Duherukana Sonia abwira Allan ati:byashoboka ko Atari wowe wenyine ahubwo ari wowe wingenzi
Dukomeze
Dutangiriye ep_3 kuri Bonheur na cupra wibukeko bari bararanye
Cupra:love Reba ibintu twakoze twari twaravuganye ko tuzaryamana twakoze ubukwe ubuse koko turabigenza gute?
Bonheur: chr byabaye nyine ntakundi ahubwo se urabyumva gute twigumaniye ukambera umugore nkuko wahoze ubushaka cg ndibeshye ntiwigeze unshaka?
Cupra:nooo nakoze ikosa rimwe ariko ntibimpa uburenganzira bwo gukora irya kabiri niba twaryamanye ntibivuzeko ngiye kuba umugore wawe nushaka kungira umugore wawe uzabicishe munzira nzima
Cupra: amafaranga se niyo wabuze ?Bonheur Uzi nikindi ahubwo ni wowe ugomba kwitekerezaho ngiye murugo ubu benia nawe arankeneye
Bonheur: nonese uhise unsiga?
Cupra yahise ahaguruka arataha
Ndetse tubona yageze murugo ari kumwe na benia
Cupra: ariko benia wowe nuko utari uhari ntabwo bari bwemere ko mama apfa narayatwaye
Benia:wagize amahirwe ubona uwayataye nawe uti sinayagusubiza reka wamugani tureke ibyo byararangiye ahubwo mbwira ni gute wacitse ibitaro udashimiye umuntu wagufashije
Cupra: shn byanjemo gusa ariko ni mwiza shahu iyo ntumviriza ibyo yaganiraga na doctor nari kugenda nziko ari umuteka mutwe gusa ni umwana mwiza pe ?
Benia: shn uwo ntiyandutira Bonheur uko yaba asa kose.
Cupra: what ?ngo Bonheur ?benia ukunda Bonheur kuko si ubwambere numvise uvuga gutyo umutakagiza nibindi byinshi ntarondoyenanjye nkagirango biragucitse
Kirundi ruhande Allan ari kuvugana na breston ndetse bari ahitwa kwa Allan
Breston: Allan uyu muti nazanye urakaze cyane pe uzawukunda ikindi nararonse igiciro twashakaga igisigaye nukumenya nihe hakurikiye kwiba.
Allan: buretse ibyaho tugiye kwibahandi, uno muti ndabona ari saw
Breston: aaahhaaa ndibutse wowe nawamuganga byagenze bite?
Allan: rekana nuriya sha ngo yarankunze da.
Breston: nizereko utamupfushirije shn niba yarabikubwiye wasanga koko arukuri
Allan: ahari wirengagije ko mfite umukunzi ndetse muminsi mike mpanga kubana nawe?
Breston: koko kandi cyakora ajye yicara avuge ngo ninjye ufite umukunzi naho abandi barabeshya.
Allan:twirengagije ibyo ko utaranyereka uwawe uziko nshaka kugusiga mubusore?
Breston: bro mubuzima nakunze umukobwa umwe ariko yarananiye ngo afite umukunzi.
Allan: mwana niba ubona wamwegukana kora udukorwa twinshi uzaze nkwigishe bimwe mubyo uzakoresha maze umurye gapapu ariko rwose ntagucike
Breston: wooow that’s ma boi ngaho se mfasha nzagura?
Allan: ugura se undusha iki ariko ndahari icyo uzakenera ndahari itegure rero gahunda ikurikira ni kwa minister.
Breston: OK amasaha asanzwe? sha ibyuyu munsi ndumva bitoroshe ko haba harinzwe se cyane turahagera gute?
Allan: umuti wazanye ukaba ari umara iki?
Breston: ooh nkaba nibukaga ko nawuzanye shn mbega njyewe ahubwo reka njye kwitegura ntagukerereza nkubushize
“Sha ntamahitamo mfite yego nkomeza kwihagararaho ariko mbashyize kumunzani breston yarusha Allan ayi ni amagambo yavugwaga na belyse aganira na karumuna ke Becky
Becky:nonese amaherezo ni ayahe?
Belyse: erega Allan arankunda cyane kandi ni umuntu mwiza umusore nahoze nifuzako yambera umugabo uwo mbona uzantera ishema
Becky:mbese muri kumwe kuko agukunda akakwitaho kuko udashaka kumubabaza niyo mpamvu muri kumwe kuko ubona ari uwinzozi zawe afite imico ukunda ikirenzeho ntukunda uwo muntu ariwe Allan kuko urukundo rwawe breston ukirutekerezaho?
Belyse: cyane rwose nanjye sinzi icyo gukora breston ndamukunda pe ariko kuko yatinze kubimbwira yasanze narakundanye na Allan
Beck:wikwibuza ibyishimo muvandi ibyobyose ushobora kubibona ushaka kuri Allan ariko ukabura urukundo rwawe nutababaza Allan hazababara breston bivuze ngo umwe muri mwe 3azababara kuko breston nababara nawe ntuzishima kimwe na Allan nababara nawe uzababara so fata urukundo rwawe bizababaza Allan ariko nutamubwiza ukuri mwese muzashiduka mwibabaje ubwanyu ntabwo urukundo baruhatiriza ESE ujya umwereka ko byibura utamukunda?
Belyse: WAP nkora uko nshoboye nkamwerekako mwitayeho mbese ntawumuruta
Becky:ubundi wanyihereye Allan
Belyse: Becky nukuri sinshaka ko allan ababara namenya ko ntamukunda bizamushengura umutima kandi ntacyo adakora ngo anyiteho rero mbwira icyo nakora ngo bombi ntibababare
Reka tuze kuri Allan ni mu masaha agana saa saba zijoro Allan ari mu muhanda ndetse na breston bari kumwe nimodoka nziza cyane pe kandi yamafime kuburyo uwinyuma(utari mu modoka) atabona urimo imbere. yarayitwaye maze icyo yakoze yayiparitse imbere y’igipangu kwa minister akokanya abarinzi baje kubaza icyo iyo modoka ikora aho bakimwegera yabateye ya miti bahita basinzira akokanya yahise yinjira mwimbere yarafite igishushanyo mbonera cyaho kwa minister azi aho abarinzi bari rero yagiye ahazi ndetse amaze gusinziriza abarinzi Bose yinjira munzu atangira kuzenguruka inzu yose ayisaka yaguye kuri zahabu nyinshi zari mu ka box ahita azibika agihindukira ahuza Amaso na minister
Allan arafashwe uyu munsi
Belyse se we ko yabuze amahitamo wamugira iyihe nama ari wowe abajije?
Ahubwo se benia aremerera mukuru we ko akunda Bonheur?
Na Allan agiriye breston inama yo kurya gapapu ukundana n’umukobwa breston yihebeye ?ubuse ntari kwicukurira icyobo
Minister: wowe urinde ?kuki uri hano kandi ntakuzi mubarinzi banjye