𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟎𝟖
•
°
•
°
•
Duheruka mama Joseph ashwimuswe, ese byarangiye gute? uyu Marc se bafitanye izihe nzangano reka dukomeze ntagutinda.
°
°
Mama Joseph akimara gushimutwa imodoka yarenze nti tuzi ngo bamujyanye hehe. Imodoka yarakomeje mama Joseph bakimugezamo bahise bamutera igishinge gisinziriza kuburyo yahise asinzira ako kanya ntiyagira ijambo narimwe yongera kuvuga cyangwa kongera gutera imigeri ashaka kubarwanya.
•
Imoodoka yagiye inzira yose ntamuntu numwe uvuga, muri abo bamushimuse bose bari bacecetse bigaragara ko koko ari abanyamwuga atari ubwambere ahubwo basanzwe bakora ako kazi
°
Tugaruke kuri Joseph arakomeza atubwira ati:
Nkiva guhura nuyu mwali nahise nibaza mu mu mutima wanjye nti: ko uyu mukobwa ari mwiza ubu ntambeshya?
Ariko se koko byashoboka ko abantu bahurira k’ unkuta nkoranyambaga bakazabana koko cyangwa ni ibihuha njya numva?
Murinjye nanjye niyumvisemo ko ibyo bintu bidashoboka ariko ndavuga nti kuko ibyo bintu ari njye bibayeho rero mbikomeze ndebe yewe nzanatange ububahamya kuko najyaga numva abantu babivuga ariko simbihe agaciro cyangwa ngo mbyemere kuko ntari narigeze mpura numuntu numwe wenda byabayeho ngo abe yampa ubuhamya.
Nageze murugo ibitekerezo byange byose biri kuri uwo mwali utagira inenge kuko mugihe cyose nari maranye nawe sinarinarigeze nibura no kumusaba ifoto ye ngo ndebe nuko asa numvaga ko ngomba kuzamwirebera umunsi nzaba nahuye nawe imbona nkubone noneho akaba aribwo nzajya musaba amafoto ye
Nageze murugo hashize akanya mbona Sms ivuye kuri Catherine igira iti:
” Hey Darling, ntiwakumva ibyishimo biri mu mutima we wanjye nishimye guhura nawe kandi nukuri nanyuzwe nahamije ntashidikanya ko ari wowe musore w’ inzozi zanjye nari ntegereje, ukomeze kwiyitaho ndagukunda mukunzi”
Eeeh mana we kuki mutari mwarambwiye ko kujya murukundo biryoha? siwakumva kuntu niyumvise ndi gusoma iyo message
narayisomye ndongera nyisubiramo numva ndanezerewe noneho nanjye numva ko koko ndi murukundo ureke ibyo narindimo
Sinari narigeze nirekura kuko naravugaga nti nshobora kwirekura nyamara umutima ukamushima ariko amaso yo ntamushime kandi icyo ijisho ritishimiye bigora umutima kucyakira
Nahise musubiza nti Urakoze cyane mwiza wanjye, nanjye nukuri numvaga utagenda gusa nkufite kumutima ihute nugera murugo turavugana kandi ndagukumbuye
Nahise nkanda send ubundi nanjye ntangira gutekereza neza kuntu noneho ngiye kujya murukundo
Nkigera murugo nahise nsanga Eugide na Jose bicaye muri Salon ariko ntanumwe uri kuvuga maze mpita mbasuhuza
dutangira kuganira
Me: Bimeze bite se mwabirezi mwe ko mbona ntanakimwe gikoma
Eugide: ko ntanakimwe gikoma? ubuse ibibazo turimo urabona arinde ufite igihe cyo kuvuga koko ahubwo twari twakubuze ngo dusenge wenda lmana yatabara ikadukorera ibitangaza
Me: yego yeee ayo masengesho njyewe uzabaze sinayasenga kuko aho kugirango nyasenge nabyihorera, erega ayo ni amatakirangoyi
ariko ubundi kuki abantu bibuka imana bageze mubibazo kare kose kuki mutayisenga
Jose: ahaa sinabona icyo nkusubiza gusa ahari nukugirango lmana nayo yerekane gukomera kwayo kugirango idutabare muri ibyo bibazo tubashe guhora tuyirata kuko ishobora byose
Me: ibyo mubivemo ahubwo mbatere story
Eugide: erega wowe ndabona uri guseka nkaho ntacyo bikubwiye kuba turi muri ibi bibazo byose
Me: umva my brother and sister muri mwese ntanumwe undishije guhangayika, ariko se ndababara nanahangayike kubintu ntari bubashe guhindura ngo bitware cyamgwa bihindure iki?
uziko iyo umeze gutyo bishobora gutuma waniyahura ibaze kweli ibikorwa by’ ubugwari nkibyo mubashobira gukora
Ubundi reka mbabwire, iyo uri mubibazo kandi ubona ntakindi wabikoraho tuza, niba ubishoboye usenge lmana, ubundi urye uryame usinzire urindire icyo buracya bucyanye kuko haranditse ngo ushobora kurara urira ariko mugitondo ugaseka
nanone hakandikwa ngo kurira kwararira umuntu ariko bwacya mugitondo impundu zikavuga , abanyarwanda nabo baca umugani ngo Bucya bwitwa ejo kandi ngo bucya bucyana ayandi
None nyuma yibyo byose ndinde wokwiheba? Uziko hananditse ngo nubwo igiti cyatemwa ariko hari amahirwe menshi ko cyongera kigashibuka, Ngaho rero nshuti yanjye mwiheranwa n’ agahinda umubyeyi wacu ari mubibazo ariko kandi ntacyo twebwe twabikoraho uretse lmana yonyine niyo yabasha kumutabara
Eugide: Amen amen nukuri ndunva nongeye kugira akabaraga ubu ndumva umutima wanjye warugiye guturika burya koko iyo uri mukuru uba uri mukuru ndemeye
Jose: ahwiii Bro harakabaho wowe kabsa ubundi wowe wayobye umwuga iyo ujya muri babantu bisanamitima cyangwa se mo kimwe ukaba umupadiri cyangwa umupasiteri wari kubaba utwika bro ngaho tubwire inkuru ahubwo warudufitiye
Me: murabyunva mute ko ubu nsigaye mfite Girlfriend?
Nabaye nkivuga gutyo abana basekera icyarimwe bavuza induru ngirango barasaze bahakanira rimwe cyane ngo nasaze Jose ahita ahaguruka ankora kumaso arambwira ati kanguka bro uri kurota wowe nzi ugira umukunzi kuvaryarise wowe ko wahariwe kuba padiri
Me: Nyamara muri kubicira inkeri kandi ari urukoda nukuri kw’ lmana njyewe mfite umukunzi
Hashije igihe kingana gute mukundana ?
me: Hashize hafi icyumweru
Jose: ahhh ariko rata ndabyibutse uribuka umunsi atari atuje igihe adusiga kumeza twese akagenda mama amubaza nikintu yabaye akamwihorera sha nusangabl atari icyo gihe ungaye
Yego yee ngaho se Padiricwacu weee tubwire ziduhe neza izo stroy koko
Me: nyine urumva
( Nababwiye byose uko byagenze kugeza uwo munsi mbese ntanakimwe nigeze mbahisha ndetse nanababwiye kuntu namuhishe ibyapapa gusa natunguwe n’ amagambo Jose yambwiye)
Jose: Eeeh bro amahirwe masa gusa reka nkugaye ikintu kimwe muri iyo nkuru yawe,
Kuba uwo mukunzi wawe utaramubwije ukuri warahemutse cyane, ubundi umuntu murikunwe muri relationship ugomba kumwizera ukamubwiza ukuri akakwanga cyangwa akagukunda kandi buriya ugomba kumenya ko umuntu wawe umumenyera mubyago urumva rero warahemutse cyane ibaze noneho nabyumva abibwiwe n’ abandi kuko amakuru aragenda ubu wasanga yaranagushyizeho maneko.
kuko kuntu nunvise agukunda ntago ari gusa
Me: egoko wakantu we uziko narinzi ko uri umwana kumbi wabaye agakumi
noneho ubu nawe watangiye guteretana?
Jose: ntateretana se iwacu bararoga? hhhh
Cyakoze niba hari igihe nakundaga nigihe nabaga ndi murugo nabavandimwe banjye twaraserezanyaga nkumva ndabikunze cyane
Ubwo Eugide yahise avuga ati: cyakoze bro ngewe ndumva nifitiye nubwoba kuko urukundo rwa On line ntirusoboka rwose mbese nukuruhira ubusa
akenshi usanga udukobwa tuba online aba ari uturaya , ari uduhemu ntamuntu nigeze numva wahiriwe nabyo pe niba waranabyunvise umenye ko ari inkuru boshakaga views
Jose: hoya rata Eugide ye kugutera ubwoba cyangwa ngo aguce intege byose birashoboka ubuse we amaze gutandukana n’ abakobwa bangahe igihe yahereye ateretana bose se bahuriraga online
so niba baratandukanye kandi batarahuriye online urumva ko ni ibintu bibaho ahubwo bro icyo cyana uzaduhuze twibere inshuti ndumva gitwika byahatari
°
Tuze aho moise ari, aho yibereye mukagetho ke ari kuri facebook yagiye kubona abona haje new friend request, kureba amazina abona umwoherereje ubucuti yitwa mutesi Claire
nkumunyerari wese uko amera yahise ajya kuro profile picture yuwo mwari abona ni umukobwa udashamaje ariko akunda mo akantu kamwe yarebye uwo mukobwa yari afite nyashi
Yaravuze kumutima ati: ” urakaza neza ndabona wizazanye ngwno ujye mumubare”
Mukiganiro kitarenze iminota itanu gusa bamaze bachata Moise yahise amusaba ko yamusura ibindi bakazabiganirira murugo kwa moise mutosni wacu nawe yabyemeye atazuyaje Bapanga ko bazabonana kucyumweru wicyo cyumweru kuko bari bari kuwa gatanu
.
Tugatuke kuri Mama Joseph uko bakamutwaye imodoka yaraje yinjira ahanyu mugipangu
ni inzu igeretse kabiri mbese ubona ko ari iyumuntu wihaye
kupamde zose muri icyo gipangu ni amakaro ntahantu nahamwe wabona icyondo
Baramufashe wamwinjiza munzu kugera munzu bageze kumuryango bashyiramo password umuryango urakinguka ukimara gufunguka kumbi muri icyo cyumba harimo escarie zimanuka mo hasi bivuzengo muri iyo nzu harimo Cave
Mama Joseph bamujyane hasi muri Cave bamwicaza kuntebe yari ihari ubundi bamuzirikiraho
Bamucanira amatara ndetse turabona harimo na tv ubundi bamushyirira kuri tv y’ igihugu ngo nagira amahirwe akaza gukanguka abe yarebera wenda amakuru agezweho
.
Tugaruke kuri Shema we aho yari ari yagiye kubona abona ubusabe bw’ ubucuti buremewe ahita yishima cyane
ahita amwandikira ati hello handsome one
Joseph mugusubiza ati: Hello too
Kubwamahirwe make ya Shema rero phone ye yahise imuzimana bisa nkaho yari yibagiwe kuyicaginga, yihondaguye mumutwe kubera umujinya ariko aravuga ati nihahandi wowe uko byagenda kose ndagufite kandi ntaho uzanshikira
.
Kuruhande rwa Moise rero ubwo yarimo yitegura ko kucyumweru azaba ari kwikinira udukino two hasi n’umwana wigitonore yitaga umutoni Claire niko na Mutesi nawe aho yari ari yapanganga kujya kumureba ariko amutunguye akajya kumureba atabizi ndetse amasaha yapangaga kugererayo ninayo Moise na Claire bapangaga kuba bari kumwe
Tuve aho kubaro gupangabtigaruke kwa Joseph ubwo Joseph arakomeza ati nyuma rero tumaze kuganira nibwo twakomeje gutegereza mama ariko tubona mama ntaje
Nahise mba nigiriye Facebook ngo mbe nganira n’ abantu nsanga uwitwa Confiance yansabye ubucuti ndabwemera ahita ananyandikira nanjye mba ndamusubije
turakomeza turaganira, ubwo nari nkiri muribyo twagiye kubona tubona mama ntaje
barumuna banjye bagezaho ibitotsi birabica bajya kuryama njyewe rero nguma aho ntegereje ko mama aza ariko ndaheba
Byagegeze muma saa munani ndavuga nti ibyari byo byose ubu aracyari kuri station gusa nti reka nge kwiryamira ahari wenda ari buze
Gusa nigiriye inama yo kubanza ndamuhamagara mubaze niba koko ari buze cyangwa ataza gusa ntungurwa no gusanga phone ye itariho
Narongeye nyicishamo ariko iranga nubwo nahise nibuka ko phone yamama itajya ipfa gushiramo umuriro uko byaba bimeze kose nahise mvuga nti byanga byakunda hari ikintu cyamubayeho kitari kiza
Nkiri muribyo nagiye kumva numva uruntu hanze rurikubise ngo poooo!
Ubwoba bwaranyishe ntangira kudagarwa numva mbuze nicyo nkora ngiye kumva numva ikindi ngo paa
Nishyizemo akanyabugabo ndavuga nti nubundi hapfa uwavutse ubwo nipfa mana uzite kuri Catherine warumaze kumpa
nabaye nkikingura urugugi rwo kumuryango nsanga ibisore bibiri byanyiteguye bihita bimfuka umunwa ntaninyagambuye
Bikimara kunzirirka ibindi bitanu nabyo byahise biza binshyiramo hagati biranzenguruka, ndebye neza mbona ntanakimwe mbasha kubona kuko byari byambaye maske mumaso gusa nakomeje kwitegereza mbona bimwe bifite ibyuma bityaye bimeze nkabimwe byicisha inka, abandi bafite imihoro ndavuga nti noneho umva ko nigenje urw’ uyumunsi nimbona ndutorotse nkazongera kujya hanze mana yanjye nzagushima, uziko nahise ninyarira nashidutse zirimo zishoka da………………… loading part 9
.
𝐁𝐢𝐫𝐚𝐛𝐞 𝐢𝐛𝐲𝐮𝐲𝐚 𝐧𝐭𝐢𝐛𝐢𝐛𝐞 𝐚𝐦𝐚𝐫𝐚𝐬𝐨
- 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐫𝐚𝐫𝐮𝐫𝐨𝐤𝐨𝐤𝐚 𝐬𝐞?
- 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞 𝐚𝐳𝐚𝐟𝐚𝐭𝐰𝐚 𝐬𝐞 𝐜𝐲𝐚𝐧𝐠𝐰𝐚 𝐧𝐭𝐚𝐠𝐨 𝐚𝐳𝐚𝐟𝐚𝐭𝐰𝐚
- 𝐍𝐢𝐲𝐢𝐡𝐞 𝐧𝐚𝐦𝐚 𝐰𝐚𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐦𝐮𝐭𝐨𝐧𝐢 𝐂𝐥𝐚𝐢𝐫𝐞
𝐮𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚𝐡𝐨
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀