𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟎𝟔
•
°
•
°
•
Duheruka mbabwira ukuntu nari maze gufata umwanzuro ko ntari buge guhura na Catherine , ese byarangiye gute reka dukomeze
•
•
Ubwo nahise mubwira nti: Catherine mukundwa, ndagukunda urabizi mugihe kitageze no mucyumweru kimwe nkumenye urabizi ko ntanumwe ukundutira
Gusa wihangane si nteze guhura nawe, ntanubwo bizabaho ndetse nurukundo rwanjye nawe urwibagirwe
Nabaye nkivuga gutyo numva umwana yikije imitima ntiyavuga ijambo narimwe ahubwo ntungurwa no kumva amarira gusa
Mu mutima wanjye nabyibajijeho numva ndabaye ndavuga nti: ibi biri kumbaho ubundi Catherine yabigizemo uruhe ruhare koko ko nasatani nawe ubwe atera nabi, ese kuba papa yafunzwe ubundi bwo ibyo ashinzwa bibaye ari ukuri nigute Catherine yabizira we abizamo ate?
Numvise mubyukuri ibyo ari ubugwari ndetse bukomeye cyane maze mpita nigaya mumitima wanjye ariko nihagararaho mumutima ndetse nihagararaho nk’ umugabo wese uko amera ngo hato ntaza kuvaho ananyuzamo ijisho
Nahise mubwira
Njye: Catherine ihangane wirira mukobwa mwiza, ntago waremewe kurira waremewe ibyishimo by’ iteka ryose, so nagukinishaga ngo numve uko uri bubyakire humura gahunda irakomeje
Catherine: ahwiiiiii Chr ibintu warunkoreye no mumateka ubu buzima bwanjye wari kuzabubazwa nukuri kw’ lmana
Njye: Hoya se chr ubwo wari ugiye gukora iki koko mbwira kandi ntumbeshye
Catherine: Chr nukuri rwose sinarota nkubura aho kugirango nkubure mubuzima bwanjye nanakwiyahura kuko mubuzima bwanjye nakunze rimwe ntanundi muhungu nzigera nkunda mubuzima bwanjye, unabimenye ahubwo ko nuramuka unyanze cyagwa hakabaho ikindi kintu icyaricyo cyose cyatuma nkubura nzahita niyahura kuko ntabuzima mbona naba ndi kubaho uramutse ubaye udahari chr nukuri ndagukunda kandi birenze cyane
Njyewe: chr buretse gato numve ngo umbuze wakora iki?
Catherine: Chr nukuri kw’ lmana ndamutse nkubuze nahita niyahura nukuri simbona ubuzima bwanjye nabaho uramutse utaburimo
Njye: chr warasaze? ninde wakubeshye se ko ndamutse ntahari utabaho? nonese ubundi chr mbere hose ntaraza ntiwarubayeho?
Catherine: narimbayeho ariko umenye ko ubu ari wowe umbeshejeho mbayeho kuko uhari
Njyewe: chr byaba bibabaje nawe uri muri babantu bibigwari, babona ibibazo bibaye ibibazo cyangwa bagapanga ibintu ntibateguremo loss bahura na loss gato bakumvako ubuzima bwabo burangiye bakumva ko ntayandi mahitamo cyangwa se ko ntakindi gisubizo uretse kwiyahura, kandi mubyukuri kwiyahura njye mbifata nkikigwari ntanumuntu ufite ijambo wakoze igikorwa cyo kwiyahura, iyo ubuze ikintu haba hari ikindi kiza kigiye kuza kugisimbura kandi ugomba kumenya ko ibyo dushaka byose atariko tubibona urumva rero ugomba kuba umugabo chr ibyo bintu sinzongere kubikumvaho
Catherine: chr erega wikwigora umbwira ibintu byinshi kuko umwanzuro namaze kuwufata kandi ntiwawunkuramo ntanicyo wakora ye ndamuka nkubura nanjye mpita niyahura kuko wowe umeze nk’ umwuka mpumeka kandi ubyumve nk’ ukuri niko kuri kuri mumutima wanjye rero ntiwongere kwigora unsobanurira kuko sinabyumva ahubwo chr gahunda ni saa ngahe?
Njye: byakabaye nka saa cyenda kugirango ubone umwanya uraza kugerera murugo ubwo rero birasaba ko uraza guturuka murugo hakiri kare kubera ko udafite imodoka igutwara direct uri bugende muzabandi kandi muba mutasezeranye byaba byiza uje kare kuko njyewe ari hafi, isaha iyariyo yose nahita mpagera. Ntugire ikibazo mukundwa
Catherine: harya ubwo ningera muri gare ndahita mfata umumotari murangire iyo bare
Njye: yego nibyo byiza kuko ugiye gutega imodoka nubwo aribyo byaguhendundira arko ushobora kuyoba cyane, bigatuma unatinda so kuko ari ubwambere uraba uhagiye, utege umumotari akuzane direct
Catherine: ntakibazo mukunzi, ahubwo se sweet waramutse ute amakuru yawe ko ndi kumva uri kuvuga nk’ umutu utameze neza habaye iki bebe?
Njye: humura chr meze neza ntakibazo kandi ndatuje subizi se ko iyo uri kumvugisha byose biba bimeze neza cyane
Catherine: oky chr reka mbe nkuretse rero nkore uturimo kugirango ntaza ntakintu nkoze sister wanjye akabibona nabi ubwo gahunda nigahunda turakomeza kugenda tunavugana ntakibazo
Njye: urakoze chr ntakibazo
Ubwo Catherine yahise akupa nanjye nkomeza nishinza ibintu byinshi mumutima wanjye nti ese kuki ntamubwije ukuri ko ntameze neza ese ubu nabimenya bizarangira gute
Numvise ndi kwigaya ariko nanjye nkumva ntaho nabona mpera ibyo bintu kuko byari byarenze ubwenjye bwanjye
Muri icyo gitondo rero mama yambyukije ansaba ko ndibujye kumusigariraho kugirango tudakomeza gufunga muminsi araba ari kwiruka kubyapapa
Natekereje rero kuri gahunda yanjye numwari utagira uko asa nari ntagereje ndamuhakanira mubwira ko uwo munsi numva ntameze neza ndangije ndamubwira nti aho kugirango ngeyo birangire ngiye ngarura menshi cyangwa ngo nanateze ibyo dufite byareka tugahomba abaclient
Mama yarantutse arambwira ati: ” narinzi ko uri unuhanga ariko ndabona mumu twe wawe ari vide pe ubundi umuclient n’ umwami kandi aho guhomba umu client wahomba amwe mumafaranga kuko guhomba umuclient ni ugukubita hasi business yose”
Reka ndekere guharira nawe ntakibazo ubwo uzajyayo ejo ka nigendere sinagira ibibazo nifitiye ngo nindangiza nongereho ibibazo byawe ngo mbe amahoro
Sinjye wabonye mama agenda nahise niruhutsa
Feri yambere nagiye kuzana ipasi ndeba mumyenda yanjye yose imyenda naza kuza kwambara ubundi nkubitaho agapasi , Njya no mucyumba cya mama nibamo aga perfume ka papa ndaza nuzuzamo hafi kuyimariramo ubundi ndiryamira isaha na phone nyifata muntoki
*
Tuve aho tugaruke kuri Mutesi muri icyo gitondo yari yicaye agiye kubona abona Gentil aramuhamagaye ahita akanda yes batangira kuganira
Gentil: Hello mutesi waramutse ute?
Mutesi: naramutse neza boss
Gentil: Ngo boss warasaze kandi wacyanawe
Mutesi: Ntabyo gusara ahubwo mbwira umupangu mushya wungutse kuko ntakindi waba umpamagariye aya masaha
Gentil: nkukundira ko uri tayali uhita umenya ibigiye kubaho utanabimbajije cyane
Mutesi: Erega ndakuzi igihe tumaranye narakumenya nubwo umuntu ari mugari ariko wowe duke twawe maze kutumenya so mbwira noneho tugiye kubigenza gute?
Gentil: harya ntiwambwiye ko Catherine ari buge guhura na Joseph iyo ngirwa musore ishaka kunkura amata mukanywa?
Mutesi: Ibyo urabizi cyane ndetse no kundusha mbwira ahubwo dukore iki ko uri gutinda
Gentil: nshaka dukurikire mutesi rwihishwa atabizi aho ajya hose then tuze kubona uwo musore Joseph ndaza gukora uko nshoboye kose mbe inshuti nawe mbone uko nzabarimbura neza
Mutesi: nabyo byaba ari sawa ariko se ubwo wamushinga wo kumutera inda wo wabaye usubitswe?
Gentil: hoya uwo mushinga ntago wasubitswe ahubwo nawo urakomeza ahubwo byose nukugirango Joseph nzabe mufite mubiganza byanjye nshobora no kujya nohereza abantu bakamutera ubwoba bikarangira andekeye urubavua rwanjye.
Mutesi: none uragirango ujyane nawe cyangwa ninge ushaka koherezayo
Gentil: hoya ndigirayo nagirango ungire inama nyine nk’ mujyanama wanjye dufatanyije urugamba rwo gutsindira umukobwa wantwaye umutima
Mutsei: oky ako kantu nako kaba ari sawa wowe uraza kumbwira uko byagenze hanyuma tuzongere dupangire hamwe umushinga wundi ahubwo ube hafi ndakurabura najya guhaguruka ahubwo se ko agenda n’ imodoka ubwo naramuka akubonye ntibiba bipfuye
Gentil: ntago byapfa kuko ndatega moto dukurikire iyo modoka paka aho iramugeza kandi mwibanga ntawe uri bumenye ngo ni iki kiri kujya mbere
Tuve aho tugaruke kuri Shema na Clement bari munzira bagenda bisa nkaho bari kwihuta cyane kuko aba motari babatwaye bababwiye ko batwara cyane na police niziramuka zibandikiye ko bari bubishyurire amande
Bababwiye gutyo abamotari nabo bahise bongeza umurirmo mota igenda wagirango ni indege bidatinze babagejeje ahantu mugishyamba kinini cyane babasigamo rwagati bakata moto bari komereza Clement na shema nabo bakomeza imbere
Bo bahise bakomeza inzira y’ ishyamba yewe bagera hafi y’ umupaka wikindi gihugu
Bageze ahantu barahagarara bisa nkabo bari uwo bategereje bari buze kuhahurira
Bidatinze muminota mike cyane indege yo mubwoko bwa kajugujugu imwe iri mubwoko bwa o
private jet yarahasesekaye muri iryo shyamba
kureba hirya gato hariho ahantu hameze nkakabuga kindege. Yaparitse aho havamo ikigabo kimeze nk’ igisaza kukireba urabona ko ari igisirimu kabsa
Kirabasuhuza abandi nabo barikiriza gihita kibabwira kiti sasa rero nkuko nabibwiye twa Dukobwa 50 Mvuye kudutanga mugejeje hehe akazi ko mbona ndi guhomba cyane
Shema: Boss ntago biba byoroshye gusa gahunda yo nigahunda
Kumbe icyo gisaza nicyo boss wabyo
yabahaye breafcase yuzuyemo amafaranga arababwira ati nizere ko amafaranga yanyu yamezi atatu muyabonye mugende mukore akazi kandi uriya musore ndamushaka bitarenze iki cyumweru kuko impyiko ze namaze kuzigurisha
Uko bari muri ibyo hirya yabo gato hari umusore wambaye maske mumaso ndetse afite n’ imbunda ntoya zo mubwoko bwa pisotor , yambaye anti bare mbese urabona ko yambariye urugamba
Sasa icyari kiri kubera aho cyose yaragifotoye
ibyo barimo byose namagambo bari kuvuga yose uwo musore tutari kubonanmumaso he arimo gufotora
ibyo birangiye Shema na Clement bafashe inzira baragenda naho Boss nawe ajya mundege ye gusa asiga ababwiye ati tuzongere duhurire aha nyuma y’ amezi atatu nkibinzwe
Bakimara kuva aho umusore wacu wabacunganga yahise avuga ati sasa noneho ubu ndabafite sana nawe yahise acaho arigendera
*
Mumasaha ya saa cyenda zibura mikeya turamubona nguwo Catherine ageze muri gare y’ umugi
Yambaye ikanzu y’ umutuku, imufashe mo gake mbese urebye iragaragaza uko ateye
ku kuboko yambaye agasaha keza cyane agasatsi yashokoje mubwoko bwa naturere
mbese araberewe cyane, kunkweto yambaye udukweto tw’ umweru tugufi mbese biragaragara koko ko hari uwo baje guhura
uko yagafashe moto Gentil nawe mu gipira kikigofero utapfa kubona isuraye yahise afata moto abwira motari ko agomba gukurikira iyo moto aho ihagarara nawe akaba ariho ahagarara kandi ibyo byose bikaba mwibanga kuburyo ntanumwe ubimenya nawe ubwe ntabifate nkaho yabibonye
Ngabo baragiye umuhanda wose nguwo Catherine imbere nguwo Gentil inyuma……………… Loading Part 7
.
° 𝐍𝐠𝐨 𝐚𝐦𝐚𝐡𝐞𝐫𝐞𝐳𝐨 𝐲’ 𝐢𝐧𝐳𝐢𝐫𝐚 𝐧𝐢 𝐦𝐮𝐧𝐳𝐮, 𝐆𝐞𝐧𝐭𝐢𝐥 𝐲𝐚𝐛𝐚 𝐚𝐠𝐢𝐲𝐫 𝐤𝐮𝐦𝐞𝐧𝐲𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡? 𝐍𝐚𝐦𝐮𝐧𝐲𝐚 𝐬𝐞 𝐛𝐢𝐫𝐚𝐜𝐮𝐫𝐚 𝐢𝐤𝐢?
° 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐰𝐢𝐳𝐚𝐛𝐮𝐤𝐮𝐫𝐢 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐬𝐞 𝐤𝐮𝐛𝐲𝐚 𝐩𝐚𝐩𝐚 𝐰𝐞?
° 𝐔𝐲𝐮 𝐦𝐮𝐧𝐭𝐮 𝐭𝐮𝐛𝐨𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐟𝐨𝐭𝐨𝐫𝐚 𝐛𝐚 𝐒𝐡𝐞𝐦𝐚 𝐬𝐞 𝐰𝐞 𝐚𝐲𝐚 𝐦𝐚𝐟𝐨𝐭𝐨 𝐚𝐠𝐢𝐲𝐞 𝐤𝐮𝐲𝐚𝐦𝐚𝐳𝐚 𝐢𝐤𝐢?
𝐮𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚𝐡𝐨
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀