𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟎𝟗
•
°
•
°
•
Duheruka mbabwira ukuntu twarindiriye mama ariko bikarangira ataje ndetse nkaba nari maze gushyirwa hagati y’ ibisore bifite ibyuma n’ imihoro, ese byarangiye gute reka dukomeze.
.
.
Ubwo nakomeje kwitegereza ariko nkabona ibigabo koko biri serie ntamikino bifite
kuko rero byari byamfunze umunwa ntanijambo narimwe nabashaga kwivugira ahubwo naranwigiraga gusa
Ubwo natujemo akanya gato ndavuga nti ni hahandi nubundi ntaho ndi bubacikire reka ntuze bice iyo byagaciye.
Ubwo muruko gutuza nagiye kubona mbona ibisore bitatu birinjiye munzu bisohora murumuna wanjye na mushiki wanjye nabo byabaziritse kuburyo muri twese ntanumwe wabashije kugira icyo akopfora nakimwe.
Barabazanye babicaza impande yanjye ubundi nanjye ndatuza ngo ndebe ikigiye gukurikiraho. Ubwo ariko nabarumuna banjye nabo bari batuje kugirango baze kwirebera ikigiye gukurikiraho ubanza impamvu nabo batuje aruko nanjye nari ntuje.
Bahise babajugunya impande yanjye ariko yaba njye cyangwa bo habura numwe winyagambura ngo akopfore nakajambo
Ibindi bisore bibiri byarasohotse hanze y’ igipangu bijya mugashyamba kari gahari bazana icyo bita inturusu , ubwo ndavuga inkoni nziza nziza cyane
Umva mbabwire, bavuga ngo izasagutse kuri yesu! , muri iryo joro baratwikubitiye kuburyo nanjye kureba ntabashaga kureba neza. baradukubise kugera hahandi imibiri yacu icika ibisebe
Icyari kibabaje ntitwari tuzi ngo turazira iki, ikindi kandi ntitwari no gutabaza basi wenda ngo hagire n’ umuntu numwe b
wabasha kuza kudutabara kuko ntiyari kubasha no kumva ijwi ryacu, iminwa yacu bari bayifunze kuburyo twannyigiraga gusa.
Baradukubise baradukubita kurwego hahandi mvuga ngo baratunogeje, babonye ko koko batunogeje bahita burira igipangu barigendera
Natwe dusigara tugaragurika aho ntanumwe ubasha kuba yavugisha undi ahubwo turi gutonekara umubiri wose. Mbega ububabare mwabantu mwe.
•
Muri iryo joro ryo mugukubitwa kwa ba Joseph, Gentil nawe yatashye umutwe wamuriye ari kwibaza icyo araza gukora ngo atsindire urukundo rwe.
Yahise ahamagara mucutiwe witwa Paul kuri phone batangira kuganira
Gentil: ariko Paul noneho aho bigeze birenze ubwenjye bwanjye pe , ndananiwe ngira inama kuko ibi bintu sinabishobora
Paul: ariko man nanubu ntago uramanika amaboko ngo wemere ko Catherine atari uwawe? cha nibwo nakwemera ko koko umanika agati wicaye wajya kugashingura ugahaguruka.
Reba igihe wahereye uriya mwana yiga Primary atarajya na Secondary none ejo bundi mugihembwe gitaha agiye kujya S4 yaragukatiye arakunanira none urumva uzamutsindira ute? warekuye, ibitari ibyawe ko biba bitari ibyawe kandi ko akatari amagara bahaha
Gentil: Umva bro ibyo ntago aribyo nkuhamagariye kugirango umbwire urabizi ko n’ ubuzima bwanjye nabutanga ariko uriya mwali simubure rwose rero mbwira ahubwo nkore iki
Paul: urabizi bro ko ndi nkumuvandimwe wawe aho uzajya nzajya aho ariko kandi mbere yo kugushyigikira mumafuti yawe basi nzajya mbanza nkwereke kwange ubyange cyangwa urorere kunyumva ariko nakukweretse hato ejo utazarohama ngo narabibonye sinakubwira urumva bro
Gentil: urabizi ariko ko nanjye narahiye ko nzakugwa inyuma kandi umutwe umwe wigira inama yo gusara inama ungira suko ntazunva ariko se ugirango ngewe mfite ayahe mahitamo koko? ntayo kuko gukunda Catherine nasanze ari ibindimo ntago ari ibyo nishyiramo kuko iyo aba aribyo nishyiramo mba narabyikuyemo umunsi ankatira bwambere
Paul: hoya Bro wimbwira ibyo kandi uramponda ariko sinoga, nigute umbwira ngo yanze kukuvamo se?, Amaraso ye nayawe bayateranyirije hamwe bamukubaburiraho se kuburyo muganga yakwandikiye ko nudashakana nawe uzapfa udashatse cyangwa uzapfa ubuzima bwawe buzaba burangiye?
Umva nkubwire bro ubyemere cyangwa ubyange ariko byose niwowe ubyishyiramo ubundise urinda uviga, ninde ugukoreshereza ibitekerezo?
Ese ubundi bro waruzi igituma umuntu byumwihariko w’ umugabo asuzugurwa aho ava hose akagera bikarangira anabaye inganzwa
Gentil: ni ikihe se bro ngaho wenda banza umbwire kuko ujya usara ukagwa kwijambo
Paul: Buriya umugabo wese cyangwa umuntu aho ava akagera igituma asusugurwa ni ugihatiriza kenshi
buriya iyo uhatirije umuntu inshuro nyinshi ageraho akagihaga akobona imbereye umeze nkakanyamanswa gato cyane bityo uko byagenda kose yagusuzugura uko yishakiye, ikindi kandi aba abona ko ntacyo umuze , kuko nyine uba wamweretse ko umushaka cyane kandi akabona ko umukeneye cyane mbese umubuze wapfa bituma yumva ko agomba kugufata uko ashaka kuko nyine uwo muntu ntago uba uzamuhomba none rero nshuti yanjye nukuri birambabaza cyane kukubona Catherine agusuzugura kandi uri umuntu wumugabo nukuri mbabarira
Gentil: umva bro urakoze kunama zawe ungiriye ariko ndeka narenze ihaniro kandi rwose kuri Catherine we ntacyo byatanga kuko ntacyo ntakora kubera we so tuza wiyakire rwose kuko nanjye ubu namaze kwiyakira cyane
Paul: ariko Gentil reka nkubaze akabazo kamatsiko kandi wihangane unsubize kandi unsubize umbwije ukuri ntumbeshye sibyo?
Gentil: mbaza ndakumva ntakibzo
Paul: ubundi reka nkubaze iyo wumvikanye n’ umuntu amaso kumaso bikanga, ukamutumaho umuntu bikanga, mukagerageza kumvikana kuri phone nabwo bikanga, ubundi ubwo uwo muntu uba wumva muzumvikana byagenze gute? a
Aruko wamushimuse se? Cyangwa aruko yapfuye?
Gentil: mbabarira mwana ndumva ibintu uri kumbaza rwose ntagisubizo nabibonera mbwira niba utanyumva nkureke
Paul: aha mbwira muvandimwe ndabizi nyine umuhana avayo buriya hari umunsi uzagera uvuge uti ariko paul yarambwiye nuko ntabashije kumwumvira
Gentil: sawa bro reka nkubwire byose maze ungire inama kuko aha ho mutesi ntiyahashobora
( Gentil yamubwiye byose ntanakimwe amuhishe, amubwira kuntu yakurikiye Catherine amubwira kuntu yanamenyanye na Joseph byose aramubwira nimipangu afitenye na Mutsei yo kuzatera inda Catherine byose aramubwira maze paul amaze kubyumva aramubwira ati:..)
.
Tuve aho tuze ahantu hamwe ni muruganda runini cyane rukora ibintu byinshi bitandukanye, kuko hamwe bakora imyenda, ibikoresho bya plastic, hirya kandi naho benga inzonga zigezweho zimwe bita ibyuma mbese urabona ko ari Company yateye imbere kurwego rufatika kuko ikora ibintu byinshi.
Abashoramari benshi baba basimburana muri iyo company bashaka gushoramo imigabane
Uko abantu babisikana rero ari
aba haha , abakozi bacompany basanzwe, biteza akavuyo bigatuma hahora umujagararo uteye ubwoba wo kurwego rwo hejuru, nubwo hari umujagararo uteye ubwoba ariko abakozi biyo company nabo ubona ibintu byose biba biri kumurongo mbese ubona ko buri wese munshingano ze azuzuza neza rwose
Nubwo ari company nini kuri urwo rwego kuko ifite n’ amashami menshi hirya no hino mugihugu, ni company kandi ifite service nziza cyane ziteye imbere kurwego rwo hejuru buri wese yakwishimira guhabwa mugihe icyo aricyo cyose
Kureba neza rero Shema na Clement nabo ndababona mu bakozi biyo company.
Bo iteka ryose baba bagendana kandi ntabwo bajya basigana igihe cyose baba bari kumwe
Baraje sasa binjira mu gisare kinini kimeze nkaho kijya kiberamo inama barinjira. Kumbe hirya imbere hariyo uturyango nandi mazu, hameze nkaho hagiye harimo twa Office dutoya
Baraje binjira muri Office ntoya imwe bagezemo imbere barafunga ubundi hejuru baca muri plafo
Mana nyagasi burya muri plafo hariyo inzira ihinguka hasi kuko munsi yiyo sare naho harimo inyubako nini cyane
Muri iyo cave naho hakorerwa ibikorwa byinshi cyane bitandukanye
Uko bamanuka aho ngaho kandi bari kuganira
Shema: ariko boss numuhanga kweli nkuyu mushinga aba yarawize gute?
Clement: wahora niki umva ntago wamuvumbura wibuke ko nabantu bose bubatse ino kave niyi sare ntanumwe wabashije gusohoka ari muzima aho twabashyinguye hose urahazi urumva ko ntanuwari kumuvamo
Shema: ibyo najyaga mbitekereza ko hashobora kuvamo inkonkobotsi ngo ize ivuge byose ariko nibuka ko boss yakamejeje utabona aho umenera cyakoze naramutinye
Uko bakomeje kumanuka baganira bageze mo neza tubonamo ama contineri yuzuye mo abakobwa beza , abahungu , utwana duto ariko twose twarashonje kurwego rwo hejuru bamwe muri bo banapfiramo
Mbega! , iyi Company ya ba Shema se yaba ariyo yanyayo basimutiramo abantu? bzarangira gute? wowe ntuzacikwe gusa
•
Tugaruke kuri Joseph arakomeza atubwira ati:
Ubwo nabonaga mushiki wanjye na murumuna wanjye nareba kuntu barimo kurira nkumva nanjye narira ariko nakwibuka ko arinjye muntu w’ umugabo wari ubarimo ndatuza nigira nkaho ngewe ntacyo nabaye ariko mumutima nari nashwanyaguritse nabaye ibyatsi
Ubwo nagerageje gushaka uko twakwihambura basi ariko biranga kuko bari batuboshye batudanangiye bya sana
Ubwo narebye nsanga ntayandi mahitamo kuko abandi bo bari barize amarira ari gushoka hanze nuko umunwa wabo wari ufunze iyo uba ufungunguye ngo wirebere cyangwa wiyumvire icyari kubera murugo rwa Fred byari kuba ari agahoma munwa gusa.
Sinzi ukuntu agatekerezo kanjemo maze mpita ngera geza uko naryama nubitse inda nubwo byarangoye cyane ariko byageze aho birakunda
Bikimara gukunda rero nahise ngerageza uko nshoboye kose maze umunwa wanjye mukuba hasi ariko mvangamo no kwigaragura cyane kugirango basi wenda mbashe gukaruma abavandime
Narakomeje rwana n’ umunwa rero kubwamahirwe mbona umunwa urahambutse ndavuga nti sasa rero ubu ubwo ngiye kubwira abavandimwe banjye wenda hano turi buhave gusa niba hari ijoro ryangoye mumajoro y’ ubuzima bwanjye iryo joro naryo riri mumajoro ntazibagirwa
°
Tuve aho tugaruke kuri Cantal mama Wa Joseph aho twamusize twasize atari yakanguka , aho yakangukiye rero yasanze Hari umugabo wateye agatebe imbereye, Ni umugabo ubona ko ari murugero rumwe nawe, ubona kandi ko ari igisore, ni
imibiri yombi, afite imbunda muntoki ya pistor
Mugihagararo urabona ko ari umugabo koko wigisore utabasha kuvogera uko umeze kose
Cantali rero ngo akanguke ahita avuza induru ati:”mwizina rya yesu kristo tabarw umugaragi wawe”
Uwo mugabo ati: ” tuza Marie Cahantal, uyu munsi ntago uri bunshike nagato kandi turi kumwe ubu ndagufite kandi nabikubwiye kenshi ko ntazakubura urabihakana ariko uyu munsi aha uri ninde uri buhagukure”
Cantal ati: ” Ariko Marc waretse ubwo bunyamanswa bwawe ko kuva nakera ari icyo naguhoye koko wagiye unyumva”
Burya cya kigabo kicaye imbere ya Catherine ni Marc mwenyewe bari bonyine ntanundi muntu numwe bari kumwe
Marc yahise amubwira ati: “ubu tuvugana narakubwiye ngo ntaho uzanshikira ubuse ninde uri bugutabare ninde uri bugukize,
ubuse ibiri kuba kubana bawe urabizi? ,
Chantal: umva nkubwire Marc ibindi byo wabikora ariko abana banjye bave muri ibi bintu kuko bo ni inzirakarengane
Marc: ni inzirakarengane ariko bagomba guhorwa ibyaha bya banyina , Ese uwo murongo ntawo wibuka muri bible? cyangwa ntago wigeze uwusoma
Chantal byaramurenze atangira kwibuka cyera ahura na Marc n’ iminsi yabo kugirango Babe bahigana bene ako kageni
Chantali yatangiye inkuru ye araterura aratubwira ati:
Ubundi bwambere menyana na Marc ni…………….. Loading Part 10
𝐁𝐢𝐫𝐚𝐛𝐞 𝐢𝐛𝐲𝐮𝐲𝐚 𝐧𝐭𝐢𝐛𝐢𝐛𝐞 𝐚𝐦𝐚𝐫𝐚𝐬𝐨
•𝐄𝐬𝐞 𝐦𝐚𝐦𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐧𝐚 𝐌𝐚𝐫𝐜 𝐛𝐲𝐚𝐠𝐞𝐧𝐳𝐞 𝐠𝐮𝐭𝐞?
- 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐧𝐚 𝐁𝐚𝐫𝐮𝐦𝐮𝐧𝐚 𝐛𝐞 𝐬𝐞 𝐛𝐚𝐫𝐢 𝐛𝐮𝐛𝐚𝐬𝐡𝐞 𝐤𝐰𝐢𝐯𝐚𝐧𝐚 𝐚𝐡𝐚 𝐡𝐚𝐧𝐭𝐮?
- 𝐏𝐚𝐮𝐥 𝐧𝐚 𝐆𝐞𝐧𝐭𝐢𝐥 𝐬𝐞 𝐛𝐨 𝐛𝐚𝐫𝐚𝐠𝐞𝐫𝐚 𝐤𝐮𝐤𝐢
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀