AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 09

Duherukanye Anet ageze mu rugo iwabo,maman we yamukubita amaso akarahira izo mu ijuru.
………………………………………………………………………………………………..
Nicky we bari bamaze kumwemerera urukundo rwo kuryoshya gusa. Uwo nta wundi ni Justin cheri wa Anitha mushiki wa Claude inshuti cyane na Luc.
Si ibyo gusa,Nicky yari amaze no kubona numero ya Luc ya telephone.
…………………………………………………………………………………………………
Abaturage bamwe na bamwe bari batangiye kumenya amakuru y’ibyo Luc arimo kuzira.
……………………………………………………………………………………………….
Anet na we n’ubwo atashye,yamaze kumenya neza ko umwana bitiriye Luc ko yabyaranye na Jeanete mukuru we bikamutanya na Luc atari uwe, ndetse ari no kwicuza impamvu yataye Luc kubera iyo mpamvu.
……………………………………………………………………………………………………
Beatha mugore wa Luc,yamaze kwigarurirwa na afande Rurangwa,mu rwego rwo kwiyishyurira kubura Jeanete kuri Rurangwa, abishinja Luc ko ari we wabiteye, akaba ari nayo mpamvu Luc yari afunzwe.
……………………………………………………………………………………………………..
Ababyeyi ba Luc na bo amakuru y’akarengane k’umuhungu wabo yabagezeho,ndetse banamenye n’ubuhemu bwa bamwana wabo Kalisa,n’umuturanyi wabo Rwango. Gusa Kalisa ntabwo aramenya ko babimenye.
………………………………………………………………………………………………………..
Luc nyuma yo gucika kwa Rurangwa acikishijwe na Albert umu police wamurindaga akaba na musaza wa Jolie,ubu ari muri Tanzania aho yahuye n’umuryango mwiza ukamwifashiriza ubwo yari abayeho nabi,ndetse ubu akaba afite n’akazi kamubeshejeho neza cyane.
……………………………………………………………………
IZO NI INCAMAKE Z’AHO TUGEJEJE INKURU YACU.
…………………………………………………….

TURAKOMEJE
.
Dutangiriye muri Tanzaniya,ni mu masaha yo kumugoroba, aho Luc acururiza ndetse afite n’abaguzi benshi,gusa Linda ari hafi aho hanze arimo kumwitegereza cyane.
Ntibyatinze,abaguzi baragabanuka,ndetse Luc abona n’umwanya wo kwicara akaruhuka,ako kanya Linda afata intebe ye,yegera Luc aho yari yicaye,maze aramubwira ati”icyakora byo iyo nkubonye,mbona nawe ubwawe n’ubwo uba wihaye amahoro,ariko ntabwo uba utuje muri wowe”

Luc aramubaza ati”kubera iki?”
Linda aramubwira ati”uzi impamvu ubu mfite imyaka 29 yose ntarashaka umugabo? Ni uko nabuze n’umwe nakwizera,bityo nkaba numva aho kugira ngo nzabeho mbabaye,n’ubundi nakomeza nkibanira n’ababyeyi bikaba uko bibaye”
Luc aramubwira ati”ariko nawe ubanza ufite amateka atoroshye mu rukundo we!”
Linda aramubwira ati”Luc,narababaye, narahemukiwe, ngira agahinda, ngeze aho ndihanagura kuburyo byageze aho gukundana nkabivamo ndetse imyaka ikaba myinshi nta muhungu n’umwe mvugisha. Gusa ikiri kumbana intambara muri iyi minsi,ni uburyo nakubonye nkumva ikintu kimeze nk’urukundo kigarutse mu mutima wanjye!!”
Luc aramubwira ati”yewe,cyakora mba nshaka kuba ndi kumwe n’abantu nkamwe duhuje amateka,gusa nanjye biba byanyobeye.
Ubuse koko naramubuze burundu? Ubuse ntabwo azongera kwitwa uwanjye? Ubuse koko nabuze urukundo rwanjye?(atangira kurira,no kuvuga ibiterekeranye)”.
Linda aba aramukomanze,aramubwira ati”Luc bite uri mubiki?”
Luc ahita agarura intekerezo.

ARAKOMEZA ATI”Muby’ukuri,ibitekerezo Linda yari anzanyemo byari bitumye ntekereza Anet cyane, gusa umutima wanjye ugashengurwa ku bwo gutekereza ko bitashoboka ko nakongera kumubona”

Muri uwo mugoroba,twigarukire mu Rwanda,Anet akigera mu rugo,ahagaze hanze,Mukasano dufata nka maman we(kuko ni we wamureze) aba aratashye,amubonye arivugisha ati”uyu muntu se uri guhengereza hano n’ibikapu,ni muntu ki?
Anet ahita amusubiza ati”ni njyewe maman,ni njyewe”.
Mukasano aba yumvise ko ari Anet,maze aramubaza ati”uri Anet,cyangwa ndarota? Ugeze hano ute cyangwa uri umuzimu?”
Anet ati”ni ukuri maman,ni njyewe bya nyabyo”

Ako kanya,maman Anet aba asohotse mu nzu,akubise Anet amaso arasakuza ati”yegoko Nyagasani waremye ijuru n’isi..ibi ni ibiki ndi kubona hano? Iri si ishyano ngushije ra?”
Anet ahita arambika ibikapu bye hasi,maze arapfukama hasi,abwira maman we ati”maman ngusabye imbabazi rwose,warambwiye nanga kumva ariko ndakwinginze mbabarira,ntabwo nari gushobora kuba mu buzima mvuyemo, Jule yamfataga nabi…” Atangira kuvuga byose n’uburyo yari abayeho muri America,gusa maman we yicecekeye,arangije aramubwira ati”ujya kugenda narakubwiye wanga kunyumva,bityo rero,ndagusabye mvira mu rugo,ntabwo ngushaka hano kandi sinongere kukubona” Ahita yinjira no mu nzu,ubundi arafunga.

Anet we yakomeje gusakuza ari no kumusaba imbabazi,ubundi madamu afande Mukasano aramuhagurutsa,amujyana iwe.
Bageze mu nzu,Anet akomeza kuvuga amagambo asaba imbabazi,Mukasano aramubwira ati”Anet nakureze neza,nguha urukundo n’uburere bya kibyeyi,ntacyo ntaguhaye,ntacyo wamburanye. Gukundana na Luc naragushyigikiye,ndetse nkora ibishoboka byose kugira ngo urukundo rwanyu rutere imbere.
Wa nshinzi we y’umukobwa, umva nanjye ngo y’umukobwa,nako y’umugore w’ihabara uba ufashe icyemezo uhubutse uratorongera ngo ugiye muri America,wiyibagiza Luc imibabaro yose yaciyemo kubera wowe. Ubwo uzi ko n’ubwo yayiciyemo,n’ubungubu agihangayitse kubera urukundo yagukunze?
Ese ubundi se wa mbwakazi y’umukobwa we,utekereza ko washoboraga kugenda,ukagirira amahoro aho ugiye?
No kuba nkwinjije muri iyi nzu ni imbabazi nkugiriye nk’umuntu wakureze kandi nkagufata nk’umwana wanjye. Umva rero ibyo ngiye kukubwira,ndakwinginze,umbere umwana mwiza,mu gitondo wibwirize,niba maman wawe atagushaka,nanjye ntabwo ngushaka,ujya gufata umwanzuro ntawe wagishije inama,ubwo rero nawe,ubage wifashe”

Tugaruke kuri Luc,aho yicaranye na Linda bakirimo kuganira,Linda ati”ndabyumva akababaro wahuye nako,kandi nyine nta kundi wari kubigenza”
Luc aramubwira ati”aho ngeze ubu ngubu,numva ko ibyo nanyuzemo byose nakagombye kubyirengagiza,ndetse uretse no kubivugaho,nkanabyibagirwa burundu,kuko ibyabaye byarabaye,kandi ntakindi nabihinduraho,ubu nabaye mushya,ntekereza ko ninkenera no gushaka umukunzi nzabikora mu buryo bushya.
Ahubwo ndi kubona dufite akanya,wanyibwirira. Ese wowe byagenze bite?”

Tuze kuri Anitha,we bimaze kuba akamenyero ko buri gihe iyo avuye ku kazi,ahura na afande Bosco muri kaka bar bakabanza gufataho kamwe banaganira.
Afande Bosco ati”ariko byo rwose si ukukubeshya,maze kukwiyumvamo byanyabyo,kuburyo numva binashobotse nanakurongora nkakugira umugore”
Anitha aramubwira ati”ibyo byo rwose,uzabikure mu bitekerezo byawe,kuko nakubwiye kuva kera ko mfite umuhungu dukundana,wowe icyo nakwemereye gusa,ni ubushuti busanzwe,gusangira,mbese ibintu nk’ibyo”

Mu gitondo cyaho ni saa mbili, kwa Mukasano mu rugo Anet arabyuka, ajya kureba maman we,maze aramubwira ati”maman,nikoko narakosheje kandi cyane, ariko se maman,ntabwo wambabarira koko?”
Maman we aramubwira,ati”uribuka umunsi wasohotse mu rusengero,nkaza nkwirutseho nkwinginga nti mwana wanjye urakora ibiki? Uribuka uburyo wanze kunyumva,ukangira ubusa imbere yawe uvuga ko ubuzima ugiyemo ari bwo bwiza kurusha aho wari ugiye,ngo ko ahubwo ugize amahirwe? Urabyibuka byose uburyo wanyitwayeho? Yego rero narakubabariye uwo munsi,narakumvise ntabwo nshaka kongera kukumva, ubwo rero ndagusabye singushaka,komeza inzira watangiye”

Yaramukatiye,Anet na we arakomeza aratakamba,ariko maman we yanga kumwumva,niko guhita asubira kwa Mukasano wamureze,mu kugera ku muryango bakubitana agiye kukazi,ndetse asohoye n’ibintu bye,maze aramubwira ati”Anet twaraguhannye wanga kumva,ubwo rero kubera ko watweretse ko uri mukuru nta nama z’ababyeyi ukeneye,genda mvira ahangaha,uri mukuru nyine ibindi na byo uzabyifashe”
Ahita ajugunya hanze ibikapu bya Anet,arakinga inzu ye,ubundi acaho.

Anet byaramucanze,abona abo yita ababyeyi bamukuyeho amaboko neza neza,afata phone ahamagara Jolie,aramubwira ati”Jolie,mu rugo banyanze bose,ndetse bananyirukanye. Wambabariye ukancumbikira iminsi mike,nkaba ndi no gushaka aho kuba?”.
Jolie aramusubiza ati”Nonese Ane,ko ubibona koko urabona nagucumbikira hano gute kandi ubona hano hari n’umukozi? noneho hari na mushiki w’umugabo wanjye uri mu nzira aza hano kuhaba,kuko amaze iminsi yemerewe akazi ino. ubwo urumva byashoboka?”

Jolie amaze kumukupa,arivugisha ati”umugore w’ikigoryi gusa,kitazi uburyo Luc ari umugabo w’agaciro ku bagore benshi”
Anet na we nta kindi yakoze,yashakishije aho aba acumbitse,kuko ntakundi yari kubigenza. Gusa na we yari mu kababaro.

Iminsi yakomeje kwicuma,afande Rurangwa na Beata bageraho baba umugore n’umugabo,kuko byageze aho inzu ya Luc Beata arayigurisha,bagurisha n’imitungo imwe n’imwe mu ya Luc,kubera ko ibyangombwa byabyo yari abifite,yahitaga abiha abo agurishije,ndetse biza kurangira Beata atashye kwa Rurangwa kuko Rurangwa nta n’umugore yagiraga,ndetse Kalisa anabizi,banamuha ku mirima ya Luc na Beata akajya ayihinga.
Imitungo ya Luc yatagagujwe muri ubwo buryo,kubera ko yari yarasezeranye na Beata ivangamutungo risesuye,kandi inkuru yaramaze kugera hose ko Luc yaje gupfira muri gereza yishwe na cancer,abantu barabyakiriye,ntakundi,uretse maman Luc na Gasana umugabo we,Nicky,Gisele,Justin,Anitha,Claude ndetse na Rurangwa bari bazi ko Luc yacitse gereza,kuko na Beata ubwe ntabyo yari azi.

Luc na we aho yari ari,yari yaramaze kwiyakira,kwakira ko atakiri kumwe na Anet,ndetse na Beata yaramwibagiwe kuko n’ubundi amakuru yari yaramaze kuyamenya yose,gusa aho ari akibwira ati”ibintu ni ibishakwa”
Ndetse yaranatangiye kwishakishiriza inshuti zindi nshya aho muri Tanzaniya,cyane cyane iz’abanyarwanda batuyeyo.

Twiyizire kuri Nicky,aho ari ku kazi,aba ahamagaye Justin,aramubwira ati”Justin,nonese ko twemeranije nyine kurya ubuzima,none bikaba byaraheze mu magambo gusa,ubu ntacyo twakora?”
Justin aramusubiza ati”ahubwo nyine nari narategereje ko hari icyo wambwira,none ndumva ubyibutse da. Nimugoroba ko mfite umwanya se,uvuye ku kazi nka saa tatu z’ijoro,ntabwo twahurira muri hotel?”
Nicky ati”ndakubwira aho duhurira,umwanya wo ndawufite”
Bamaze kuvugana,Nicky arambika phone ye hasi,ubundi akomeza akazi ke.
Uko Nicky arimo kwakira aba client(mwibuke ko we na Gisele bakora muri supermarche),phone ya Nicky iba irasonnye,Gisele aba ari we uyibona,abona ni Luc uhamagaye,maze arayitora,acunga Nicky ku jisho,ajya kuyitabira hanze.
Luc ati”bite Nicky cherie(Gisele arabyumva biramurya) erega kuguhamagara cherie bisigaye byaranjemo sinzi impamvu,wari umeze gute se?

Nicky aho ari,arebye phone ye,arayibura,arashakashaka arayibura,ako kanya Gisele aba aragarutse,Nicky abona phone ye ni we uyifite,aramubwira ati”ariko Gisele,nzakwiyame kugeza ryari kujya kunkoreshereza phone ntaguhaye uburenganzira?”
Gisele aramubwira ati”ariko Nicky,usigaye uri indyarya pe Luc asigaye aguhamagara akakwita cherie koko ukaba utaranabimbwiye ko wamaze kumwigarurira?”
Nicky ati”ariko Gise,usigaye ubona phone yanjye bayihamagaye,ukayitora ukajya kuyitaba? None niba Luc asigaye ankunda ibyo birakurebaho iki?”
Kumbe ibyo bavugaga byose,Anet yarimo aho ngaho arimo guhaha,arabumva,nuko arabegera arababaza ati”yemwe bako, umuntu numvise murimo kuvuga ngo ni inde? Ni Luc nzi cyangwa ni undi mwebwe murimo kuvuga???”……….EPISODE 10 LOADING.
:

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *