AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 07


Duherukanye ubwo Anet na Jolie bari muri salon bagiye kuganira bakabona hinjiye umuntu. Ni inde?
Ese muby’ukuri Luc yaba yaragiye hehe?
.
.
Dutangirire kuri Anitha,ni mugitondo ubwo yari afashe uburoso buriho colgate n’igikombe cy’amazi agiye koza amenyo,phone ye iba irason ye,kumbe ni afande Bosco umuhamagaye.
Bosco aramubaza ati”ese Cherie, nk’ubu koko ko uba waranyanze koko,urabona kubaho wenyine byakumarira iki?”
Anitha aramusubiza ati”ntabwo nakwanga pe,ubuse ko ntari Imana yakuremye,ubu nakwangira iki?”
Bosco aramubaza ati”nonese Anitha,ko utigeze unsubiza ku kibazo nakubajije? Cyangwa nimugoroba tuze guhurira hahandi,ubundi umbwire?”.
Anitha aramusubiza ati”ariko Bosco,sinakubwiye koko ko mfite umuhungu dukundana? Uragira ngo nzakugire nte? Gukunda babiri se byashoboka? Kandi nanone mfite n’impamvu nyinshi ntashobora gukunda umuntu nkawe ndetse na bagenzi bawe,utekereza ko se ndi injiji?”
Bosco aramubaza ati”ni izihe mpamvu utadukunda se?”

Anet agiye kuganira na Jolie,babona hinjiye umugabo w’umusirikare,arabasuhuza, Jolie ati”Cherie noneho ko uje kare ra?” Kumbe ni umugabo we uvuye ku kazi.
Aramusubiza ati”sha,nakoze ijoro ryose nta kuruhuka kubera ibibazo byaje bitunguranye,niyo mpamvu ntashye kare,ibisigaye mbisigiye abana. Ese uribuka ko nawe ikiruhuko cyawe kiri hafi kurangira? Uyu muntu se ko ntari kumumenya?”
Jolie yabwiye umugabo we bike kuri Anet,amubwira ko ari inshuti,ubundi umugabo we aramubwira ati”ehh,sawa reka njye kuruhuka,ubwo turaza kuganira”

Umugabo wa Jolie akimara kujya kwiryamira,Jolie abaza Anet ati”nonese Ane, ko waje mu Rwanda,ukaba utaragiye iwanyu bite?”
Anet aramusubiza ati”ibyanjye ni birebire,ahubwo ndakwinginze mfasha pe,kuko ngize n’amahirwe ngasanga njye nawe turahuye kandi tuziranye. Ukuntu bimeze rero,nanjye ubwanjye ndacyabyicuza. Muby’ukuri,urabizi ko nakundanaga na Luc. Ubwo rero ku munsi wo gusezerana mu rusengero,nibwo Jeanete(arabimubwira byose uko byagenze muri SEASON 1, PART YA NYUMA)”
Jolie ati”ibyo narabyumvise pe,gusa narumiwe uburyo wabikoze n’ukuntu Luc ari umusore abakobwa bose twakundaga,n’ukuntu yanyuze mu bihe bibi kubera kugukunda,ugatinyuka ukamukorera ibintu nka biriya koko Ane?”

Anet aba atangiye gushoka amarira,maze abwira Jolie ati”ni ukuri Jolie,nanjye ubwanjye ndabyicuza.. gusa kuko nari naraganiriye na Jule akambwira uburyo ankunda,kandi ko aruta Luc cyane kubera ko we yituriye muri America akaba afiteyo n’imitungo,nahise numva ko n’ubundi Jule twibaniye ntakibazo,maze nkigira muri America nkava muri uru Rwanda,cyane cyane ko nzaba ngiye no kwiryohereza ubuzima bitarangira,naho iby’imitungo ya Luc yo,n’ubundi Jule arayifite… ubwo turi murusengero Jeanete amaze kubivuga,mpita numva mbonye impamvu mu mutima yatuma nigendera. Nahise njya mu rugo,maman aza anyirutseho ambaza ishyano nkoze,mubwira ko ntakwemera kubana na Luc,ndetse mubwira ko ngiye kwisangira Jule tukigira muri America. Sinzibagirwa amagambo maman yambwiye, ati”umenyeko wikoreye ishyano,kandi uzahora ubyicuza,nta n’umutuzo uzabona iyo ugiye” Ndetse ananyirukana mu rugo.

Nguko uko nasanze Jule,ubundi turijyanira.
Mu minsi ya mbere,Jule twabanye neza,gusa uko igihe kigenda,nkabona ari kwitwara bitandukanye,gusa nkabyihanganira. Igihe cyarageze,maze atangira kujya acyura abagore b’abazungukazi mu rugo iwanjye,ndetse namubaza impamvu akanca amazi,akananyereka ko ntacyo bitwaye.
Natangiye kubona ko ibyo nakoze bitari byo,ko byibura nari kwemera nkakundana na Luc,wenda akazambwira uko byagenze kugira ngo abyarane na Jeanete,kuko nanjye n’ubwo nabyirengagije,namuciye inyuma bantera inda nza kuyikuramo,kandi tekereza ko bitewe n’ukuntu yankundaga,ntabwo ibyo n’ubwo yari kubimenya byari gutuma anyanga,yashyiraga mu gaciro.
Gusa mbabajwe n’ukuntu ubungubu ntashobora no kumuhinguka imbere basi ngo musabe imbabazi!”

Anet yamaze kubivuga na Jolie agahinda kamwishe,maze ako kanya umugabo wa Jolie aba asohotse yambaye isume,maze aravuga ati”ariko uwo muntu muri kuvuga,ni umusore umwe baherutse gukatira imyaka 25 y’igifungo mu minsi yashize?” Jolie ati”ni uwo cheri”
Nuko ahagarara aho ngaho ameze nk’uri gutekereza… nyuma yisubirira mu buriri.

Uko Jolie na Anet barimo kuganira, ku rundi ruhande niko Luc yageze mu kindi gihugu kare!

Aho yicaye atuje, maze aravuga ati”Nyagasani Mana ni wowe wampaye ubu buzima,ngushimiye ko ukomeje kubundindira n’ubwo ntasiba guca mu bikomeye.
Mvuka nta kintu nagiraga,ndangije kwiga mu wa 4 ntakintu nagiraga, maze kubigira mpura n’ibyago byanyoboraga no mu rupfu,ariko urandinda kubera ko ari wowe uzi igihe nzapfira,ubwo ngize ngo nubuye umutwe ndetse ntangiye no kugira ubuzima bwiza, ibindi byago biraza! Hamwe nibwiraga ko noneho urwanjye rurangiye none dore ubu ndarucitse, ngeze mu kindi gihugu ndetse ngiye gutangira ubuzima bundi bushya,Mana nk’uko rero nari narabonye ubuzima, ndabugutuye kugira ngo unyifashirize nkomeze kubaho,gusa si itegeko,ariko ukomeze urinde umugaragu wawe.
Nsabiye abantu bose bakora ibidakwiye,bagakandamiza abandi kubera imbaraga bafite,Mana ubafashe kwibuka neza ko izo mbaraga hari uwazibahaye kandi ufite izitajya zirangira,nyamara zo zarangira.
Ndakwihaye,nsabiye abankunda n’abanyanga,kandi ndagusabye ngo isengesho ryanjye rikugereho, Amen.

“Nkimara kugera muri Tanzania,naje kubona ko ho kuhaba cyane cyane ko atari iwacu bikomeye. Nta kindi nakoze,nashatse icyo nakora ariko ndakibura,ariko nkomeza kwiragiza Imana ngo imfashe uburyo bwo kubaho.
Namaze iminsi 5 yose ntaho ngira ho kuba,ndetse no kurya nkajya njya gusabiriza mu ngo z’abantu bari abanyarwanda batuye.
Umunsi wa 6,nigiriye inama yo kujya muri gare ihagararamo imodoka,maze nkajya ntwaza abantu imizigo nkayibagereza ku modoka cyangwa mu ngo zabo, gusa bajya kumpa amafranga,nkanga,nkabasaba ko banyihera ibiryo,ubundi nkiberaho gutyo. Byari ibintu bibabaje cyane,kuko hari igihe nitekerezagaho,nkibuka iminsi nanyuzemo ndi mu buzima bwiza,maze nkibwira nti”uyu mubiri twambaye ni ubusa.
Namaze icyumweru nkora mu mizigo yo muri gare,gusa umunsi umwe haza umugore n’umugabo ndetse bari kumwe n’abana babo b’abakobwa 2 bo mu kigero cy’imyaka 24 na 25,nuko ndabatwaza kuva muri gare kugera mu rugo,bagiye kumpa amafranga mba ndayanze,maze ndavuga nti”nyabuneka mwamfashije,basi mukampa ibyo kurya ko Imana izabaha umugisha,wenda amafranga mukayihorera?”. Bari abanyarwanda batuyeyo.
Umukobwa umwe yumvise uburyo mbivuzemo,mbona agize agahinda,maze yegera maman wabo,bavugana ibyo ntabashije kumva,maze ako kanya banjyana mu nzu,bampa ibyo kurya ntazibagirwa mu buzima,ubundi ngiye gusezera,umugabo,umugore ndetse n’abo bakobwa babo baza muri salon,baricara maze umugabo arambwira ati”hari ikibazo turamutse tuganiye?”
Namubwiye ko nta kibazo,cyane ko nari ndi kubona banyishimiye.
Bambajije ibibazo byinshi,nababwira ibyanjye nkabona bagize agahinda,nuko umugore aba arambajije ati”nonese uvugishije ukuri,byagenze gute kugira ngo uze muri tanzaniya nta muntu uhasanze kandi nta n’umuntu uhazi?”
Numvise ntaho nahera,maze mbasaba kuntega amatwi maze mbabwira uko ibibazo byose byatangiye(kuva muri SEASON 1). Namaze kubivuga. Haba umugabo,umugore ndetse n’abakobwa babo bose barize,maze mbona umugore afashe umugabo we akaboko,bajya hanze baravugana,nyuma y’iminota mike baragaruka,barambaza bati”nonese,hari ikibazo uramutse wibereye hano,kugeza igihe wenda ibibazo byawe bizakemukira?”
Numvise ari nk’inzozi,gusa ndabyakira,ubundi na bo mbona bishimiye ko mbyemeye,cyane cyane abakobwa babo.
Nguko uko natangiye ukundi kubaho muri Tanzaniya.

Anet we yakomeje kwibera kwa Jolie,ndetse Jolie n’umugabo we bajya ku kazi bakahamusiga akirirwana n’umukozi.

Umugoroba umwe,ninjoro Jolie n’umugabo we baryamye,umugabo aravuga ati”ntubizi se ko rimwe na rimwe hari aba police tutumvikana? Njye nafashe umwanya wanjye,niga kuri uriya musore ngo ni Luc,nza gusanga hari byinshi arenganiramo,kubera kwikunda k’uriya mugabo ngo ni Rurangwa. Uz iko wa mugabo wafashwe agafungwa kubera gukora ibitemewe na leta witwa Karangwa,ari we papa wa nyawe w’uriya musore?”
Jolie aratungurwa ati”burya se?” umugabo we ati”nibyo,ahubwo noneho ngo kuko yakoranaga na Rurangwa uriya ukuriye police mu ntara,ngo yari amufitiye amadeni atabarika,kuko ari we washoraga amafranga,ubundi papa w’uriya musore agakora akazi. Ubwo rero Karangwa ubwo ajya gufungwa,yakoze amakosa aho kugira ngo yishyure uriya mugabo,ahubwo imitungo yose ayiyandikaho,ubundi ayiha umuhungu we Luc” Jolie yaratangaye cyane ati”njye ibyo ntabwo nari mbizi pe”

Umugabo wa Jolie arakomeza ati”nimugoroba hari agasore k’aga police gakora kwa Rurangwa kamuhora hafi,nakegereye nkabaza byinshi,gusa ibyo kambwiye byo numiwe. Ngo wa mukobwa watumye ubukwe bwa Luc na Anet bupfa bari mu rusengero,yari indaya ya Rurangwa,niyo mpamvu Rurangwa yatumye Luc afungwa kugira ngo umugore we asimbure uwo mukobwa,ngo ndetse n’umwana uwo mukobwa yari afite ari na we watumye ubukwe butaba ndetse ari na we abantu bazi ko Luc ari kuzira,ngo ni uwuriya mugabo Rurangwa nyine,ni uko ngo yari yarabwiye uwo mukobwa… harya yitwaga nde ubundi??”. Jolie ati”yitwaga Jeanete,ndetse yari na mukuru wa Anet kuri maman we” Arakomeza ati”nyine ngo nuko Rurangwa yari yarabwiye uwo Jeanete ngo azamushyire kuri Luc igihe yari yarabuze ubwenge bwibutsa”
Jolie yarumiwe,ubundi bariryamira.

Mu gitondo cya kare,Luc aba arabyutse afata ama bido ajya kuvoma amazi,araza yoza ibirahuri n’inzugi zaho bamucumbikiye mu rugo,akoropa muri salon,ajya mu gikoni ahakorera amasuku,nuko umugabo waho aba arabyutse,agiye kwiherera,mu kugera muri corridor asanga umuhungu wa bizima arimo gukora amasuku,maze arasakuza ati”yegoko rero,ese musore burya ni wowe numvaga kuva kare urimo ukora amasuku hano? Uziko nari nagize ngo ni Jacky?” Jacky ni umwe mu bakobwa be.

Luc ati”ninjyewe rwose”
Umugabo ahita amwaka umukoropesho,maze aramubwira ati”genda,jya kuryama,uzajye ubyuka igihe ushakiye ntabwo ushinzwe gukora amasuku hano”
Luc aramubaza ati”nonese ko nta kazi mfite,ubu koko muzajya mungaburira ntakoze?”
Umugabo aramusubiza ati”wa muhungu we,ubuzima bw’umuntu ni burebure,ntuzirebe ngo ubone ufite ibibazo,maze ugire ngo wabiciyemo wenyine. Natwe twabinyuzemo, niyo pamvu nzi uko ngomba kugufata. Naguhaye icyumba cyawe wenyine,harimo ibyo uzajya ukenera byose,wowe ujye uryama,uruhuke,urebe television,utembere,mbese wumve utuje,njye nzajya nkuganiriza. Kandi ujye utuza wumve ko nta kibazo ufite”

“Ni ukuri muri icyo gitondo narishimye cyane,kuko aho nabaga nariyanze,papa Jacky yatumye numva ko mfite agaciro, n’ubwo njye kubyiyumvisha byari bikomeye cyane. Nahise nerekeza mu cyumba cyanjye bampaye,gusa ngeze imbere kumbe umwe mu bakobwa be Jacky yari ari kumpengereza yumva ibyo papa we ambwira,maze aba arambwiye ati”uri mwiza”. Ahita yiruka ajya mu cyumba cye. Byaranshimishije cyane,kuburyo nkigera mu buriri nahise nsinzira kubera ibyishimo”.

Kuri uwo mugoroba,ubwo Jolie yari amaze kwakira message y’umugabo we ko atari butahe vuba,aba yicaye muri salon aganira na Anet,aramubaza ati”ese Ane,nyuma yo kumva ko Luc yabyaranye na mukuru wawe Jeanete,wigeze ugira amatsiko yo kumenya uko byagenze?”
Anet aramusubiza ati”ntabwo nigeze nshaka kubimenya,kuko Jules yari yaranshyuhije mu mutwe,gusa aho nshakiye kubimenya,nabuze uwabimbwira n’ubwo n’iyo ntabimenya nicuza impamvu nabikoze”
Jolie aramubwira ati”cyakora biguhe isomo,kandi ntuzongere guhubuka upfa gukora ibyo utazi. Nuko wigeze ubaho inshuti yanjye,ariko njye mba naranakubwiye ukajya iwanyu,ubundi ukabonana na maman wawe ndetse na maman wakureze afande Mukasano ubundi ayo matwi akayakoramo.nAho wari uziko uriya mwana bavuga ko Luc yabyaranye na mukuru wawe,ari ukumubeshyera,ahubwo ari uwo mukuru wawe yabyaranye n’undi mugabo?”
Anet mu kubyumva ati”ngo? Ushatse kuvuga iki?”
Noneho nicyo cyatumye Luc ashaka kumwica nyuma yo kubimenya?”…………………EPISODE 8 LOADING.
:
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 07”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *