WIN OR DIE

EPISODE 1

Dutangiriye mu ishyamba ni mwijoro abagore babiri bari kwiruka nkaho hari ikibakurikiye ndetse haranijimye cyane nuko akokanya ikintu gifite ishusho nkiyigisimba kahise kibitambika imbere k ndi kinini cyane akokanya gihita gihinduka umuntu abo bagore babiri bari bari kwiruka bahise bagira ubwoba bwinshi cyane batangira gutakamba ngo nikibababarire ntibazavuga ibyo babonye  akokanya cyahise cyibazirika kugiti bose maze kibafata kungufu kikibafata kungufu akokanya hahise haza undi mugabo  

Maze cyagisimba kimubonye kiraseka kiti ntabwo wowe wampagarika kuko ubu nkurusha imbaraga kandi imbaraga  zindi nshyize  muri aba bakobwa , abana babakobwa bazabyara bazaza bakomeye kundusha ntabwo muzatsinda ikibi kuri ino si iyi si niyacu kuko nitwe dufite imbaraga zo kuyiyobora.

Akokanya wamugabo wundi waruje yahise amusubiza ati :wiyita umuyobozi w’icyaha ariko ibyo nibyo wivugisha ntabwo ikibi kizatsinda icyiza narimwe  niyo mpamvu ndiho ngo nze nkurwanye uve kuri iyi se ujyende nunagaruka hazavuka indi ntwari yo kukurwanya .

Uko baganiraga harundi mukecuru waruri kubarebera hirya yihishe inyuma yigiti 

Abo bagabo babiri batangiye kurwana ariko nababakobwa baryamye hasi babireba bakiziritse kubiti

Abo bagabo bakomeje kurwana ndetse wamugabo wikinyamanswa wiyite umuyobozi wikibi atangira gukubita wamugabo wundi ndetse yenda kumwica maze uwo mugabo uhagarariye ikiza ahita yibuka ko hari umukecuru wamuhaye agacupa karimo umuti wumukara akamubwirako nabona byanze ntayandi mahitamo ufite wakoresha uwo muti amaze kubyibuka   yahise akora mumufuka akurayo kagacupa cyakigabo cyiwubonye gitangira guhunga gisubira inyuma akokanya wamugabo ahita amena wamuti kuri cyakigabo gihita gishonga  ndetse nawamugabo yikubita yasi ubonako ntambaraga nawe afite  wa mukecuru yahise ava aho yari yihishe maze ahambura babakobwa baza kubyutsa wamugabo warwanaga nikibi maze mukuka kanyuma ahita ababwira ati nimuhitamokuzabyara abobana ntimuzatume amaraso yabazabakomokaho  ahura na rimwe kugirango mubyirinde muzature kumpande zitandukanye zisi abazabakomokaho ntibazahure numunsi wa rimwe, kuko  umunsi amaraso yabo yahuye ikibi kizazuka kuri ino si rero niba mushaka kurinda iyi si imbaraga zumwijima muzakore ibyo mbabwiye. 

Akokanya wamugabo nawe  ahita apfa.

Wamukecuru yasabye abo bakobwa ko izo nda bazazivanamo kugirango birinde ingaruka zazaba nyuma ndetse nabo barabyemera ariko igihe cyo kuzikuramo babuze imbaraga zo gukuramo abo bana bari batwite Nuko bafata umwanzuro wo gutandukana buri umwe agatura kure yundi kugirango ubwoko buzabakomokaho butazagira aho buhurira.

Ubwo banditse igitabo bazahereza abazabakomkaho harimo ibyo bagomba kwirinda ndetse kinasobanura neza amateka yaranze iryo joro .

Nyuma yimyaka myinshi turi murugo rurimo umwana w’umukobwa uri mukigero cyimyaka 23 ari kwinjira munzu nuko ageze muri saloon ahasanga ababyeyi be arabahobera uwo mukobwa uba witwa celine .

Bamubaza uko kwishuri byagenze kumunsi we wa mbere yinjiye muri kaminuza nawe ababwirako nubwo atishimiye ko bimukiye muri ako gace ariko ko ku uishuri ari heza ntakibazo .

Kumunsi wakurikiyeho celine yarari mukigo arikumwe nundi mukobwa bari babaye inshuti witwa danah maze babona undi mukobwa immber urikumwe nabandi hari umukobwa ari gukubita ngo amutsitayeho

Nuko danah asobanurira celine ko uwo mukobwa yitwa winny akaba yiyita umwamikazi wumwijima ko ikigo cyose kimutinya kuko ni umunyarugomo hamwe nizo nshuti ze ebyiri uwumukobwa itwa Charlie numuhungu witwa willy akomeza amubvwira ko bakunda gukorera urugomo abanyeshuri babanyantege nke

Celine akibyumva yahise ajyenda yegera winny  amutsitaraho abishaka maze winny ahita ahindukira areba umuntu umutsitayeho nuko celine ahita mubwira ngo sorry ariko ubonako bitamuvuye kumutima nuko celine ahindukira nkugiye kwigendera maze Winny ahita amutegeka guhagarara aho ageze

winny: ntasoni urankandangira ukagenda urumva nakureka se ukajyenda gutyo cyangwa ntabwo unzi 

Celine: ni ngombwa ko nkumenya se  ?ahubwo se kuki ngomba kuba nkuzi cyakora icyo mbona uri agakobwa karaho kumutima wumukara gusa ariko katagize icyo gashoboye

winny yararakaye maze azamura ikiganza ngo akubite urushyi celine  ubwo niko abanyeshuri batangira guhurura  maze agiye gukubita urushyi celine ahita afata ikiganza cya winny maze aramubwir ati: harya wiyita umwamikazi wumwijima njye rero ubu ndi umwamikazi wumucyo kuva nageze hano ntamuntu numwe uzongera guhohotera ndeba  ubu ntukiri kuri top kuko wowe ntiwansinda nubwo twahangana .nuko ahita arekura ikiganza cya winny ndetse aranamusunika nuko celine ahita yigendera . abanyeshuri bose batangira guseka winny ko bwambere abonye umuhangara maze za nshuti za winny zitangira kwirukana abantu bari bashungereye .

Winny yagiye ninshuti ze yarakaye cyane nuko ababaza uriya mukobwa uwariwe umuhangaye nuko bamubwirako ari umunyamahanga waje kwiga mukigo cyabo Atari asanzwe ahiga nuko winny yiyemeza ko agiye kwangiza ubuzima bwa celine kuburyo ntamuntu numwe uzongera kumumenyera.

Uwo mugoroba winny naza nshuti ze bagiye muri bar nuko batangira kunywa inzoga maze Charlie atungira agatoki winny amwereka umutype wari wicaye wenyine nuko aramubwira ati siwavuzeko ntamusore washaka wakunanira ngaho twemeze kuri uriya winny arahindukira aramwitegereza nuko aterura akarahure ke arajyenda ajya kwicara impande ya wamusore .

Charlie na willy bakomeje kwitegereza winny nawamusore maze babona winny ahagurukanye na wa musore barasohoka binjira mumodoka y’umusore barajyenda ,nabo bakomeza kwinywera inzoga.

Winny yabyutse mugitondo yisanga muri chamber ari wenyine ndetse ntanimyenda yambaye atangira kwibuka uko byaraye bijyenze yibukako ubwo yavaga mukabari we nawamusore tutaramenya izina bagiye mukandi kabari ari nako bakomeza kunywa inzoga kugeza ubwo baje gukomereza mucyumba bikarangira baryamanye.

Akimara kubyibuka telephone ye yarasonnye nuko abona ahamagawe na Charlie winshuti ye akimwitaba ahita amubwira ngo happy birthday queen winny usa nutunguwe ahita areba kuri telephone areba itariki asa nutibukaga ko yagize isabukuru nuko ahita akupa telephone ahaguruka yiruka yambara vubavuba maze arebye kumeza bona wamusore yamusigiye agapapuro kanditseho amazina ye ariyo: Kenny UKWISHAKA afata ako gapapuro arasohoka afata taxi yerekeza iwabo .

Yinjiye munzu yomboka ngo hatagira umwumva maze ahita yinjira mucyumba cye ahita afunga  maze araniruhutsa ko yinjiye mucyumba cye ntawubonyeko ataraye murugo  maze ahita hindukira ngo ajye muburiri asanga haryamyemo umuntu  maze atangira kugira ubwoba ko bamufashe amworosoye asangamo murumuna we Belinda

Winny:asyi ese niwowe warunkuye umutima ntekerezako ari mama waje mo hano

Belinda:(arakaye) ubundi Imana kuki yampaye umuvandimwe wikirara gutya koko ubundi mubuzima bwawe wumva ushaka guhora uteza abantu ibibazo wumvaga se ko mama ataribubyuke aza kukureba cyaneko ari no ku isabukuru yawe amahirwe wagize nuko yaje nkanga kumukingurira mubwiyeko ngifite ibitotsi

Winny:ahubwo impano yanjye yisabukuru irihehe ko mbona ntayo ufite

belinda :nibi ngukoreye ubifate nkaho ariyo mpano yawe yisabukuru

akokanya bahise bumva umuntu ukomanze maze winny vuba vuba ahita yambara imyenda yo kurarana yinjir muburiri na Belinda ajya gukingura asnga ni mama wabo

m.winny:isabukuru nziza mfura yanjye uyu munsi ko waryamiriye cyane nuko wujuje imyaka 21

winny:oya mama maze iminsi nitegura gukora exam rero nari naniwe

m.winny:niyo mpamvu watashye utinze Belinda yambwiyeko ukiri kwigana nabandi banyeshuri njye kuryama niwe wasigaye agutegereje, ahubwo Belinda jyenda undebere icyayi nari ntetse niba cyahiye utegure ameza

Belinda yahise asohoka  ajya gukora ibyo bamubwiye maze mamawe asigarana na mukuru we

Winny:mama ntukampangayikire ndakuze pe siwowe wambwiraga ko nagize imyaka 21 rwose nzi ikinkwiriye ahubwo se papa arihe

m.winny:ntabwo papa wawe yaraye hano hari akazi yagiyemo hanze yumugi

winny yabonye mama we afite igitabo muntoki maze amubaza impamvu azindutse asoma ibitabo nuko mamawe amusubiza ko  ariyo mpano bamugeneye

winny:ariko mama ubu koko ujya kumpa impano ukampa igitabo igitabo se nzakimaza iki urabura kumpa nka telephone nziza,gutembera mubihugu ntazi ukampa igitabo koko

m.winny :winny mukobwa wanjye iyi si impano isanzwe ahubwo iki gitabo gihabwa umukobwa wese ugejeje igihe cyubukure mumuryango wacu nagihawe na nyogokuru wawe ndavuga mama wa papa wawe ubwo nashakanaga na so antegekako umwana uzavuka wumukobwa ari uwambere nzamuha iki gitabo akagisoma kuko gikubiyemo amateka yaba sekuruza buyu muryango ndetse nibyo mugomba kwirinda kuko hari umuvumo mwashyizweho niyo mpamvu rero nkiguhaye byinshi urabisanga mwaho.

Uko mama winny ahereza icyo gitabo ninako murugo kwa celine nawe mama we amuhereje cya gitabo gisa neza neza nacyimwe bahaye winny.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *