𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙣𝙚 {𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞} episode 02


Duheruka mbabwira ko nari nakiriye message ya Catherine gusa namara kuyakira nkibaza niba yaba ariwe cyangwa ari amagini amukoreyemo biranshanga. Ntagutinda reka dukomeze na Part 2

Message ya Catherine yagiraga iti: ” Sinitaye kumenya aho uturuka nuwo uriwe icyo nagirango nkubwire ni iki; Nagirango nkubwire ko nagukunze n’ umutima wanjye wose so ibindi byo ndatekereza ko ntabirenze, niba wanyemerera wabyemera maze ukemera kumbera umukunzi wibihe byose?”

Mana yanjye we mbega message y’ ikimenamutwe nari nsomye, nabanje ahari kugirango ndarota nsanuwihanagura mumaso ngo ndebe ko naba ntasomye nabi ariko nsanga koko ibyo nsomye nibyo.

Nibajije byinshi biranyobera. lcyampagaritse umutima rero si ubwo butumwa ahubwo nuko kuva navuka ntigeze ntekereza ibintu byo guteretana n’ umukobwa numwe. Murugo bo banyitaga padiri kuko kumbonana n’ umukobwa tuganira kubyerekeye iby’ urukundo uwo si njye kabsa.

Nibazaga ukuntu umukobwa nkuwo ntanazi yansaba urukundo atambwiye niwabo bikanyobera, murinjye ibibazo byabaye byinshi niyambaza amazi ngo numve ko natuza ariko biranga.

Nabitekerejeho akanya maze ndibaza nti ubundi ninjyewe utararemewe gukundana? ese ubundi kuki njyewe ntinya abakobwa?
asyigariwe! Mbivuyemo sinjyewe uzahora gutya ikindi kandi amahirwe aza rimwe mubuzima. Nahise mba Calme ubundi ndatuza dutangira kuganira sasa noneho byimbitse

Njye: Nukuri se koko wankuze?

Catherine: Nukuri nagukunze kandi cyane unyemereye nakubera umukunzi

Njye: reka nkubaze utuntu tw’ amatsiko ariko nawe wihangane unsubize

Catherine: Yego ntakibazo ndagusubiza

Njye: Abahungu bose ubonye hano kuri Facebook ubabwira ko ubakunda ukabasaba ko mwakundana?

Catherine: No , kubera iki umbajije gutyo?

Njye: Ntago numva kuntu wabona ifoto yumuntu utanazi ugahita umukunda ukumva uramwifuje, ese ubundi ntamukunzi ugira?

Catherine: nukuri pe ubusanzwe nanjye siko bimbaho ikindi rwose nta mukunzi mfite kandi sinigeze nanakundanaho, ahubwo nabonye ifoto yawe nukuri numva binkoze k’ umutima kuva nakubona ubyumve ko ntigeze nsinzira nagato. Nikenshi cyane narotaga turikumwe
noneho nkubwiye inshuro nagerageje kukwandikira ngo ndebe ko wamvugisha ariko bikananira ninyinshi pe gusa kwihangana byananiye nukuri naragukunze.

Njye: yegoko mana yanjye, none se ubwo urabyizeye ko arinjyewe muri kuvugana?
ese ubundi ubwo usanze iyi foto atari iyanjye wabyitwaramo gute? ubwo ntiwaba usebye uri gusaba urukundo utariwe ukaba ukoze wrong choice?

Catherine: sinzi impamvu ndi kwiyumvamo ko ari wowe wanyawe, hanyuma rero sindi buce hirya no hino ngo mbanze nkwibarishwe ubusa ngo unyisangemo njyewe sinjya mbishobora, mvuga ikindimo bigaca iyo byagaciye.

Njyewe: Nonese ubwo usanze uwo wakunze atariwe muri kuvugana ugasanga wakunze ifoto wabyitwaramo gute?

Catherine: Hoya ntago byakunda ndabyizeye ko ari wowe kandi abaye atari wowe ibyaribyo byose twahuza sinakwicuza cyangwa ngo nsubire inyuma

Njyewe: none se ubwo wankundiye iki?

Catherine: gusa urabizi ko ntarakubonaho uretse amafoto yawe kandi nkukurikirana buri munsi amafoto yawe nyabitse yose uko upostinze nanjye mpita nyabika nkirirwa nyareba, rero nagukundiye uko nkubona kandi mbona wavamo umugabo nkeneye muri make uko uteye ni umusore w’ inzozi zanjye niyo mpamvu nkukunda rero

Njyewe: Oky gusa nanjye sinigeze nkundana Mbyizere gute ko utazambabaza koko?

Catherine: Humura nshuti yanjye ntakintu nzagutwara kandi nukuri sinzatuma wicuza impamvu yatumye ukundana najye

Njyewe: Oky mpa nunber yawe basi ndaza kuguhamagara tubivuganeho neza

Hashize akanya gato mbona numbera ya Catherine iraje nanjye mpita nyi saving ubundi ibyo kumeza nabyo byari bimaze gutungana njya kumeza nabandi gusa murinjye ntago nari ntuje nagato.

Mama yakomeje kunyitegera akabona sintuje nagato maze aravuga ati: ” Niko se Jose ko mbona udatuje umeze nkumupapa wanyweye igikoma cy ‘ umumwana wabaye iki? Mbwira wakoze iki?

Mama yambajije gutyo numva birandenze mbura ikintu musubiza gusa mubwira ko meze neza

sinjye warose mbona turangije kurya, mana yanjye nahise nihuta vuba cyane njya mucyuma abantu bose bo murugo birabatungura, njyewe rero ibyo ntacyo byari bimbwiye ikizima nuko naringiye kuvugisha icyana mumvugo zubu numvise mwiharaje

Reka tuve aho tuze mukandi gace nubundi murayo masaha
ni ahantu hatari mumugi kandi hatari no mucyaro gusa ibikorwa remezo byaho byiyongera buri munsi
ni iminota mike uvuye ku muhanda wa kaburimbo , mu mazu meza ahubatse bita ayuducuramo gusa. Reka tuze munzu imwe
ubona ko ikoze neza cyane uvuze ko bihaye ntago waba ubeshye cyane

kwinjira mu gipangu hakoze neza cyane kureba kandi turabona haparitsemo imodoka nziza cyane

ibyimitako ihari reka ne kubitindamo ahubwo twinjire mucyumba kimwe muri iyo nzu
turahasanga abakobwa babiri baryamye bari kuganira bisa nkaho batari kumvikana
neza

Umwe ati: Ariko Cather kandi uri ikigoryi ubwo ibintu uba uvuga koko birumvikana? nigute ushyuha ugasaba urukundo umuntu utazi?

Catherine: Ariko Mute wambabariye koko ukandekera amahitamo yanjye ubuse njyewe ujya gukundana na Moise nigeze mbyivangamo

( Kumbe abari kuganira ni Mutesi na Catherine ntagushidikanya Catherine uyu niwe waganiraga na Joseph kuri Facebook)

Bose nkuko twabibonye bararyamye kwitegereza neza rero Catherine ni umukobwa winzobe muremure mwiza cyane
ubwiza bwe sinabona ngo ndabusobanura gute gusa wumveko ari wamukobwa abakobwa bagenzi be bareba nabo bakavuga bati uyu mukobwa ni mwiza kabsa

Mutesi mukuruwe nawe rero udashishoje wagirago ni impana nawe nimwiza bihebuje gusa Catherine we birihariye cyane nimwiza kumurenza

lkiganiro hagati yabo cyarakomeje bakomeza biganirira

Mutesi: ngaho nyumvira Moise se ajemo ate? wagiye unyumva nkaguhanura mwana wa mama ko ndi mukuru wawe uragirango tuzapfire mama ubusa? Ntago uzi ibyo twamusezeranyije?
njyewe ntago mbyumva ukuntu wanze Gentil nigihe yahereye akwirukaho none ngo wakunze umuntu wo kuri social media kandi wamukobwawe nakataraza uzakazana

Catherine yahise arakara umujinya uramwica nawe ati: ” Asye mute mbabarira umvaneho uwo munwa urinda unshyingira gentil ngewe nzakunda umuntu ntashaka nakubwiye ko nakunze Joseph kandi urabizi kuva nakera ntacyo ntakora ngo abe uwanjye rero”

Mutesi: Ariko Catherine wagiye umbabarira ukareka ubwo bugoryi ese ubwo usanze Joseph ari umugizi wanabi?

Catherine: sinitaye kucyo Joseph aricyo icyo aricyo cyose ubimenye ubishyire mumutwe ko mukunda kandi ntazamuhemukira nagato

Mutesi: ariko murumuna wanjye we ko nkukunda wambabariye koko ukanyumva ukareka kongera gutera mama agahinda koko urashaka kumubabaza ese ubwo usanze Joesph acuruza abantu koko ko abangu beza kuri social media baba bakora amanyanga?

Catherine: ariko wowe ntanubwo wanatekereza ikintu kiza kuri Joseph nukumutekerezaho ibibi gusa?

Ariko abantu mwabaye mute koko nigute mutekereza ikintu kibi kumuntu gusa ntimunatekereze nibura nikintu kiza nakimwe? ubundi se bwo yaba ashimuta birakureba? Sha reka nkubwize ukuri rero niba anashimuta ntakibazo naba ariwe unshimuse uzandeke mfe nubundi urwishigishiye ararusoma.

Mutesi: Nyamara amatwi arimo urupfu ntiyumva, tugire kuba turi imfubyi none numubyeyi umwe dufite ushaka gutuma ababara koko?

Catherine: ibyo wibinyibutsa ndabizi ikindi kandi rwose mbabarira niba udashaka kumfasha nk’ umuvandimwe wanjye umbabarire uge kure yamahitamo yanjye.

Mutesi: nyamara uramponda singoga Cather, ibyo ushaka gukora ntabyo uzi icyo nzi nuko Gentil yasinye ko atazigera aguhomba kandi uriya muhungu ni umwana mwiza ntago yazakubabaza aragukunda kandi nukuri ntago azamanika amaboko njyewe ndabizi twariganye icyo ashatse aruhuka akigezeho

Catherine: ibyo biramureba rero njye ntaho azankura kandi niba umushaka umusange njye simukunda, urumva ( yahise yimyoza kwakundi nyine abakobwa bimyoza byubu)

bakiri muri ibyo telephone ya Mutesi yahise isona arebye umuhamagaye ahita asohoka ajya hanze kwitaba ntiyitabira ahongaho

Kuri phone sasa:

Mutesi: Hallo

Phone: hallo

Mutesi: ariko Gentil nawe uzakora ishyano nikangane nakwiyamye kumpamagara irijoro koko uragirango Catherine azaducyeke cyangwa uyobewe ubwenjye kazi?

( burya uwari umuhamagaye ni Gentil ariko se kuki atamwitabye murumuna we yumva akajya kumwitabira hanze? )

Gentil: No excuse me Please! Nukuri kurara ntamenye amakuru ya Catherine ntago nasinzira

Mutesi: nyine uzandaburiza uragirango imipangu yacu yose ipfe ibaze nuramuka ubyangije

Gentil: hoya ntacyakwangirika kandi humura byose bimeze neza ahubwo bigeze hehe?

Mutesi: bigeze kure umukobwa yanze yambereye ibamba ngo ntagushaka ngo akunda Joseph ubu noneho bamaze no kuvugana tayali bahanye nimero

Gentil: Nshakira nimero ya Joseph ikiguzi cyose bisaba ndagitanga hanyuma ejo mugitondo uzibete dupange umupangu mushya

Mutesi: ok don’t worry l’m here for you, have nice night

Gentil: ok you’re welcome and you also have sweet dreams

Call ended.

Tugaruke mucyumba aho Mutesi yasize Catherine yatunguwe no gusanga ntawuhari atangira kuzenguruka inzu yose ahamagara ariko ntihagira numwe witaba

Tuve aho tugaruke kumuhungu wacu bisa nkaho yatangiye kogoga inyanja y’ urukundo mumasaha atarenze abiri amenyanye numwari twe twabonye utagira uko asa

Joseph arakomeza inkuru atubwira

Nkimara kuva aho nkagera mucyumba nahise nkinga umuryango ngo hatagira nundogoya ubundi mpamgare uwo numvaga warumaze kwigarurira umubiri wanjye wose kuko ibitekerezo byanjye byose byari biri kuri uwo mwari

nahise ninjira mumashuka ubundi mfata phone nikoroza gatatu mpita nanashyiramo nimero nari maze kwandikaho Catherine ubundi ndahamagara gusa ibyo nabonye ntangiye guhanagara byampagaritse umutima numva ntaye umutwe ibintu bitigeze bimbaho numunsi numwe muminsi yo kubaho kwanjye nari maze uti byagenze gute rero?

Narahamagaye numva phone ye ntiriho, ndongera bwakabiri biranga nabwo numva ntiriho, yewe nongeraho nubwa gatatu nabwo biranga

Mana yanjye we ubu birapfuye bwambere mumateka ngiye gutereta bihise byanga apu nanabivuyemo sinzigera ntereta ukundi,
gusa sinzi aho imbaraga zavuye maze nongera kuyicishamo inshuro ya kane Mana yanjye nabwo yanze gucamo pe……………… Loading part 3

Eeeehh turacyatangira rero, nababwiye ngo uko bucya, uko biryoha

𝐄𝐬𝐞 𝐚𝐦𝐚𝐡𝐞𝐫𝐞𝐳𝐨 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚 𝐚𝐲𝐚𝐡𝐞?

  • 𝐄𝐬𝐞 𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐚𝐛𝐚𝐲 𝐢𝐤𝐢?
  • 𝐈𝐲𝐢 𝐦𝐢𝐩𝐚𝐧𝐠𝐮 𝐲𝐚 𝐦𝐮𝐭𝐞𝐬𝐢 𝐧𝐚 𝐆𝐞𝐧𝐭𝐢𝐥 𝐬𝐞 𝐧𝐢 𝐚𝐦𝐚𝐡𝐨𝐫𝐨 𝐛𝐚𝐡𝐮?
  • 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐲𝐢𝐭𝐰𝐚𝐫𝐚𝐦𝐨 𝐚𝐭𝐞 𝐲𝐚𝐫𝐢 𝐚𝐦𝐚𝐳𝐞 𝐤𝐮𝐠𝐞𝐫𝐚 𝐦𝐮𝐫𝐮𝐤𝐮𝐧𝐝𝐨?

Uramenye utazacikwa n’ igice kizakurikira

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

niba uri umukunzi winkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *