WIN OR DIE EPISODE 7

Episode yuyu munsi dutangiriye kuri  Winny arakangutse  mu gitondo ariko afite akanyamuneza kumaso nuko ajya muri douche arakaraba nuko avayo aritunganya ajya ku ishuri 

celine nawe aba yinjiye mukigo danah aba aramubonye aza kumusuhuza

danah: ese celine ko ntakikubona cyane umaze iminsi uhugiye muduki ?

celine: danah ntabwo  aribidasanzwe nutubazo duke twa famille narindimo ariko twakemutse warumeze neza ariko?

Celine akinjira mu ishuri aba abonye winny ahita ajyenda amukurura akabokoa aramusohora hanze

Winny: ariko se wowe ko unkurubana uranshakaho iki:

Celine:urumva ntaburenganzira mfite bwo kugukurubana se  wakabaye unshimira kuko ubungubu naraye ngutabaye?

Winny:wantabaye se nabigusabye ubundi unyivangira mubuzima kuberiki wandetse , nuko nushake ubireke wowe ntabwo wansinda

Celine: njye ntabwo ndi muntambara nawe ahubwo kuki wambeshye ko kiriya gitabo Atari icyawe ukaba waratumye tugera mu bibazo bingana gutya

Winny: kuberiki se ahubwo nagombagakukubwiza ukuri kubuzima bwanjye wowe erega uri umuntu uraho twahuriye ku ishuri uhora ambangamira ubwo rero wikwigira nkaho uri mukuru wanjye

Winny yabonye Lecture Ray ari kuza maze atangira kumwitegereza

Celine: ndabibona kumukunda ariko we ntazigera agukunda nigute se ubundi yakunda agakobwa nkaka

Winny: ibyo ntabwo ari wowe ubigena kuva namenye ko harizindi mbaraga mfite zizanjyirira akamaro

Celine: winny urashaka gukoriki witwaje imbaraga ufite ?

Winny: nhoze ndi umwamikazi kandi sindakuramo ikamba rero ntegereza uraje umbone kandi ntuzigere ushaka kwivanga mubyo nkora kuko nawe wabigenderamo

Winny ahita ava aho yinjira mu ishuri uko Ray yigisha arinako winy avugako agomba kumugira uwe vuba buishoboka

Kenny nawe ni mugitondo ariko ntazi icyo ari bukora nyuma yibyo wamu kecuru yamubwiye ariko akaba atemera ko ibyo bintu ari ukuri

Gusa yanga gukomeza kubiha umwanya akijyira mukazi ke

RAY uko yagasohotse hanze avuye kwigisha  winny yaramukurikiye

Ray: winny ko unkurikiye hari ikibazo wagize utambajije?

Winny: yego birahari ariko kuko ntinya kubaza mu bantu benshi niyo mpamvu nashatse kubikubaza wasohotse

Akokanya celine ahita ahagera

Celine: Lecture njye ibyo wigishije nabyumvise ndamusobanurira

Ray: yego rata celi uri umwana mwiza cyane

Ray yahise akomeza arijyendera

Celine: wumvaga se ubwo aribwo buryo wari bukoreshe umwegera umva winny imbaraga waba ufite zose nutazikoresha ibyiza zizakubera umuvumo akazi nagombaga gukora naragakoze natabaye ubuzima bwawe mbuvana mumaboko ya zach ibindi bizakurikira sinzabibazwe

Winny: wakabimenye se ko utazabibazwa ukampa amahoro nyamara celine ndabona ushakako duhangana kandi niba aribyo ushaka sinatind kubigukorea rerop mpa amahoro umvire mubuzima

Winny yavuye aho arakaye cyane ndetse avugako azahemukira celine nakomeza kwivanga mubuzima bwe

Celine yakomeje kwitegereza winny  arenga nuko abonye winny amaze kurenga nawe yiyemeza gutaha ariko ataragenda RAY aba araje amusaba ko yajya mu modoka akamugeza murugo

Celine nawe yinjiramo

Celine: ese ko uba unyereka ko unyitayeho ibi biremewe hadati yumunyeshuri numwarimu we?

Ray: mu ishuri ntabwo byemewe ariko hanze yishuri nkekako ari ubuzima bwite bwumuntu ntacyo biba bitwaye kandi rega ntanikosa nkoze ahubwo biranshimishije kuba hari umwanya ngiye kumarana nawe?

Celine:ubwose ushatse gusobanura iki?

Ray: oya ntacyo nshatse gusobanura kuko ntacyo navuze kijimije kuba ndi kumwe nawe nabyifuzaga ahubwo bishobotse wazampa undi mwanya tukaganira biruseho

Celine:ngeze murugo wakoze kuri  lift wampaye waparika aho nkavamo

Ray: nonese ko ntacyo unsubije kubyo nari ngusabye?

Celine:ugire umunsi mwiza ndumva ntagisubizo mfite

Celine yasohotse mu modoka maze yinjira iwabo

Ray nawe arakomeza arajyenda

Celine yinjiye munzu ahasanga Belyse  yicaye ari keirebera film

Belyse: ahwiii urakoze kuza irungu ryendaga kumpitana

Celine: hahahh iyo ujya kureba Kenny wawe se ntirikwice

Belyse: ugirango se iyaba ahari mba ntagiye ariko nawe yagiye mukazi  ubwo rero narindi kureba film, byagenze bite se ku ishuri winny mwavuganye mwanzuye iki?

Celine: wap ntitwavuganye winny wagirango rwose ahubwo ni amahirwe yagize kuburyo mfite impungenge ko ashobora kuzakora ibintu bibi  yitwaje imbaraga yabonye kuko nabonye ari kubyishimira

Belyse:  none ubwo turakora iki ko kiriya kigabo gishobora kuzamucamo kikamukoresha ugasanga bibaye bibi kurushaho rero rwose tugomba kumwumvisha kuko mwembi  mukoranye ntabwo zach yababasha

Celine: nanjye niko mbishaka ariko winny mbona hariya we aba ashaka kubona ko ari hejuru yabandi bose biragoye kumva kwe ibi bibazo ninjye byose wabitangije ngomba gushaka uko mbikemura rero

Belyse yarebye muri telephone kagapapuro yafotoye kariho amerekezo yawa mukecuru  nuko ahita abwira celine ko hari ahantu ashka kujya

Nuko ahita asohoka arajyenda

Winny nawe uko yakageze murugo yatangiye kwibuka muri ryajoro arikumwe na zach icyo yamusabye

WINNY: Ndashakako umpereza imbaraga zizatumankora ikintu cyose nifuza guykora hanyuma nanjye nkajya ngutiza umubiri uzajya ukoresha kuko ndabizi utadufite njye na celine ntacyintu kirenze wakora

Nuko Zach arabimwemerera ariko icyo winny atarazi nuko gutiza umubiri we zac bizajya byongerera zach imbaraga nyinshi cyane ko winny muriwe afite amaraso ye ndetse akagiramo naya celine rero winny yarafite imbaraga nyinshi  ariko atarazi ko afite ubwo zach yabonyeko  winny ashobora kuba ntacyo abiziho kumbaraga afite ahitamo kumukoresha

Mu gitondo kumunsi ukurikiyeho Kenny yabyutse nanone asanga yakomeretse nuko yiyemeza kujya gushaka wa mukecuru ngo amutege amatwi yumve neza ibyo yamubwiraga cyagih atabashije kumva

Uko yakahageze yasanze ibintu byose bijagaraye anahasanga amaraso byamuteye ubwoba maze arebye munguni  abona wamucecuru yamaze gupfa ariko afite igitabo kimeze nkacyakindi cy aba celine ariko cyo kinini kikubye inshuro 3 mubunini nuko Kenny aragifata arakibika ndetse ahita ahamagaza ambulance ngo bajyane umukecuru kwa muganga  ariko nubundi biba byarangiye

Kenny ata umutwe atangira kwicuza impamvu atamuteze amatwi mbere hose

Uyu mukecuru se azize iki warumaze ibinyejana ariho ?winny we yiyemeje gukorana na Zach

One Comment on “WIN OR DIE EPISODE 7”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *