Mugutangira turumva umunu aniha, kuniha kwe kumeze nk’umuntu uri gutabaza. Reka turebe, kureba neza ni mu nzu imeze nk’ igisare hari umusore wicajwe ku ntebe
(twe iwacu tuyita sheze, sinzi iwanyu ngo bayita gute)
amaboko ye ari inyuma uko yakwicaye uko kandi azirikishijwe igisa n’iminyururu kiyizengurutse kikanazenguruka inda yose icyarimwe. Amaguruye na yo kandi aziritse hasi mbese ntanyeganyega nagato
Ni umusore muremure, ndetse wimibiri yombi.
ipantaro yambaye yamucikiyeho naho hejuru ho ntakintu yambaye ahubwo ari kuvirirana
impande ye ibisore bine bifite inkoni karundura, bambaye amasengeri biri kumuha icyo bita ikiboko
Umusore umubiri wose wuzuye ibisebe byinshi mvuze ko bamunogeje sinaba mbeshye
ari kuniha ariko se disi araniha ngo bitange iki?
uko aniha ibisore nabyo niko byongezamo imiboko yagezaho noneho ijosi riragorama amera nkupfuye , ibisore nabyo biti pfa nubundi nibyo dushaka
twitegereje ibisore rero amasura yabyo ntiwayabona kuko byambaye maske
Sha ndabarahiye aba ni abagizi ba nabi pe niba badashimuta aba banafata kungufu
ubuse uyu musore arazira iki mama?
wowe kurikira uko umusore yakabaye nk’uhwereye twagiye kumva twumva intambuko iri gutambukwa hafi aho
ibisore byose biba byigiyeyo gato
bitegereje kwakira uri kuza abisanga
bidatinze rero uwatambukaga yarashyize arahagera
ni umugabo nako ubanza ari umusore simbizi
ni muremure gusa ntitwamenya ngo ni inzobe cyangwa igikara kuko na we yambaye maske
mu gakote keza n’agapantalo gateye ipasi umusore yaraje yigira imbere y’uwakubitwaga
ibisore nabyo bihita byunamira uwo uje bigaragara ko ari boss wabyo
umusore waje yahagaze imbere y’ukubitwa arangije akuramo maske
kumbi ni umusore winzobe
yarebanye n’ukubitwa, uwakubiswe na we mu tubaraga twe dukeya yubura umutwe arebana n’uwo mu boss
Boss yaramubwiye ati nanubu ntabwo uremera kuva ku izima ngo ureke Catherine?
Uwakubiswe na we ntakindi yavuze
Boss arongera asubiramo ati”uremera kureka Catherine ukava hano ukagenda cyangwa ntabwo umureka tukwice?
Ubu hano uri mu maboko yanjye ntan’uwagutabara!
Joseph tekereza kabiri undekere amahitimo yanjye”
(kumbi umusore wakubitwaga turamumenye yitwa Joseph, icyo azira nacyo turacyumvise arazira Catherine. Ese Catherine ni muntu ki?
ese byagenze ute kugira ngo Joseph abe ari hano reka dukomeze)
Joseph mu tubaraga twe duke yagerageje kuvuga mu ijwi rirenga ati”Icyo wakora cyose ntabwo nshobora kureka Catherine”
Akibivuga gutyo igisore kimwe cyahubutse nk’aho hirya kiba kimuteye ikofi yo mu mbavu, imbavu ziturika numva
Ese ubundi byagenze ute reka Joseph atubwire inkuru kugira ngo abe ari gukubitwa uyu munsi
reka dusubire inyuma turebe uko byatangiye ngo Joseph abe ameze gutya
Joseph aratubwira inkuru ati”
Amazina yanjye nitwa Kwizera Joseph
mfite imyaka 27
ubuzima bwanjye bwahindutse ubwo nahuraga n’uyu mukobwa witwaga Catherine
Ndabyibuka ubwo nari nkirangiza Secondary school nari mfite imyaka 20 nibwo nahuye n’uyu mukobwa Catherine bivuze ngo hashije imyaka 7 menyanye na we gusa uburyo twamenyanyemo ntiyiyumvishaga ko nshobora kuzahura n’ibyo nahuye nabyo kubera we
oooh Sorry nshuti zanjye nibagiwe kubibwira neza
Amazina yo sinyasubiramo ahubwo nashakaga kubabwira ko mvuka mu muryango w’abana batatu
nkaba ari njye mukuru,
Murumuna wanjye unkurikira yitwa Eugide naho bucura bwacu ni umukobwa Yitwa Jose
mu myaka ho tugenda turutana imyaka itatu,
(nti mungore namwe mwigabanyirize cyangwa niba mukuramo simbizi ubundi murebe imyaka y’abavandimwe banjye.
Mfite ababyeyi bombi. Papa ni umwarimu naho mama wanjye acuruza amangazini mu mugi.
Ubwo murabyumva nyine iwacu ni mu mugi ntabwo ari mu cyaro
mvuze ko iwacu hari icyo tubuze rero naba mbabeshye cyane kuko ntakintu dukenera ngo tukibure mbese niba hari famille ibayeho neza mu gihugu ubanza ntayibayeho neza nkatwe rwose ibyo byo ndabihamya
sasa rero ubwo nari nibereye mu rugo niryamiye mu masaha y’umugoroba
hari hashize iminsi 3 ndangije ikizamini gisoza amashuri yisumbuye urumva niteguraga gukomeza kujya kaminuza
Muri uwo mugoroba rero nari nibereye kuri facebook ndi kwisomera story dore ko nazikundaga byahatari
ndangije gusoma episode nshya yari yasohotse mvaho nsanga mfite 2 unread message
nahise ngira amatsiko y’abantu baba bambuze cyane ko ntanakundaga chat
ubundi njya njya kuri facebook ngiye kwisomera inkuru gusa
ariko uyu munsi sinzi impamvu numvise nshishikajwe no gusoma ubwo butumwa
nkifungura ubwo butumwa, ubutumwa bwa mbere nasanze buvuye ku muntu witwaga
Umwali Catherine
bwagiraga buti: ” Hello handsome “
Iyi message nkimara kuyifungura sinzi impamvu nakomeje nkitekerezaho
ngo hello handsome? uyu muntu se turaziranye?
ngo ndi mwiza? gute se? oya wasanga yibeshye
ntarabusubiza nahise nihutira kujya ku ifoto y’uwo mwali ngo ndebe ntungurwa no gusanga hariho uturabo
mana yanjye ntiwakumva ukuntu niyumvise nibajije ibibazo byinshi nibaza niba uwo ari umukobwa cyangwa umuhungu, nibaza niba anzi cyangwa atanzi, nibaza niba yaba atari umutubuzi
gusa nibwiye ko ari umukobwa kandi mwiza ntumbaze impamvu nabyishyizemo gutyo
nkimara gusanga nta photo iriho ye imuranga
nahise ninjira mu myirondoro ye sinagira numwe mbona wenda aho aturuka uretse kubona imyaka ye nsanga murusha itatu yonyine
bivuze ngo niba mubyibuka ubwo angana na Eugide murumuna wanjye
mbabwiye ko natuje naba mbeshye, buriya nushaka gusaza umuntu uzamubwire ko ari mwiza cyane umuntu utazi ntabwo ashobora gutuza habe nagato kabsa
Nkiri muri ibyo sasa nakomeje kwibaza kuri iryo zina Umwali Catherine nibaza niba hari n’ahantu naba ndizi ariko ndahabura neza neza.
nkiri muri ibyo sasa nagiye kubona mbona umwali agarutse on line
ndavuga nti ahaaa reka nze tumenyane sasa ubundi wamugani isi yari yarananshitse ni nayo yayo nigute ubundi ntamenyana n’abantu nzajya nza nje gusoma inkuru gusa?
Nahise ntuza mo gake ubundi nanjye mpita musubiza nti
hello beautiful
(nyumvira ngo beautiful, beautiful se nari nakabona n’ifoto ye ibaze niba afite agasura nka ka kikongo)
Haciyeho iminota mike
mbona aransubije ati:
“Sorry wenda ntabwo wamenye ariko nakwikundiye nifuje ko niba bikunda twakwimenyanira birambuye tukibera inshuti”
Natuje mo gakeya ubundi nanjye mpita musubiza nti
” Ntakibazo , none se uranzi ko njye ntakuzi? “
yahise ansubiza at:
” muby’ukuri ntabwo nkuzi gusa nabonye amafoto yawe numva nishimiye kumenyana nawe”
numvise bindenze maze ndamusubiza nti
” ok nakibazo niba ari byo ngaho nyibwira”
ubwo yarayisomye mbona ntiyansubije kandi mbibona ko yayibonye
sinzi impamvu numvaga ntatuje kuko buri kanya najyagaho ngo ndebe niba yaba yansubije ariko wap
bigeze nka saa moya nanone njyaho ngo ndebe niba yaba yansubije
maze nsanga yansubije nahise mfungura vuba vuba nsanga yari yanyandikiye ngo:
” Sorry handsome , nahise mba busy gusa ubu ndahari noneho twavugana”
sinzi impamvu abakobwa ari abanyabwenjye niba nabyita ubucakura sinzi kabsa
ubwo nahise mubwira nti: ok ntakibazo ngaho twibwirane.
“nonex aya niyo mazina yawe nyakuri?”
nawe ahita ansubiza ati yego niyo ati “nonese nawe nuko?”
nanjye mpita musubiza nti” yego”
gusa nkimara kumusubiza natunguwe cyane n’ubutumwa yahise ansubiza nibaza niba uwo mukobwa ari muzima cyangwa yarasaze biranshanga,
kuko siniyumvishaga ko umuntu tumenyanye bwambere yanyandikira cyangwa ngo ambwire ibintu nk’ibyo noneho atananzi
nahise mvuga nti uyu niba atari gatumwa ya shitani we ubwe ni igini, nahise mvuga nti uyuwe n’akataraza azakazana
ibaze ariko nawe maze umbwire niba bishoboka kugira ngo mfungure message nsange iyo message ye igira itiβ¦β¦β¦β¦β¦β¦β¦Loading Part 2
.
.
.
Aha tukaba turatangiye sasa inkuru yitwa Mrs Catherine
Ese uyibonye ute? dukomeze se?
uracyeka ubutumwa yanyandikiye buvuga ngwiki se?
reka nkubwire ko inkuru itambuka buri munsi kuri website yitwa
” thentacostoriesp.com”
ndetse itambuka ho buri munsi
si iyi gusa kuko uhasanga nizindi nyinshi cyane.
kugirango inkuru ijye iza vuba rero dufashe kuyisangiza inshuti zawe
Tuzahure kumunsi w’ejo mu gice cya kabiri ese bizagenda gute?
UKO BUCYA, UKO BIRYOHA
Komeza twumve uko byifashe p