AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 02

AMAYOBERA MU RUKUNDO
Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo.
SEASON II
EPISODE 02
:

Dutangiriye muri canada.
Jule amaze gusanga Anet yarize yahogoye, Anet amwuvise yahise ahisha ifoto ya Luc mu maboko y’umupira yari yambaye kuko yari maremare Jule ntiyamenya ibyabaye abona ko arimo kurira gusa, maze ahita amufata mu nda amuturutse inyuma aramubaza ati”ese Cherie, ko uri kurira urimo kurizwa n’iki?”
Anet aramusubiza ati”ese Jule, icyo ni ikibazo wagakwiye kumbaza koko,ubwo wowe urabiyobewe?Ahubwo se ni ubwa mbere umbonye ndi kurira kubera ko ugiye kunsiga njyenyine icyumweru cyose utari muri iki gihugu, nkakimara ndi muri iki kizu cya njyenyine?”
Jule aramusubiza ati”yego ndabyumva chou,ariko nanone nta kundi byagenda kuko ngomba kujya mu kazi, kandi ntukajye wicwa n’irungu kuko umukozi aba ahari mujye muganira. Sibyo se chou?”
Anet aramusubiza ati”umukozi se aba ahari,yampa ibyo nkeneye byose nk’ibyo mba ngukeneyeho?”
Jule ati”cherie,ujye wihangana kandi harabura icyumweru kimwe kugira ngo byose bikemuke twiyimukire tujjye aho uzajya wirirwa uri kumbona igihe cyose. Sibyo se bebe?”
Anet aramwenyura,maze aramubwira ati”nibyo chou,ahubwo tujye kunywa icyayi utaza gukererwa”
Jule ajya imbere,Anet amucunga ku jisho maze ya photo ya Luc ayijugunya muri poubelle nkuko aterura ibyo aterura ajyana ku meza.

Tugaruke kuri Kalisa na Rwango baracyari kumwe,
Kalisa ati”uyu mugore na we yari atwumvise kandi mba numva ashyigikiye umukobwa we nk’aho iyo mitungo ije hano itaba ari iyacu twese”
Rwango ati”njye mfite impamvu nyinshi cyane zishobora gutuma uriya musore ngo ni Luc nakora ibishoboka byose kugira ngo mukureho ibye byose, ndetse byaba na ngombwa agafungwa ye.
Kalisa arikanga,ati”ngo? Kubera iki watuma afungwa?”

Anet na Jule bamaze gufata ibya mugitondo, Anet na we yitegura vubavuba ubundi aherekeza umugabo we aho arategera.

Ntibyatinze barahagera, Jule ahita asezera kuri Anet ubundi aratega, Anet na we aragaruka.

Anet mu kugaruka aza arimo kwivugisha ati”kugeza na nubu njye sindumva icyo urukundo ari rwo n’icyo rusobanura pe, rimwe na rimwe ruraryoha, ubundi rukabiha, rimwe rukaba rwiza, ubundi rukaba rubi, rimwe rukagira agaciro,bubundi rukagata, mbese, nta wamenya iby’urwo ruhanya. Rushobora kugutandukanya n’abo wakundaga ku mpamvu zitaguturutseho, kandi na bo zitabaturutseho”
Arongera ati”ariko se ubundi nasaze cyangwa ndi muzima? Ibi ni ibiki ndi kuvuga koko?”
Arongera mu kanya gato ati”ariko se kuki numva ngiye gusara? Ese ubu Jule iyo ansangana iriya photo nari kumusobanurira iki? Uzi ko nanjye wagira ngo nta kigenda cyanjye?”

Mu kandi kanya arongera arivugisha ati”ariko nyamara, uretse kwihagararaho Luc ndamukumbuye, nubwo nagira amahirwe gusa yo kumubonaho byonyine byaba bihagije kuko n’ubundi njye na we ntacyo twapanga, kuko buri wese yubatse urwe”

Mu kandi kanya arongera arivugisha ati”ariko se ko nzi ko abakundana batandukana,abatandukana bo ntabwo bakundana?” Ahita yikubita agashyi ku gahanga,maze aribwira ati”Anet wa musazi we uri mubiki?”
Ariko muby’ukuri aho yari ari ntabwo yari atuje.
.
Saa sita zuzuye,abakozi bari mu karuhuko ko gufungura,aho Gisele na Nicky barimo kurira, Nicky aba araturitse arasetse, n’abandi barabyumva nuko abaza Gisele ati”ariko Gise,buriya wumvaga umerewe ute muby’ukuri? Ubuse wamubazaga ngo tubakirize iki,hariya twari turi mu rugo cyangwa mu birori? Cyakora warutanze wa mukobwa we pe”
Gisele aramusubiza ati”Nicky,nageze ahantu henshi, i Kigali, Tanzaniya, America, India ndetse n’ahandi henshi hatandukanye ku Isi, nahuye n’abahungu ndetse n’abagabo benshi batandukanye,abo twiganye,abo twakoranye,abo twahuriye ahantu henshi dusaba services,ariko Nicky, nta muhungu n’umwe nigeze mbona ufite igikundiro nk’uriya. Ese izina rye urarizi?”.
Nicky aramusubiza ati”ndarizi,yitwa Luc. Gusa ntiwibagirwe ko afite umugore! Ariko ntihagire ikindi umbaza,kuko ntakindi muziho uretse ibyo”

Nuko Gisele arivugisha mu mutima ati”kuba afite umugore ntacyo bivuze,n’iyo basi nagira amahirwe yo kumuvugisha byonyine byaba bihagije. Ariko ubwo twahuye bwa mbere, ubutaha ntabwo bizaba bikomeye kuko azaba ari ukwibukiranya aho tuziranye,ubundi mpite mfatiraho. Ese nzahera he ra?”

Tuze ahantu hamwe ni mu rugo mu masaha ya ninjoro, umugabo waho yiyicariye muri salon arimo kwiyumvira radio kandi aratuje,gusa madamu we yibereye mu gikoni arimo guteka,ndetse n’akana ke k’imyaka 13 k’agahungu,ari nako arimo kukaganiriza.
MAMAN:ariko James,Anitha ntabwo mujya muganira ngo akubwire aho ataha ninjoro yagiye?Kumbe ako gahungu kitwa James,gahita kibuka amagambo uwo Anitha yakabwiye,ati”ntuzabivuge nzajya nkugurira utuntu twiza.
JAMES:maman naba nkubeshye pe,ko yigendera gutyo se njye yabimbwira?
Ako kanya,Anitha ahita aza ari kunyonyomba,kumbe ni mushiki wa Claude(muri SEASON 1 turabazi),maman amubonye,aramubaza ati”ariko wa mukobwa we wabaye nyirurugo aho usigaye utaha ninjoro uko wishakiye?” Anitha ahita yibuka amagambo yavuganye na Claude ati”Clau,ngiye kumusura(ntumbaze ngo ni inde),ariko ndataha bwije,mu rugo nibakubaza aho nari nagiye,ubababwire ko nari naje kugusura wowe n’umugore wawe”

(kumbe Claude yashatse umugore na we) Nuko Anitha abwira maman we ati”maman,ntabwo harya nigeze mbikubwira? Nari nagiye gusura kwa Claude,kandi ni we wari wantumyeho ngo njyeyo, ubwo rero ngenda numvaga ko nabikubwiye pe”
Maman we aramubwira ati”ibyo uraza kubisobanurira so,njye mva imbere” Anitha agiye kugenda,maman we aramubwira ati”wa mukobwa we nuko umuntu akubwira ntiwumve,igihe bakubwiriye ngo uve kuri uriya muhungu ntabwo wumva? None usigaye ujyayo ukanararayo ntabwoba ufite? Igihe bakubwiriye ko afite abana benshi b’ibinyendaro hanze ntabwo wumva? Uzagire ngo ntitwaguhanuye,uzabyumva wamaze kwandura SIDA”

Nuko Anita yinjira mu nzu afite ubwoba,aziko papa we agiye kumubwira byinshi,kubw’amahirwe ntihagira icyo amuvugisha.
Anitha mu kugera ku buriri bwe,atangira kwibaza ati”ubu se koko niba ibyo bambwira ari ukuri,kuki ntabibona? Njye ndamukunda rwose pe,bizabe uko bishaka….icyakora amaso akunda ntabona neza!”

Twiyizire kuri Luc iwe mu rugo,mu masaha ya nimugoroba,madam Betty aratetse, Luc ateruye umwana we yabyaranye na Jeanete(SEASON 1),akajya amukinisha n’urukundo rwinshi cyane ndetse n’ibyishimo. Nuko aba amutereye hejuru ngo amusame,umwana akiri mu kirere,mu mutwe wa Luc hazamo intekerezo ateruye Anet,uko arimo kubitekereza,yibagirwa ko yatereye umwana mu kirere,ubundi umwana ahita yikubita hasi,aravunagurika,ararira cyane bikabije,Luc mu kureba,abona umwana ari hasi,ndetse arimo kuva n’amaraso, Betty abyumvise na we aba arasohotse hanze,l asanga umwana ari hasi, Luc we yari yagize n’ubwoba bwo kumutora,ubwo Betty aramutora,yikoza mu nzu gatoya,ubundi bahita bamujyana kwa muganga.
Mu kugera kwa muganga,umwana yari yavuyemo umwuka kare ntibabimenya,bamuhereza umuganga ajya kumusuzuma,mukugaruka ababaza impamvu bari kumuha umwana wapfuye,ati”murashaka kunkorera nka bimwe ababyeyi bajya badukorera se, mukampa umwana wapfuye, ubundi mukavuga ko arinjye wamwishe?”

Beata yakundaga uwo mwana cyane kurusha ibindi bintu byose bibaho,aba atangiye gutonganya Luc ati”Luc wa mugome we,vwa mugira nabi we, wa shitani we, ndajya kugutanga kuri police usobanure uburyo uyu mwana umwishe” Ubwo Luc yabonye Beata ari kumutezaho akaduruvayo ,ubundi ahita ava mu ivuriro,yigira mu rugo, asiga umugore we kwa muganga.

Saa moya zarageze,saa mbiri,saa tatu,saa ine Betty atarataha,maze Luc agiye gusohoka ngo ajye kumureba,agiye gufungura urugi,abona Betty araje,ndetse ari kumwe n’aba police 6 bose,bageze mu rugo, yumva baravuze bati”mugotagote hose kuburyo atarabacika, kandi nimumufata muhite mumwambika amapingu,njye ngiye kwinjirana n’uyu mudamu mu nzu”

Luc yumvise bimeze gutyo,maze ahita aca mu muryango w’inyuma mu gikari,ubundi arasohoka,ntihagira umubona.
Police na Betty mu kwinjira,bageze mu nzu basanga harera nta muntu uyirimo,ndetse Babura n’aho yaba asohokeye,maze baribwira bati”ubwo ntarataha” umu police mukuru muri bo, asohoka hanze,arababwira ati”tugiye kuguma hano,mpaka kugeza atashye,ubundi duhite tumufata”.

Police y’iwacu,nta mikino yagiraga,kuko nzi umugabo twari duturanye byabayeho,ubwo yari ateruye umwana akamucika,yafashwe na police,maze bamukatira igifungo cy’imyaka 15 kwica yabigambiriye,kandi umwana ari uwe,nahise ntekereza,maze ndibwira nti”njyewe Luc aho kugira ngo njye guhera muri gereza kubera iyo mpamvu,nava aho ngaho,wenda nkazaza byarakemutse cyangwa se byaribagiranye. Nanone kandi,nkurikije uburyo umugore wanjye yakundaga uwo mwana wanjye na Jeanete, nkareba n’uburyo ariwe uzanye police ngo imfate,numvise ko ibintu bitoroshye habe na gato da,nibwo navuye mu rugo muri iryo joro,ngafata urugendo rutari ruto,maze nkajya kuba ncumbitse ku nshuti yanjye twiganye kera,nayo imbera umwana mwiza irancumbikira,nyitekerereza ibyanjye,nayo iranshyigikira,imbwira ko aho kugira ngo njye gufungwa muri ubwo buryo,naba ntegereje nsa nuwihishe,maze nkazareba uko bizagenda.
Niyo mahitamo yonyine nari mfite”.

Mu rukerera,kwa Luc mu rugo aba police baharaye,gusa wagira ngo hari ikindi kintu bamushakira,kuko bamushakaga cyane,madamu we arabyuka,gusa ninjoro ntiyigeze anasinzira kubera amarira y’umwana wapfuye,bamubwira ko Luc ntawigeze ahagera,ndetse bamubwira ko bagiye mu kazi,bamuha numero za telephone ashobora guhamagara,igihe icyo aricyo cyose Luc yaba ageze aho ngaho,ubundi barigendera.
Bamaze kugenda,Beata atangira kwivugisha arimo no kurira,ati”ariko se Mana yanjye ibi ni ibiki ndi kubona muri uru rugo, koko Fiston ntabwo akirurimo? Ese Luc we byamugendekeye gute kugira ngo ahitemo kwica umwana we yibyariye koko? Ntabwo nari nzi ko umubyeyi ashobora kwiyicira umwana, ese niba atamukundaga,njyewe ubwo ni iyihe mpamvu nari mfite yo kumukunda? Gusa icyo nzi cyo nuko aho ari hose azishyura iyi nzirakarengane….Luc byari kuruta nkamubura, aho kugira ngo mbure umwana wanjye Fiston,dore ko nari nagize n’amahirwe yo kumubona….ubuse ko ntabyara koko nzabona nte undi mwana? .Ehhh,kumbe Beata wa Kalisa ntanabyara,ari nayo mpamvu yakundaga Fiston umuhungu wa Luc na Jeanete cyane..
Amarira ni yose.

Mu rugo kwa Justin,aho Luc yaraye,Gisele aba arahageze yambaye isume,arakomanga,ati”Justin,wabyuka ukampa ya ndobo nkajya gukaraba sha,ntaza gukererwa ku kazi?”
Kumbe Justin ntawe uhari,yazindutse cyane,kuko ari umushoferi wa ambulance,bamuhamagaye saa kumi za ninjoro ajya gutwara umurwayi ku bitaro,ubwo Luc aba arasohotse,mu kugera hanze aba akubitanye amaso na Gisele,Gisele aba atangiye kuvugishwa,ati”mwa,,,mwaraaa,mwaramutse,,,,ya ndobo,Justin arahari,,..ko nashakaga,uhhhhhhhh arikoroza,maze aravuga ati”bwira Justin ngo Nicky nako Gisele aje kureba ya ndobo” kumbe kwa Gisele no kuwo Justin mushuti wa Luc ari naho yaraye baraturanye.
Luc we yumiwe,aramusubiza ati”Justin ntawe uhari,reka nkwereke ubwo urambwira niba ariyo,ubundi uyitware ndaza kumubwira ko nayiguhaye”

Luc yinjira mu nzu,azana indobo 2,ubundi Gisele atoramo iye,ahita agenda yirukanka,no mu rugo,ahita yirukira mu buriri yabaye nk’agasazi,kumbe na Nicky niho aryamye,bisa nk’aho ariho baba bacumbitse.
Nicky ati”ariko Gisele,wasaze cyangwa?”.
Gisele aramusubiza ati”Nicky,nuko utazi ibyo mboneye kwa Justin noneho!”.
Nicky ati”kagiyre inkuyru rero,umunwa wo urawifiyiye…”

Mu rugo kwa Luc,abaturanyi batangiye kuhagera muri icyo gitondo,ndetse Beata yari yahamagaye ababyeyi be n’ababyeyi ba Luc ngo baze bumve banarebe ibyabaye,ndetse bakore n’imihango yo gushyingura uwo mwana.
Abahageze mbere,banze ko umwana bamushyingura papa we Luc ataragaruka,gusa bacishamo numero ye ikanga gucamo,ndetse banamutegereza igihe kinini kugeza saa munani zo kumugoroba,ariko ntiyaza,bafata umwanzuro wo gushyingura adahari.

Amarira yari menshi kuri bose,ariko cyane cyane kuri Beata wamufataga nk’umwana we w’imfura.
Ntibyatinze,birarangira,ubundi saa kumi n’imwe abantu bose batangira kwitahira,uretse abake bagombaga gusigara hafi ya Beata,harimo na maman we.

Gisele na Nicky barimo gutaha,Nicky ati”nanubu ntabwo nari numva neza impamvu yatuma Luc arara kwa Justin,kandi ari umuntu w’umugabo ufite umugore!”.
Gisele aramusubiza ati”sinabikubwiye se? Ntabwo umugabo mwiza nk’uriya yakunda umugore umwe ngo bishoboke,ubwo wasanga umugore we yabimenye bakaba bashwanye,akaza kurara hariya ngo madam atuze…icyakora byo rwose nta kubeshye pe,namukubise amaso numva umutima umvuyemo,n’ibyo nigirishwaga byose ngo nzamuvugisha mbura aho mbihera. Gusa ariko ni uko byantunguye,naho ubundi nimba namwiteguye nzanamuvugisha”
Nicky aramubwira ati”sha,amahirwe masa,gusa uzitonde kuko uri mu ihangana”
Gisele ntiyamenya ibyo Nicky avuze,maze Nicky ku mutima aribwira ati”Mana yanjye uzamfashe Luc mugereho mbere ya Gisele bitazambana ibibazo nyuma,kuko njye n’ubwo amarangamutima yanjye adasohoka hanze,mukunda kumurusha….ariko se nta wakwiga imitwe,ubundi nkibera inshuti n’umugore we ra,ko wenda byazanyorohera kumugeraho?”

Muri Canada,Anet arimokuvugira kuri phone ati”maman,amakuru yanyu se?”.lKumbe ari kuvugisha maman we.
Maman ati”nibyiza sha,hari hashize igihe tutavugana ni ukuri,amakuru y’umukwe wanjye se?”
Anet ati”ese maman,mbere yo kumbaza amakuru yanjye koko,ubanje kumbaza aya Jule?gusa amakuru ye ni meza,ndetse turanaherukanye…uuuhhh(arakorora),ese maman,ntabwo wamenya amakuru ya Luc ra?”.
Maman ati”ceceka wo kanyagwa we Luc yaraye akoze ibara!”.
Anet ati”yakoze irihe bara se maman?”
Maman we ati”ntabwo wabimenye se? Nako ndakurenganya mama,wari kubimenya ute se wibereye ikantarange?..Luc yaraye yishe wa mwana we yabyaranye na mukuru wawe Jeanete,none yaburiwe irengero pe!”.
Anet ati”ngo iki maman?”bAhita agwa hasi,arahwera.
Maman ati”Alooooooooo,Aloooooooooo………………………..EPISODE 3 LOADING.
.
.
Anet se ahwerejwe n’iki kandi?
Luc se agiye kurwana intambara z’abakobwa nk’izo yarwanye kera,kandi afite umugore?
Ibye se biraza kugenda gute ko ashinjwa kwica umwana we??
:

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON II EPISODE 02”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *