AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 03

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Duherukanye Anet arimo kuvugira kuri phone,maze akagwa hasi.
.
Anet maman we akimara kumubwira ko Luc yakoze ishyano akica wa mwana yabyaranye na Jeanete mukuru wa Anet kuri maman we,Anet yagize agahinda n’intimba ku mutima, maze ahita yikubita hasi,yicara kuri floor muri salon aho yari ari,ubundi araceceka ntiyakomeza kuvuga,maman we agira ngo agize ikibazo akomeza kumuhamagara ati”Aloooooooo…”Anet ahita avuga ati”ndakumva maman” Kumbe nta kintu yigeze aba,gusa aramubaza ati”nonese maman, Luc ngo yabuze koko? Ubu se uwo mwana yamwishe ku bushake,cyangwa hari indi mpamvu yatumye amwica?” Mama aramusubiza ati”nanjye ntabwo nari namenya amakuru neza,gusa ni uko madam we Betty bikimara kuba,yahise ajya guhuruza police,ikaba ari yo iri kumuhiga hasi kubura hejuru. Gusa ubwo nimenya amakuru nzakubwira neza uko bimeze”
Arongera aramubaza ati”Ariko se wa mukobwa we ko ukomeza kumbaza ibya Luc cyane, urashaka kubimenyera iki? Amezi 9 yose ashize mutandukanye koko ntabwo wari wamwivanamo?”

Anet yumva agize ikiniga,maze abwira maman we ati”maman,reka mbanze njye kureba uriya muntu usuhuje,ndasubira kuguhamagara nimugoroba” Maman we ati”nta kibazo mwana wa,kandi ukomere cyane”

Anet akimara kuvugana na maman we, yahise ajya mu gikoni ahari poubelle maze atoramo ya photo ya Luc yajugunyemo ubwo Jule yamusangagamo, ubundi ajya kwicara mu ntebe zo muri salon,akomeza kuyitegereza cyane.

Tuze kuri Justin ubwo yari atashye avuye gutwara ambulance mu masaha ya mbere ya saa sita,mu kugera mu rugo asanga Luc ari hanze yicaye ku gatebe,maze aramubwira ati”ariko Luc warasaze nta n’ubwoba ugira?”
Luc ati”gute se kandi Justin?”
Justin ati”wowe uzi n’ukuntu uri guhigwa bagushakisha,uratinyuka ukaza kwicara hanze?”.
Luc ati”yeee? Ngo bari kunshakisha?”
Justin aramubwira ati” ndumva wowe ibintu wabigize ibintu byoroshye,gusa icyo nakubwira cyo ni uko na buri modoka yose aho iri guca,police irimo kuyihagarika kugira ngo barebe ko utaba uyihishemo,kuko bafite intego yo kugushakisha,mpaka bagakora ibyo bashoboye byose kugira ngo utaza kurenga uyu murenge. Maze ngo baratangira kujya no gusakasaka mu ngo bagushaka…gusa njye byanteye gukomeza kwibaza byinshi pe”.
Luc ati”ko numva ibintu bigeye kumbana ibibazo ra,ubu mukanya sindi bubone banguyeho hano?Ubuse Justin,njye kuri police nitange nsobanure ibintu neza uko byagenze? Ubuse ko nta muntu n’umwe wo gutanga ubuhamya wari uhari,ubu koko babyumva?”
Justin aramusubiza ati”nyumvira kabisa,impamvu ya mbere igushinja icyaha yabonetse,kuko wavuye mu rugo iwawe ugahunga,urumva byoroshe?
Ariko Luc,njye mfite ikindi kibazo nshaka kukubaza kandi umbwize ukuri, uburyo uri guhigwamo ni uko ushinjwa kwica umwana wawe gusa,cyangwa hari n’ibindi bibazo ufite?”

Mu muhanda,Anitha arimo kugenda ajya mu kazi,aba ahuye n’umu police mu bari gukora umutekano,aramuhagarika,maze amubaza niba umuntu witwa LUC amuzi,Anitha aramusubiza ati”ndamuzi cyane,kuko twize no ku kigo kimwe muri secondaire”Umu police aramubaza ati”ubu se ntabwo wadufasha kumenya aho twamushakira?”
Anitha aramusubiza ati”nabafasha cyane,kuko aho atuye ndahazi,kandi akunze no kuhirirwa kuko atarabona akazi, keretse iyo yabonye ibiraka nibwo ava mu rugo”
Umu police ati”wowe ndumva utazi ibyabaye igendere ntakibazo,kandi urakoze ku mwanya wawe uduhaye”
Anitha agiye kugenda,arabaza ati”ariko se afande,habaye iki kuri Luc ko no hirya hariya bamumbajije,kandi bakaba bari kumubaza abantu benshi?”
Umu police yamubwiye ibintu ukuntu bimeze,maze Anita ariyamira ati”Nyagasani Mwami! Ngo? Luc ibyo ntabwo yabikora”

Umu police aramubaza ati”ubu se witwa nde dada?” Anitha aramwibwira,nuko umu police aramubwira ati”mbere y’uko ugenda se,wansigiye aka numero ka telephone kawe?”
Anitha yahise akamuha vubavuba na bwangu,maze ku mutima aribwira ati”reka njye kwa Justin,mubwire ibyabaye kuri Luc wasanga atabimenye,wenda ubwo anatwara imodoka,yamushaka akamucikisha dore ko ambulance batajya bazihagarika”
Icyo atazi ni uko ariho Luc yibereye.

Muri ayo masaha,Nicky ntiyigeze ajyana na mugenzi we Gisele ku kazi,ahubwo yafashe akanya ajya kwa Luc mu rugo,asangayo abandi bantu bari kumwe na Beata bamwihanganisha,arabasuhuza,nawe yicara nk’abandi bose,ubundi atangira kumenya amakuru gahoro gahoro.
Amaze kumenya ibivugwa kuri Luc,aribwira ati”ariko se Luc yabikora? Buriya ninayo mpamvu yaraye kwa Justin. Kandi ubwo niba yahunze,yabikoze” Nuko ahaguruka nk’ugiye kwitaba phone,ubundi acaho.

Mu nzira agenda,aba agonganye na Anitha amutsitaraho,nuko Nicky abwira Anitha ati”ariko se wa mukobwa we unsitaraho utareba koko?” Anitha aramusubiza ati”nukuri nyihanganira ntabwo nari nakubonye,kandi nawe urabona ko kugenda uri kwihuta muri aya makoni utareba ibiri imbere byose” Nuko barakomezanya imbere,gusa Nicky agakomeza kubona Anita arimo gukata mu dukoni na we ari gucamo,nuko aramubaza ati”nonese ko mbona turi gukomeza kujyana,ugiye hehe?” Anitha aramusubiza ati”nanjye ahubwo nari ndi kubyibaza da,gusa njye ngiye ku muhungu w’inshuti yanjye utuye hano imbere witwa Justin”
Nicky aratangara cyane,maze aribwira ku mutima ati”ariko se kuki aho Luc ari ariho hahora haza abakobwa benshi kandi beza?”

Ntibyatinze baba bageze kwa Justin,anitha mu gusuhuza,Luc ahita asohoka,Anitha aravuga ati”Luc,uri hano koko?” ahita amuhobera,Nicky biramurya arivugisha ati”burya basanzwe banaziranye,none arambeshye ngo aje kwa Justin inshuti ye?”Ako kanya Justin na we arasohoka,ariyamira ati”Yoooo Cherie,burya uri hano?”
Nicky akomeza gutungurwa,maze aribaza ati”ariko se aba bantu iyi mikino barimo gukina ni iyihe?”Gusa Luc nawe yari yumiwe,kuko ntabwo yari azi ko Anitha akundana na Justin.

Uko barimo gusabanira aho hanze,hafi mu nzira yari aho haca umugabo,arabitegereza cyane,amara umwanya arimo kubareba,maze azunguza umutwe,ahita yigendera.
Ntibyatinze,uwo mugabo aba ageze kwa Rwango,arasuhuza,umugore aza kumureba,amubaza aho umugabo we ari,bidatinze Rwango arasohoka,maze uwo mugabo aramubwira…

hashizeumwanya,amusezeraho arigendera.
Rwango niko guhita akora kuri telephone,ahamagara Kalisa papa wa Beata umugore wa Luc,agira ibyo amubwira.

Luc aho ari,Anitha amubwira byinsi ku byo yari amaze kumenya,anamubaza koko niba ibyo bari kumuvugaho ari byo,amusobanurira uko bimeze. Gusa na Nicky na we yari ahari,yicaye nk’uwaje ku nshuti baturanye Justin,maze ku mutima arivugisha ati”narabibonaga kuva kera ko Luc ari inyangamugayo, ntabwo yatekereza kwica umuntu kuko mbona ashyira mu gaciro”

Amasaha yakomeje kugenda,Anitha na we yirirwa kwa Justin hamwe na Luc,ndetse na Nicky baribwirana nk’umuturanyi,ndetse aboneraho no gutangira kwisanzura kuri Luc gake gake,anamwihanganisha,gusa ku mutima akibwira ati”iri ni itangiriro”.

Nimugoroba Anitha arimo gutaha,yumva phone ye irasonnye,arebye asanga iyo numero ntabwo ayizi kubera ko atajya yitaba phone atazi arayikupa,irongera iramuhamagara,mu kuyitaba yumva ati”bite se dada?”
Anitha ati”ni byiza. Namwe?”
Undi ati “natwe ni sawa kabisa ubu akazi ndagasoje”
Anitha ati”ariko se ko ntari kubamenya mwanyibwira?”
Undi ati”uhh,harya numero yanjye ntabwo nigeze nyibaha? Ni wa mu police mwahuriye ku muhanda,akakubaza amakuru ku bijyanye na Luc. Ahubwo se nanubu ntacyo wari wamenya?”(kumbe bahoranye).
Anitha ariyumvira,ati”yewe,ntamakuru na make kabisa,kuko nanjye ubu ndi gutaha mva ku kazi”
Umu police ati”ehhhh,ugeze he se ngo unyureho unsuhuze nkugurire na ka soda ko ndi hafi ya hamwe twahuriye?”
Anitha aramusubiza ati”ariko se ubwo uwabona nasohokanye n’umupolice yagira ngo iki?”
Umu police aramubwira ati”erega amasaha y’akazi yarangiye,ubu nambaye bisanzwe kandi ndi mushya inaha,ngwino nta kibazo”.
Anitha yahagazeho gatoya,maze ariyumvira,aribwira ati”ese ubundi uwajyayo nkamuganiriza akambwira byinshi,ko wa mugani wa cheri wanjye wasanga hari ibindi Luc yaba ari kuzira bitari umwana we?” Niko gufata umwanzuro,maze aramubwira ati”duhurire ku ga centre,ndaje”

Ntibyatinze,Anitha aba ageze ku ga centre,ahahurira na wa mu police amutegereje,maze umu police areba ahantu hari aka bar, afata Anitha akaboko amwinjizamo, basaba icyumba kitarimo umuntu,Anitha akibwira ati”ni amahire,aha niho arambwira neza,kandi ndakoresha imbaraga zose ambwire,ntabwo umu police nk’uyu ufite ipeti rya sous lieutenant yabiyoberwa niba hari impamvu koko”

Bamaze kwinjira,Anitha bamubaza icyo anywa,avuga ko yinywera aga fanta,barakazana,afande na we afata icyo anywa,ubundi batangira kuganira.
ANITHA:muby’ukuri njye wansabye numero ngira ngo ni ukwikinira, ntabwo nari nzi ko mwampamagara pe(aramumwenyurira).
AFANDE(ABONYE IYO NSEKO N’IYO NYINYA):oya ahubwo njye ntabwo nari nzi ko naguhamagara ngo unyitabe,nurangiza unaze kunganiriza…ni iby’igiciro kinini.

Ubwo anitha yatangiye kubaza afande byinshi bimwerekeyeho,baribwirana,nyuma y’iminota 40,hari habaye saa moya n’igice,Anita arahaguruka,maze yegera afande amwicara mu maguru,afande umutima urakubita,maze Anitha atangira kumukorakoraho,aramubaza ati”ariko se chou,Luc muri kumushakira iki by’igitaraganya?”
Afande aramubwira ati”ubwo se urashaka ko mena amabanga y’akazi koko?(UBWO YAFASHWE ARI HAFI NO GUPFA!)
Anitha aramubwira ati”nonese nk’ubu njye ko nakwishimiye,ubu nidukomeza umubano wanjye nawe bikagera kure,uzajya umpisha koko?”
Afande yumva iyo ngingo irimo kumutsinda,maze atangira kubwira Anitha ibintu byose(ntumbaze ngo ni ibiki,gusa tuzabimenya igihe nikigera),hashize igihe kitari gito,Anitha nawe yumiwe,ahita ahaguruka kuri afande,amuha ikibizou ku munwa,maze aramubwira ati”noneho mu rugo baranyica,reka ntahe,kandi ndumva n’ejo twazakwiganirira”.
Afande yumva nibyo,asezera kuri Anitha,arasohoka,afande aho asigaye yicaye aribwira ati”mbega icyana kizi gutanga care we! Ntabwo kigomba kuzancika”

Anitha nawe ageze hanze,arivugisha ati”ibi bintu Luc agomba kurara abimenye. Reka njye kubimubwira”.

Luc we aho ari muri uwo mugoroba kwa Justin,ari kumwe na Nicky kuko bamaze kumenyerana,ndetse Justin ntawe uhari yagiye mu kazi,ako kanya Gisele aba arahageze arimo gutambuka,abona Nicky yahuje urugwiro na Luc bidasanzwe(hanze amatara yaka),nuko aribaza ati”ese ubwo Nicky yanze kuza mu kazi kugira ngo antange kuri Luc?” Na we ahita abasanga aho ngaho.
Luc akubise Gisele amaso aravuga ati”uyu si wa mukobwa wambazaga icyo anyakiriza mu isoko ra?” Nicky araseka,Gisele arababara,maze Luc aramubwira ati”oya wibabara nivugiraga gusa,kandi buriya nuko utanabizi,njye naranakwikundiye cyane” Nicky abyumvise biramurya,agira ishyari ahaguruka ku ntebe,agiye kugira ngo yigire mu rugo,yumva impande ze aho hafi ijwi rigira riti”utaza kuva aho uri….urafashwe,kandi ufite uburenganzira bwo guceceka,kuko ibyo wavuga twabikoresha nk’ibimenyetso mu rubanza,ndetse ufite n’uburenganzira bwo gushaka umu avocat wo kukuburanira”.Kumbe yari police yari igeze kuri Luc,bahita bamukubita ipingu,bati”tugende”

“Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba,kuko mu buzima bwanjye kuva nabaho,aribwo nari ngonganye na police mu kibazo.
Nubwo nirirwaga aho kwa Justin ndi kumwe na buri wese wahageraga,nabaga nishyize mu mutuzo,nkiyibagiza ibibazo bindiho.
Muby’ukuri bakimara kumfata,Gisele na Nicky na bo babaye nk’abakubiswe n’inkuba,kuko bumvaga ko uburyo babona niberaho ntakibazo mfite,ntagakwiye kuza gufatwa na police muri ubwo buryo.
Nkimara gufatwa muri ayo masaha ya ninjoro,nibwo nanjye natangiye kwitekerezaho cyane,nkibaza ku magambo inshuti yanjye Justin yahoze ivuga niba ndi guhigirwa kwica umwana wanjye,gusa nkabihagararaho cyane bitewe n’ukuntu nari nzi ko madam wanjye Betty amukunda,kandi njye impamvu yamukundaga nari nyizi,ko atabyara n’ubwo twari twarabihishe ababyeyi bacu,bityo akumva ko Fiston azaba umuhoza we,gusa nanone bikancanga uburyo ibintu batabyoroheje na gato,bakampigisha uruhindu,kumbe hari ibyo ntamenye.

Ubwo najyanwaga,nahuye na Anitha mushiki wa Claude inshuti yanjye magara nigeze kugira mu buzima bwanjye aza kwa Justin yiruka,gusa ambonye agashaka kumvugisha,aba police baramwangira,gusa na we biramubabaza.
Ntabwo nagiye ndi kwitekerezaho,ahubwo nagiye ndi gutekereza uburyo papa wanjye wa nyawe Karangwa na we yajyanywe muri ubwo buryo(MURI SEASON 1),gusa nkibaza uburyo ngiye kumusangamo kandi yaranyeretse ko ankunda atakinyifuriza n’inabi ku munsi wa nyuma yari afite ubwigenge.

Nicky,Gisele na Anitha babona ngenda byarabababaje,ndetse baranarira,gusa kubabona barira byanteye nanjye agahinda,nkumva bishobotse nkagira icyo nakora,nahita ncika,gusa ntibyashobokaga.
Nta yandi mahitamo nari mfite,naremeye ndajyanwa ku neza”…

.Anitha mu kuza yahihibikanye kwa Justin cheri we,aza yivugisha ati”ariko abagiranabi ku isi babaho koko! Urabona ngo urwo yahuye na rwo mbere abe yararurokotse,none bashatse no kumutera ibindi byago? Cyakora Mana irebera abawe,ndakwinginze Luc mufashe kuko atagufite ntacyo yakwigezaho”
Nuko habura iminota mike cyane ngo agere kwa Justin,aba ahuye n’aba police bashoreye Luc mu mapingu,nuko……………………………………EPISODE 4 LOADING.
.
.
Luc arafashwe.
Aha Anitha arakora iki??
Ese aba bakobwa 2 Gisele na Nicky barabifata gute??
Beata se biramushimisha nabyumva??
Anet se aracyakunda Luc ko ahora areba ifoto ye??
:
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 03”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *