Duheruka mbabwira ukuntu nari niteguye guhamagara Catherine ariko bikarangira nimero ye yanze gucamo ese byarangiye gute? Reka dukomeze
•
•
Nahamagaye ubwa kane nabwo yanga gucamo mbura uko mbigenza neza neza , nahise nibaza nti ese yaba yambeshye ndavuganti nyamara uyumuntu ni idayimoni
Gusa nubwo navugaga gutyo ubanza njye nari maze kumukunda , kandi impamvu yabyo ntaniyindi nuko ariwe wari wanyisabiye ko dukundana kuko njye kuziteretera umukobwa ngo musabe urukundo byari kuzava kure pe sinzi impamvu ako kantu nari nkifitemo
Hashize nk’ iminota 30 ndongera ndahamagara kubw’ amahirwe numva iciyemo. Ahwiiiiii! Mana we ntimwakumva umutima wanjye kuntu wahise ujya mugitereko
Nagiye kumva numva arayifashe nanjye ubwo mpita nihwereza dutangira kuganira
Njye: Hallo
Catherine: Hallo
( mbega ijwi mbega ijwi mwabantu mwe, nibwo bwambere no mumateka nari nunvise ijwi ryiza ahari mumatwi yanjye, hashize nk’ amasegonda 30 nkiri kwibaza kuri iryo jwi numvise nawe araceceka gusa kubwambahirwe numva ankuye mw’ isoni ubundi ahita ambaza)
Catherine: ko mutavuga ninde tuvugana?
Njye: mufore nyine
Catherine: ntago namufora pe ahubwo munyibwire kugirango tuganire tuziranye nibyo byiza kuko ndabona nimero ntasanzwe nyifite
Njye: umuntu wahaye nimero mukanya uramwibuka se?
Catherine: kuri Facebook se?
Njye: yego
Catherine: Ooooohh mana we ntumbwire ko ari wowe? Ahwiiiiiii mana weee ndumva ntuje basi, ngaho mpobera disi
Njye: yambiiiiii mwiza
Catherine: yambiiii ohhh ndanyuzwe nukuri kw’ lmana
Njyewe: ( Nahise niruhutsa mumutima koko nanjye numva wongeye kujya mu gitereko)
Ngaho rero mbwira kuntu ngo wankunze?
Catherine: sinabona amagambo mbisobanuramo gusa nibura nishimiye guhura nawe noneho nkaba ndi no kuvugana nawe biranejeje cyane kugukunda ndagukunda cyane kandi ndi serie ahubwo wowe mbwira
Njyewe: reka mbanze nkubaze utuntu wenda ndusheho kukumenya hanyuma ndaguha igisubizo bitewe nibyo uransubiza sibyo se?
( nkimubaza gutyo Catherine yikije umutima ubundi acecekamo umwanya maze ahita ambwira ati ntakibazo ngaho mbaza, ubwo nahise ntangira kumubaza kugirango basi mbanze musobanukirwe)
Njyewe: ari ikinyoma no kubeshya niki kintu ukunda kuruta ibindi?
( impamvu iki aricyo kibazo namubajije bwambere nuko mubuzima bwanjye nangaga umuntu wambeshya cyangwa ngo akine n’ amarangamutima yanjye kuko mba numva bitarebetse neza)
Catherine: nkunda kuvugisha ukuri nanjye nanga umuntu umbeshya , uhubwo mubiganiro turi bugirane uze kwihangana niba uziko ubeshyea umbabarire ntubikore kuko nubikora nkabimenya bizaba bibi cyane
Njyewe: hoya se, bizaba bibi gute se? ni nkubeshya uzabwirwa niki ko nakubeshye?
Catherine: mubyukuri ntakiza kiva mukubeshya kandi uko wabeshya ko nubundi amaherezo ukuri kuramenyekana, ubwo rero ibinyoma bigakoza isoni nyirabyo so rero ntuzambeshye
Njye: ok none se ubundi murugo ni hehe?
Catherine: ubwo se birihutirwa raaa?
Njyewe: cyane birihutirwa, kuko ningombwa kubanza nkamenya aho uturuka first
( Ubwo Catherine yambwiye iwabo numva si kure cyane kari akarere gaturanye numugi kandi kari kwihuta mu iterambere numvise nabyo binyoroheye kuko kubonana byari byoroshye nubwo hari mucyaro ariko nabashije guhita mbyakira kandi numva ndushijeho kumukunda kuko bwo ijwi nari naguyemo pe, uziko nanacishagamo nkasinzira)
Njyewe: nonex ufite ababyeyi bombi?
Catherine: hoya mfite mama wenyine namukuru wanjye
Njyewe: yoooo! Sorry mama, none se papa wawe byagenze gute yitabye lmana cyangwa ntago mubana?
Catherine: ni inkuru ndende inkomeretsa umutima igatuma ngira inzika nubugome gusa ntibigutere ubwoba nzabikubwira byose umunsi tuzaba turi kumwe
Njyewe: oky ntakibazo
( Catherine namubajije ibibazo byinshi cyane nanjye ubwanjye ntabasha no kwibuka icyo nibuka nuko wagirango yari murukiko, kuko naramubabijije agezaho nawe ansaba imbabazi ngo basi wenda mubabarire ibindi nzabimubaze ejo)
Namajije kumubaza neza neza birangira mwemereye urukundo bwambere mumateka Njyewe Joseph umwana wa papa na mama nkaba mbonye umukunzi.
Iryo joro ryose sinigeze nsinzira nagato kuko nahoraga nibaza ukuntu ngiye murukundo
nibaza ukuntu murugo noneho nibabyumva bazabyakira, nkibaza ubuzima bwanjye ukuntu bugiye guhinduka mana yanjye noneho nibazaga ku ijwi ry’ umukobwa utagira uko asa nkibaza noneho uko yaba asa nkumva ndatunguwe cyane
nibwo namenye agaciro burya ka yandirimbo ya Dream-boys ft Jay-polly ivugango mpamiriza. noneho yageraga hahandi bavugango:
” Kumukunda ndamukunda, kubivuga sinabibasha. Amaso ntabwo aremera sinavuga ibyo ntazi.
we ambwira uko ateye, akambwira uko agenda, indoroye mbese ubw’ akayinshoshanyira”
iyo ndirimbo niyo naraye nshuranga buracya abayizi ubwo murayibutse kuko nanjye naraye nibaza nti: ” ese tuzicarana giheki ngo umutima wanjye utuze, ngo nduhuke gutekereza ndetse no gutegereza nkumva neza neza nenda gusara.
ijoro ryose nibyo nirariyemo ngiye kubona mbona buracyeye kuko rero ntakandi kazi narakomeje ndiryamira.
.
Tugaruke kuruhande rwa Catherine nawe ibyishimo byamurenze ari gusekera mukiringiti. Ese ko twasize Mutesi amubuze byaje kugenda gute?
dukomeze ubwo mutesi yaje ahamagara ariko abura umuntu neza neza bidatinze rero yagiye kubona nguwo Catherine arinjiye ahita amubazanya umunjinya ati niko wagashinzi we wari wagiyehe
Catherine mu ijiwi rituje ryo guca bugufi maze aramubwira ati nari nagiye gusenga kandi urabizi ko iyo ndi gusenga na phone mba nayokuyeho.
Mutesi: ariko ubwo bugoryi koko uzabuvamo ryari? nanubu uryacyasenga ngo Joseph azagukunde? nyamara uriya muhungu iwabo bagira nyabingi pe njye nubu sindabyumva
Bakiri muribyo nibwo phone ya Catherine yahise isona uwari umuhamagaye namwe muramuzi ko ari Joseph ikiganiro cyose Mutesi yaragikurikiye gatanu kukandi nuko bemeje ko bagiye gukundana bizira uburyarya byose arabyumva
Yahise yandikira Gentil message amubwira ko kare mugitondo bahura bakanira amushaka cyane kandi amusaba ko iyo message ataza kuyisubiza kuko atari ngombwa nawe ubwe ahita ayisiba ako kanya
Muri iryo joro yaba Catherine cyangwa mutesi ntanumwe wigeze asinzira kuko sinzi ikintu Gentil yahaye mutesi rwose
ubwo Catherine yabonyeko mukuruwe bitamushimije ahitamo gusekera mumutima we aramwihorera gusa niba ari umunsi Catherine yigeze yishima uwo munsi niwo wambere rwose.
Tuve aho tugaruke ahandi hantu hamwe mumugi hari abicaye muruganiriro ni abagabo cyangwa abasore ntago mbizi
imbere yabo bafite machine bari kuri facebook bari kureba amafoto yabasore sinzi kuntu bakomeje kumanuka uko bamanuka baba bageze ku i photo ya Joseph
umwe ahita abwira mugenzi we ati:
“Shema buretse gato uyumusore ni imari urabona tutazamubyaza umusaruro kandi uyu musore Boss ntakabuza azamukunda”
Uwo musore wundi ati ” Ariko Clement uziko uzi kwitegerezabne neza uno musore byose arabyujuje mbese ni diro kabsa uhubwo se tuzamugeraho gute mana yanjye”
( Abari kuganira ni abasore babiri umwe yitwa Clement undi yitwa Shema ese aba bakora iki? ntucikwe wowe ukomeze ukurikire)
shema yahise avuga ati: ” njyewe nabibonye neza uyu azunguka ahubwo mfite plan
Clement: iyihe plan
Shema: urabona aka kazi ko gushimuta tukamaze imyaka isaga itanu yose kandi ntamuntu wigeze udukeka kandi ntanuzigera utuvumbura
Sasa rero mfite igitekerezo
Clement: ikihe nyine ko ubizi twashimutaga bisanzwe akaba ari ubwambere tugiye guca kuri social media tuzamugeraho gute?
Shema: byihorere njye ndabizi reka nkubwire sasa kuntu tuzabigenza, gusa bizadusaba igihe gihagije cyo gutegereza kuko rero tuzaryamo agatubutse tuzategereza kuko uno musore urabona ko rwose atandukanye nabo twajyaga dushimuta uyuwe arimo imari kabsa
Clement: mbwira nyine tuzabigenza gute?
Shema: sasa rero biroroshye, ubundi abahungu bose aho bava bakagera ubatega umukobwa nicyo kintu cyonyine kibanesha
sasa rero tugiye gukora account mw’ izina ry’ umukobwa tumuterete paka bibaye ikindi tuzashyiraho ifoto yumukobwa mwiza kuburyo azashiturwa nisura kumunsi wo gushimuta rero ntago azatuva munzara
( mbega imigambi? Joesph azarusimbuka se mama aribwo yarakigira murukundo?
wowe ntizacikwe)
Mumamasaha ya saa cyenda ahantu hamwe mukabari keza cyene. mugakanzu k’ umweru kamufashe ariko bitari cyane, rinete nziza mumaso hiwe bigaragaza umukobwa waberewe cyane, agasaha keza kukuboko kwe kw’ ibumoso
Mutesi yicaye kuri table imwe yifitiye ikirahure kirimo fanta ari kwinywera ategereje Gentil ko ahagera , wagirango ni umukunzi wategereje
muminota mike yagiye kubona imbereye hahagaze umuhungu muremure mwiza cyane
yambaye agakweto congo nziza cyane agashati k’ umweru , rinete za fime nziza cyane zigaragaza umusore wihaye mbese uberewe cyane
Mutesi yarahagurutse ubundi ahobera Gentil bahita bicara gentil nawe atumiza ako kunywa batanga na comande y’ agakoko mugihe bagitegereke ko kahagera batangira kuganira
Gentil: mbwira sasa icyo wampamagariye
Mutesi: ibintu birakomeye cyane ubu Joeph na Catherine bamaze kujya murukundo ruri kugurumana
( Gentil yahise yifata mumutwe nk’ umuntu ugushije ishyano)
Gentil: hoya rwose ntumbwire ibyo bintu mbwira neza
Mutesi: ibyo nkubwira ni ukuri ubu bari murukundo kandi numvise bari serie ntagahunda yo guhagarara bafite
Gentil: ( yatekereje umwanya muto ubundi azunguza umutwe maze ahita avuga ati: ” uzi nikindi nungutse igitekerezo kandi kirahita kibatandukanya burundu ” )
Mutesi: iyihe ubwo?…………………. Loading part 4
𝐊𝐚𝐫𝐚𝐜𝐲𝐚𝐭𝐚𝐧𝐠𝐢𝐫𝐚
- 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐧𝐚 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐛𝐢𝐫𝐚𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐠𝐮𝐭𝐞?
- 𝐒𝐡𝐞𝐦𝐚 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐞𝐦𝐞𝐧𝐭 𝐛𝐚𝐳𝐚𝐛𝐢𝐠𝐞𝐫𝐚𝐡𝐨 𝐬𝐞?
𝐍𝐭𝐮𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐞 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀