𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟎𝟓
•
°
•
°
•
Duheruka mbabwira ukuntu habura umunsi umwe ngo mpure n’ umwali wahogoje abandi bosore , aribwo nahuye nibyago ntazi aho umugabo ntazi yari anzaniye inkuru mbi, ese byari bigenze gute reka dukomeze mwiyumvire.
•
•
Uwo mugabo yarakomeje ati: ” ntabwo ari amahoro kuko ubungubu tuvugana papa wawe ari mumaboko ya police aho akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umuneshuri akamusambanya murwego rwo kugirango amuhe amanota.
Rero twagirango tubabamenyeshe ko afungiye kuri station y’ umurenge, twagirango tubibamenyeshe ko afunzwe akurikiranyweho ibyo byaha, ubwo rero umenyeshe nabiwanyu kugirango babashe gukurikirana dosie ye kandi mushake n’ umwavoka.
Uwo mugabo yamaze kumbwira iyo nkuru ahita anigendera ntiyigeze akomeza imbere mbega inkuru y’ ikimena mutwe weee, mbega agahinda mbega inkuru mbi yari isesekaye imuhira, mbega ngo ibyishimo birahinduka amarira.
Murinjye ntago nigeze mbabazwa nuko papa yaba yakoze ibyo byaha kuko nyine naravugaga ngo sibyo kuko papa wanjye nari mwizeye, ikindi kandi nubwo yabikora ubwo nyine numvaga ko bibabo kuko umugabo nukosa kandi ngo ntantungane ibaho.
lcyarickimbabaje rero ntakindi narimbajwe nukuntu nari maze iminsi nirata kumwiza wanjye Catherine muratira ukuntu iwacu tubayeho neza mbese nakwibaza ukuntu niyumva amabara papa yakoze nkibaza kuntu azabyakira nkumva birenze ubwenge bwanjye nkibaza nti koko mana yanjye ubunkore iki koko?
ubuse guhura na Catherine mbyihorere?
ubuse ndamubwiza ukuri?
umutwe warandiye nshiduka nicaye hasi kubwo kubura imbaraga
Nagezaho akabaraga karagaruka ndahaguruka njya muri saro ngo mbendyamye kuko nabuze nimbaraga zihamagara mama ngo mubwire ibyabaye
Nageze muri Salon ndi sitress bya hatari kuri rwarwego umuntu wese yampamagaraga nkamutuka
Hashize akanya nibwo nigiriye inama yo gucana tv ngo basi nirebere amakuru
gusa nabyo ibyo nabonye byari bigiye gutuma tv nayo nyimena mbega ibibazo mbega ihurizo
Ubwo tv zose hari hariho inkuru y’ umugabo witwa Uwitonze Fred umwalimu wamaze abana babakobwa b’ igihigu abonona
aho yabasambanyaga bamwe akabatera amada akabihakana abandi akabasambanya abasezeranya ko azabaha amanota yubuntu.
Mana yanjye noneho natunguwe no gusanga harimo n’ udukobwa turi kumushinja
Bavuga ko yanasambanyaga abana batari bageza imyaka yubukure
lyo nkuru yasoje ivuga ko ibyaha byose ashwinzwa nibiramuka bimuhamye azahanishwa igifungo cya burundu nizahabu yamafaranga adaciye munsi ya 5 M
Si ibyo byaha gusa bamushinzaga kuko bagerekagaho ibyo gushimuta, gukorana n’ imitwe yitwaje intwaro, mbese nanjye ubwanjye narabyumvise numva ndasaze.
Nahise nzimya tv ngo wenda numve ko natuza mba nigiriye kuri Youtube ngo mbe nirebara basi nudu comedy ariko gusa sibyambereye uko nabyifuzaga kuko nkigerayo inkuru yambere yose nageragaho yavugaga iti:
” Iminsi y’ umujura irabaze, nyuma yigihe kirekire yonona abana barubanda arafashwe. Kanda hano wirebe ibibaye kuri uyu mwalimu, manawe bahise bamukatira burundu”
Zankuru za youtube namwe murazizi uko ziba zimeze, nabaye nkumusazi numva nanjye nahita njya gushaka uko nakwiyahura ariko nibuka ko kwiyahura ari ubugwari
Tugaruke kuri Mutesi na Catherine nabo bari kuganira murabizi nubundi ni muri iryo joro harabura umunsi umwe ngo Catherine na Joseph babonane
Nabo ubwo Joseph yarimo yumva inkuru y’ ikimena mutwe Catherine yari kuganira na Mutesi
Mutesi: hhhh kagire inkuru ubwo wamusubije ngwiki?
Catherine: nyumvira nawe koko, nyine yambajije impamvu ntigeze nkundana mubwira ko ntamusore nigeze mbona ngo anyure umutima
Yambajije niba abasore batajya bantereta mubwira ko bahari benshi ariko ariwe nihebeye ko ntanumwe nigeze nemerera
gusa shahu yambajije ikintu kintera ubwoba
Mutesi: nigiki ubwo yakubajije ko nanjye unteye ubwoba nshuti yanjye mbwira numve
Catherine: yarambajije ngo niduhura niki nzamukorera kikamushimisha ubuzima bwe bwose ndakibura mubwira ko ngiye kugihiga nkazakimukorera
Mutesi: ubwo se uzamukorera iki mwokabyaramwe?
Catherine: ngira inama nyine ubwo se urumva njye nakwigira iyihe nama koko?
Mutesi: cha reka nkatekerezeho nzakakubwira ejo
Catherine: erega uri kugirango ni cyera kandi ni umusibo ejo tugahura urumva rero uko utinda nibwo nzaseba kandi urabizi ko iyo ugiye kubonana mumuntu uwariwe wese phisacal appearence yawe ariyo ituma umuntu akwiyumvamo cyangwa akaguca amazi
Mutesi: ibyo ndabizi kandi humura bizagenda neza my Lovely sister urabizi ko ishema ryanjye aruko ubaho unezerewe kandi utuje, gusa rero we kwigora urabizi ko uri mwiza cyane nubundi uwariwe wese yagukunda bitagendeye kuko wakwitwara, kuko ubwiza bwawe burihamagarira , gusa uzambare kagakanzu kawe k’ umutuku kagera hejuru yamavi ntakabuza nubwo atagukunda nabona icyo kibero cyawe irari rizamwica. jya umenya ubwenjye cha ugirango se njyewe moise namufatishije gute?
Catherine: ubwo se ni sawa ra kwambara utwenda tugufi noneho ari nubwambere duhuye ubwo seyabifatate uragirango azamfate nkaho ndi indaya koko
Mutesi: nyizera Chr bizakora kandi ntugire ikibazo njyewe ndabizeye cyane
Catherine: oky ntakibazo chr ndakwizeye ko utampemukira nukuri kandi ndagukunda cyane. bahise bahoberanaho ubundi bararyama, Mutesi mumutima we akibwira ati ibyo wigira byose uzambona ubwo rero kiri kubona ndi guseka nacyo kikagirango njyewe ndakishimiye, ubundi ibikobwa byibigoryi nkibi byavutse gute koko cha mwashatse kunyica cyera ariko reka nze abe arinjye uzabatanga sha njye ntawujya amenyera
.
Tugaruke kuri Moise nyuma yaho sandra we ahavuye hahise haza inshuti ye kumusura bita Jaque aha rero bari kuganira binywera n’ icyuma
Jaque: ariko koko Moi wambabariye ibi bintu ukabireka koko? ubu uzakomeza guhohotera abana babandi ubabaza iki koko kandi ibi bintu uba ukora bizakugaruka kandi nibikugaruka uzabyicuza ubuzima bwawe bwose
Moise: warasaze ariko? nyumvira kadage ndagaswi, eddhb ngo nicuza? uzabaze G ntamu lasta wicuza ubwo naba mbaye idage gaceze , ntushona se?
Jaque: ese ubu ubaze abakobwa mumaze kuryamana wababara?
Moise: nyumvira iniga ndaki sha ubanza nuwazana Calculator nayo itababara kabsa
Jacue: nonex nshuti yanjye wambabariye ukareka ubusambanyi, ubundi igihe wahereye wungukiye iki muburaya koko?
Moise: ninde wakubeshye ko nabivamo ibi bintu, erega turiya turaya twarambabaje nange ngomba ku twihimuraho nkaturya amaturu nkikomereza
Jaque: cha wowe ntumbabaje mbabajwe n’ umugore uzashaka kabsa
Moise: ngo umugore nzashaka? ninde wakubeshye ko nzashaka umugore? icyo nzaba ngiye kurya ntazi nigiki
ahubwo wowe uri idage niga ntukananzaneho ubwo bumara bwawe wadage we
Umva nkubwire uribuka njya kwipimisha sida nkasanga naranduye kandi ntarigeze nyivukana?, naperereza nsanga uwayinyanduje yari yarabipanze , nanjye nihaye intego koko igihugu cyose ndetse no hanze yacyo nzabasangiza kuri kano kanyagwa, utekereza se ko arinjye wishimiye kubyukira kurunini rungana n’ urwinka barakubeshye rero nabandi nabo baze dusangireho bumve ibyiza nabatanze
Jaque: Ese nshuti niba igihugu cyacu gifite abantu nkawe barenga 20 urumva kigana he, ejo ko ntamuntu muzima tuzaba dusigaranye ubwo amaherezo yigihugu cyacu aragana hehe koko?
Moise: umva nkurabure bro njyewe sinitaye kumiteto namafaranga nzajya nemera nyashore ariko noroze utundi twana natwe ntitwabihisemo ahubwo umva nkubwire akandi gatekerezo nungutse
Jaque: akahe mbwira numve ariko araba atari bwa bumara bwawe
Moise: Umva noneho umushinga nzanye ni nyanduza nkwanduze, uti bizagenda gute sasa
Ubu ngiye noneho guca kuri facebook, muma group ya WhatsApp nkundanireyo n’ utwana ubundi njye ntuha itice tuze kundeba akazajya kaza ntikazajya kanshika, njyajya nkaha icyo kunywa kirimo akanini kongera ubushake urumva ntaho kazajya kanshikira kandi ntabya condom uwo mushinga wanjye urawumva ute se?
Jaque: ariko waba ikimara koko abandi bashishikajwe no gushaka icyabateza imbere, abandi bari guhiga imiti y’ ibyorezo, abandi
bari kubaka igihugu naho wowe uri kugisenya
Ariko nshuti, watekereje kenshi koko, ibaze abana uzabyara uko bangana, ibaze noneho ibindi birwara byinshi uzanduriramo nkawe koko wavuye kwizima ugafata icyemezo ukemera ko watsinzwe ugafatanya n’ abaturage kubaka igihugu
Moise: ngo ibindi birwara kandi gahunda ari nyanduza nkwanduze
Jaque: ariko warasaze urahombye rero kuko ubu hari amahirwe ko igihe wakoze imibonano idakingiye nyuma y’ amasaha hagati ya 24 ariko atarengeje 48 ujya kwamuganga bakaguha imiti ishobora gutuma utandura iyo virus, urumva rero uri kuruhira ubusa, ushaka wava mubyo urimo ukagarukira yesu ukabona amahoro ugakora ugatera imbere ukava muri ubwo buraya bwawe
Moise: warasaze nkora iki se Mutetesi iwabo bafite amafaranga make? nzarya ayo ubundi ndenzeho ibyana bizaba bibaye kabsa
Tuve aho tugaruke kuri Joseph arakomeza atubwira inkuru
Ubwo aho najya hose nahasangaga inkuru ya papa nafashe umwanzuro ndatuza nshyiramo uturirimbo ndindira koko mama nabavandimwe banjye bataha kuko bose bari bari kumwe kumangazini
Ntibyatinze nabo barahageze gusa baza nabo ntanunwe uvuga bigaragare ko inkuru nayo bari bayimenye
Ubwo twari turaho ntanumwe uvuga mama adusiga aho aragenda , yaje kugaruka muma saa munani zijoro atubwira ko aba police banze kumumuha ngo byakwica iperereza
Twararyamye gusa twese ntanumwe wigeze asinzira habe nagato
Bwaracyeyo kuwa kane mugitondo mama uwo munsi ntiyigeze akora yiriwe kuri police gusa birangira nubundi atashye ijoro ntacyo amenye batana mumuhaye
Ubwo kandi niko Catherine nawe twakomezaga kuvugana ambwira kuntu ejo ubwuzu bwamurenze ngo tubonane
Muri iryo Joro naraye nkanuye neza buracya
Kare mugitondo Catherine yampamagaye ngo yumve ko gahunda igikomeje, ariko ntababeshye njyewe ntamurari narimfite pe
Natekereje umwanya maze mpita mfata umwanzuro ko ntari buge guhura nawe ko ari we wanzaniye imivumo gusa, nuko mpita mubwira nti……………loading part 6
•𝐇𝐚𝐫𝐚𝐡𝐢𝐲𝐞 𝐧𝐨𝐧𝐞𝐡𝐨 𝐛𝐢𝐫𝐚𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐞𝐚 𝐠𝐮𝐭𝐞 𝐬𝐞?
•𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐚𝐫𝐢 𝐛𝐮𝐛𝐚𝐬𝐡𝐞 𝐤𝐰𝐢𝐲𝐚𝐤𝐢𝐫𝐚 𝐬𝐞?
- 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞 𝐰𝐚𝐦𝐮𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐲𝐢𝐡𝐞 𝐧𝐚𝐦𝐚 𝐬𝐞?
𝐮𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚𝐡𝐨
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀