AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON III EPISODE 03

Duherukanye Jimmy akubitanye amaso na nyirabuja,agasanga ni umwe yakubise umutego barimo gukora sport.
………………………………………..
………………………………………..
KUMBE JIMMY NI WE URI KUTUBARIRA IYI NKURU NONEHO SASA.
(wakwibaza uti”uyu Jimmy ahurira he n’AMAYOBERA MU RUKUNDO? Ntibigucange)
ARAKOMEZA
ATI”muby’ukuri, byarantunguye cyane,ndetse binantera kwibaza byinshi bitewe n’ukuntu Fifi yambwiye nabi wa munsi turi muri sport,maze binatuma ntekereza uburyo ari we ugiye kunyobora mu kazi tuzajya tunahorana buri gihe bikancanga,nibaza n’aho nzahera kugira ngo byibura musabe imbabazi kugira ngo nzakorane na we nta rwikekwe mfite,ariko nabyo nkumva naba nisumbukuruje nkurikije uburyo ari umuntu ukomeye kubera company ye.
Nta kundi byari kugenda,nahisemo kubyihorera,ubundi ngategereza uruzaza”
BYAGENZE BITE?

Dutangiriye kuri Kevin aho yibereye mu rugo,aryamye mu masaha ya mugitondo,aba yakiriye phone aritaba ati”bite Diane? Amakuru se? Jimmy se waramuhamagaye?” Kumbe ni Diane umuhamagaye.
Diane

ati”sha,sindamuhamagara,gusa ubu ndi mu nzira nza aho iwanyu,ahubwo ubwo uzandangira aho namusanga nzajye kumureba”

Kevin ati”uje iwacu gukora iki se?”
Diane ati”sha,nabonye akazi ngiye gukorera muri ako gace tu”

Kevin ati”sha ndumva amahirwe mwayaboneye rimwe kabisa,na we yabonye akazi uyu munsi yagiye kugatangira. Sandra se arabizi ko ugiye kuza ino ahangaha? (sinzi ngo Sandra ni inde)”

Diane ati”narabimubwiye,ahubwo n’icumbi tuzabamo njye n’umukobwa tuzabana ni we waridushakiye”

Kevin ati”ni sawa noneho,ubwo nimuhagera urambwira njye na Sandra tuze kukureba”

Diane ati”ni sawa nta kibazo,ubwo Jimmy na we ngiye gushaka uko muhamagara”

Jimmy aho ari,akimara gukubitana amaso na nyirabuja bari mu nama,ahita yubika umutwe hasi,gusa Fifi aramubona kandi ahita amwibuka,azunguza umutwe,yikomereza inama.
Inama irangiye,Jimmy asohoka hanze arimo kwitsa imitima,akigera hanze ahita yakira phone,abona numero ntayizi,arayitaba,kumbe ni Diane umuhamagaye.

Akirimo kwitaba,Fifi aba aturutse inyuma ye,aramubaza ati”wowe nta hantu tuziranye ra?” Kumbe ubanza atari arimo kumwibuka,maze Jimmy ahita yijijisha ati”ndabona ari ubwa mbere kuko dukora n’ikizamini cy’akazi ntabwo mwari muhari”
Fifi aramubwira ati”ngwino tujyane muri bureau yanjye”

Jimmy arakomeza
Ati”mabuja Fifi ambwiye ko tujyanye mu biro bye,ubwoba bwaranyishe,kuko maze kumuhakanira ko ntaho muzi yandebye ikijisho,nakwibuka n’ukuntu yambwiye muri weekend turi muri sport,numva ko byanga byakunda ibyanjye bigiye kunkomerana. Gusa naramukurikiye”
BYAGENZE BITE?

Jimmy akimara kwinjirana na Fifi mu biro bye,Fifi yahise yicara ku ntebe,gusa Jimmy ubwoba buramufata,gusa yubika umutwe kuko yatinyaga kurebana na Fifi,ariko Fifi akomeza kumwitegereza cyane,maze aramubwira ati”ariko se igihe twinjiriyemo hano wabuze n’ikintu wambwira koko?”

Jimmy yahise atungurwa cyane,yibaza niba ari nyirabuja Fifi uvuze gutyo,cyangwa se ari undi muntu ubivuze biramuyobera,niko kumubwira ati”nari ntegereje ko ari mwe mumbwira”

Fifi yabuze icyo yamubwira,maze aramubwira ati”jya mu kazi,nimugoroba nikarangira uze kundeba hano mu biro nkubwire ibyo ugomba gukora”
Jimmy yahagurutse n’ugushoberwa kwinshi,ubundi ajya mu kazi hamwe n’abandi bakozi.

Jimmy akigera aho agomba gukorera,yakira phone,arebye asanga ni numero atazi,arasohoka ajya kuyitaba.
UHAMAGAYE:bite Jimmy? Nitwa Diane,ndakuzi ariko ntabwo nzi niba wowe unyibuka nubwo wambonyeho ariko ntituvugane. Nashakaga kukubwira ko nyine nshaka ko twaziganirira umunsi umwe uramutse ubikunze.(kumbe ni Diane umuhamagaye)

JIMMY:ehhh,wasanga nkubonyeho wenda nakwibuka,nta kibazo nubona umwanya uzaze kundeba tuganire. Ushaka kumbwira iki se?

DIANE:sha,nta kidasanzwe,gusa ariko nzabikubwira turi kumwe nibyo byiza.

JIMMY:Nta kibazo rwose,ahubwo se utuyehe?

DIANE:ubu ndi mu nzira mva mu rugo nza iyo iwanyu. (phone ihita yikupa)

Kumbe uko Jimmy avugira kuri phone,niko nyirabuja Fifi arimo kumurebera mu idirishya ry’ibiro bye,uko amureba cyane akikubita ikiganza ku gahanga.

Tugaruke kuri Priscilla,we na Diane bamaze gukatisha itike ibajyana aho bagiye gukora akazi kabo.
PRISCILLA:uwo se we kandi ni uwahe?

DIANE:cyokoze Prisci,reka nkubwize ukuri. Abasore bose ngiye kubavaho,ariko mbone urukundo rwa Jimmy.

PRISCILLA:uwo Jimmy se we ni uwahe kandi mwamenyaniye hehe,gute?
.
Fifi akimara kubona Jimmy arimo guhamagara kuri phone,aba ahamagaye kuri phone undi muntu,amusaba ko yaza mu biro bye.

Ntibyatinze hinjira umukobwa umwe,maze Fifi aramubwira ati”umva rero Grace,ngiye kuguha akazi ugomba kunkorera buri munsi”

Grace ati”ni akahe kazi se?”

Fifi ahita amwereka ifoto ya Jimmy muri phone ye,ntumbaze aho yayikuye,aramubwira ati”uyu musore ari mubahawe akazi,kandi ari mu ikipe y’abakozi ukuriye. Ugiye kumenya buri cyose kimwerekeyeho,ntanakimwe usize,ubinzanirebkandi ujye umuncungira buri munsi,umenyere gahunda ze zose yakoze igihe ari hano mu kazi”

Grace ati”yego kandi nzabyubahiriza”

Fifi ati”ariko Priscilla ntabwo yari yagera hano?” (sinzi niba ari Priscilla tuzi)

Grace ati”ntabwo yari yaza,ariko ikipe mwamuhaye ndaba ndi gukorana nayo uyu munsi,kuko azaza ejo”

Fifi ati”nta kibazo,kandi nizere ko bizagenda neza”

Tugaruke kuri Kevin,ndetse ari kumwe n’undi mukobwa bisa nk’aho yaje kumusura.
Kevin ati”ariko Sandra,njye kabisa nsigaye ngukumbura nkumva urukumbuzi rugiye kunturitsa umutima pe” Kumbe uwo mukobwa ni Sandra.

Sandra ati”cheri, uwabikubwira, njye byaranyobeye pe,ni ukwirirwa ngutekereza ijoro ryose nkarara nkurota,mbese wagira ngo hari imiti wanteye pe. Ese buriya chou,ntabwo uzampemukira?”

Amasaha yakomeje kwicuma,Kevin na Sandra baririrwana mu rugo kwa Jimmy cyane cyane ko Jimmy yari yiriwe mu kazi.

Ntibyatinze,Priscilla na Diane baba bageze muri gare y’aho bagomba kuvira mu modoka,niko guhita bahamagara Sandra kugira ngo aze abarebe,ajye no kubereka inzu yabashakiye bazajya babamo,kubw’amahirwe Sandra aba ari kumwe na Kevin,bahita bajyana nk’uko bari babivuganye na Diane,bajya kubareba.

Amasaha ya nimugoroba ageze,Jimmy ajya kureba Fifi mu biro bye,akubitana na Grace ari gusohoka.
FIFI:umunsi wa mbere mu kazi se wagenze ute Jimmy?

JIMMY:yewe,nta kigoye kirimo,ibintu nabonye ari amahoro.
Fifi agahita atekereza ku magambo Grace amaze kumubwira ati”Jimmy ni umusore w’imyaka 20,udasamara,ndetse namenye ko nta n’umukobwa afite bakundana”

FIFI:nonese Jimmy,akazi wahawe urakishimiye?

JIMMY:ahubwo ntiwabyumva. Cyane cyane ko n’umuntu aba agakeneye cyane muri iyi minsi!

FIFI:nonese Jimmy,ubwo ubyakiriye ute kuba ufite umukoresha w’umugore?

JIMMY:ibyo ntacyo bivuze ndetse nta n’icyo bitwaye,cyane cyane ko yaba umugore cyangwa umugabo n’ibijyanye nabyo ntacyo bimaze kugira ngo akazi gakorwe neza. Ahubwo se,mwambwira ibyo mwari mwambwiye ndi buze gukora,kugira ngo mbikore vuba mbone uko nza gutaha hakiri kare?

Fifi yaramwitegereje,maze aramubwira ati”nta kibazo itahire,ahubwo ejo mu gitondo uzaze unyure hano nkwereke”

Jimmy arakomeza
Ati”icyakoze njye byarancanze uwo munsi,kubera ko uko nari nkwiteze utari ko wagenze. Muby’ukuri,kubera ko twagonganye akanambwira nabi,nari nzi ko Fifi nk’umukoresha wanjye ashobora kunyirukana,cyangwa se akamfata nabi nk’umuntu wamugiriye nabi,nubwo wenda ntabishakaga,ariko uko yabifashe uwo munsi byasaga nk’aho ari kunshinja amakosa,ariko nyamara ahubwo we uko twabaga turi kumwe muri uwo munsi,yandebaga afite isoni,ndetse nkabona afite n’amarangamutima cyane,kuburyo iyo nabaga ngiye guhaguruka ngo ngende,yansabaga ko naba nicayeho gato akagira ibyo ambwira,nyamara bikarangira nta kintu ambwiye na kimwe,ibyo bikanyobera.
Maze gutaha,nagiye mu rugo ndakaraba,ubundi mpita njya kureba Henriette na Shamima kuko twari twahanye gahunda yo guhura uwo mugoroba”

Ku munsi wakurikiyeho,nabyutse nk’uko bisanzwe,ndakaraba,ubundi njya mu kazi,ariko uwo munsi ibyambayeho ni agahomamunwa,kuko wanyibukije ahahise hanjye,ndetse ukanampindurira ubuzima n’imitekerereze,ukanyongerera umubabaro n’agahinda ku mutima,ari nayo ntandaro y’ubuzima mbayeho muri iki gihe.
BYAGENZE BITE?

Jimmy akigera ku kazi,abanza kujya kureba Fifi mu biro bye.

JIMMY:mwaramutse?

FIFI:bite Jimmy? Ariko Jimmy,nta kuntu mugihe urimo kumvugisha,wajya ukuramo ibintu by’ibyubahiro,ukamvugisha nk’umuntu dusanzwe tuziranye,mbese nk’inshuti? Mbese ukajya umpamagara no mu izina ryanjye!

JIMMY:kubera iki? Ariko kubera ko ariko mubishaka,nako ubishaka ntakibazo nzajya mbikora.

FIFI:yego ndabyishimiye,ariko nifuzaga ko nimugoroba akazi karangiye,waza kundeba nkagira ibyo nkubwira.

Jimmy amaze kwemerera Fifi ko ari buze,arasohoka.
Mu gusohoka,ahura na Diane ndetse na Priscilla,Diane aramumenya,ahita amusuhuza,rero kumwe iyo abantu babiri bari kumwe bagahura n’umuntu umwe amuzi akamusuhuza,n’undi na we ahita amusuhuza,Priscilla wari inyuma ya Diane agiye gusuhuza Jimmy,bakubitanye amaso,Priscilla ahita yikanga ndetse asubira inyuma,Jimmy we ahita yikubita hasi,maze………………….EPISODE 4 LOADING.
….
….
….
NI AMAYOBERA MU RUKUNDO.
NGAHO RERO.
Priscilla na Jimmy se bibagendekeye ute? Kuki Priscilla yikanze,Jimmy akikubita hasi?
Baraziranye se?
Kuki Fifi ari gufata Jimmy gutya?
Uyu Kevin se afite abakunzi bangahe? Ni uwuhe wa nyawe hagati ya Shamima na Sandra?
TURACYATANGIRA.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *