwe mugakundana none nyumvira ibibaye
Breston: ubwose wabikuyehe wowe?
Benia: Becky murumuna we yabibwiye rero niba udashaka kubura ayo mahirwe mukurikire wasanga agiye murugo
Allan nawe ari murugo ntaziko umukunzi we atangiye kumucika we icyimuri mumutwe ni inyungu z’abaturage ndetse afata telefone ye bwite ahamagara minister nka uncle we
Minister: Qui Allan umeze gute sha?
Allan: meze neza uncle wowe se?
Minister: meze neza muhungu wanjye dore waranyanze ntukinansura sha nubwo nziko bidakunze kubaho uzaza murugo unsure kandi ugomba kuhamahara byibura icyumweru cg bibiri dore abakobwa banjye basigaye bambaza aho usigaye uba
Allan:ayo mande ndayemeye pe ntacyo nzavugana na wa mwunganizi wanjye dufatanya gucuruza ansigarireho nzaza nyuma y’iminsi 2
Minister: ntakibazo uzambwire mbere yuko uza kuko nakajije umutekano cyane rero abarinzi banjye bashobora kukubuza cyane ko harimo abatakuzi
Allan: ntakibazo nzakubwira uncle reka nkureke tuzasubira nje
Amaze gukupa Allan Ahita yishima cyane maze aravuga ari:noneho ntakigomba kumpagarika ngomba kubikora uko nabiteguye.
Allan se yateguye iki kandi?breston ari gusatira intego ye yo kwegukana belyse aya makuru se nagera kuri Allan biragenda bite?