Duherukanye Linda ubwe amaze kwemerera Luc ko yakomezanya na Anet urukundo rwabo,mu rwego rwo kugira ngo azagire amahirwe mu rukundo rwe.
Luc na we yari amaze kumva impamvu yabyo,ndetse arabyemera,n’ababyeyi barabibabwira.
Anet akimara kubyumva,yahise ahaguruka ngo asange Luc aho ari,maze amuhobere. Byagenze bite??
Haburaga umunsi umwe gusa,kugira ngo urubanza rwa Rurangwa rube, hagaragare ibyo yakoze byose Luc yigaragaze, Albert atange ubuhamya bw’ukuntu sebuja yari umunyabikorwa bibi harimo no gufungira Luc mu rugo ku giti cye akabeshya ko ari muri gereza, ndetse akanabeshya ko yapfuye.
Nicky na Justin bo bari bamaze kwifatira umwanzuro wo kwibanira,nyuma y’uko urukundo rwa Justin na Anitha rwishwe n’uko Anitha amufashe amuca inyuma kuri Nicky nubundi.
Anitha we ubwo yari atangiye kuganira na afande Bosco,phone ye yahise isona,aba aribwo we,Claude musaza we, Nicky,ndetse na Justin bahuriye kwa Justin nyine,bagatungurwa no kubona Luc, Albert na Thomas babagezeho.
=======Ese bizaherera he? Bizarangira ute? Tubitege amaso.
Ni AMAYOBERA MU RUKUNDO.
Luc arakomeza
Ati”nuko Linda akimara kubivuga,mbona Anet ahise ahaguruka,aza ansanga aho nicaye,agiye kumpobera,habura gato ngo angwemo,mbona ahise acika intege,atwarwa n’intekerezo nyinshi,ubundi asubira mu mwanya we aho yari yicaye,mubajije ikibimuteye,arambwira ati”Luc,ni ukuri ntabwo nkwiriye kuba umugore wawe”
Ndamubaza nti”kubera iki se Ane, kandi twarabisezeranye kuva kera?”
Anet ahita arebana na maman we,maze maman we aratubwira ati”ni ukubera ko atwite inda utazi kandi nawe ari cyo yaguhoye wa munsi. Nibyo bimuteye isoni n’ikimwaro,ndetse akabura n’uburyo abivugamo”
Anet naramwitegereje,numva umutima wanjye uransimbutse,mpita mpaguruka vuba na bwangu,maze musanga aho yicaye,ndamuhobera,maze ndamubwira nti”nakubwiye ko nzagukunda n’ibyawe byose, kandi uwo mwana utwite ni umugisha kuri twe. Ubuzima umuntu wese anyuramo, Imana iba ibuzi,kandi wasanga yarashakagako uwo mwana abaho uko byagenda kose,ubwo rero nta kundi yari kubaho bitanyuze muri izi nzira. Tuza kandi ndagukunda”
Ababyeyi bose aho bari,bati”umwana wacu ni umugabo wa nyawe ni ukuri. Maman wanjye we amarira y’ibyishimo yaramutashye,Gasana mfata nka data abura uko yifata, Linda we yaratwitegerezaga cyane maze agaseka,numva aravuze ati”iyaba ari njye wari umukunzi wanjye wa mbere,nari kuba narahiriwe”
Ibyari byateguwe na maman Anet nko kuza kwiyama umukobwa we Anet imbere yacu,byahindutsemo ibirori n’ubwo bitari bikabije cyane,kuko byageze aho Gasana mfata nka papa akibeta hirya,hashize akanya mbona amanukanye n’abasore baza bikoreye ama caisse y’inzoga na za fanta,duhita dutangira kunywa,ndetse tubonye tutari kuzimara,mpita nkora kuri phone mpamagara abantu nafataga nk’inshuti zanjye magara, Albert,Claude na Anitha mushiki we,Nicky na Justin bahita bahagera,gusa Gisele we ntiyahagaragaye kubera impamvu z’uko yasanze umugabo,maman Anet na we kwihangana byaramunaniye ahita ahamagara afande MUKASANO dufata nka maman Anet kuko ari we wamureze. Bose baraje,turasabana,gusa bamwe bagiye gutangira gutaha,mpita nakira telephone ya afande Celestin aho ari muri gereza,maze arambwira ati”ibuka neza ko mu gitondo Rurangwa aritaba urukuko. Ugomba kwinjira mu rukiko urubanza rugatangira uhari,kandi nta muntu n’umwe umenye ko uhari. Ibindi urabizi byo gukora,kandi nizere ko ubwenge bukiri bwa bundi” Ahita akupa.
Nta kindi nakoze,ninjiye muri salon aho ubusabane bwari buri kubera,maze nsaba buri wese uhari kwicara agatuza,maze nkababwira icyo nshaka kubabwira.
Bose bamaze gutuza,nahagaze hagati yabo,maze ndababwira nti” iyi si dutuyemo,ntawe uyizamo azi uko azayibamo. Niyo mpamvu tunyura mu buzima butandukanye,bwiza cyangwa bubi,kandi byose bigaturuka ku kantu gato cyane kakaba imbarutso. Gusa biba byiza iyo tubyihanganiye,tukemera tukabucamo.
Nk’uko mubizi, maze igihe rwose ndi mu nzira zigoye,ibibazo byinshi bikangwirira,ntazi n’iyo biri guturuka,kandi nanubu ntibirarangira.
Icyo nshaka kubabwira,murabizi ko rwose muzi ko napfuye kera,ngapfira muri gereza,rero,umunsi wo kwerekana ko ndi muzima,ni mugitondo,mu rukiko ku rubanza rw’uwanyishe nkiri muzima. Ubwo rero ndi kubasaba ko buri wese ubishoboye,yakwifatanya nanjye,ejo tukajyana,kuko wasanga nzabakenera”
Nabaganirije byinshi,mbese nkabura uko nasoza ikiganiro,gusa kuko bwari bwije,nararekeye,gusa mbasaba ko nibiramuka bigenze neza,nyuma yaho twazongera guhura,noneho tugakora ikirori gikomeye cyane.
Bose bamaze kunyemerera ko ejo tuzaba turi kumwe,baratashye,nanjye Anet mufata ukuboko,ndamuherekeza we na maman we”
Ku rundi ruhande,Beata yahise ajya i wabo mu rugo,maze yihererana papa we,aramubwira ati”papa, ishyano ryavutse Luc ntabwo yigeze apfa namwiboneyeho n’amaso yanjye,kandi ni we wafungishije umugabo wanjye. Ndetse yanambwiye ngo ejo tuzahurire mu rukiko, mu rubanza rw’umugabo wanjye ngo kandi buri wese wariye ku mitungo ye,azayimwishyura mu mafaranga”
Kalisa ubwoba bwaramuriye,abura icyo yakora n’icyo yareka.
Ntibyatinze Rurangwa aho afungiye,inkuru iba imugezeho.
Afande Bosco aramubwira ati”nyakubahwa,uru rwo ntabwo uzarucika,kuko umwe mu basore bawe baguhoraga hafi Albert ni we uzagushinja,kandi azaba arikumwe na Luc mu rukiko”
Rurangwa ajya mu nguni y’icyumba afungiyemo,yubika umutwe mu maguru.
Bosco arongera aramubwira ati”afande Celestin na Karangwa nibo bakugambaniye,kuko nawe warabagambaniye ubashyira muri gereza,kandi baragukoreraga,wihangane akebo kajya iwa mugarura”Arigendera.
Anet na Luc barimo gutaha muri iryo joro,biyemeza kugenda n’amaguru,ariko maman Anet we atega akamodoka n’ubwo hari hafi.
Anet ati”ni ukuri Luc,ngusabye imbabazi mbikuye ku mutima,kandi rwose nanjye ntiyari njye”
Luc aramusubiza ati”nk’uko nabivuze mbere,nta kitagira impamvu. Iturize rero njye ndagukunda. Wasanga wa munsi iyo tubana ari wowe Rurangwa aba yarababaje ntawamenya”
Bakomeje kugenda baganira,mpaka kugera mu rugo kwa Anet,Luc arasezera aragaruka mu rugo.
Anitha akimara gutaha,yongera guhura na Bosco,maze bakomereza aho bari bagereje,basanga baramutse bakundanye ntacyo byaba bitwaye,gusa Anitha amusaba kugenza gake,bakabanza bakamenyana nk’abantu bagiye kubana noneho.
Luc arimo gutaha,arimo agenda amwenyura ibyishimo ari byose,akibwira mu mutima ati”n’ubwo ngiye kubaka urugo nkuze cyane,ariko nta kibazo ruzaba intangarugero mu zindi ngo zose”
Ako kanya inyuma ye haturuka umuntu wambaye igitambaro mu maso,amukubita umutego agwa hasi,mu gukora mu mufuka,akuramo icyuma,agiye kugikubita Luc mu ijosi,inyuma haturuka undi muntu,aravuga ati”iyi ni police,urafashwe ushinjwa gushaka kwica umuntu. Ufite uburenganzira bwo guceceka,kuko ibyo wavuga byose byakoreshwa nkibimenyetso bigushinja mu rukiko”
Kumbe ni Albert ufashe umusore washakaga kwica Luc,ndetse Albert we aracyagendana imbunda ya pistori n’amapingu(kuko yarindaga umuyobozi ukomeye mu gipolice,ari we Rurangwa, kandi yaracitse).
Albert mu gukuramo wa muntu washakaga kwica Luc igitambaro,aratungurwa cyane,maze aravuga ati” Charles? Uracyari umwicanyi koko?” Kumbe Albert n’uwo Charles baraziranye,ubanza barakoranye.
Charles aramubwira ati”ni ukuri muvandi,ntabwo ndi umwicanyi,gusa nari ntegetswe kubikora kugira ngo umuryango wanjye uticwa. Afande Rurangwa yadusabye kwica uyu Luc hamwe nawe,kuko ari mwe muzamufungisha(ubwo ari mu mapingu)”
Albert aramubwira ati”urabizi nanjye nacitse igi police,waretse tugakorana?”
Ubwo Luc we yari ari aho yumiwe cyane.
Charles ati”dukorana gute?”
Baravuganye,ubundi nyuma y’amasaha 2 gusa, Charles ajyanwa kuri station ya police iyobowe na afande Bosco,ari naho Rurangwa afungiye.
Muri iryo joro,umugabo wa Jolie mu gutaha,ageze hanze y’urugo,yikanga umuntu,ako kanya uwo muntu wari wambaye igitambaro mu maso,ahita yiruka.
Kumbe yari umusore wari uje kwica Albert,kuko ariho yari acumbitse.
Bose,bari batumwe na Rurangwa.
Ku rundi ruhandi ni kuri police station, aho Rurangwa afungiwe. Charles hari ibyo amaze kumubwira
Rurangwa ati”ngo?”
Charles ahita amubwira ati”afande,kandi nanjye unyihanganire,mu bazagushinja ndimo”
Rurangwa yataye umutwe,abura icyo akora.
Ntibyatinze,umunsi w’urubanza rwa Rurangwa ruragera,ndetse ntiyaburanira mu rukiko rw’aba civile,ariko bemerera abantu bose kwinjira.
Abatangabuhamya bakuru ari bo afande Celestin na Karangwa barazanywe,umuburanyi Rurangwa arazanwa,ndetse na Luc n’abantu be bari bapanze baraza.
Celestin na Karangwa aho bicaye baraganira, karangwa ati”nonese ko turamushinja ibyaha twafatanije, iby’uriya musore we turabihera hehe?”
Celestin aramubwira ati”wowe tuza ndaza kubikora rwose”
Urubanza rwaratangiye,abacamanza babaza uburanira umuburanyi ibibazo,abashinjacyaha bakora akazi kabo,hagerwaho umwanya w’abatangabuhamya.
Celestin nk’umutangabuhamya wa nyuma,arangije kuvuga ibye,ARAKOMEZA ATI”SI IBYO GUSA UYU MUGABO TWAKORANYE,AHUBWO HARI N’IBINDI YAKOZE YITWAJE IMYAMBARO YAKOZE”
Umucamanza ati”ibyo ni ibiki?”.
Celestin ati”yahohoteye umusore w’inzirakarengane,aramufungisha,
amufungira i we mu rugo.
Byose byose arabivuga abihereye ku mizi yabyo ari yo Jeanete wari indaya ye.
Abari aho bose barumiwe, n’abaturage baratangara, baranasahinda, umucamanza akubita akanyundo, maze aramubaza ati”ibyo bintu byose uvuze,ubifitiye ibimenyetso?”
Celestin arasubiza ati”ndabifite kandi byizewe”
Umucamanza amuha umwanya,ati”ngaho tubwire ibyo bimenyetso”
Celestin yaratangiye ati”uramutse ubajije abantu bose bazi Luc,bakubwira ko yapfiriye muri gereza,kuko ari yo makuru bahawe” Umucamanza amuca mu ijambo ati”nonese uwo Luc wowe uzi aho yapfiriye?”
Celestin aramusubiza ati”ntabwo Luc yigeze apfa ahubwo…” atarasubiza Luc ahita ahaguruka akuramo ingofero, ubundi mu ijwi rinini,aravuga ati”ntabwo nigeze mpfa, gusa nari hafi gupfa”
Abari mu rukiko bose barasakuje,bamwe bagashaka no guhunga,kuko bakekaga ko babonye umuzimu.
Luc arakomeza ati”ibisigaye byose ubu nabyivugira”
Bamuhaye umwanya arabivuga, ashyiraho n’ukuntu bashatse kumwica mu ijoro ryashize, uwashakaga kumwica na we baramuzana,avuga uwamutumye.
Ako kanya Albert ahita ahaguruka yiyambitse amapingu,ati”nanjye ndashinjwa gutoroka igi police,ibihano ndabyemera,ariko nanjye hari ubuhamya ndatanga”
Na we yavuze byinshi cyane byerekeye sebuja twe tutanazi,biza kurangira ibyaha byose Rurangwa ashinjwa bimuhama.
Urubanza ruri hafi kurangira,Beata na we aba arahagurutse,araterura ati”muby’ukuri nanjye narashutswe cyane n’uyu mugabo, ambeshya ko Luc wari umugabo wanjye yapfuye,kugira ngo mbe umugore we,kumbe ngo yashakaga kwihorera. Gusa mvugishije ukuri, byose papa wanjye Kalisa ni we wari ubirimo,kuko yakoranaga n’uyu Rurangwa na Rwango,ibintu tutazi njye na maman,twamubaza ibyo bakora ntibatubwire”
Nguko uko na Kalisa ndetse na Rwango binjiye mu rubanza.
Urubanza rurangiye,imyanzuro yemeje ko afande Rurangwa akatiwe igifungo cya burundu,we na bagenzi be Kalisa na Rwango.
Ikindi,bategetse ko Luc asubizwa ibintu(imitungo) ye nta na kimwe kibuzemo,ndetse agahabwa n’indishyi y’akababaro kubera ubuzima bubi bamucishijemo muri iyo myaka yose,ndetse akanasubizwa agaciro yahoranye kuva kera.
Bemeje kandi ko,kubera ko Albert yatorotse igi police ku bwo gukiza amagara ye,akanakiza ubuzima bw’inzirakarengane yari igiye kwicwa, abayobozi babishinzwe bagomba kumwongerera agaciro ku rwego yari ariho mbere mu gi police.
Urubanza rurangiye,Albert bahise bamuzanira imyenda y’akazi,banamutegeka gufata imbohe akazijyana aho zigomba gufungirwa.
Yahise abikora vuba na bwangu.
Anet aho yari yicaye,guhaguruka byari byamunaniye,ibyishimo ari byose gusa bikagaragazwa n’amarira menshi cyane.
Luc akigera hanze,abantu bose baje bamusanga,baramuhobera cyane,mbese na we ibyishimo byari byamurenze bikabije.
ARAKOMEZA
Ati”byibura nari mbohotse numva ko nagera ahariho hose muri iki gihugu.
Nanjye ubwanjye nitekerejeho,nakwiyumvira neza nkumva ndazutse.
Najyaga gushingura ikirenge ngo ntere intambwe,nkumva nsa nk’aho ngiye kuguruka.
Bitunguranye,nagiye kubona mbona haje imodoka ya coaster,ako kanya mbona afande MUKASANO aje ansanga aho nari ndi njye na Anet,atubwira ko tujya muri coaster kugira ngo dutahe.
Yanyuze kuri za nshuti zanjye zose,ziraza twinjira mu modoka,ubundi turagenda.
Njye na Anet ahantu twari twicaye,ni ukuri twari twafatanye,kuburyo byageze aho ngasinzirira mu biganza bya Anet.
Abandi bo bakomeje kugenda babarirana inkuru,nanjye mu gukanguka nsanga ndyamye ku bibero bya Anet,mba ndababajije nti”ariko igihe twagendeye ntabwo turagera mu rugo?”
Kumbe chauffer we ari kubabwira ati”musohoke twahageze”
Nta cyanshimishije,nko kuva mu rukiko,nkajya kuruhukira ku mazi nk’ayongayo,ahantu hatuje.
Abandi bagiye mu ruhande rwabo,maze nsanga nsigaranye na Anet twenyine.
Twicaye muri Jardin,ubundi tuganira ku byahise byacu,buri wese ubuzima yanyuzemo nyuma y’uko dutandukana.
Muby’ukuri,nubwo naciye mu buzima bugoye cyane,Anet arimo kumbwira ibye,kwihangana byarananiye,ndaturika ndarira. Aho kugira ngo ampumurize,na we yararize kundusha,mpita nibuka ko ari njye ufite inshingano,maze ndamuhoza.
Tumaze kubibwirana byose,twarabyiyibagije,tujya mu byishimo hamwe n’abandi. Gusa Anet we ntiyigeze andekura akaboko cyane ko yari anatwite, nanjye nkamufata neza nk’umubyeyi w’urubyaro rwanjye.
Uwo munsi,twatashye tunaniwe cyane.
Bukeye,navuye mu buriri saa tatu n’igice,ndakaraba,Linda na we yari yateguye ibyo kurya bya mugitondo.
Turimo kurya,Linda arambwira ati”Luc,ntabyo kwiraza inyanza,gira vuba urongore Anet nibwo nzabona gutaha”
Mukuri,Linda yabivuganye ibyishimo,ariko njye namureba nkababara cyane kubwo kwibuka intimba afite ku mutima kubera njye.
Abonye ko ndi kumutekerezaho,arambwira ati”Luc,ntukigore mu mutima,rwose ndakwinginze uzabeho utuje kuko ntacyo byantwaye”
Naramushimiye cyane.
Uwo mugoroba,nagiye kuri gereza,gusura papa,ndamushimira cyane ku gikorwa cyiza yangiriye nk’umubyeyi,ndetse nshima cyane na Celestin wateruye ingingo ikomeye cyane mu rukiko.
Ntabwo nibagiwe kugaya uwo nitaga databukwe na mugenzi we Rwango nk’umuturanyi wacu,ndetse Rurangwa we yanze ko nanamubonaho kubera isoni n’ikimwaro.
Iminsi yakomeje kwicuma,njye na Anet tukajya duhura buri gihe tukiyibutsa ahahise hacu tukiri batoya.
Nicky na Justin bageze aho ubukwe bwabo turabutaha,si ibyo gusa, kuko no mu bwa Anitha na afande Bosco nari nabaye parrain,naho Anet yabaye marraine.
Byari ibirori gusa,kuko byabaye mu minsi ikurikiranye.
Natangiye gushaka noneho uburyo bwo kubaho ku mugaragaro.
Nyuma y’amazi 4 gusa urubanza rubaye,nibwo nahamagawe mbwirwa ko ngomba kwitegura neza,hakabaho gahunda yo gusubizwa ibyanjye byose.
Ibyo byarabaye,ndetse ngiye no kubona mbona kuri compte yanjye yo muri banque bakubiseho amafranga,nanjye ntateganyaga guhabwa.
Muby’ukuri,ubutunzi ntabwo ari bwo nari ngambiriye,gusa ariko iyo utabufite ubuzima burakubona.
Intumbero yanjye,yari Anet,umwari w’i Gasabo nari narakunze,tugasangira ibihe byiza, n’ibibi tukabisangira tutari kumwe kubera URUKUNDO RWACU.
Nkimara kubona ko ntacyo Anet azamburana,nibwo nabwiye inshuti n’umuryango ko ntategereje kumera amahembe,kugira ngo Anet atahe iwanjye.
Kubera ko we aho yabaga ari hose yahoraga yishinja icyaha,yumva ko nanjye muri iyo minsi nshobora guhinduka,mbimubwiye yabaye nk’uri kurota,gusa aza kubyemera neza umunsi twari twihagarariye imbere y’imbaga nyamwinsi, twahuje imiryango itandukanye,turimo dusezerana byinshi harimo no kubana akaramata,nkazamubera umutware akambera umutima w’urugo rwacu.
Nguko uko naje kwitwa UMUGABO wa Anet, na we akitwa UMUGORE wa Luc.
Muby’ukuri,twarwanye intambara itoroshye,kandi iyo ntambara kugira ngo ubashe kuyirwana,bisaba kwihangana,ugafunga umutima bikomeye.
Niyo mpamvu twayitsinze.
Iby’URUKUNDO, ni AMAYOBERA.
.
.
.
IHEREZO…..
.
.
AGACE GATO KO MURI SEASON YA III
Byarancanze,noneho numva ubwonko burazengurutse kuko byari bigeze saa mbiri n’igice za ninjoro,ariko nyuma y’amasaha 2 ubwo bibaye saa ine nibwo nagiye kubona,mbona Kevin baje bamuteruye,kumbe umugore w’umuturanyi wari umuzanye arambwira ati”Kevin yaje mu rugo,birangira asinziye none nibwo yakanguka” Narishimye kuba wenda Kevin abonetse,ariko Anet akomeza kuba ikibazo,ako kanya nkiri muri ibyo phone yanjye iba irasonnye,umpamagaye arambwira ati”Luc we,ubwo wari uzi ngo ubonye ibyishimo rero? Waribeshye cyane,kandi ubu tuvugana Anet wiratanaga namaze kumwica,ni wowe ukurikiyeho,umuryango wawe urarimbutse” Ntaragira icyo musubiza,numva umuntu anturutse inyuma,ahita ankubita ikibuye mu mutwe ngwa hasi,muri kwa gushakisha utubaraga ngo mpaguruke,ahita ampambira n’imigozi amaboko n’amaguru,ubundi akomeza gukubitagura”
BYAJE KUGENDA UTE?
Ubwo Luc uwo mugabo wamuteye yakomeje kumukubitagura,arangije amukubita irindi buye ry’umutwe aryamye hasi,Luc ahita avamo umwuka,ibye birarangira.
Nta kindi cyabaye,wa mugabo wari wipfutse mu maso muri iryo joro,yinjiye mu nzu afata Kevin,amujyana kure cyane amuha umugore wo kumurera.
Nyuma yaho,undi mugore Luc yari yahaye Benjamin ngo amumufashe mu gihe bategereje Anet,wa mugabo na we yaramuteye,aramwica ubundi atwara umwana.
Benjamin Luc bakimara kumutwara,wa mugabo yahise amujyana ahantu hari ikizu kinini cyane,mu kwinjiramo kumbe harimo Anet,ntabwo yigeze apfa,baramumuha aramubwira ati”umwana wawe mwonse bwa nyuma,ejo tuzakwereka aho umujyana”
N’amarira menshi,Anet yaramwonkeje.
Bukeye,Anet bamujyana mu ishyamba,bamwereka aho agomba kujugunya Benjamin Luc,aramuta ubundi na we baramutwara.
Nguko uko umuryango wari uri mu byishimo uwo munsi wasenyutse,hagasigara imfubyi 2
.
.
AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON 3 LOADING.
NTUZACIKWE NA SEASON YA 03
: