AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 30 FINAL

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

AMAYOBERA MU RUKUNDO
Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo.
SEASON I
EPISODE 30 FINAL
:

Duherukana Anet akoze impanuka…
…Afande we yari mu gihirahiro kivanze n’ibibazo i..
…..Chance na Diane byarangiye biboneye abagabo b’inshuti.
….Thomas yibanira na madam Karangwa bya burundu.
….Gasana twitaga Papa Luc,yamaze kumenya ko madam we yamuciye inyuma kuri Karangwa,Luc akavuka.
.
Turatangiye, dutangiriye kuri Anet aho yari amaze gukora impanuka itunguranye, kumbe ni ibyo yarimo atekereza,mbere y’uko ava mu rugo ngo ajye kureba Luc i wabo, niko kwibwira ati”sinshobora kwiteza ibyago ndimo mbireba, ntabwo ndatega imodoka wasanga ibyo ntekereje byaba impamo ugasanga nongeye guhomba Luc wanjye, ndatega moto n’ubwo ihenze”

Yageze ku muhanda atega moto, ubundi afata telephone ahamagara Luc amubwira ko atangiye urugendo.
Uko Anet avuye mu rugo, maman we ari aho hafi arivugisha ati”ibi bintu by’ababana ntabwo nabishira amakenga, reka nze mukurikire mpaka ndebe ahantu ajyiye,ndebe n’uwo muhungu ugiye kuzambera umukwe ndetse Anet nataha ninjoro mubwize ukuri,niba bashakana cyangwa niba yamureka” niko guhita na we ajya ku muhanda,atega moto akurikira Anet umukobwa we, gusa abwira umumotari ngo atware buhoro abone uko amuneka.

Uko bagenda umwe inyuma y’undi, niko Claude na Anitha mushiki we na bo bari muri iyo mihanda,mu modoka bakajya banyuzamo bakaganira,gusa buri wese arimo yibaza aho barahera nibagera imbere y’ababyeyi ba Luc.

Ntibyatinze Anet ahamagara Luc, amubwira ko adashaka ko moto imugeza i wabo mu rugo ko ahubwo iramugeza ku muhanda maze akaza kuhamusanga bakanagenda baganiraho mbere y’uko bagerana mu rugo. Luc yahise ava mu rugo yerekeza ku muhanda gutegereza, ahageze asanga Anet ntarahagera aramutegereza… Uko amutegereje Claude na mushiki we na bo barahagera, bava mu modoka gusa Luc ntiyababona na bo ntibamubona, ni ko guhita berekeza i wabo bagerayo barasuhuza maman Luc na Gasana umugabo we barabakira, babaha karibu mu nzu barabibwira… Ntibyatinze Anitha na Claude bicaye mu nzu batungurwa no kubona Anet na Luc barinjiye, n’ubwoba bwinshi bagira ngo hinjiye umuzimu,bahita bihisha munsi y’intebe n’ameza.

Ku rundi ruhande, afande Celestin ari mu rugo na madam we Mukasano,gusa ntibavuga menshi, ako kanya afande atangira gutongana…

AFANDE:ariko se ubundi wabikoreye iki?
MADAM:ahubwo se wowe wabikoreye iki? Ni izihe nyungu wari ubifitemo ko nubundi byarangiye Luc na Anet bongeye guhura? Yabaye byibura wenda Anet ari n’umukobwa wawe wibyariye,akaba aricyo gituma umufuhira bigeze aho! Gusa icyo nzi cyo ibyo wakoze uzabizira ku iherezo. Ese uwo mugabo mukorana ibintu by’amabanga ukabihisha umugore wawe mubana ni uwuhe ra? Ibyo ntibigaragaza ko utanyizera?
Afande yumva madam we amakuru yose arayafite, maze atangira kwicisha bugufi aribwira mu mutima ati”reka nubundi byarangiye mbimubwire wenda yanyorohera” niko guhita abwira umugore we mu ijwi rituje ati”rwose nubwo byarenze igihe,ndakwinginze nyumva” Mukasano ati”ni ibiki?”
AFANDE:hari umugabo witwa Karangwa, kandi nawe uramuzi kuko nta muntu utamuzi. Ibyo nakoraga byose ni we wari warabinsabye, kuko n’ubwo akora ibintu bitemewe na Leta, akorana n’abayobozi bakomeye kundusha mu gisirikare, ari nayo mpamvu abo bayobozi bantegetse gukorana na we ariko nanjye bakampemba. nawe urabizi iyo usuzuguye abagukuriye uko bigenda.
Uwo mugabo rero, ni we papa wa nyawe w’uriya musore ngo ni Luc, yamubyaranye n’undi mugore bakundanaga mbere. Ubwo rero kuko we n’uwo mugore Luc akimara kuvuka bamumwanditseho,yakoze ibishoboka byose kugira ngo amwice maze atazatwara imitungo ye nk’umwana yabyaye. Rwose nta kindi cyanteye kubikora ni iyo mpamvu.
MUKASANO:umva ukuntu mutagira n’umutima! Ubwo se kuki wemeye kumushyira mu modoka ari kumwe na Anet umwana wirereye imyaka yose,ubwo urumva utari umwicanyi mubi?
AFANDE:nta bundi buryo bwari buhari kuko ntabwo nari gutegera Luc wenyine imodoka, yari kwibaza impamvu yabyo bityo rero Anet yari nk’igitambo. Gusa madam wanjye rwose ngusabye imbabazi,mbabarira ntabwo nzongera gukosa.
MUKASANO:ubwo rero umenyeko nanjye ntari kwihanganira kuzarinda nsaza ntabyaye kandi ndi muzima,ntihagire ikindi wongera kumbaza. Icyakora kubwanjye ndakubabariye ariko umenye ko uko byagenda kose mutazabura ababatanga kuri leta mukishyura ibyo mwakoze byose,mutibagiwe n’abana b’abakobwa babandi mwagurishije ubu bakaba barazimiye burundu.
AFANDE:urakoze rwose, gukosa bibaho gusa ubu reka twibereho tubyirengagize, maze amahoro yacu yongere agaruke.

Anet we yumiwe, ndetse yumiriye kuri Luc kuko kumurekura byabaye intambara, Luc abwira Claude ati”Claude nshuti ntazibagirwa nukuri ndi muzima ntabwo nigeze mvamo umwuka,va munsi y’ameza uze undamutse nukuri nanjye nari ngukumbuye” Claude ava munsi y’ameza, Anitha na we ava munsi y’intebe, Luc na Anet bamubonye baratungurwa bati”uyu se ni Anitha wabaye ikizungerezi gutya?” bose baratungurwa, ababyeyi ba Luc na bo baratungurwa kuko aho hari hari ibyishimo gusa ariko byiganjemo amarira, gusa Gasana uko akomeza kwitegereza Anet agakomeza gutekereza byinshi cyane, hashize akanya aba arasohotse, akigera ku muryango aba akubitanye na Mama Anet,bakubitanye amaso,bose barikanga,barasakuza,umwe ati”GASANA?” undi nawe ati”NYIRABABIKIRA!”

Luc na bagenzi be bari mu nzu na bo bahise bikanga,kuko Gasana yahise yikubita hasi mu muryango kubw’ibyo abonye bahita baza kumwegura, Anet na we akubitanye amaso na maman we, aratungurwa kuko atumvaga uburyo yagera ahongaho… Habayeho guhumurizanya no gutuzisha bamwe na bamwe,harimo Anet, Gasana twitaga papa wa Luc ndetse na maman Anet ari we Nyirababikira kuko bose bahungabanyeho, hashize akanya basubira mu nzu baricara baravugana…
NYIRABABIKIRA(maman Anet):ni ukuri kose mumbabarire,kuko nari mfite amatsiko yo kumenya umuhungu wahogoje umukobwa wanjye akaba ari byo byatumye nza nkurikiye Anet kugira ngo murebe, gusa mwese mwihanganire inkuru mbi cyane kandi yincamugongo ngiye kubabwira.

GASANA aho yicaye n’akumiro kenshi ati”Nyirababikira, ni wowe koko?” Maman Anet arakomeza ati”ni njyewe wa mugabo wumugome we udashobora kwita kubyo wateye, ukaba wari ugiye gutuma ishyano rivuka hano maze mushiki na musaza bagakundana kugeza aho gushakana” amagambo yavuze yose yarabacanze,maze Maman Luc aravuga ati”ibyo muri kuvuga njye simbyumva,ushatse kuvuga se ko Anet na Luc umuhungu wanjye bavukana?Gasana se mwaba mwarabyaranye?” Gasana afata ijambo,maze aravuga ati”Rwose Nyirababikira, ni ukumbabarira kuba nyuma yo kugutera inda ntarongeye kukwitaho” Anet ahita atera hejuru ati”Ushatse kuvuga ko ari wowe papa wanjye?” Maman Anet ahita avuga mu ijwi rituje,ati”mwana wanjye Anet, koko uyu Gasana ni we papa wawe wa nyawe, wumutima mubi watumye mba gutya”

Kuri station ya police y’aho Madam afande Mukasano akora, inama yakoranye maze umuyobozi waho abwira abahari bose ati”n’ubwo bakorana n’abasirikare bakomeye, tugomba gufata kandi tugafunga buri wese wabigizemo uruhare ikindi kandi n’uwo musore ngo ni Thomas n’ubwo ari we waduhaye amakuru, tugomba gushaka uburyo tuzakorana na police ya tanzania, ikamufata ikamutwoherereza tukamuhana tutibagiwe n’uwo mugore bari kumwe”
Kumbe Thomas yahamagaye kuri police, atanga amakuru yimbitse ku bikorwa bya Karangwa na afande,atibagiwe gushyiramo kugambanirwa kwa directer byatumye yiburishwa akava ku kazi kugira ngo arengere ubuzima bwe.

Maman Anet akimara guhamiriza Anet ko Gasana ari we Papa we nyirizina, bumva hanze umuntu arasuhuje bagiye kubona babona wa musaza watoye Luc arinjiye, ndetse Gasana amubonye aratungurwa, maze aramubaza ati”papa,uracyariho koko?” umusaza ntiyavuze byinshi kubijyanye n’amasano, ahubwo yabasabye guceceka, maze arababwira ati”muri iyi si,nta ntungane ibaho. Abagore baca inyuma abagabo babo, n’abagabo bakabikora abana bakazira uko bavutse. Ako kanya na Jeanete ahita yinjira,Luc amubonye umujinya uramurya”.
UMUSAZA arakomeza arababwira ati”wowe Nyirababikira,uribuka ujugunya umwana wumukobwa mu ishyamba? Dore nguyu. Ese iyo umurera wari kuba iki?” Maman Anet ahita yibuka umwana yataye, ahita ahaguruka ahobera Jeanete ati”ni wowe mwana wa? Ni ukuri ngusabye imbabazi” Anet na we ahita asakuza ati”nari narabiketse kuko Jeanete na mama barasa cyane, ubwo njye na Jeanete na Luc turavukana rero? ntabwo bishiboka we, wenda Jeanete turavukana,ariko Luc ntituvukana!!”

Umusaza arakomeza ati”nibyo koko,Uyu musore wanjye wumunyembaraga ntabwo muvukana kuko se umubyara ari igisimba na we nk’uyu uraha ngo ni Gasana,abagabo ku magambo gusa batita ku mbuto babibye” Anet yahise ahaguruka,ahobera Luc,aramubwira ati”Luc chouchou,ndagukunda cyane” umusaza arakomeza ati”Luc yanyuze muri byinshi,azira se wamubyaye,ndetse anazira gukunda umukobwa wumusirikare utabyara(ubwo murabyumva abasomye inkuru yose) arahangayika, abura ubwenge bwibutsa. Gusa yabiciyemo,kandi nizere ko we na Anet mbona aha muzaba umuryango mwiza. Ikinzanye hano, kwari ukunenga mwe mutakoze neza,no gushimira umwana wanjye Luc. Si ibyo gusa,Luc ku wa gatatu ugomba kujya kureba uwo Karangwa papa wawe ari na we wagushyize mu byago bishobora no kuzagukurikirana iminsi yose, ubundi umusabe aguhe ibyo akugomba nk’umubyeyi, uzabwire nyoko aguhe ibyo uzitwaza. Murabeho”
umusaza amaze kuvuga ibyo,yahise yigendera,gusa umuhungu we Gasana aramuherekeza.
Claude na Anitha bari aho bumiwe buri wese yabuze icyo avuga, gusa kuko amasaha yari yicumye, batangira gushaka uko basezera.

Maman Anet Nyirababikira ndetse na mama Luc nk’abakeba, bo barebanaga ayingwe, gusa buri wese yahise amenya uruhande ahagazemo.

Jeanete na we nibwo yamenye mama umubyara,kuko yari yamusabye n’imbabazi,Jeanete yarazimuhaye,ndetse anamenya neza ko avukana na Anet kuri Maman, bafata n’umwanya wuko bagomba kujya kwibanira,ndetse n’umwana Jeanete yabyaranye na Luc, gusa ntawundi wari uzi iby’uwo mwana uretse Jeanete na Luc bonyine. Amasaha yaricumye, abasezera barasezera baranaherekezwa barataha, gusa ibyabereye aho ngaho uwo munsi,ni agahomamunwa.

Ntibyatinze, ku wa gatatu haba harageze, Saa mbili zuzuye Luc na maman we bafata inzira berekeza kwa Karangwa, gusa mu kugerayo basanga police yahateye ibirindiro ndetse Karangwa ari mu mapingu, gusa kuko Luc yari mukuru,yahise yegera umwe mu ba police mukuru wari aho amubwira gahunda zose uko zimeze, Karangwa bahita babimubwiraho na we, ubundi ku mutima aribwira ati”nubundi nakoze byinshi bibi cyane,bisa nk’aho ntayandi mahirwe yo gusohoka gereza nzahabwa,kandi koko umwana wanjye naramubabaje bikomeye,ubu nicyo gihe cyo gukora ibikwiye nk’umugabo” niko guhita asaba gusubira mu nzu arabyemererwa, ahita afata impapuro zose zimitungo imwanditseho nta na rumwe asize, arasohoka aziha Luc, maze apfukama no hasi amusaba imbabazi, Luc na we amubera umwana mwiza arazimuha, ubundi Karangwa arajyanwa, Luc na we asigara ari nyirimitungo ya se, kuko Karangwa nta mugore wisezerano yagiraga.

Iminsi yakomeje kwicuma, Luc na Anet urukundo rurasugira,imiryango iraterana babyigaho bafata umwanzuro nk’abantu bakuru, bahamya umubano wa kigore na kigabo(NK’UMUGORE N’UMUGABO).
Nta kindi bakoze, Luc na Anet bashyizeho itariki yubukwe maze bicara hamwe bapanga abantu bimena bazatumira, Claude na mushiki we, Animatrice, Madamu afande kuko afande Celestin na we yafatanywe na Karangwa barafunganwa, Jolie wari usigaye ari umwe mu basirikare bakomeye kandi afite n’umugabo wumusirikare, Diane, John, Patty, Aline n’ubwo atari kubasha kuboneka kuko yari asigaye aba muri america ndetse yaranashatse umugabo wumuzungu, abanyeshuri bose bagiranye ibihe byiza muri secondaire ndetse n’ababifurizaga inabi, directer, Jeanete nka Mukuru wa Anet, ndetse batibagiwe n’ababyeyi babo… Yari iminsi y’ibyishimo,kuko urukundo Luc na Anet bari baraharaniye mu myaka yabo yose bamenyanyemo,rwari rugeze ku rwego rwiza rwo gutanga urugero, bakereka isi yose ko urukundo ruriho.

Ntibyatinze, umunsi w’ubukwe uragera, baritegura,bajya mu rusengero birumvikana ko n’abashyitsi bose bari bari aho mu rusengero bategereje kureba ni ukuri ibirori by’ibyishimo ku nshuti zabo Anet na Luc… Padiri yaraje,atangiza imihango yo gusezeranya, gusa Jeanete aho yicaye ateruye umwana we bimurya mu nda niko guhita ahaguruka, ajya imbere kwa padiri,afata micro yashize n’isoni zose, maze araterura abwira ikoraniro ryose,ati”abantu koko ntimunagira n’isoni? Ni gute musezeranya umuntu ufite undi mugore hanze, mukamusezeranya n’undi mugore? Ntabwo iyi marriage nyemeye, uyu musore ngo ni Luc yanteye inda, uyu mwana nteruye ni uwe,rero sinakwemera ko ashaka undi mugore,kandi twarabyaranye. Njye na we tugomba kubana,uko byagenda kose”.

LUC ARAKOMEZA ATI”Abantu bose bari aho baratunguwe,nanjye ubwanjye numva umutima na roho byanjye bimvuyemo.
Jeanete we yamaze kubona akoze ishyano ku buryo abantu bose cyane cyane abari aho mu rusengero bazamushinja kwica ubukwe bwiza cyane kandi bwari kuba bukomeye bwanjye na Anet, ndetse yumvise n’amagambo bari kugenda bamuhwihwisaho bamuvuga kandi akiri aho, yumva ko byanga byakunda ubuzima bwe busigaye ari igisebo, niko guhita ajugunya hasi wa mwana yari ateruye,ahita yiruka arabura. Nyuma yiminsi ibiri,ni bwo humvikanye amakuru atari meza ko yaje kwiyahura ndetse tujya no kumushyingura.
Anet we kwihanganira ibyo yumvise byaramunaniye,arahindukira antera umugongo asa n’ufite intimba ku mutima niko guhita asohoka nta kindi tuvuganye na we arigendera. Uko niko yanyanze dupfuye akantu gato cyane kandi ntigeze ngiramo uruhare.
Nkomeje kumushakisha ndamubura. Gusa nyuma y’amezi atandatu nza kumva amakuru avuga ko Anet yashakanye n’umusore witwa Jule, ndetse ko basigaye bibera no muri Canada. KUMWIKURAMO BYARANGOYE!
Nabayeho mpangayitse, gusa Beata akajya ampora hafi akampumuriza, ndetse akananyereka urukundo rwe rwose yari amfitiye. Muby’ukuri Beata ntabwo nari naramwanze kubera izindi mpamvu,ahubwo ni uko nagira ga ngo nsigasire urukundo rwanjye na Anet. Beata yari umukobwa mwiza bigaragara ku buryo uko nagendaga nikuramo Anet buhoro buhoro nkamwibagirwa,ari nako Beata yahitaga yuzura umutima wanjye.
Byaje kurangira njye na we twibaniye, ndetse ananyemerera ko tugomba gufatanya tukarera umwana wanjye na Jeanete,maze nawe akabona urukundo rwa kibyeyi.

Natekereje ubuzima bwose nanyuzemo, nibuka uburyo nahuye na Anet bwa mbere tugiye ku ishuri, nibuka uburyo nakunze Jeanete bwa mbere akankatira, nkibuka intambara zose narwanye n’abakobwa bankundaga harimo n’abayobozi ariko nkifata kubera urukundo nakundaga Anet, nkibuka ibyago byose nanyuzemo nzira gukunda Anet bakangonga kugira ngo ntazakomeza kumukunda, nanone nkibuka imyaka yose yantegereje yizeye neza ko njye na we tuzongera guhura kandi nta gihamya abifitiye, akizera ko tugomba kuzafatanya urugamba rw’ubuzima, nkibuka uburyo yaje kunyirebera mu rugo nyuma y’iyo myaka yose akanyereka ko akinkunda, nkibuka uburyo nakatiye abakobwa bose ku bwo kumukunda wenyine, nkibuka uburyo numvaga ko ntamufite mu buzima bwanjye naba mfuye urwa buheri buheri, nkibuka noneho uburyo yanteye umugongo nyuma yo kumva ko nabyaranye na Jeanete ntanashake kumenya uko byagenze byibura.
NYUMA YO KWITEKEREZAHO,
Nkareba inzira zose zanjye mu rukundo, uburyo twakundanye(njye na Anet) bikamamara kandi tugashyigikirwa ariko bikarangira njye na we tutabanye kubera akantu gato cyane kandi k’amafuti, nahise menya ko iby’urukundo rw’ubu byose ari “AMAYOBERA””
IHEREZO

AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON 2 LOADING
NTUZACIKWE NA EPISODE YA 01 YA SEASON YA 02

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 30 FINAL”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *