AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 05

:
“Maze kumva imyanzuro y’umucamanza,nibwo naje kumva ko noneho ibintu bitoroshye,kuko njye natekerezaga ko uko naburanye rwose n’ubusobanuro natanze byari byumvikanye,ndetse bakanagerekaho ko nsanzwe nzwi nk’umuntu w’inyangamugayo,bityo bakandeka,gusa ariko nibwo naje kuzirikana ku magambo Justin yakundaga kumbwira ubwo nabanaga na we, ati nyamara Luc wasanga utari kuzira ko wishe umwana wawe gusa.

Byabaye ibihe by’amarira ku bantu bose bari aho bankundaga,ndetse mbona na Beata madam wanjye arikanze, amarira amushoka ku matama ndetse atangira no kwisararanga mu bantu bari aho mu rukiko, gusa abantu bari kumwe,baramufashe baramutuzisha akajya yivugisha ati”nikoreye ishyano we,iyo menya simbivuge basi bikaguma ari ibanga ryacu,nkigumanira n’umugabo wanjye”

Nuko Anitha aramwegera,aramubwira ati”wabibonye bimwe nakubwiraga ejo bundi se? Narakubwiye ngo Luc uzamwifuza utakimubona,kandi byabaye. Urakeka se ko imyaka 25 izarangira mukiriho? Ngibyo ibyo washakaga rero”

Nta kindi cyabaye,abari aho bose tuziranye,baraje bansezeraho bababaye cyane, gusa Beata we yari yababaye cyane byamurenze ntiyananyegera gusa aho ahagaze hakurya yanjye akavuga ati”Luc ngusabye imbabazi we!!”
Nkamwumva ibyo bikantera agahinda, bikananyibutsa gutana kwanjye na Anet kuko nabonaga ntandukanye na we birangiye.
Nyuma y’uko umuryango,inshuti n’abandi bose bansezeyeho bababaye,nahise njyanwa muri gereza nkuru,ifungirwamo imfungwa n’abagororwa.

Nkigera muri gereza byarangoye kumenyera no kumenyerana n’abayirimo ndetse n’ibiyirimo byose kuko nibwo bwa mbere nari ngiye kubana n’abantu benshi kandi batandukanye,banduta mu myaka abandi mbaruta ndetse n’abandi benshi na bo tungana.
Gusa kuko nta kundi byari kugenda,naje kugenda niyakira buhoro buhoro ndetse nkakira n’ubuzima ndimo,cyane cyane ko ntari kwanga kubwakira kandi nta yandi mahitamo cyangwa ikindi kintu nari gukora kugira ngo mbuvemo.
Muri iyo gereza nahamaze iminsi 29 yonyine,ubundi ntangira urundi rugendo rutoroshye rw’ubuzima,ndetse no kurwana urugamba ntateguye,kandi ntari nanaziko rubaho”.

Dukomereje mu gace kamwe kari ahantu mu mugi,ndetse ahantu hari igipangu cyiza cyane kirimo amazu menshi atandukanye,muri imwe muri yo harimo umuntu uryamye ndetse yipfurebye hose, ndetse arimo no kurota mu ijwi ry’abakobwa/gore ati”ariko se ni iyihe mpamvu wumva njye nawe twakundana bikagera n’aho nkubera umugore? Njye rwose iyo gahunda ntayo mfite,kandi nje mu Rwanda hari ikinzanye, ibyo ntabwo nabikwemerera pe kandi unyihanganire niba unazi ko umfashije kugira ngo ubinsabe,ndajya gushaka ubufasha ahandi kandi muri uru Rwanda hari benshi bamfasha”
Ahita ashigukira hejuru,kumbe ni Anet wageze mu Rwanda kera cyane. Wakwibaza uti ibye na Jule bimeze bite,kandi ni ukubera iki yaje mu Rwanda.

Luc arakomeza ati”hashize iminsi 29 ndi muri gereza,nibwo nagiye kubona mbona haje aba police batandukanye bavugana n’abantu bashinzwe gereza, nyuma bahita bamfata banshyira mu modoka yabo bambwira ko banyimuriye ahandi nyamara turenze agace nari mfungiwemo banyambika igitambaro mu maso.
Naje gutungurwa,no kongera kwisanga hamwe muri ka kumba nari mfungiwemo mbere y’uko njyanwa kuburana”.

Twiyizire kwa Luc mu rugo,Betty arimo atunganya uturimo two mu rugo, afande Rurangwa aba arahageze arasuhuza, Betty amuha karibu muri salon ubundi batangira kuganira.
Afande Rurangwa ati”amakuru se mugore mwiza?”
Betty ati”nimeza rwose,gusa muri kunyita gutyo nkumva mfite isoni”
Rurangwa ati”oya ntampamvu yo kugira isoni,kuko ubu ngubu ubishatse ibintu byo kumvugisha n’icyubahiro wabireke,maze ukajya umvugisha nk’umuntu tumenyeranye”
Betty ati”nibyo kandi ndabyemeye, ariko kandi kuri bya bindi mwari mwansabye naje kubitekerezaho nsanga nibyo, kandi rwose narabyishimiye cyane,kuko Luc n’ubundi ntabwo azagaruka hano”
Rurangwa ati”yoooooo,mbega byiza we! Ubwo mbese ngiye kujya nza hano unyakire,twishimane,turye ubuzima? Ni ukuri ndabyishimiye cyane”
Betty ati”ahubwo reke mbanze ngire utwo ntunganya,maze mbone nze rwose tujye kuba turi kwiganirira mu mbere kandi nturambirwe”
Rurangwa ati”nta kibazo rwose ugire vuba ndagutegereje”
Ku mutima akibwira ati”ugomba gukora nk’ibyo Jeanete yankoreraga,kuko urupfu rwe rwatewe n’umugabo wawe,ubwo ubaye igitambo cyo kubyishyura”

Anet amaze gushigukira hejuru,arabyuka maze yicara ku buriri, atangira gutekereza byinshi maze akibaza ati”ariko se uyu mugabo koko yatewe n’iki kumbwira aya magambo?”

Muri icyo gipangu,umugore wa nyirinzu aba arasohotse ajya ku kazi, amaze kurenga nyirinzu kumbe ni wa mugabo wahuriye na Anet ku kibuga cy’indege muri America ubwo bari bagiye kuza mu Rwanda, araza akomanga ku rugi rw’inzu y’aho Anet acumbitse,Anet aza gufungura asanga ni we, maze aramubwira ati”ese ni wowe boss?”
Uwo mugabo aramubwira ati”Anet,rwose ntabwo ukeneye kumpamagara boss,ujye umpamagara izina ryanjye Jean birahagije”
kumbe uwo mugabo yitwa Jean. Nuko aramubaza ati”ahubwo se sha,ibyo nakubajijeho rwose wabyakiriye ute?”

Anet ahita atangira kwibuka uko byagenze bakiri muri America.
BYAGENZE UTE??
Ubwo bakimara guhurira ku kibuga cy’indege,bamaze no gukatisha amatiki bicaranye aho bategereje amasaha,gusa Anet aho ari akaba atari kuvuga menshi ndetse yigunze cyane,maze Jean aramubaza ati”nonese muko, ko mbona usa n’ufite ibibazo bite?” Anet asa n’uwikanze,maze aramubwira ati”nta bibazo mfite rwose pe,ni gutya mpora”.
Jean arabyumva,maze aribwira ati”uyu mukobwa ni mwiza rwose pe,gusa asa n’ufite ibibazo cyane,reka nze muganirize,wenda yambwira byinshi”.
Aramubaza ati”witwa nde se?”. Anet aramwibwira.
Jean aramubaza ati”erega nta mpamvu yo kumpisha,mbwira wenda nagira icyo ngufasha”
Anet ahita aturika ararira,maze atangira kuvuga ati”namukunze nkimubona,ntawe nigeze mbona umundutira,nabayeho mpangayitse nkeka ko nshobora kumubura,gusa na we bikaba uko. Nari nzi ko ari we buzima bwanjye,none byarangiye mubuze burundu. Nanubu aracyababara kubera njye,ese koko nahera he musaba imbabazi? Ndabizi ko nubu muhingutse imbere atanakwemera kundeba,ubu se koko nabikoreye iki?”
Jean byaramurenze,abonye Anet afite agahinda kenshi,maze aramwegera aramwiyegamiza,ako kanya amasaha yo kwinjira mu ndege aba arageze,afata Anet aramusindagiza,ubundi bagera mu ndege,yicara no hafi ye.
Anet amaze gutuza,ndetse n’indege iri mu kirere aba aravuze ati”ndi umusazi,nta bwenge ngira,n’ubundi si aho mvuye si aho ngiye byose ni kimwe. Sinakwigera mpinguka kwa maman,yampitana ntaye umugabo. Sinshobora kubona amahirwe yo kubona Luc,kuko wenda we yabasha kunyumva,agiriye urukundo nigeze kumukunda,none ubu ari mu menyo ya rubamba.
Ubu se koko ndabona umugiraneza koko ngo amfashe muri ibi bibazo ko ntagira epfo na ruguru?”
Ibyo byose Jean yarabyumvise,maze abaza Anet uko bimeze neza aramubwira
nibwo yaje kumwemerera kuba amuhaye icumbi mu gipangu cye,ari cyo kirimo ayo mazu menshi harimo n’akodeshwa.

Nuko bamaze kugera mu Rwanda, ndetse amaze no kumuha icumbi, nibwo yagiye kumureba,maze aramubwira ati”Anet,ni ukuri ibyo ngiye kukubwira unyumve. Nta narimwe umugore wanjye nigeze muhemukira cg ngo muce inyuma,ariko we abikora nk’aho arimo kumpima. Nukuri ndabirambiwe pe,nyemerera kuko njye naragukunze,umbere umugore maze mfate imitungo yanjye yose uyigireho uburenganzira busesuye, tujye kwiturira kure kandi nzakunezeza ngukorere ibyo ukeneye byose ntuzigera ubabara ukundi mu rukundo”

Ibyo ni byo yibukaga.
Nuko aramusubiz ati”rwose boss,nako Jean mpa igihe nzabanze mbitekerezeho neza nzaguha umwanzuro”
Jean yahise yisubirira mu nzu ye, Anet na we yinjira aho aba ageze ku buriri aravuga ati”ariko se Mana nakoze iki kugira ngo mpangayike mu rukundo rwanjye bingana gutya?”

Beata aho arikumwe na Afande Rurangwa,ubwo bageze ku byishimo byabo,Betty we agira ngo ni urukundo bamufitiye ati”ni ukuri mpise ndushaho kukwiyumvamo,kuko mukanya tutarahura ngo duhuze ntabwo nari ndi kukwiyumvamo pe,gusa ngushimiye uburyo unyemereye ko uzajya unyitaho”
Rurangwa ati”ntuhangayike rwose ndahari,kandi nzaguhoza amarira yose wagize yo kubura umugabo wawe iruhande rwawe”

“Iminsi yakomeje kwicuma,aho nari mfungiwe mu kumba kanjyenyine, bari barahateguye nezabbaranzaniye matela, amashuka meza mbese bakanyitaho kuko n’ibyo kurya naryaga neza bitandukanye nk’uko naryaga mfunganywe n’abandi,maze nkibwira nti”wasanga baranjyanye muri Tanzania,niho numva ko abafungwa baho babaho neza cyane”
Umunsi umwe haza umugabo,ndetse yambaye n’imyenda ya gi police, ndetse afite n’amapeti menshi,azana agatebe aricara muri icyo cyumba,maze aranyibwira ati”nitwa Rurangwa ntabwo unzi ariko njye ndakuzi cyane,ndetse wowe ntanubwo uzapfa umenye.
Ikinzanye kukubwira,ntabwo kuba tukwitayeho hano ari uko tugukunda,kuko hari icyo ubura.
Ese utekereza ko ubu umugore wawe ntamaze kumwiyegereza? Ubu asigaye ararana nanjye,kandi namaze kumwemeza neza ko wowe utazongera guhura na webIKindi kandi,ndi kubikora kugira ngo ashumbushe umugore wanjye wapfuye kubera wowe”
Nuko mba ndamubajije nti”uwuhe mugore wawe wapfuye kubera njyewe?”
Aransubiza ati”Jeanette naramukundaga,kuburyo kumubura byangoye n’ubwo yakwishushanyagaho akubwira ko agukunda. Ese ukeka ko urimo kuzira umwana wishe? Ndetse n’uwo mwana uvuga,ntiyari uwawe,kuko ari njye wari warateye Jeanete inda,maze nkamubwira ko agomba kuyishyira ku gicucu nkawe cyari cyarabuze ubwenge bwibutsa.

NYUMVIRA NUKURI KOSE,NJYE BIRANDENZE PE,NDI KUMVA NGIZE N’IKINIGA.UBU SE GUHEMUKA KOKO BIMAZE IKI?”

Rurangwa arakomeza ati”icyo nifuza ko ukora rero,ndashaka ko wandika impapuro mu mukono wawe,wemeza ko ungurishije imitungo yawe yose,harimo iyo papa wawe Karangwa yaguhaye,ndetse n’iyindi usanzwe ufite ndetse harimo n’inzu yawe,ubundi ubisinyeho,ibyo nubikora kandi ukampa impapuro z’iyo mitungo yose nkagenda nkabwira umugore wawe dusangiye akazimpa,nzakurekura wigendere. Hano uri si muri gereza,ni mu rugo iwanjye, nzagucikisha nushaka uzajye no mu gihugu cyo hanze”

Rurangwa yampaye amasaha 12 yo kubitekerezaho gusa,maze agiye guhaguruka ngo agende,arambwira ati”ibi byose ni wowe wabitangije” Maze arigendera.
Naje kubitekerezaho,ndibwira nti”n’ubundi mbere nta kintu nari mfite kandi nari ndiho, ibyo nakagombye kugira impamvu yo kubigira yakagombye kuba ari Anet, none ntawe mfite reka mbikore mve muri iki gihome,wenda nanjye njye gushaka ubuzima bundi bushya dore ko na Betty madam wanjye ubwo yamaze kwihuza na Rurangwa ubu ntaho namenera muvugisha, cyane cyane ko anazi ko ntacyo yankuraho.

Nguko uko nafashe umwanzuro wo kwemera gukora ibyo antegetse.
Gusa burya baca umugani ngo iyagukanze ntijya iba inturo,kuko akimara gusohoka umuryango waho yari yaramfungiye,yahise ahamagara kuri phone,maze aravuga ati”wa mushenzi maze kumubwira, kandi ntayandi mahitamo afite uretse kubikora,gusa gahunda ni yayindi ndamuzi ni umunyamahirwe, turamutse tumurekuye yazanadutanga, ahubwo namara kubikora nzahita mwica mu ibanga, cyane cyane ko umukobwa wawe Betty we nahise mwikundira nzamugira umugore wanjye ntakibazo”
Ayo magambo maze kuyumva,intekerezo zo gukora ibyo yari amaze kunsaba zahise zigenda,maze menya ko ibintu bitoroshye habe na gato.
Nashatse icyo nakora,mbura aho mpera,gusa mbonye amasaha 12 agiye kurangira mpitamo kwigira umurwayi ku ngufu, kugira ngo wenda gahunda yo kwandika mbe ndi kuyegeza inyuma, nkibwira nti wenda bizagenda bihinduka.
Ntibyatinze amasaha 12 aragera,mu kugera muri icyo cyumba,asanga narembye,arambyutsa ariko biba iby’ubusa,niko guhita atumizaho abaganga basanzwe banamwitaho baza kumvura,ndetse banampa imiti”

Ku rundi ruhande,mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba,ubwo Anet yari mu nzu, Jean aba aramwinjiranye,nuko aramubwira ati”Ane, kwihangana ni ukuri biri kungora pe”
Ahita amufata amukururira ku buriri,maze atangira ku mukuramo imyenda no kumukorakora ku mubiri wose, gusa Anet akamwishikuza ariko Jean akamurusha imbaraga, maze akajya amubwira ati”guhera uyu munsi ugomba kuba umugore wanjye”
Anet nawe akagerageza kwirwanaho ariko imbaraga zikaba nke, Jean akomeza kugerageza kumufata ku ngufu ariko nyuma biza kurangira Anet amwishikuje,ahita yisohokera ahagarara hanze,Jean nawe arasohoka yihuta ahita ajya mu nzu iwe.

Luc we aho afungiye,akomeza kwirwaza gusa muri ayo masaha y’umugoroba atangira kujya yumva abantu benshi bari kujya baza muri urwo rugo, bisa nk’aho hari ibintu by’ibirori.
Ntibyatinze koko,mu rugo kwa Rurangwa haza kuba ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 amaze ari umu police, abantu benshi harimo na bagenzi be bakorana baza mu birori,ndetse n’inshuti n’abandi bantu batandukanye,ubwo namwe murabyumva baba batangiye gushyiramo n’ingoma barabyina.

Nyuma y’amasaha 2 yose,Jean aba asohotse mu nzu iwe,maze aba yinjiye mu nzu aho Anet aba, afata ibintu bye byose abijugunya hanze, maze aramubwira ati”niba udashoboye kumva ibyo ngusaba, mvira mu gipangu ugende sinzongere no kukubona”
Anet yaramutakambiye amwaka ubufasha,gusa Jean yanga kumwumva,birangira afashe utuntu twe ashyira mu bikapu bye,ubundi ava mu gipangu.

Kwa Rurangwa ibirori byashyushye,nuko aho Luc afungiye,umusore uba ushinzwe kumwitaho ari na we uba uri ku muryango w’aho afungiye,ajya kumuzanira ibiryo, arabizana mu gusohoka asiga adafunze, Luc arabibona,gusa ntiyabyitaho cyane ararya, amaze kurya aribaza ati”ariko ko ari ubwa 1 uyu muryango bawusiga udafunze ubu byagenze bite ra?”
Nuko aba arahagurutse,ahengereje ku muryango abona nta muntu n’umwe uhari, ashyira urwara ku menyo aratekereza, aratekereza, maze aribwira ati”ngiye gusohoka bibe uko bibaye”
Nta kindi yakoze yarasohotse, azamuka escarier, gusa gitunguro zimugeza muri salon aho ikirori kirimo kubera,aribwira ati”aha se ndahaca nte?”. Gusa afunga umwuka,maze aca muri salon, kubw’amahirwe ntihagira umubona,mu kugera mu kindi cyumba,ageze muri corridor abona agiye guhura n’umugabo,aba yikinze ku kibambasi,hashize akanya ahahagaze yumva umuntu amufashe ukuboko,kumbe ni wa musore wamushyiriye ibiryo maze aramubwira ati”muvandimwe,nyura iyi nzira tuzahurire mu ijuru cyangwa mu kuzimu,kandi Imana ikurinde” Aba aramucikishije.
Luc agisohoka,yahise ahata inzira ibirenge,agenda agana aho atazi.

Uko Luc arimo kwiruka,niko Anet na we arimo kugenda mu muhanda akurura ibikapu,maze akivugisha ati”iyo nguma mu rusengero,nkemera kubana na Luc, ubu mba meze neza” Akomeza kugenda ariko buhoro buhoro ku muhanda, nuko arimo kugenda ari nako akurura ibikapu,Luc aba amunyuzeho yiruka cyane,aramugonga,agwa hasi,Anet aragwa amuryama hejuru,Nuko…………………………….EPISODE 06 LOADING
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *