AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 25

Duherukana ubwo Anet yari akubitanye amaso na Luc muri gare,ese byagenze ute?

Reka inkuru yacu tuyitangirire mu rugo kwa Afande, afande ari mu rugo wenyine,madamu ntawe uhari,gusa hashize umwanya,madamu aba ageze mu rugo,gusa ukabona ko afita akanyamuneze bikabije,niko guhita yinjira mu cyumba asanganira umugabo we ku buriri aho aryamye yishimye cyane aramubwira ati”cheri,byarakoze nukuri. Uzi ko wa muganga wacu ambwiye ko ntwite?” afande niko guhita ahaguruka uburiri abutera hejuru ati” ngo ugize ute? Subiramo numve koko! Mana we, ukora ibitangaza koko, Imana ishimwe ihimbazwe kandi isingizwe”
Madamu ati”ubu nanjye ngiye kwitwa maman runaka byukuri. uzamwita nde se cheri?’.afande ati”nawe urakabya,haracyari kare pe” Bakomeza kwishima.

Muri gare,Anet aba akubitanye amaso na Luc,maze niko guhita asakuza cyane ati”ndarota,cyangwa nasaze? Luc,ni wowe?.Luc we aratungurwa cyane,maze n’abantu bakomeza kureba Anet,bibaza bati”uyu mukobwa usakuza gutya bite bye ra?” Nuko agize ngo yegere Luc kugira ngo amukoreho yumve koko ko atari kubonekerwa,Luc aba aramwitaje,maze aramubwira ati”wa mukobwa we wasaze cyangwa uri gukoreshwa n’abazimu? Njye nta hantu na hamwe nkuzi, cyangwq wanyitiranije? Genda ujye gushaka aho uteka imitwe,abakobwa bubu twarabamenye ni uko mujya mubigenza mushaka gukura abahungu ibyinyo,ahubwo reka nanigendere da,hato hadakurikiraho n’ibindi”..byahise bikubitiraho ko n’imodoka Luc yari ategereje yahise ihagera,ahita ayijyamo arigendera.

ATI”Uwo munsi nagiye nibaza kuri uwo mukobwa n’icyo yanshakagaho,kuko ntabwo nibukaga ko ari Anet umukunzi wanjye wambere,ndetse ntanubwo yigeze ananca mu jisho ngo ngire n’akantu na gato mbasha kumwibukaho,uretse kugenda mutekerezaho ubutekamutwe bw’abakobwa bubu,cyane cyane ko nari mfite amafaranga menshi mu mufuka,naketse ko yambonye ndi kuyabikamo akaba ashaka kunyambura akoresheje imitwe nk’imwe abakobwa bubu bakoresha yo kwikundisha ku bahungu bikarangira babatwaye utwabo twose”.

Anet we amaze kubona bigenze gutyo,yabuze icyo yafata n’icyo yareka,niko guhita ava aho ngaho atanateze imodoka,ku bwo kwivana mu gisebo cya rubanda rwari rwuzuye aho ngaho,ageze imbere yumva atangiye kuzungererwa,niko guhita atega umu motari byihuse amujyana mu rugo. Mu kugera mu rugo,nta kindi yakoze uretse kuryama,ndetse na maman we ntiyamenya ko yatashye,kuko bari basigaye babana nk’umubyeyi n’umwana,nyuma y’uko afande na madam we babahaye inzu nziza cyane kandi iri hafi n’aho batuye…nubwo yaryamye,gusa ibitotsi kubibona byo byari intambara,nuko mu ntekerezo ze akibwira ati”uriya ni Luc uko byagenda kose. Ijwi ni irye,kuba ari we urebeye ku isura byo ntawakwirirwa ashidikanya, imyitwarire mu kuvuga, ndetse n’ikinyabupfura mu kuvugisha abantu,ni we nta kabuza…. Ahubwo ikibazo ni, ni ukubera iki yaba yambonye ntanyibuke koko?

Tuze kuri afande,kuri uwo mugoroba mbere y’uko Anet ahagera akimara kubona Luc,afande yamaze kuganira na madam we amaze kumubwira inkuru nziza,ahita afata ikote rye ajya gutembera n’ibyishimo byinshi,akagenda yivugisha ati”Imana ikora ibitangaza nukuri,haburaga gato ngo ntandukane n’umugore wanjye nkunda kubera kutabyara,none dore muganga ambwiye amakuru meza cyane,ubu ndi umugabo mu bandi,ngiye kugira ijambo imbere y’umugore wanjye” akirimo kwivugisha,yumva phone ye irasonnye,ahita ajya ku ruhande,aritaba, gusa nyuma yo kwitaba,asa n’ugize ubwoba ku bwo amagambo abwiwe,ni ko guhita afata umumotari,amubwira aho amujyana. Yaragiye,bidatinze agera ahantu muri hotel yihishe ahantu,yinjira mo imbere, agenda arangaguzwa nkushakisha umuntu,sinzi uko yagiye mu kandi kumba,akubitana amaso na directeur wa ba Anet,umwe tuzi ko yapfuye,ni ko guhita atungurwa,ati”wowe uracyariho?

Luc mu kugera mu rugo,asanga Jeanete na we yatashye,niko gutangira kumubwira ibyamubayeho,ati”Cherie,kuva nabaho uyu munsi wantangaje. Uzi ko nahuye n’umukobwa ntazi,akambwira ngo aranzi,ndetse akanampamagara mu mazina yanjye,akambwira ibintu byinshi ntazi? Uretse ko numvise ari ibintu bidafatika,ngahita nigendera! Ariko wasanga ari umwe muri ba bakobwa numva b’abatubuzi baba bashaka gukura ibyinyo abahungu” Jeanete ati”uwo mukobwa se yari ameze ate buriya?”
Luc ati”yari umukobwa winzobe cyane,ufite hasi hanini kurusha hejuru,yambaye ipantalo yubururu,n’agashati kumweru,n’isaha ku kuboko kw’iburyo. Icyakora ntakubeshye byo uwo mukobwa yari mwiza,nubwo atakurusha da”
Jeanete yumvise ibyo Luc amubwiye,ahita agira ubwoba umutima uramurya, aribwira ati”nta kabuza Anet amenye ko Luc akiri muzima,ubu ndabizi agiye gukora ibishoboka byose,amushakishe hasi hejuru,ndabigenza nte?”

Anet we aho ari,inkuru yamaze kuyikubita madam afande arabyumva,niko guhita akora kuri phone,ahamagara umugabo we afande,afande na we aho ari muri hotel akimara gukubitana amaso na derecteur wa ba Anet muri secondaire,aba yakiriye amakuru ko Luc yagaragaye muri gare,biramucanga arivugisha ati”ibibazo bimbanye akayabo kabyo,nari nzi ko uyu mushenzi ngo ni directeur yapfuye,none dore aracyahari kandi ntanicyo yigeze aba,none nyumvira uyu muvuna muheto na we nari nziko yapfuye,none aragaragaye,ndabigenza nte noneho?” Ahita afata phone arahamagara.

Karangwa aho ari,yiyicariye muri salon,ibibazo ni byose bamusize iheruheru,ahita yakira phone,kumbe ni afande umuhamagaye,maze aramubwira ati”gahunda zose twapanze zarapfuye” Karangwa ati”bimeze bite”.Afande ati”wa mushenzi ngo ni directeur aracyariho,wa muhungu twohereje kumurangiza yaratubeshye….nanone na wa muhungu wawe ngo ni Luc na we ntabwo yigeze apfa,ubanza nyuma y’uko umutaye muri cya kiyaga,sinzi uko byagenze ararokoka,kuko hari amakuru nakiriye ko hari umuntu wamubonyeho muri gare mu masaha ashize”.Karangwa arikanga.

Tugaruke kuri Anet,yabuze amahoro,aragenda hirya no hino,yabuze icyo yakora n’icyo yareka,agafata udu photo twa Luc,akatureba akarira,ati”Luc wanjye we,uri muzima ndabizi,nahoraga ndota ko ukiri muzima buri joro twahuriraga mu nzozi,ndabizi ni wowe nabonye”
Maman Anet akamubaza ati”Ese uwo Luc uri guhora uvuga ni uwa hehe?”
madam afande aramwegera,maze amusobanurira byose byerekeranye na Anet na Luc,maze maman Anet aravuga ati”Burya umwana wanjye yarashavuye mu rukundo koko,uranyumvira ngo ababisha b’abagiranabi batume umwana wanjye ahangayika bingana gutya iyi myaka yose koko?” ni ko kwegera Anet,maze aramubwira ati”mwana wanjye izere kandi n’iyo yaba atakiriho,uzabona undi musore mwiza ugukunda byukuri”
Anet ati”maman,nimbura Luc sinzongera gukunda ukundi”

Afande akimara kuvugana na Karangwa,ni muri uwo mugoroba ahita ahamagara Thomas,Thomas yanga gufata phone,amuhamagara nk’amasaha atatu yose yanga kumufata,niko guhita ahindura numero,amuhamagaza indi,Thomas arayifata,afande aramubwira ati”ni ukubera iki watubeshye ko akazi wakarangije,none nkaba mubonyeho akigendagenda uko yiboneye?”
Thomas ahita amukupa,akimukupa Karangwa na we ahita ahamagara,abwira Thomas ati”ngwino hano ndagukeneye vuba vuba ndagukeneye”.uko amubwira gutyo,niko madam Karangwa na Thomas bibereye mu buriri muri ayo masaha ya kumugoroba barimo bakina nk’abana.

THOMAS: umugabo wawe yamaze kumenya ko directeur ntigeze mwica, kandi na afande na we yabimenye,none ari kumbwira ngo njyeyo akakanya aranshaka,urumva najyayo koko?

MADAM KARANGWA:Maze ndanakwanze, sinakubwiye ko umugabo wanjye ari wowe koko?
THOMAS:mbabarira Cherie,ntabwo nzongera.

MADAM KARANGWA:uramutse ugiyeyo ushobora guhura n’ibibazo,igumire hano njye nawe tube twiryohereza sha.
THOMAS:nibyo koko,wasanga yanamenye ko njye nawe dusigaye twibanira,akanamenya ko ari twe twayobeje amamodoka y’ibicuruzwa bye. kumbe uko babivuga,niko Karangwa yarangije gutoranya umwe mu basore be,aramubwira at”Thomas akimara kwinjira muri iki gipangu,uhite umutegera hariya,umurangize”

Amasaha yaricumye muri uwo mugoroba,kwa Luc na Jeanete bararya,nyuma yo kurya,bajya kuryama. Muri iryo joro aho Luc aryamye, atangira kubira ibyuya biramurenga, arahumagira cyane ubwonko bwe butangira kumuhereza bimwe mu byakera mu nzozi,atangira kurota ari ku ishuri,

LUC ARAKOMEZA ATUBWIRA ATI”iryo joro ibyambayeho ni agahumamunwa,kuko no kubyiyumvisha byarananiye,kuko ntumvaga uburyo naba naranyuze mu buzima nkubw’ibintu narose iryo joro”..YAROSE IKI?

Aho aryamye,atangira kurota ari kumwe na Anet,barimo barya ubuzima ku ishuri. Yarose Jeanete,Aline na Anitha,Claude,John,Animatrice na Directeur,Chance,Diane,na Afande amuzi nka papa Anet,bose bari ku ishuri,hamwe bigaga,yongera kurota ari mu modoka ari kumwe na Anet batashye bava ku ishuri,ndetse arota ibintu byinshi bitandukanye,ako kanya,Jeanete agiye kumva,yumva Luc arasakuje ati”Anet we,humura ntacyo turaba,Chauffeur we,mudutabare turapfuye! Luc ahita anashigukira hejuru,bidatinze Jeanete ahita abyuka aza kumureba nubwoba bwinshi,………………………..PART 26 LOADING.
.
.
LUC SE ARIBUTSE NONEHO??
ANET YABONYE LUC,ARAKORA IKI NGO AZAMUBONE??
NI RUHARE KI AFANDE AFITE MU RUPFU RWA LUC??
KUKI AFANDE ABWIYE KARANGWA ATI”wa muhungu wawe”AVUGA LUC SE,LUC NI UMWANA WA KARANGWA?????
KUKI KARANGWA YASHAKAGA KWICA LUC??
AFANDE NA KARANGWA BASHATSE KWICA DIRECTEUR BAMUZIZA IKI??
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 25”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *