Fiction story
Celine yafashe cya gitabo ashyira mugikapu asezera mama we ajya ku ishuri cyane ko yabonaga agiye gukerererwa ,ari kujyenda mumuhanda atangira kwibuka amagambo mama we yamubwiye mu gitondo ati: mwana wanjye mfashe uno mwanzuro bingoye cyane ko ntari kuwumvikanaho na papa wewe ubu ugize imyaka 23 ariko twaguhishe ibanga mbyita ko ari ibanga ariko ntabwo papa wawe yemera ibiri muri iki gitabo ntiyanifuzagako tukiguha cyangwa umenyako gihari arinayo mpamvu twatinze kukiguha mwana wanjye celine uzirinde umuryango wacu waravumwe ntuzemereko numunsi wa rimwe amaraso yawe hari aho azasigara cyangwa ngo uyahe umuntu runaka muri make uzirinde gukomereka .ibyinshi biri muri iki gitabo wicar ugisome cyose kandi neza urasobanukirwa ibyo ndi kukubwira
Celine yagaruwe nuwamukozeho asanga ni danah
Danah:yegoko celine ko wikanze nkuwaruri ahantu kure wee
Celine:narindi kure mubitekerezo pe ahubwo urakoze kungarura nari gushiduka bangonze nzira kurangara
Danah: shn banakugonga pe ntugirengo ni imikino
Akokanya babonye winny yinjira mu kigo nuko danah ahita abwira celine uburyo ki yabonye winny nijoro yinjirana numusore muri chamber ndetse akaba yabafashe n’amafoto
Celine:ubwose wowe wahakora iki? Urets ko numva ari nuburenganzira bwe cyaneko ari mukuru
Danah:wowe ntuzi iwabo babimeny bamuhitana naho icyo nahakoraga nkuko mukuru wanjye ni manager waho rero nari nagiye kumurebayo ariko ndabona utameze neza we sinzi uurarwaye?
Celine: wap ndi muzima nuko mfite ibintu byinshi mumutwe ariko uzi nikindi ntabwi nkigiye ku ishuri ushake uko ubigenze ntibamenyeko ntahari?
Celine yahise asubira inyuma maze yicara ahawenyine hafi n’ishuri ahantu hari agashyamba hari nudutebe abantu baruhukiraho maze akora mu gakapu akuramo cyagitabo arakirambura atangira kugisoma.
Arinacyo cyavugaga kuri yankuru twatangiranye yababakobwa bababiri bategetswe gutandukana bagatura ku mpande zitandukanye zisi aho batazagira aho bahurira ndetse akomeza areba amabwiriza agenga buri wese uhawe icyo gitabo ko uko byagenda kose aziinda gukomereka kuburyo amaraso ye ashobora kugwa ahantu runaka cyangwa ngo ayahe umuntu urwaye kwamuganga kugiranga atazasanga ayahaye umwe muri bwa bwoko bwavumwe nkabo.
Yamaze kugisoma cyose uko cyakabaye arongera aragifunga agisubiza mugikapu ahita ahaguruk arataha ageze murugo ahasanga mama we ari mugikoni ateka maze amwicara iruhande
Celine: mama ibyo nabonye muri kiriya gitabo nibyo cyangwa ni inkuru ziteye ubwoba washakaga kunyereka ntabwo nakwizerako nkomoka mubwoko bwavumwe numvaga ndi umuntu usanzwe
Mama celine: celine mwana wanjye ntabwo aritwe twagennye kubaho gutyo ariko nukwitwararika mubyo dukora byose nabo duhura nabo tutazaba intandaro yo kurimbuka kwiyi si nabayituye byibura amaraso yabo atazatubarwaho .
Celine: mama ntabwo ubwonko bwanjye bwakwakira ibi bintu pe reka mbe njyiye kwitekerezaho
Winny nawe ari kuva ku ishuriari kumwe na charli ari kumubwira uko byaraye bigenze we nawa muntunhu ndetse amubwirako uretse zina gusa yamusugiye ntakindi kintu yigeze asiga habe na numero ye ye telephone
Charlie: ariko se ubundi winny nturi umusazi urarana ute numusore muhuye bwa mbere ?shn iryo kosa njye sinarikora pe
Winny:erega twese twari twamaze gusinda ntawaruzi ibyo yakoraha ahubwo iyo utabyuka umpamagara mama yaribunyice ibaze iyo avumbura ko ntaraye murugo:
Charlie: hagati aho nakuzaniye impano ariko nayisize murugo reka tunyuraneyo nyiguhe cg nz kuyikuzanira iwanyu
Winny: ndumva ntashaka kujya murugo ariko uzi ngo mama yifate anzanire impano yigitabo?igitabo se ndi umwanya ukeneye gusoma ibitabo ngo nsinzire njye sinzi icyi mama yabaye pe ubundi yampaga impano nziza zidfatika nkudu sakoshi ,inkweto zihenze ,telephone ariko igitabo se kizamfasha iki?
Charlie: (aseka)wasanga atangiye gusaza da uzagishyire aho akibona kugirango yishime ko wakunze impano ye
Bagiye kwa Charlie ndetse winny ahava bwije cyane nuko arataha ariko ntiyahita atega akomeza kugenda namaguru maze hura na danah nawe avuye kureba mukuru we
Winny: dore ye ndabona usigaye urara ugenda amajoro
Danah :nkuko usigaye urara wicuruza muma lodge se?
Winny:uvuze ngwiki ?kuva ryari se nicuruza aramfashe?
Danah yahise amwereka amafoto yamufashe rya joro?
Winny:nkibivuga siba ayo mafoto nonaha?
Danah:nintayasiba se biragenda bite ndumva nshaka guposting kuri website yikigo uburyo winny wigize igikoko arara yicuruza ariyo mpamvu yashiritse isoni?
Winny: ariko ninde usigaye yarakumaze ubwoba nikariya gakobwa ngo ni celine kariya ntacyo kankoraho?ikindi nanjye ndarega iriya hotel mbaze impamvu bemerera abakozi babo gufotora aba client ?
Danah:oya ahubwo yatwibukije ko nawe uri umuntu kandi uva amaraso nkabandi rero ntampamvu yo kugutinya?ikindi ntabwo ndi umukozi wa hariye njye ndi mu client rero ntacyo wankangisha mfasha umva imbere nitahire.
Danah yakomeje ashaka gutambuka kuri winny ariko winny amukurura imisatsi amwaka telephone undi nawe agerageza kumwiyaka niko kumusunika maze akumita umutwe kugikuta cyigipangu cyari kuri iyo nzira
Danah ubwoba bwaramwishe abonye winny Atari kunyeganyega maze ahamagara celine nubwoba bwinshi
Danah:celine ntabara ubnza mwishe
Celine yabajije danah aho aherereye nuko ahita ahamusanga bahamagara ambulance bamujyana kwa muganga bamugejeje kwamuganga yahise ajyanwa muri emergency room atangira kwitabwaho nabaganga.
Ariko celine na danah bari hanze bategereje ko abaganga babaha amakuru yuko winny ameze
Danah:(atitira) celine we ibaze mwishe ntabwo rwose aribyo nari ngambiriye
Celine:umva danah tuza ntihagire numwe ubwira ko wabikoze kuko bagufunga winny nakanguka tuzabivugana
Akokanya baganga barasohotse
Celine:muga winny ameze ate yakangutse:
Muganga:oya uyu mwana wumukobwa yavuye amaraso menshi kandi hano yadushyiranye andi aragera hano mugitondo bishobora gutuma ajya muri coma yigih kirekire
Celine:muga dupime wasanga duhuje muhe amaraso
Danah:nanjye mumpime rwose pe nanjye ndayamuha ariko akire
Muganga:munkurikire tubapime
Seline na danah bavuye gutanga amaraso ngo babapime nuko bategerezaho akanya gato muganga agarutse yabwiye celine ko yasanze bahuje ubwoko bwa maraso kandi ko ntayindi ndwara arwaye yatuma yanduza winny nuko babajyana mucyumba ari buze guheramo amaraso winny
Nuko batangira kuvana maraso muri celine bayashyira muri winny igitonyanga cya mbere kigitakara mumaraso ya winny akokanya ikirere cyahise gihinduka umutuku ndetse haza numutingito abantu bose birabayobera ikibaye.
Ooooh what beautiful story @ mutonesha🔥🔥