AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON III EPISODE 04

Duherukanye Jimmy ahuye na Diane na Priscilla,gusa yahuza amaso na Priscilla bikaba ibindi bindi.
BYAGENZE GUTE?
……………………….
……………………….
Jimmy arakomeza ati”Priscilla,ni we rukundo rwanjye rwa mbere. Priscilla twahuye bwa mbere,ubwo twari tugiye kwiga muri secondaire.
Nibwo twahise dukundana nubwo byangoye kugira ngo mugereho,ariko nyuma twaje gukundana nubwo byabaye ibibazo nyuma y’uko abantu bamenya ko nkundana na we”
BYAGENZE BITE?

Jimmy akimara guhuza amaso na Priscilla,yahise yikubita hasi amera nk’umusazi,atangira kwivugisha ati”oya,ntabwo bishoboka,ntabwo ari we, ndi kurota”

Ubwo Priscilla na we aho ari aba apfutse ibiganza ku maso,mbese bisa nk’aho kubona Jimmy bimutunguye,ndetse atanashaka kumubonaho.
Diane yahise asubira inyuma,ahagurutsa Jimmy,amwicaza ku ruhande.
Priscilla we kwihangana byaranze,aho kwinjira mu biro bya Fifi boss we,ahubwo ahita asubira inyuma yiruka,yisubirira ku icumbi aho azajya aba.

Jimmy amaze gutuza,Diane atangira kumuganiriza ati”ni njye Diane wahoze aguhamagara,urabona unyibuka se?”
Jimmy ati”ndabona atari ubwa mbere nkubonye,gusa ntabwo ndi kwibuka aho nakubonye(gusa akabivuga bisa nk’aho atari aho hafi”
Diane abonye ko Jimmy atamwitayeho,arahaguruka,agiye kugira icyo amubwira,Fifi ahita asohoka mu biro bye,asanze Jimmy yicaye aho hanze aratangara,aramubaza ati”Jimmy byagenze bite ko wiyicariye hano?”
Kwa gutinya abakoresha,Jimmy ahita ahaguruka vuba ahita ajya mu kazi ke.

Diane aho asigaranye na Fifi,aramubwira ati”nitwa Diane,nkaba narahawe akazi hano,ariko nibwo bwa mbere naza”
Fifi aramubwira ati”ndabibona. Ahubwo se mugenzi wawe mwazanaga hano we ari he?”
Diane aratekereza ati”ubuse mvuge ibibaye,cyangwa mvuge ko ataraza?”
Akirimo kubitekereza,phone ye iba irasonnye,mu kureba asanga ari Priscilla umuhamagaye,mukwitaba yumva ijwi ry’umugabo ati”ni police ihamagaye,nyiri iyi telephone akoze impanuka,kuko imodoka iramugonze kandi yakomeretse bikabije,usabwe kugera ku bitaro arimo nonaha,cyangwa waba utamuzi ukatumenyesha kuko numero yawe iri muri telephone ye”

Diane yahise akupa phone,maze abwira nyirabuja ati”aka kanya tuvugana Priscilla ubwo yazaga ku kazi,imodoka iramugonze,ndakwinginze mpa ubufasha”

Tuze kuri Henriette na Shamima barimo kuganira,Henriette ati”buri uko Jimmy duhuye,mbona atanyitayeho. Ariko nanone akampamagara utuzina dutuma tunkurura kuri we,rimwe na rimwe nkishyiramo ko njye na we dukundana,gusa nyamara ngasanga ndimo gushuka ubwonko,kuko ahubwo yanyibwiriye ubwe ko hari umukobwa akunda,ariko akaba agira ubwoba bwo kubimubwira ngo atazamutera indobo. Ubu koko nzakore iki kugira ngo Jimmy dukundane?”

Shamima ati”icyakora byo pe,mbona ntako utagira,kuko ukora ibishoboka byose kugira ngo Jimmy akwiyumvemo ariko bikanga. Njye ndumva nubundi aho kugira ngo uruhire ubusa,wamwihorera ugasanga ugukunda”

Shamima arakomeza ati”icyakoze nanjye iby’abahungu bijya bintera ubwoba pe,nubwo Kevin dukundana,njye mbona anca inyuma kuko hari igihe kigera nkabona adashaka kunyikoza,cyangwa se rimwe namuhamagara ntamfate,cyangwa yamfata nkumva ari kumwe n’abakobwa. Ubwo namwizera ra?”

Kevin barimo kuvuga we,yibereye mu rugo arimo kuvugira kuri phone,ati”Sandra bebe,nimugoroba turibuze guhurira hahandi twavuganye,kandi wihangane ntiwice amasaha”. Kumbe ni Sandra bavugana.

Sandra ati”yego chou,kandi nizere ko noneho utarongera kumbeshya ngo urananiwe,turahava unkoreye ibyo nkwifuzaho byose”

Jimmy aho ari yicaye,intekerezo zamutwaye,ndetse atangira gutekereza uburyo yahuye na Priscilla bwa mbere bakiri abana bagiye kwiga mu wa mbere wa secondaire.
BYAGENZE BITE?
Ku munsi wa mbere ubwo bari bageze mu kigo bagiye kwigamo,nimugoroba abanyeshuri basanzwe batangira kunyuzura abashya baje,kubera ko Jimmy yari mukuru,annyura ku bahungu bihereranye ka Priscilla bari kukannyuzura karimo no kurira cyane,Jimmy abagezeho arabakanga ndetse abakubita n’inshyi,bahita bacaho. Priscilla abonye uburyo Jimmy amukijije,yaramwegereya n’amarira,aramubwira ati”wambabarira tukajya duhorana?”

Jimmy aramubwira ati”tukajya duhorana gute se, ubwo uwabona mporana n’akana kangana nkawe yagira ngo iki?”

Priscilla kubera ubwana yararize kubera icyo gisubizo cya Jimmy,Jimmy abibonye aramubwira ati”nta kibazo,tujye duhorana”

JIMMY ARAKOMEZA
ATI”ka Priscilla maze kukabwira ko tuzajya duhorana karishimye,kuburyo mu gitondo tugiye mu ishuri kahise kaza kwicara ku ntebe nari nicayeho.
Impamvu ndi kuvuga ka Priscilla,ni uko icyo gihe kari gato cyane.
Uko iminsi yagiye yicuma,Priscilla twaramenyeranaga cyane,ahantu hose duhorana,tukanasangira no muri refectoire,noneho kubera ko iwabo bari abakire cyane,bamuhaga amafaranga menshi,nayo ahubwo akayampa nkayamubikira,tukanayasangira.
Priscilla namushyizemo ikintu cy’icyizere,kuburyo mu kigo cyose ari njye muntu yizeraga njyenyine.
Priscilla twakomeje kwigana,tukagira n’Imana twakwimuka tukimukana no mu ishuri rimwe.

Muby’ukuri,twageze mu wa gatatu Priscilla atangiye kuba mukuru,kuri cya kigero umuntu atangira kumva yakundana,maze arambwira ati”Jimmy,ndagukunda”
Kubera ko iryo Jambo twaribwiranaga kuva twiga mu wa mbere,nakomeje kugira ngo ni ibisanzwe nyine,gusa noneho kubera ko yabivugaga akomeje,naburaga icyo namubwira,bikamubabaza cyane,noneho gukora ibindi byose bikamunanira.

Byageze aho,Priscilla kwiga bitangira kumunanira,ndetse akajya abona amanota make cyane,cyane no mu ma concour twakoraga.
Abarimu baje kubimenya ko ari gutsindwa,babibwira ababyeyi be,papa we ahita aza mu kigo kureba uko bimeze.
Papa we ageze mu kigo,icyo gihe Priscilla twari turi kumwe ahantu hatuje nk’uko twakundaga kubigenza,animatrice ahita atugeraho aje gushaka Priscilla ngo ajye gutanga ubusobanuro kuri papa we,amubwire impamvu atangiye gutsindwa kandi arimo kwitegura ikizamini cya leta.
Priscilla akigera imbere ya papa we,animateur wacu na we yari ahari,abwira papa wa Priscilla ati”impamvu uyu mukobwa wawe ari gutsindwa njye ndayizi,hari umuhungu urimo kumurangaza muri iyi minsi,yamutwaye umutima Priscilla ntacyiga,ahorana n’uwo muhungu igihe cyose”
Papa wa Priscilla yahise yegera umukobwa we amukubita urushyi rwiza.
JIMMY IBYO NIBYO YIBUKAGA

Ubwo Diane na Fifi bari mu nzira berekeza ku bitaro Priscilla yajyanwemo,Diane aribwira ati”reka mbwire Jimmy ibibaye kuri Priscilla,mbonye basa n’abaziranye”

Jimmy na we aho yicaye akirimo gutekereza cyane,yumva phone ye irasonnye,abona message iturutse kwa Diane,iti”Priscilla baramugonze,bahise bamujyana mu bitaro”
Jimmy mu kubyumva ahita ahaguruka vuba na bwangu,arasohoka,ndetse anatega moto yihuse cyane,yerekeza ku bitaro aho Priscilla ari.

Ku bitaro aho Priscilla arwariye,kumbe yakomeretse cyane kandi umubiri wose,kuko abaganga bamupfukapfutse kuva ku mutwe kugera ku maguru,ndetse no guhumeka biragoranye ari kuri pompe.
Umuganga yaraje,kumbe ni Henriette(ni umuganga aho ngaho) urimo kumwitaho,akomeza kumukorera ibishoboka byose nk’umurwayi.
Ntibyatinze Jimmy aba arahasesekaye,ndetse ahatanga ba Diane. Mukugera aho Priscilla aryamye,Jimmy abonye Henriette mu myenda y’abaganga biramutungura cyane,maze aravuga ati”ndarota cg?”

Henriette aramusubiza ati”Jimmy urantunguye cyane,ko uri kumihari ya cyane se wabaye iki? Uje kundeba?”
Jimmy aramubaza ati”uyu murwayi se uri kubona biraza kugenda ute?” Mbese yitaye kuri Priscilla cyane.(Henriette biramurya)

Tuze kuri Sandra aho ari,aba ahamagaye Kevin,aramubwira ati”Cheri,wihangane kuba nongeye kuguhamagara aka kanya,gusa birakomeye cyane.”

Diane amaze kumpamagara,arambwira ngo wamukobwa babana yagonzwe n’imodoka,kandi bamujyanye ku bitaro, rero nashakaga kukubwira ngo uze tujyane tujye kureba uko bimeze”
Kevin aramubwira ati”tuze guhurira muri gare dutege itujyana mukanya gato”

Ntibyatinze,Sandra na Kevin nabo bagerayo,basangayo Jimmy na muganga Henriette,bicara mu cyumba Priscilla aryamyemo. Ako kanya Shamima na we aba arinjiye,mu myenda y’abaganga,kumbe na we niho akora,yinjira avuga ati”sha Henrie,uzi ko ntari namenye ko habaye impanuka imeze gutya we?”
Mu gusubiza amaso inyuma,aba abonye Kevin,maze aramubwira ati”cheri,bite ko uri hano? Wari uje kundeba se?”
Sandra arabyumva,ahita ahaguruka atangira kwisararanga ati”uvuze ngo nde? Kuva ryari wowe na Kevin muri aba Cheri(e) (s) se?.
Kevin ubwoba buramufata,mu gihe arimo ashaka ibisobanuro,Diane na Fifi na bo baba barinjiye aho,Fifi mugukubita Jimmy amaso,ubwo Jimmy we ari n’agahinda kenshi,Fifi aba arasakuje ati”Jimmy,gute uri hano?”………………..EPISODE 5 LOADING.
….
….
….
NI AMAYOBERA M’URUKUNDO.
IBINTU BIRACYACANGANYE CYANE, GUSA BIRASOBANUKA.
Sandra na Shamima se barakizanya bate kuri Kevin?
Kuki Jimmy yatekereje byinshi kuri Priscilla, ndetse na Priscilla kubona Jimmy bikamuhungabanya kuburyo byamuviriyemo n’impanuka?
Fifi se arorohera Jimmy kubwo guta akazi?
BIZAGENDA BITE??
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *