𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏𝟒
•
°
•
°
•
Duheruka Catherine agiye kugura umuti wica kugirango aze kwiyahura ese byaramuhiriye?, reka dukomeze
∆
Bidatinze Carine na Claire barabonanye Batangira kuganira, bicaye muri salon yo kwa Claire baratuje ntawundi muntu uhari nibo bonyine bari kuganira uko babyifuza noneho barisanzuye kuko mama wa Claire ntawuhari
Batangiye kuganira
Carine: ngaho mbwira neza numve harya ngo byakugendekeye gute nshuti yanjye? , mbwira numve neza kandi ntugire ikintu nakimwe umpisha ndetse wisanzure rwose urabizi ko nkukunda cyane kandi uri nk’ umuvandimwe wanjye ikigeretse kuri ibyo kandi urabizi ko ntacyo ntakora kubwawe ngaho mbwira nshuti yanjye nkunda ngo byakugendekeye gute?
Claire: (Mumarira menshi n’ agahinda yabuze icyo avuga, biba ngombwa ko Carine amuhoza, kubwamahirwe maze Claire aratuza ubundi amubwiza ukuri amubwira byose ntanakimwe amuhishe , uko yandikiranye bwambere na Moise, uko yahise ajya kumureba amaze kumubwira byose ntacyo amuhishe Carine yarumiwe ndetse nawe amarira aramurenga atangira kurira bose babura uhoza undi kubera agahinda , bose bageze aho baratuza batangira kuganira sasa)
∆
Aha Moise na Violleta bigeze kure, bari hafi gufata amatariki y’ ubukwe reka turebe duheruka Moise amwandikira
Yaramwandikiye ati: Hello baby girl, Violleta nyawe nawe rero ati hello handsome
Akimara kubona amusubije gutyo rero yahise avuga ati wowe ndabona uri umuhanga mugakino nawe ndagufite, ubwo yahise amwandikira
Moise: amakuru yawe se, umeze neza?
Violleta: yego meze fresh ntarb
Moise: nishimiye guhura namwe kuri facebook
Violleta: yego murakoze cyane nanjye nuko biranejeje
Moise: nonese ko nifuje ko twakwibera inshuti tukamenyana birambuye wabinyemerera mbese tukajya twiganirira
Violleta: ntakibazo rwose kandi nibyiza cyane kugira inshuti
Moise: nonese ayo niyo mazina yawe ya nyayo cyangwa nibyabindi byateye byo kuri facebook aho umuntu ashyiraho amazina mubundi buryo
Violleta: ntago ariyo yanjye ya yanyayo ayanjye ya nyayo ni Niyogushimwa Viollata, wowese aya ndi kubona niyo yawe ya nyayo cyangwa ni Nick name?
Moise: ayo niyo yanjye rwose, none se uri umunyeshuri?
Violleta: yego , wowe se?
Moise: njyewe ntago ndi umunyeshuri nasoje umwaka ushije, wowe se wiga muwa kangahe?
Violleta: njyewe ubu ndangije S3 Nzajya S4 mugihembwe gitaha ubu ntegereje amanota ako ajya hanze
Moise: nizere ko wabitsinze uzahita ujya kwiga uba mukigo
Violleta: ntago nabyizera kuko biriya iyo ubyizeye ushobora guseba
Moise: iyo phone uri gukoresha se ni iyawe ngo umpe number yawe tuge twiganirira nkinshuti nziza kandi nungutse
Violleta: ntakibazo mpa iyawe ndaza kukubipa ubone iyanjye
Moise: njyewe ntago nyizi mumutwe uraza kurindira nze kuza kubona uko nyibona ntakibibazo ndayiguha ubwo reka dukomeze tube twiganirira hano, nonese ufite ababyeyi bombi
Violleta: Hoya mbana na mama gusa
Moise: nonese papa wawe byagenze gute? yitabye lmana?
Violleta: hoya mama yambwiye ko yadutaye ni inkuru ndende ntago nabyandika ngo mbivemo nzabikubwira by Call
Moise: ntakibazo
Bakomeje kuganira ndetse ubona ko Viollata wacu yari yamaze kugwamo , Moise yageze aho amusaba amafoto ye ariko Violleta amubwira ko adakoresha smart phone ko azashaka umuntu uyifite akamufotora azahita ayamwoherereza ntakibazo
Moise rero yagezaho amuha nimero ye ubundi ahita anamusezera ava kuri fb ndetse Violleta nawe amusezeranya ko araza kumugamagara vuba bidatinze, Moise yahise yiterera hejuru arishima cyane ko abonye ikindi cyana araza kuba ari kwirira mugihe atari yiyunga na Mutesi ndetse na Claire tutirengagije ko na sandara ahari
∆
Tugaruke kuri gereza aho Fred papa Joseph afungiye we ari kwibaza ihurizo arimo ariko byamukomeranye
Ni mumasaha ya nijoro hafi saa munani zijoro ntamuntu utambuka aba police bakoze ijoro baryamye
Uko bakaryamye rero afande Mike yaje kureba Fred akingura gereza dore ko Fred yari afungiye ahumwihariko aho yari afunze wenyine
Yarakinguye ahita amutunga imbunda aramubwira ngo ntunyeganyege cyangwa ngo ugerageze kwiruka kuko nubikinisha ndakunyuzamp urusasu mugahanga
Ubu nje hano kugirango nganire nawe kandi umbwize ukuri kuko kumbeshya kwawe biraguha amahirwe menshi yo kubura ubuzima bwawe sinzi rero icyo uraza guhitamo
Fred mubwoba bwinshi ndetse no mumyenda yabagororwa yaratuje ubundi yemera kuvugisha ukuri kandi ko atari bugerageze kurwana cyangwa ikindi gisa nabyo
Afande mike yahise amubwira ati:
Sinzi impamvu numva nshaka kugufasha kuko ndabona nkurikije uko mbibona urengana
Nshaka rero ibiri bubeho byose hagati yanjye nawe bigomba kuguma hagati nyine muri twe kuko uramutse ugize ikintu icyaricyo cyose washyira hanze nanjye cyankoraho cyane none uranyemerera ko ibintu byose biraba ibanga
Fred yahise amubaza ati: nonese afande urumva biri bube ibanga gute kandi aba police bagenzi bawe bari kukureba ko waje hano bo ntibazakuvamo ko nabonye ntanumuntu numwe wemerewe kuvugana nanjye
Afande mike yahise amubwira ati tuza njyewe ibyo nkora byose ndabizi aka ni akazi kange mazemo imyaka myinshi kandi si wowe muntu wambere naba ntabaye urengana, icyo nshaka rero nuko watuza ukanyisanzuraho ukambwiza ukuri kabone nubwo waba warabikoze nanakwereka uburyo ki wabyitwaramo wenda ibihano bikagabanuka
Ahubwo wowe uremera kumbwiza ukuri kukintu cyose ndi bukubaze cyangwa uri bumbeshye mbyihorere kugira ibintu ninjiramo
Fred: ntakibzo rwose ndakubwiza ukuri uko ubyifuza kandi ntago ndi bukubeshye rwose
Afande mike: oky nibyiza noneho gusa mbere yuko dutangira mbwira nanone , mbyizero ko koko ugiye kumbwiza ukuri uko kumeze cyangwa uri bumbeshye ngewe mbyihorere kuko ndamutse ngiye kugufasha ariko uri kumbeshya ntakintu byamfasha rwose
Fred: nukuri kw’ lmana afande ndakubwiza ukuri kandi ntago ndi bukubeshye rwose
Afande mike ati: oky ntakibazo noneho ubu twantangira niba witeguye
∆
Tugaruke kuri Catherine ubu wabaye nk’ umusazi uko yakavuye murugo yirukanka ntiyari yanamenya neza ngo agiyehe ameze nkumuntu warwaye ihungabana muri we
Yibajije ahantu ari bukure imiti yo kumwica ngo ahite yipfira ariko arahabura yahisemo kujya muri pharmacy yibwira ko byanga byakunda aravayo muganga amuhaye umuti wica
Yageze muri iyo Pharmacy rero ahasanga umuganga w’ umukobwa ndetse batangira kuganira
Muganga: murakaza neza, tubafashe gute mufite ikihe kibazo?
Catherine: { yaraturagujwe ndetse ubona ari kuvuga adidimanga ndetse acurikiranya ibintu mungaga aba yabibonye ko afite ikibazo niko kongera agerageza kumuturisha maze arongera aramubaza)
Muganga: mukobwa mwiza ko mbona uri mwiza nkaba mbona udatuje byagenze gute mbwira ikibazo ufite kugirango mbashe kugufasha
Catherine: Muga nshaka umpe imiti yica udukokoko ariko nshaka yayindi ikaze cyane ifite ubukana burenze kuburyo ishobora no kwica umuntu kuko udukoko tutumereye nabi home, nshaka yayindi rero ndatera gusa kuburyo n’ umuhumuro wayo ushobora kutwica
Muganga: wait , wait uvuze ngo?
Catherine: nshaka imiti yudukoko yewe ubu tuvuge ko utumva ibyo ndi kukubwira koko?
Muganga: umva mukobwa banza utuze umbwire neza ndumva uri gucurikiranya ibintu ntakintu nakimwe uri gukurikiranya uko bikwirirye
Niko mbwira ngo imiti yica umuntu ushaka kwica nde?
Catherine: njyewe ndashaka gupfa kuko gupfa bindutiye kubaho , ubundi wampaye ibyo nkusaba nkigendera ubu tuvuge ko utari kunyumva, nako ndashaka imiyi yica udukoko mfunyikira vuba ahubwo nigendere ahubwo se ndakwishyura angahe ma?
Muganga ngo amare kubona ko Catherine adatuje namba yahise akora akazi ke nk’ umuganga aramuturisha kurwego rwo hejuru ubundi birangira Catherine amusobanuriye neza uko byagenze muganga nawe aramwigisha gusa byamutwaye umwanya muremure kugirango Catherine abe yamwumva kandi yemere gukurikiza inama ze
Yamusabye nimero ye ngo akomeze kumukurikirana cyane Catherine aza kwibuka ko burya na ya phone ye atayifite ahubwo yayitayeyo
Mubizamini muganga yamufashe rero bimwe byagaragaje ko koko Catherine yari yanyweye imiti ituma agira ubushake bwinshi bwo gukora imibonanano mpuza bitsina, gusa ariko ntiyigeze abimubwira ahubwo yahise acyeka ko yagambaniwe ahitamo kubiceceka kugirango bitaza gutuma Catherine bimubabaza cyane
Muganga amaze kuvumbura ko yagambaniwe ntakindi yakoze yahise amuha imiti ituma adashobora kuba yasama kuko Catherine yari yamubwiye byose uko byagenze , amaze kumuha ituma adasama rero yahise amuha nindi iri butume atarwara indwara zadurira mumibonano mpuzabitsina byumwihariko Virus itera Sida
Amaze kumuha iyo miti yanamutegetse uko agomba kuyinywa ndetse anamwihanangiriza ko niba akunda uzima bwe atari bugire umuntu numwe atangariza ibyamubayeho ndetse anamwiyama kugira umuntu numwe ari bubwire ko yaje kwamuganga anamubwira ko nubwo yaba ari mukuru we atemerewe kuba yabimubwira ko agomba kubyimenyera bikaba ibanga rye nawe kandi aramubwira ngo atuze nubwo yari yatakaje ubusugi bwe ariko kuri iyi nshuro ntakindi kibazo
Catherine yamwemereye ko atari bugire uwo abwira ikibazo ke nakimwe kandi ko uzagaruka ejo bakaganira neza cyangwa akazamusura atari mukazi bakarushaho kuba inshuti, Sibyo gusa rwose kuko yanamwemereye ko atazigera yiyahura nagato ko byagiye aranamushimira cyane kubwo kumufasha kuri urwo rwego
∆
Tugaruke kuri Joseph we aho ari ari guhamagara phone y’ umukunzi we ariko phone igasona ntihagire uyitaba
Umutwe waramuriye byahatari ubundi ibyo akozeho byose akumva ntibigenda mbese wabonaga ko muminota mike cyane yari amaze atitabwa yari amaze kumera nkuwapfuye nibwo nahise mvuga nti urukundo burya koko ni indwara kandi umugani wayandirimbo ya Makanyaga ni indwara ikomeye cyane kandi itavuwe yakwica nk’ izindi zose
Sasa rero kuri we ibibazo byari byiyongereye cyane kandi ahitamo ko uko byagenda ari bubanze akurikirane ikibazo cy’ umukunzi ibindi bizaza nyuma ko ntacyamurutira umukunzi
Yari mumasaha ya saa moya zishyira saa mbili yumva kuguma munzu byanze ahitamo gusohoka ngo yigire hanze abe afata akayaga ngo atuzemo gake
Gusa agikingura umuryango yahise abona urupapuro ruzinze neza nkaho harimo ubutumwa bwe
Mubwoba bwinshi yararutoraguye maze ararufungura gusa agisoma amagambo yanditsemo ubwoba bwaramwishe ahita amanuka no hasi ngo pi , yaricaye yifata mwitama arongera asoma rw’ aarupapuro ubundi amarira ahita atemba k’ umatama kureba urwo rupapuro rwaravugango ngo………………… Loading Episode 15
𝐊𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚𝐲𝐞 𝐬𝐚𝐬𝐚
- 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐔𝐫𝐮 𝐫𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐤𝐨 𝐚𝐬𝐨𝐦𝐲𝐞 𝐧𝐢 𝐛𝐰𝐨𝐤𝐨 𝐤𝐢?
- 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐢𝐦𝐲𝐮𝐤𝐚 𝐦𝐢𝐛𝐢 𝐲𝐨 𝐤𝐰𝐢𝐲𝐚𝐡𝐮𝐫𝐚 𝐢𝐦𝐮𝐤𝐮𝐰𝐞𝐦𝐨, 𝐄𝐬𝐞 𝐢𝐦𝐢𝐭𝐢 𝐚𝐡𝐚𝐰𝐞 𝐢𝐫𝐚𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐜𝐲𝐨 𝐢𝐦𝐮𝐟𝐚𝐬𝐡𝐚
- 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞 𝐧𝐚 𝐕𝐢𝐨𝐥𝐥𝐞𝐭𝐚 𝐛𝐢𝐠𝐞𝐳𝐞 𝐤𝐮𝐫𝐞 , 𝐛𝐢𝐳𝐚𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐠𝐮𝐭𝐞?
- 𝐂𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐚𝐢𝐫𝐞 𝐛𝐢𝐫𝐚𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐠𝐮𝐭𝐞?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀