𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝙊𝙣 𝙡𝙞𝙣𝙚 𝙇𝙤𝙫𝙚}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏𝟓

°

°

Duheruka Joseph hari urwandiko abonye rukamukura umutima. Ese rwari urwandiko bwoko ki? reka twikomereze

Catherine ngo agere murugo yagezeyo ameze neza cyane yishimye ndetse ari guseka ahita yigira nkaho ntacyabaye ubundi atangira gukurikiza gahunda yo kunywa imiti nkunko muganga yari yabimusabye

Mwibanga rikomeye cyane Mutesi ntiyigeze amenyabngo ni iki kiri kujya mbere kuruhande rwa Catherine we azi ko ubugambanyi bwe bwakoze ngo amukubite amaso rero yamusanganije ubwuzu budasanzwe
mbese nyine ubona ko amwitayeho byahatari

Catherine nawe rero warumaze kubona ko ashobora kuba yakinwemo agapira yahise yigira nkaho ntacyabaye ariko yiyemeza gukora iperereza mu ibanga ngo amenye ikijya mbere hagati ya Mutesi na Gentil kuko ntiyabashaga kwiyumvisha kuntu we ubwo yakora ikintu nkicyo yakoranye na Gentil

Ubwo batangiye muganira na Mutesi

Catherine: ariko sis ko wansinze kwa Gentil kandi ari wowe wari wanjyanye wumvaga gahunda zindi zari zanjyanye ari izihe?

Mutesi: ahubwo mbega wowe ‘ nukuri kw’ lmana ndaguca icupa cyangwa amande, nigute wowe ubwawe uba ufitanye gahunda n’ umuntu mukabinyuzaho? ese iyo umbwira ko wowe na Gentil mwapanze kugira uko mwigenza nari kukubuza mutirirwe muntesha umwanya munanteza ubushake ntari bubone unkiza

( Catherine ngo yumve ayo magambo ya mukuru we agahinda karamwica yumva kuntu ari kumusonga ahita yemeza ko byanga byakunda Gentil na Mutesi bafitanye gahunda yahise abyirengagiza ngo hato ataza gucikwa akagira andi makuru atanga maze ahita nawe amubwira)

Catherine: ariko sister waba igishwi waba igishwi, wowe wese iyo uza tukaguha wari kubabiki?

Mutesi: ahaa nari kuba niterera mubyo ntazi se mubiki ahubwo mbwira ko nunvaga urusaku rwari rwakuruse byari bimeze gute kunshuro yawe warubikoze bwambere cyangwa nubundi wari waranyibese sha ntabizi urabikora

Catherine: cha nibwo bwambere nari nkoze biriya bintu ntago narinzi ko umuntu yataka ntakintu yabaye, ahubwo se nyine ko wowe wasohotse byarangiye gute ibyo warugiye gukurikirana wabikurirkiranye cyangwa

Mutesi: sha Moise amereye nabi ngo mubabarire ariko nabyanze rwose ndumva ntashaka kumubabarira nagato

Catherine: mbega wowe reka rero nkubwire yego wantanze murukundo ariko ndabona naguha impanuro, ngaho ntega amatwi nkubwire

Ubundi na bibirirya yera ibivuga ukuri ko urukundo rwihanganira byose kandi rukababarira byose , rwishimira ukuri kandi ntiruteza ikibi kumuntu

Ntekereza ko rero urukundo hano baba bavuga arirwo twebwe twita urukundo nyakuri

Rero ngendeye kuribyo, umuntu ukunda iyo umukunda byukuri iteka ryose uramubabarira ndetse ukamubabarira atanabigusabye kuko nyine umukunda none rero nshuti yanjye we kubabaza undi mwana mubabarire ubuzima bukomeze kuko aragukunda cyane kandi nawe urabizi

Mutesi: erega ibyo nanjye ndabyumva ariko se umuntu ntacyo yigeze anyaka ngo nkimwime nigute ngewe musangana nundi mukobwa, ubwo bisobanuye ko nyine nubundi iteka ryose ndamutse nkundanye cyangwa nkabana nawe yazajya ahora ansha inyuma

Catherine: Hoya nshuti yanjye wifata uwo mwanzuro, nonese ubundi mbere yo kujya kurwana no kurakara bigeze aho wigeze wicaza chr wawe umutega amatwi agusobanurira impamvu nyamukuru yabimuteye cyangwa wapyuye kurakara gusa no kwibyimbya biraho

Mutesi: uwo mutima wo kumwumva se nari mufite habe namba rwose

Catherine: erega sisi buriya mbere yo kurakarira umukunzi wawe wakabanje ukamutega amatwi ukamenya icyamuteye icyo kintu kandi urabizi ko umubiri uryana cyane

None rero Mutesi mukuru wanjye inama nakugira fata umwanya ugende uge kureba Moise iwe hanyuma wicare hasi umutege amatwi muganire agusobanurire icyamuteye ibyo bintu nuko byagenze niba nawe koko umwizera nk’ umwizerwa wawe ibyo azakubwira uzabyumve kandi ubimubabarire

Mutesi: Ntakibazo nshuti yanjye ejo mugitondo nzareba kuntu nanyarukirayo tukaganira byimbitse

Catherine: wawu siwumva noneho aho ndabikunze ahubwo hari aga service nashakaga kugusaba niba wakanyemerera ntago mbizi

Mutesi: mbwira numve uko ubizi se hari icyo nakwima cyeretse kibaye ari ikidashoboka

Catherine: nyine urabona ibintu byambayeho byantunguye nukuri ntago nari nabipanze ndumva mfite n’ isoni zo kongera kubonana na Gentil amaso kumaso kandi nibagiriweyo phone yanjye kubera kuntu nari nataye umutwe, none ntakuntu mugitondo wanjya kuyinzanira mvere yuko ujya kureba uwiwawe ko ubu na chr yambuze

Mutesi: apu mbese nibyo humura ntakibazo ndajyayo

Carine na Claire nabo umugambi bawugeze kure, Carine akimara kumva byose uko byagenze yahise atangira kumugira inama

Carine: wihangane nshuti yanjye nukuri ndumva bibabaje cyane nanjye arinjye naba nababaye ariko nawe warahubutse ubundi nigute ukundana urukundo rwa on line? Ninde wakubeshye ko urukundo rwa On line ruba urukundo rufite intego koko?

Ubundi ruriya rukundo icyo rumaze nugukundaniraho n’ umuntu gusa arukugirango muge muhura muryamane mushimishe amarari y’ imibiri yanyu kuko ntakindi kintu baba bishakira, rero nshuti yanjye aho nawe ndakugaye rwose, ubundi wagiye kwemera kujyayo uziko amaherezo arababayahe?

Claire: nukuri njye nari nzi ko On line love ishoboka kandi cyane erega yari yambwiye ko yankuze kandi nanjye numvaga shaka umukunzi nkumva rero ko nubundi ushobora guhura n’ umuntu on line mugakundana kandi rugakomera ariko ibyo nibwiraga ubanza atariko bimeze

Carine: yego nyine, kuko on line ntago ari nkuko wahurira n’ umuntu muri bus mukamenyana bikarangira mukundanye, ntago arikimwe nuko wahura n’ umuntu mwagiye mu mupira mukamenyana bikarangira mukundanye

Kuko on line ho icyambere ntago umuntu muba muziranye abesnshi burya bashyiraho n’ amafoto atari ayabo kugirango bakurure unkumi birangire bazigiye mumaguru none nshuti yanjye ubundi wambababariye ibintu bya on line ukabivamo ko ntakeza kabyo

Claire: ntago nabivamo ntihoreye kubusugi bwanjye bwagendeye hariya nshaka gukora ikintu kuburyo kizababaza Moise iteka ryose ahubwo ngira inama nkore iki?

Carine: reka ntekereze numve ahaaa ndakibonye cha

Bivuzengo uwo muhungu nubundi byanga byakunda agomba kuba atari wowe wambere akoze ibyo bintu mbese we ni indaya ruharwa niba nindaya zabagababo zibaho ntago mbizi

Sasa rero biroroshye ugiye gufungura indi acconut ya Facebook hanyuma uyifungure mukanzina nyine ubona ko kari sex kakurura umuhungu uretse ko umuhungu nkuwo numva ntanizina runaka rimukurura ibyaribyo byose byamukurura

Numara rero guhanga iyo Account tuzagerageza kuzashaka umukobwa mwiza inaha tuzajya dufotora tugapositingaho bikaba nkaho iyo accout ari iye

Nyuma y’ ukwezi dupostinga nibwo uzahita umusaba ubucuti , akimara kubona ko ari icyuki ntakabuza azahita abwemera wowe uzabe umwihoreye kuko abakobwa beza barirata ntago bashwamadukira ibyo babonye byose

Naramuka akwandikiye wowe uzamurye seen ndabizi neza we mu mutima we azakomeza ashaka ikizamukugezaho

Ntitaye ubutumwa azaba yakwandikiye uko bungana uzamusubize nibura hashize nk’ ukundi kwezi abe aribwo uzamusubiza

Claire: hanyuma se nimusaba ubucuti ntanyandikire nzabyitwaramo gute?

Carine: hoya yewe azakwandikira ndabizi neza kandi nabwo natakwandikira tuzareba ikindi tuzakora uwo munsi

Sasa rero nimutangira kujya muchata uzajya umuca amazi byahatari kuburyo atazapfa kukumenyera

Nyuma rero uzageraho use nkaho wirekuramo gake nawe abone ko koko nawe ushishikajwe no kumuvugisha, aho rero nibwo gahunda cyacu izaba itangiye, gusa ariko uzirikane ko muri icyo gihe cyose ugomba kujya upostinga kenshi gashoboka

Claire: hanyuma nyine mbwira amaherezo tuzihorera gute?

Carine: wowe tuza umupangu uhagije ndawufite , ndabizi nubundi azagusaba ko wazajya kumusura kugirango mubonane, aha rero uzabyanga umubwire ko bitakunda ko uva murugo ko uba wasigaye murugo wenyine ndetse ahubwo umusabe ko we yaza kukureba kandi umwumvise uburyo ki adakwiriye kugira impungenge zuko hari uwababonana ndabizi neza azaza naramuka aje rero nibwo kwihorera kwacu tuzaba tukugezeho nzakubwira icyo gukora uwo munsi

Tuve aho tugaruke kuri Joseph arakomeza atubwira ati:

Mubyukuri maze gusoma urwo rupapuro nahise nshika intege kuko rwari urupapuro rumbwira ko mama nawe afunzwe rumbwira na station afungiyeho ko ndetse we afunzwe azira kunyereza imisoro no gucuruza ibintu bitemewe na leta ndetse rumbwira ko ngomba gushaka umwavoka wo kumuburanira

Mana yanjye numvise isi inyikaragiyeho numva umbwenge burabuze amarira antanga imbere ntangira kurira nkagahinja

Nibajije icyo nzira nibaza n’ icyo lmana iduhora nakwibuka ko na nimero y’ umukunzi wanjye nayibuze mba nguye hasi gutyo nongeye kugarura ubwenge mbona ndyamye mucyumba ntari nakamenya neza abavandimwe banjye bankikije nabo bifashe kumunwa bumiwe kurwego rwo hejuru

Tugaruke kuri Shema na Clement bo akazi bakavuyemo mubyo bacuruza rero tumaze kubona tumaze kubonamo ko bacuruza n’ abantu

Bakigera murugo Boss wabo yahise abahamagara ababwira nabi abatonganya arinako ari kubabaza aho umushinga wabo wo kumuzanira umuhungu bari bamaze iminsi bamweretse ariko bamubwira ko bataramubona kuko byari bikiri kuri social media bataravugana kuko bamwandikiye ntiyabasubiza

Boss yahise ababwira ko aho kugirango abure amafaranga bo yababura burundu akomeza ababwira ati: uriya muhungu muzi ko namaze kumugurisha cyera bampaye milion 300 none mugirango hari inkoko iruka umva noneho aho bigeze ubanza ngiye kubaha iminsi itatu gusa mukaba mwamuzanye cyangwa nanjye ubwanjye nkabiyicira, Boss ntakina yahise anabakupa arabihorera ngo bakomeze barwane bonyine

Tugaruke kuri mama Joseph we ari kumwe na Marc bari kuganira

Marc: umva nkubwire mfite amahitamo amwe yo kugirango uve hano ndetse n’ umugabo wawe ave hariya

Chantali wari ukiziritse amaguru yaratuje aramureba maze aramubwira ati:

Mbwira numve ndabizi imipangu yawe ni nkiya sekibi

Marc: ubyite uko ushaka gusa uyumunsi ndumva mbafitiye impuwe, ariko kandi bizanshimisha kubona mwangara kugasozi

None rero urahitamo ibi ngiye kukubwira cyangwa upfe n’ abana bawe bose bapfe

Cantali: mbwira nyine numve ninumva birutwa n’ urupfu ndahitamo urupfu

Marc: wawuu nkunda kuntu wihambira kweri

Sasa rero Choice ngiyi, urahitamo ko imitungo yanyu uhereye kuri ririya duka, amazu , amamodoka mufite ndetse n’ amafaranga mufite kuri Conte hakiyongeraho no gusesererwa k’ umugabo wawe byose biba ibyanjye maze nanjye nkabarekura nkanahanagura ibyaha kumugabo wawe cyangwa se uhitemo ko mubigumana nkomeze imishinga yanjye

Chantal ngo abyumve yaratuje mo nk’ iminota ibiri atavuga Marc nawe nk’ umuhanga aramwihorera Chantal nuko ahita amubwira ati…………………….. Loading part 16

𝐄𝐠𝐨𝐤𝐨 𝐦𝐚𝐧𝐚 𝐧𝐲𝐚𝐠𝐚𝐬𝐚𝐧𝐢

  • 𝐌𝐚𝐦𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐫𝐚𝐬𝐮𝐛𝐢𝐳𝐚 𝐢𝐤𝐢 𝐌𝐚𝐫𝐜
  • 𝐂𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐚𝐢𝐫𝐞 𝐢𝐦𝐢𝐩𝐚𝐧𝐠𝐮 𝐲𝐚𝐛𝐨 𝐢𝐳𝐚𝐛𝐚𝐡𝐢𝐫𝐚 𝐬𝐞?
  • 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐰𝐚𝐦𝐮𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐲𝐢𝐡𝐞 𝐧𝐚𝐦𝐚
  • 𝐒𝐡𝐞𝐦𝐚 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐞𝐦𝐞𝐧𝐭 𝐛𝐚𝐳𝐚𝐛𝐨𝐧𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐬𝐞?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *