𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞} episode 12

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°

𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟏𝟐

°

°

Duheruka Mutesi afashe umwanzuro, ese ni mwanzuro bwoko ki? Moise arahivana amahoro se? reka dukomeze
.
.
Aha turi nubundi ni muri Getho ya Moise ari kumwe n’ inkora mutima ye Jaque bari kuganira

Jaque: ngo ngwiki? ntumbwire, ubwo se uwo Claire , Mutesi abasanganye byagenze gute?

Moise: byihorere cha ubwo nari nahanishije ntiwarora match ya hasi ball yari yabaye match koko, kuko yaba njye cyangwa Claire wanamwita mutoni yose naye ntanumwe wari uzi ngo ari hehe

Jaque: wintindira mwana mbwira kuko ndumva mfite amatsiko nyine mwagiye kubona mubona abahagaze hejuru bigenda bite mbwira mwana winyicisha amatsiko

Moise: yahise amubwira…

reka badusubize inyuma gato hano twari turi ni nyuma y’ iminsi ibiri Mutesi avuyeyo aho Jaque ari yaje gutanga supoort y’ ubufasha bw’ ibitekerezo kuko Moise yari yamuhamagaye igitaraganya

Tuze kuri uwo munsi
Mutesi Umujinya uvanze nuburakari no kudatekereza byamuteye guhubuka waramwishe maze ntakuzuyaza ahita….

Tugaruke kuri Joseph we na barumuna hashije iminsi irenga ibiri yose bahondaguwe,
uyu munsi rero baratuje kandi bameze neza ntakibazo cy’ umubiri bafite

Bicaye murugo bari kujya inama yikintu bakora dore ko ibibazo byari bibariho ari uruhuri.

Joseph: sasa rero murabona mama ntahari ntituzi ngo arihe, ejo murabizi ko twagiye kubaza kuri police niba hari amakuru ye bafite ariko batubwira ko batigeze banamubona yo

Kwiduka kandi nabwo twabajije bamwe duturanye batubwira ko batizege bamubona hashije hafi iminsi ibiri adakandagirayo

None ubwo dukomeze twicare hano tuzahicara kugeza ryari

Jose: none se bro uragirango dukore iki? njyewe ndumva tutazigera tunasohoka hano
nawese reba impande zose baraduhiga ikindi kandi ntituzi ngo turahigwa nande ubwo se urumva hari amahoro dufite ahangaha koko?

Eugide: nonese Jose ni tuguma hano byo ibiryo dufite muri stock bigashira nibimara gushira tuzarya iki? ikindi se ejo bundi ntago tuzasubira kwiga?

Jose: ariko mana yanjye nawe urifuza koko, tuzajya kwiga se tuzaba turi bazima urabona abantu bari kuduhiga barashaka kutwica, ahubwo njye mfite igitekerezo, mwaretse tugahunga tukava muri uyu mugi wenda tukagenda ahantu mucyaro kuko ndumva hano ntakabuza isaha kwisaha turaza kuhasiga agatwe

Joseph: ariko wijya kure mwana muto icyambere mugomba kumenya nuko duhigwa ikigeretse kuribyo kandi nuko tugomba gutsinda urugamba tugakorana umurava kandi l know ko nituramuka dufatanyije turatsinda

Ibyo guhunga byo tukajya mucyaro byo ntibishoboka kuko ntago tuzi ngo uduhigab
ninde, ntituzi ngo araduhigira iki bishoboke rero ko naho twaba turi kujya hose yaba ahazi urumva rero kuko yaba adukurikiye ntacyo byatumarira ahubwo birakwiriye ko duhagarara hamwe tukarwana kandi ntakabuza tuzatsinda

Eugeide: ariko bro nawe ntukadushyiremo ibintu bidashoboka ubwo se urumva ari gute twabasha gutsinda urugamba? , icyambere ntituzi uduhiga, ntituzi ngo araduhigira iki? ntituzi ngo arashaka iki , none nigute wigeze ubona imbeba ihiga intare?

Joseph: muhumure kandi munyizere ntakabuza uru rugamba tugomba kurutsinda njyewe ndabizi ko ntakabuza nituramuka dushyize hamwe turabigeraho yego umwe muritwe ashobora kuhasiga ubuzima hakabamo uwitangira abandi ariko abasigaye bagasigara bameze neza

Jose: sinababwiye ngo no gupfa birimo

Joseph: noneho aho kugirango twese dupfe ntihapfa umwe muritwe hanyuma abandi bagasigara aho kugirango twese tuzimire

Jose: njyewe nifitiye ubwoba

Joseph: humura ntampamvu yo kugira ubwoba

Jose: ariko urambwira ngo nekugira ubwoba gute? ibyo bintu urumva bishoboka koko
nigute umbwira ngo twishore murugamba tudashoboye kurwana koko? reba nawe inkoni baherutse kudutsibagura ejo bundi ninde wigeze ananyeganyega ntibari batwishe karuko ari lmana yacyinze akaboko nako akaguru kuko byose byari byarangiye rwose

None muri twe ninde uzi kurwana? ntanumwe uzi no kwiterera umugeri nta karate tuzi nta kungufu tuzi ntanimfitozo ya gisirikare wenda yerekeye ubutasi dufite ngo tumenye uduhiga arinde ahubwo se bwo mitumumenya ko mbona aturusha imbaraga urabona tuzamutsinda gute?

Joseph: ndumva kubibumvisha bigoye gusa nimuramuka munyemereye turarutsinda

reka mbahe urugero rutoya rwambayeho niga muri S5 murasanga bishoboka ko abashyize hamwe ntakibasha kubananira

Twari dufite umwalimu wakundaga kuza kudukubita kenshi iyo twatindaga kujya kurya yahagararaga mumuryango buri wese usohotse agakubitwa gutyo gutyo

Byageze aho rero tubona ni ubugoryi ndetse tubona ko impqmvu ituma adukubita ari ubwoba ko tugomba gushyira hamwe kuburyo ntanumwe uri buze gukubitwa kuri uwo munsi

Umwe mubanyeshuri yatubwiye ko bidashoboka atubwira ko ahubwo ikiza aruko twakwigira kwirira bagisona kandi kenshi twabaga duhuze bitewe namasomo twabaga dufite

Ubwo abandi banze kumwumva undi munyeshuro ahita atanga igitekerezo ko mwalimu naramuka aje turahita twese duhagarara hamwe ubwo araba ahagaze mumuryango turasohokera rimwe twiruka kuburyo turi bumuhutaze akabura numwe ari bukubite

Twahise tubyanzura koko igihe kigeze natwe twanga kujya kurya noneho tubishaka kugirango tuze kumwemeza ko tutari agafu kimvugwa rimwe

Koko niko ibyo twatekerezaga byagenze, mwalimu yaraje ahagarara mumuryango nkibishanzwe atangira guhamagara ngo haze umwe umwe ariko abona ntanumwe uza, agiye kwinjira ngo aduhondagure twahubukiye rimwe twese turamuhutaza tumujugunya hiryiyo abandi baramusyatagura twese dushira mu ishuro ntanumwe uriye inkoni ye ubwo rero tuba dutsinze urwo rugamba kuko nyuma yaho ntiyigeze yongera kuza kudukubita twajyaga kurira igihe dushakiye cyose none urunva nitudashyira hamwe tutazatsinda koko

Eugide: ndabyumva nyine birakenewe ariko se turabigenza gute?

Ntakibazo reka buri muntu wese aze kwicara ahantu hamwe atuje ubundi dutekereze neza ejo nimugugoroba tuzicara hamwe duhuze ibitekerezo kandi ndabizi ntakabuza tuzabigeraho ndabyize kuko nanjye ndabizeye

Bahise bahaguruka barahoberana bose nk’ inkimenyetso cyo kwemerana cyangwa gusezerana ko bagiye gufatanya kandi biteguye gutsinda

Jose yahise ajya guteka Eugide aba agiye kwiryamira Joseph nawe phone ye iba irasonnye ndetse ikimara gusana kureba umuhamagaye asanga ni Catherine

kuri phone:

Catherine: mukunzi wanjye undutira hose shema ritera umutima wanjye guhora utuje umeze neze neza?

Joseph: yego rukundo rwanjye ruma amahoro y’ umutima ugatuma utera neza amaraso agatembera neza mumubiri

Watinze kumpamagara none usanze ndimo kuzengera kuko iyo ntarakumva ngo numve akajwi kawe ntago mba ndi gutekereza neza rukundo rwanjye

Catherine: yooo mukunzi nanjye ntago arinjye burya twasoje kuvugana nijoro kubera ibyishimo nisanga nasinziriye birangira phone yanjye iraye itarimo umuriro gusa ndagukunda mukunzi wanjye kandi urabizi ko nanjye nta mahoro mba mfite iyo ntarakuvugisba

Joseph: nonese mukunzi ko numva uri kuvuga nkumuntu utameze neza byagenze gute mukundwa undutira bose

Catherine: ndeka undorere chr ubu nababaye kuki abantu koko turi ibi koko tukaba turi nabagome kweli

Joseph: chr ntumbwire ko hari umuntu wakuvuze mbwira koko bimeze bite chr rekeraho kuntera amatsiko kuko umuntu wakuvuga nanjye yaba anshaka kandi ntambabazi nankeya nashyiramo kuko nararahiye ko uwagukoraho n’ ubuzima bwanjye nabutanga

Catherine: Wap chr ntawamkozeho ahubwo maze kureba makuru kuri Tv y’ umwalimu ngo witwa Uwitonze Fred , sinshaka no kwibuka icyo kigoryi, ngo cyamaze abana budukobwa turi mukigero kimwe kidusambanya ngo kiduhe amanota, ngo gicuruza nibiyobya bwenjye bwose , umva chr ndumva mfite umujinya cyeretse ndamutse ngifashe icyo gicucu nagikubita nkagihondagura kuburyo cyazajya kibona umukobwa kigahita kirwara impiswi , gusa ndumva bagikatira burundu

Joseph ngo yumve iyo nkuru umutima uramusimbuka ndeatse ahita akupa phone ako kanya ahita anayizimya yikorera amaboko ati: “ariko mana nkubu koko uri kumpora iki”

Mutesi yahise asohoka hanze afata raclete yinjirana umujinya ahondagura atitaye ngo ninde ahondagura abandi nabo baturumbuka uko bagaturumbutse bose bahurira muri muri salon ntanumwe uvuga

Mutesi mu mujinya mwinshi cyane yahise aza abasanga yumva yakomeza kubahondagura mumujinya mwinshi yatangiye kubabaza

Mutesi yahise yegera Mutoni aba aramubajije ati: “niko wanshinzi yindaya we waturutse hehe uza kuntwarira umugabo?” , muri uko amubaza niko yatinze gusubiza akimara gutinda gusubiza aba amuteye urushyi rwiza rwo mumaso

Claire nawe umujinya uba uramwishe aba amuteye urundi sasa batangira kurwana byimbitse

Moise ngo abone batangiye kurwana abona ntari bubivemo yikoza mucyumba akubitamo agapantaro ntana boxer ishati ayitwara muntoki asohoka yiruka asiga abakobwa barwana

turagurke uyu munsi Jaque yahise amubwira ati:

ariko mana yanjye uri injiji koko mbega umuhungu wikigwari ubwose ko wirutse ukabasigabaho byagenze gute

Moise: umva ntumbaze ngo byagenze gute njye narirutse ntumbaze icyabakuye aho kuko nagarutse nijoro gusa ubyumve nasanze ntakintu nakimwe kizima kuko amasahane ayo ntasanze hanze nasanze yamenagurutse ibintu byose byarashwanyaguritse

Narebye aho hantu kuntu habaye wagirango ni intare nimpyitsi byaharwaniye cyangwase idubu n’ imvubu

Jaque: eeeh none ubwo nyuma yaho bagende byagenze gute?

Moise: Cha niyo mpamvu naguhamaye ngo ungire inama kuko kuva bahava ntanumwe ndavugana nawe kuko nagize isoni zo guhamagara numwe gusa cha cya Mutoni kiraryoshye kurwego rwo hejuru sha nubu ndi kubitekereza ibicu twari turimo nkumva ndongeye ndabishatse nukuri

Tuve aho tugaruke kuri Mutesi we aho ari ntariyakira gusa nubwo atariyakira ntiyakwica gahunda afitanye na Gentil

Turi kuwa gagatatu umunsi mwiza bapanze wo guhohotera Catherine, Catherine we ntiyari azi ibijya mbere kuko Mutesi yamusabye ko yamuherekeza gusura Gentil , Catherine rero kuko yumvaga ko ari kumwe na mukuru we yumvaga ko arinzwe kandi mutesi yari yanamubwiye ko Gentil abashaka we nawe, yanze kubasuzugura arabumvira kuko nubwo bari bafitanye amakimbirane yuko yamwanze yumvaga ntampamvu yo kumusuzugura

Mbere rero ho nkiminota mirongo itatu Mutesi yahaye Juice Catherine irimo yamiti ituma ashaka gukora imibonano mpuza bitsina ubundi baragenda

Mukugerayo rero basanze nubundi Gentil yabategereje nawe abakiriza aka Juice Catherine yakundaga kuburyo atari bubashe kukanga , ako Ka jurice nako rero yamuhaye kari karimo imiti nubundi ituma agira ubushake bwo gukora imibonano mpuza bitsina

Uko bakomeje kunywa sasa niko Catherine yatangiye kwicara nabi ngo Gentil na Mutesi babibone baravuga bati byanga byakunda umuti wakoze………………..Loading Part 13

  • 𝐄𝐡𝐞𝐞𝐞 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐡𝐚𝐯𝐚 𝐚𝐭𝐞?
  • 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐳𝐚𝐛𝐢𝐯𝐚𝐦𝐨 𝐚𝐭𝐞? 𝐄𝐬𝐞 𝐛𝐚𝐳𝐚𝐫𝐮𝐭𝐬𝐢𝐧𝐝𝐚?
  • 𝐍𝐢 𝐢𝐲𝐢𝐡𝐞 𝐧𝐚𝐦𝐚 𝐰𝐚𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *