AMAYOBERA MU RUKUNDO Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo SEASON I EPISODE 29

Duherukanye Mukasano madam wa afande Celestin yibarutse umwana,gusa abantu bose bagatangara.
…Anet na Luc bari bongeye guhurira kuri phone bwa rimwe..
.
LUC ATI”nkimara kumva ijwi rya Anet,umutima wanjye wasubiye mu gitereko, numva ntangiye no kwibagirwa imibabaro yose namaze ndi kunyuramo. Anet na we yanyitabanye urugwiro, nari mfite amatsiko ko yaba ataratwawe n’abandi, gusa yampamirije neza ko kuva nabura atigeze apanga n’undi musore habe na gato. Anet twapanze guhura, gusa kuko nta mafaranga nari mfite,we yemera kuzaza kundeba mu rugo igitaraganya”.

Inkuru yacu tuyitangiriye kuri Jule, aho ari arimo avugira kuri phone sinzi uwo barimo bavugana. Jule ati”sha, Anet ashobora kuba yarashavuye mu rukundo kuko igihe nabonye amahirwe yo kumuganiriza ku bijyanye na rwo, yaruhukije imitima intekerezo ziramutwara bisa nk’aho hari umuntu bakundanyeho bagatandukana atabishaka, gusa ubu njye namusabye urukundo kandi uko yabyakiriye narabibonye ntabwo ari bibi kuko ntabwo yigeze ampakanira, ahubwo yambwiye ko agiye kubitekerezaho tukazahura akampa umwanya tukabiganiraho, ubundi akampa umwanzuro wa nyuma. Niteguye rero kumuhoza amarira yose yarize, nkamwibagiza ibyamubayeho byamubabaje kandi nkanamuvura ibikomere byose bigakira burundu…
Reka mbe nkuretse ahubwo nzongera kukuvugisha muri weekend ikurikira iyi ngiyi, kugira ngo nkubwire ibyo yambwiye byose” kumbe aya magambo ni ayo Jule yibukaga,ubwo yayabwiraga umuhungu winshuti ye,nyuma yuko ahura na Anet akamusaba urukundo(mubyibuke) gusa ntibyamugendekeye neza kuko nyuma yuko batandukana, nibwo Anet yahise ahura na Luc,umutima we ugahita wongera gushiguka,bityo agahita ahakanira Jule…Jule yakomeje kwivugisha n’agahinda kenshi ati”nakoze uko nshoboye kose ngo Anet ankunde,gusa byaranze. Ndamukunda kurusha abandi bakobwa bose,gusa sinzi impamvu yabyo kuko si na we mukobwa mwiza kurusha abandi bankunda, gusa umutima wanjye sinzi impamvu ari we unyerekezaho. Ibyanjye mu rukundo ni Amayobera”.

Uko Jule arimo yivugisha n’agahinda kenshi,niko Anet arimo yitegura kujya gusura Luc, ndetse na Luc na we akaba arimo yitegura kujya kwakira Anet aho imodoka azamo iramusiga.

Luc arimo atunganya utuntu twose mu rugo akahakesha, abona Beata araje aramusuhuza n’ikinyabupfura, maze aramubwira ati”ko mbona witegura se hano hagiye kuza abashyitsi ko mutadutumiye?”.
Luc ati”hagiye kuza umushyitsi wimena kandi si ngombwa ko ngira abo ntumira”
Beata aramubaza ati”ariko Luc,ubu koko mu mezi icumi ashize ni iki ntakoze kugira ngo utabona ko ngukunda? Ese ni iki wifuza ko njya gukora kugira ngo urukundo rwanjye kuri wowe rukugaragarire?”

Luc aramwitegereza,aramubwira ati”Beata nshuti, none njye nzakore iki ahubwo kugira ngo nkwereke hamwe n’abandi bakobwa bose ko urukundo rwanjye rwa mbere maranye imyaka igiye kugera ku munani,nkaba muri iyo myaka 8 narabuzemo ubwenge bwanjye bwibutsa igihe kingana n’imyaka itanu hafi itandatu,ariko urwo rukundo rukaba rutaranyibagiwe,urumva nakora iki,cyangwa nabona uruhe rukundo rundi rwarusimbura?”

Beata yarize amarira arira n’andi yo guhogora, maze Luc aramubwira ati”amakosa si ayawe, kandi nanjye si ayanjye, bityo rero, twihanganirane kandi buri wese agire uruhare rwo kubabarira mugenzi we kugira ngo hato tutaza kubangamirana, sibyo?”

Tuze kuri afande Celestin,ari mu rugo,na madamu we mukasano, abashyitsi baragenda baza,abandi bagataha kubwo kureba umwana wabo wimfura wavutse,gusa afande nta byishimo na gato kuko aho yicaye arimo kwitegereza umwana we wavutse, maze akibwira mu mutima ati”ntabwo numva umwana witwa uwanjye, yavuka asa n’uriya muswa ngo ni Thomas. Ese ibi birashoboka koko? Aho uyu mugore ntabwo yankinnye imitwe we n’uriya muganga bakambeshya? Buretse ariko, byanga byakunda nzamenya neza ko uyu mwana ari uwanjye”

“Ubuse koko Mana nabikoreye iki?ureba n’iyo ngenderako ubudasubirayo, ariko ntavuze amagambo nkariya? Gusa ariko nanjye ubanza Imana yaranyimye umutima wo kunyurwa. Yego Luc ndamukunda,ariko nanone imyaka yose ishize nakagombye kuba naramwikuyemo. Icyakora koko byo Beata ayaguyemo,ubwo agiye guhita amwegukana cyane cyane ko na maman Luc amukunda bikabije. Yewe reka nigumanire na Patty wanjye, naho ubundi sinzi ibyanjye. Ariko cyakora iyaba ntarasezeye ku babyeyi ba Luc ntabihenuyeho, nari kwemera ngasubirayo nkajya guhatana intambara yo gutsindira Luc. Gusa ahubwo da, abagabo ni abibura,reka nitegurire ubukwe neza udasanga na Patty narwarizagaho ejo mubuze cyangwa akisubiraho”

Kumbe Chance nyuma yo kwishyiramo ko Luc yapfuye urwa buheri buheri, sinzi ngo yahuye na Patty gute(mumwibuke ari inshuti ya John ku ishuri) bapanga no kwibanira,gusa akimara kumva ko Luc yagarutse,ntiyanyuzwe ariko abura uko agira yifatira umwanzuro wo gushikama gitwari kuri Patty… Ako kanya afata phone,ahamagara muganga Diane maze aramubwira ati” ariko Dia, naje gutekereza nsanga nyamara twarapfuye ubusa bya nyabyo”
Diane ati”ko ari wowe washoye intambara se wungutse iki uretse guta umwanya wawe wubusa none Luc akaba yarigendeye?”
Chance ati:”reka tuzashake umwanya basi twiyunge, maze ngusabe imbabazi ni ukuri. Gusa nashakaga kukubwira ibintu bibiri; icya mbere nuko mfite ubukwe mu byumweru bibiri biri imbere kuko nzasezerana na cheri wanjye,ubwo nyine kuko ntafite uburyo nakugezaho invitation, ndagutumiye kandi uzaze utikandagira, ikindi cya kabiri, ni uko Luc atapfuye,ahubwo ubu tuvugana ari mu rugo iwabo. Iyo ni inkuru nziza nkugejejeho. Diane ati”sha,ko numva ubukwe bwacu buzabera rimwe se? Ntabwo uziko nsigaye nikundanira na wa musore ufite igarage basudiriramo ruguru iriya? Ahubwo nanjye nashakaga kugutumira,none ndumva bihuriyemo. Ubwo ahubwo ndumva twazasaba abagabo bacu,tukazakorera hamwe ukwezi kwacu kwa buki. naho iby’uko Luc yagarutse byo nabimenye akihagera kuko Beata yarabimbwiye, gusa byo Beata abonye igihungu cyiza,ariko natwe abagabo bacu si babi kuko John wanjye afiite ifaranga”

Madam Karangwa we na Thomas, bameranye neza cyane,ndetse bapanze no kwimuka bakava mu gihugu,bakigira muri Tanzaniya, ntibyatinze,bapakira ibyabo bacaho,ndetse noneho ubucuruzi bwabo bwo babukorerayo kandi ntibagikora ibitemewe, gusa Thomas we afite intego yo kuzatanga Karangwa na Afande Celestin,mpaka bagafungwa.

Tuze kuri Afande Celestin we nta gutuza, niko kuva mu rugo atabwiye madam we aho agiye, yerekeza ku kigo nderabuzima kiri kure y’iwabo kandi kitari kimwe bakoreyemo isuzuma ryo kumenya niba bazabyara. Mu kugerayo, ahasanga umu doctor amusaba ko baganira, docter amubonera umwanya, afande amuha ibyifuzo bye n’ibibazo byose, nyuma ajya ku mupima. Nyuma yo kumupima, amusaba ko yakwihangana agategereza ibisubizo bye. Afande yagiye kwicara hanze,maze akivugisha ati”ninsanga Mukasano yarambeshye koko ngasanga uriya mwana atari uwanjye, ndaza kubonana na we kandi uriya muganga na we araza kumenya uwo ndiwe”
bidatinze Doctor aba aragarutse, aramubwira ati”wa mugabo we wenda si ukuguca intege cyangwa kugukina ku mubyimba, ariko ibizamini mfite byerekana ko udashobora kubyara mbere y’uko twakwandikira impapuro zikujyana kujya kwivuriza mu buhindi. Ubwo rero, nushaka kujyayo uzaze utubaze, kugira ngo tuguhe transfer, ikindi kandi utuze, madam wawe umworohere, ahubwo umuganirize mukemure ikibazo cyanyu mutihaye rubanda”

Nyuma y’imyaka myinshi Claude tutamwumva, ubu turi aho yibereye mu rugo i wabo ari kumwe na mushiki we, bafata intebe bazitera hanze batangira kuganira

CLAUDE(yitegereje mushiki we,aba araturitse arasetse,ibitwenge biramurenga) ati: noneho ndumiwe,ubu se nkawe urinze ungana utyo utarashaka umugabo koko, umva nanjye ngo umugabo ra,utaragira n’umuhungu mukundana, ubwo mu minsi iri mbere mike ntuzitwa uwaheze ku ishyiga? Burya abahungu twe turakaze ntabwo ari nk’abakobwa. Iyo mfite amafranga, umugore arizana, ariko wowe ushobora kuyagira ntihagire ukubwira na mwaramutse.

ANITHA:ivugire sha, wowe ntabwo ubizi. Cyangwa utekereza ko kuba ntawe mfite ari uko namubuze? Sha, ubwo se waba uzi ubuzima Anet yanyuzemo kugeza uyu munsi ku bwo kubura Luc? Nanjye rero nitinyira kubabara bingana gutyo.

CLAUDE:ariko we,uvuze Luc uranyibutsa. Koko ntabwo twamubereye inshuti nziza. Koko kuva yakwitaba Imana,tubure no kujya gusura ababyeyi be na rimwe? Basi reka tuzajyeyo muri iyi weekend,tugende tubasuhuze tubabwire ko twari inshuti za Luc umwana wabo,maze tunakomeze kubihanganisha.

ANITHA:sha wenda kuvuga ni ugutaruka,Anet yari yibitseho igisore cyiza, uzi ariko ukuntu Luc namukundaga nkabura aho muhera we? Uwakwereka cyagihe adusezeraho papa Anet(afande Celestin) na Anet baje kumureba ngo batahe agahinda nagize ko kumva ko ntazongera kumubona ku ishuri. Cyakora byo tuzajye kubasura pe,wenda nzabonayo n’agafoto ke basigaranye…

Umugambi wo kujya gusura ababyeyi ba Luc barawunogeje,gusa ntibazi ibijya mbere ko Luc ari mutaraga bikomeye… Bazatungurwa.

Afande mu gutaha,ahita abona message iturutse kwa Thomas akoresheje nimero yo hanze,ivuga iti”ukorana na Karangwa wishingikirije imyenda wambaye, mugashimuta abakobwa, mukica, mugacuruza ibitemewe na Leta. Ubu nanjye ngiye kubatanga mu buyobozi, nishingikirije inshuti yanjye yambaye imyenda ifite ububasha buruta ubwawe, maze turebe uko bizagenda” agira ubwoba…

ku rundi ruhande, Karangwa na we yakira message ye iti”ntuzirirwe udushaka,kuko ubu ndarana nuwitwaga umugore wawe twese twambaye ubusa, icyo kikaba ikimenyetso cyo kwizerana hagati yanjye na madam wanjye… Ibyo mwakoze byose muzabyishyura n’iyo bitaturuka kuri njye, ariko abo mwahemukiye bazabishyuza” Na we agira ubwoba…

Afande we byaramurenze,ahitira kujya kureba Diane kwa muganga, Diane amubonye agira ubwoba agiye kwihisha afande aba yamubonye aramwihererana, maze aramubwira ati”mbwira byose uko byagenze”
Diane ati”muby’ukuri, umugore wawe ntabwo twari tuziranye kuko ni we waje kunyishakira. Nabanje kumwangira, gusa arambwira ngo nabona ugiye kubimenya kuburyo byatugiraho ingaruka, ngo afite iturufu nawe izagutera ubwoba, ubundi ugatuza kandi yaje yambaye n’imyenda ya gipolice, na byo byanteye ubwoba bituma mbikora” yakomeje kumubwira byinshi, asanga umwana wavutse ari uwa Thomas yabyaranye na Mukasano, afande biramurenga maze aribaza ati” Ese iyo turufu ankangisha koko ni bwoko ki? Ubanza ibyanjye byose bigiye kujya ku gasozi, cyane cyane ko Mukasano twanashakanye atankunda,ahubwo ari agahato k’ababyeyi be”

Ntibyatinze, weekend iba irageze, Anet atangira kwitegura kujya gusura Luc iwabo mu rugo noneho.
Ubwo yavuye mu rugo arimo avugira kuri phone, ndetse anavugana na Luc bavugana aho aza kumusanga,ibyishimo ari byose,ku buryo Anet yumvaga agiye kwinjira mu yindi si.

Ku rundi ruhande,Claude na Anitha mushiki we na bo bari mu modoka bagana kwa Luc,ndetse buri wese yibereye kuri internet arimo asoma inkuru kuri THE NTACO STORIES PRODUCTION

Anet yakomeje kugenda agana ahari parking y’ama taxi voiture, ahageze ayinjiramo gusa akivugira kuri phone,umu chauffer wayo na we yatsa imodoka, afata urugendo. Anet yakomeje kuganira na Luc amubwira ko ahagurutse,nuko bageze mu ikoni,bahita bakubitana n’igikamyo cya rukururana kandi gipakiye kiri no kumuvuduko,gihita kigonga ako ka modoka Anet arimo, kaba nk’ubushashi,kuburyo utabonamo n’igufa ry’umuntu…………..PART 30 (FINAL ) LOADING.
.
BIGENZE BITE SE KANDI?
ANET SE ARAROKOKA IRIYA MPANUKA ITUNGURANYE KURIYA?
AFANDE NA MADAM WE BARAKEMURA IBYABO GUTE NYUMA YO KUMENYA KO THOMAS YIHAYE AKABYIZI KURI MADAM?
MADAMU WE SE NI IYIHE TURUFU AFITE YO GUKANGA AFANDE?
BIRAGENDA BITE LUC NAMENYA KO ANET AZIZE IMPANUKA NANONE?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo SEASON I EPISODE 29”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *