AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 23

Duherukanye Jeanete amaze guhura na Animatrice,akamubwira ko asigaye yibanira na Luc,animatrice akikanga.
.
Naho Beata mukobwa wa Kalisa we akomeje kwifatanya n’ababyeyi ba Luc,mu kumwibuka.
.
Jolie we amaze gusaba afande we ari nawe papa we uruhushya ngo ajye gushaka umuhungu yakunze,ntanubwo azi ibyabaye kuri Luc.
.
Ese ko twaherutse animatrice abwira Luc ko amuvuyeho burundu,kuki Jeanete amubwiye ko bari kumwe akikanga?
TURAKOMEJE.
.
.
Dutangiriye ku babyeyi ba Luc,bamaze kwiyakira,barahebye burundu,ndetse n’ubuzima bwarakomeje cyane,akazi ko bagahoramo bashaka uko baramuka namwe murabyumva. Ubwo barimo guhinga,maman Luc akubise isuka,aba yikubise isuka ku ino,gusa ntiyababara cyane,ahita afata umuhini wisuka arawishingikiriza,amara iminota itatu yose arimo atekereza atarakubita isuka hasi,maze aba araturitse ararira,nuko papa Luc aba aramwegereye,aramufata,amubaza icyo abaye, n’agahinda kenshi maman Luc aramusubiza ati”nkubise isuka hano,nibuka uburyo aha mpagaze ndi guhinga,ari umwana wanjye Luc wahahagararaga ari kuhahinga,numva agahinda karanshenguye,cyakora umwana wanjye Imana irabe yaramwakiriye mubayo kuko ndabizi yabaye inzirakarengane”
nuko papa Luc aramuhumuriza ati”nukuri nukwihangana ugashaka uburyo wabyibagirwa,kuko nubundi ntacyo wahindura ku byabaye, kandi nubundi biba byarateganijwe kubaho,nkuko natwe twese tuzava muri ubu buzima,tukajya mu bundi”. nuko atekerezaho gatoya,maze aravuga ati”icyakora kubura umuhungu wanjye Luc,ni igihombo nahuye na cyo mu buzima ntazibagirwa..
Nuko bakomeza guhinga,hashize akanya,babona Beata arahageze afite…

Tuvuye aho ngaho,tugaruke aho twarangirije part yacu ya 22 ubwo animatrice yari yikanze yumvise ko Luc ari kumwe na Jeanete….
ANIMATRICE:ngo? Luc murabana mu nzu?(asa n’urakaye,gusa arijijisha) icyakora sha ndakwemeye ugira amahirwe. Ibaze ukuntu Luc twamwifuje turi benshi akadukatira, agakundana na Anet,none Anet wamurushije imbaraga koko umutwara Luc?

Jeanete yarikirije,gusa yanga kumubwira uburyo byagenze kugira ngo abe ari kumwe na we(NATWE NTITURABIMENYA),maze aramubwira ati”nibyo rwose,gusa nanjye byantwaye imbaraga zikomeye,gusa ubu arankunda byukuri,kandi yumva ko ntawundi muntu yakunda…

Animatrice byaramuriye,yumva biramubabaje uburyo ki umukobwa yari ayoboye yamurusha imitwe yo gutereta umuhungu uhiga abandi ubwiza,maze abwira Jeanete ati”sha Jeane,mpa numero yawe kubera ko ndi kwihuta,nzaguhamagara mfite umwanya maze duhure tuganire,unambwire uburyo tuzanakora imyiteguro yubukwe bwawe na Luc” numero barazihanye cyane cyane ko bari banaherukanye kera,maze nyuma baratandukana..bakimara gutandukana, animatrice agenda yivugisha ati”uko byagenda kose Jeanete ashobora kuba yararoze Luc,nyuma akamujyana iwabo,none Luc akaba yarakiriye inzaratse akibagirwa byose,naho njyewe ngo ndi ama animatrice bakantwara umuhungu mwiza koko?” Uko abivuga,Jeanete na we akomeza ajya guhaha,avuga ati”nyamara nubwo ndimo kwigirishwa ibi,Luc ashobora kuzibuka noneho yamenya ko tumaranye imyaka itanu yose naramuhishe ukuri,ugasanga noneho anyanze bidasubirwaho,ese nta wamuha inzaratsi nubundi akangumirako iruhande bikaba uko bibaye?”

Tujye ahantu hamwe,ni mu igaraje bakoreramo ubusudizi bwibyuma,harasobanutse kandi ibihakorerwa byose bifite isuku kandi igaragara,abahakora bose bakora akazi kabo bashinzwe bambaye casks ndetse no mu maso bipfutse mu buryo bwo kwirinda ko imyanda ibageraho,ako kanya umwe mu bakozi baturutse hanze,araza abwira umwe mu bari aho ati”boss,hanze hari umusore urimo kugushaka,atubwiye ko wamurangiye ko ukorera hano kandi ukaba ari wowe boss waho,ubwo aje arimo kugushakisha”.uwo mu boss ahita avuga ati”ubwo uwo ntawundi ni Patty kbsa uje,kuko niwe wenyine nabwiye ko nagafashe muri aka gace” bidatinze boss akuramo mask ye na cask,kumbe ni John umwe tuzi wigaga ku kigo Anet na Luc bigagaho,akaba ari na we boss wiyo garage basudiriramo,ndetse yabaye umugabo wibigango bikomeye,ndetse n’imyaka yaricumye murabyumva.

Ubwo yarasohotse,ahita abona Patty umwe biganaga,na we yabaye agasore k’aka bon gard, bose baratungurwa kuko bari bamaze imyaka myinshi cyane batabonana,maze bararamukanya,nyuma bajya kwicara ku ruhande,batangira kuganira…..

Uko ababyeyi ba Luc barimo guhinga,ako kanya Beata ahita ahagera afite indobo mu ntoki,(ni nyuma yimyaka itanu Luc akoze impanuka),yabaye noneho umukobwa wigikundiro,maman Luc amubonye,arivugisha ati”uyu mukobwa wanjye nawe iyo mubonye agahinda gakomeza kwiyongera,wabonye iyo Luc wanjye yakabaye akiriho ukuntu mba mfite umukazana wigitangaza?” kumbe Beata yari abazaniye ibiryo mu murima,kuko kuva Luc byitwa ko yapfuye,Beata yiyemeje kuguma impande y’ababyeyi be,maze akajya anabafasha aho bibaye ngombwa,mama Luc na we amusezeranya kumubera nk’umubyeyi,cyane cyane ko byanatumye umubano hagati y’ababyeyi ba Luc n’aba Beata wiyongera cyane,nubwo bari baturanye,ariko barushijeho kuba inshuti magara nk’imiryango.

Anet we aho aryamye,yamenye amakuru atari meza ko atari umwana wa afande mu nda,niko kuryama ubutabyuka,gusinzira nabyo biramunanira,gusa aho aboneye agatotsi akajya ashikagurika mu buriri.
Nuko umunsi umwe,yegera madamu afande,aramubwira ati”BIRASHOBOKA KO NUBWO HASHIZE IMYAKA MYINSHI,LUC ASHOBORA KUBA AKIRI MUZIMA”….
.
.
Tuze kuri Luc na we aho ari,yirirwa aryamye kuko ntabwo yari yatora umurongo ngenderwaho wubuzima,umunsi umwe aryamye,arota inzozi zatumye ashigukira hejuru cyane ….
.
ARAKOMEZA ATUBWIRA INKURU YIBYAMUBAYEHO ATI”nubundi bisa nk’aho nari narapfuye,kuko sinigeze menya ibijya mbere,ndetse numvaga ko mu gihe ndimo aricyo gihe cyanjye,ndetse kontabundi buzima nzi..gusa hari igihe cyageraga,nkumva hari byinshi ndi kubura mu buzima bwanjye,ariko Jeanete yakomezaga kunyitaho,akanandinda kubabara,naba ndi kumva ntatuje,akanjyana ahantu heza,mbese nkumva ko ari we rukundo rwanjye nigeze”

John na Patty aho bicaye barimo baganira,buri wese yatangariye mugenzi we…
PATTY:ndimo ndarota,cg ni ibya nyabyo? Uzi ko wabaye nk’inka yikimasa kimwe muri cartier? Ese ubu koko ni wowe wanganye utyo?
JOHN:oya nanjye numiwe kabisa,ko tucyiga wari ubyibushye,byaje kukugendekera gute kugira ngo unanuke bigeze aho?
PATTY:sha,ni ubuzima kbsa. Ubuzima bwarankubise,nibaza niba ari njyewe biranyobera. Kandi koko ntabwo wigeze ubimenya,umuyaga warahushye,utwara inzu yacu,papa na mama barahapfira,nsigara ndi njyenyine,abo mumuryango bose baranyihakana,ndetse n’imitungo ya data barayigabiza,mba igitabwa…gusa nubwo nabayeho muri ubwo buzima bwose,Imana yaje kungirira impuhwe,nza kubona akazi,none urebye da ubu ndimo kwiyubaka kabisa.
JOHN:Yooo,sha nukwihangana nyine,nanjye naje kubona amafranga nza gushinga igarage,nshaka n’abakozi ubundi ndikorera,ubu naragafashe sinakubeshya(ari nako bananywamo).
PATTY:amakuru ya Anet se man,ntabwo umuherutse se?
JOHN:sha,Anet naramubuze neza neza,ubu numva naranacitse n’intege zo kumukunda,nzashakira ahandi. Ariko uribuka ukuntu numvaga ko ngiye kumwegukana nyuma y’urupfu rwa Luc ariko bikanga?
PATTY:cyakora nanjye nari nziko muri iriya minsi Anet agiye kuba uwawe,ahubwo nibwo yakomeje gukanira abahungu cyane, sha cyakora urupfu rwa Luc rwamukoze ku mutima,ntabwo azamwibagirwa,kuko yamukundaga byukuri.
JOHN:nanjye numva narabivuyemo,nubwo mfite amafranga. Ariko sha, yaransize mu rwego kuko ubu yanize kaminuza, ndabizi ntakintu twavugana. Cyakora Imana izambabarire urushyi nakubise Luc wa munsi Anet agwa hasi bari kumwe,ni amarangamutima yabinteye…
PATTY:ubu se ntabwo uri gupanga kuzana umugore vuba ra?

Tugaruke kuri Jeanete avuye guhaha mu masaha ya nimugoroba,ubwo agenda yisekesha mu nzira zose mpaka kugera mu rugo,ubwo Luc na we yari yamutegerereje ku irembo,Luc amubonye agenda amusanganira ngo amuhobere nyine namwe murabyumva abari mu rukundo, amugezeho aramubwira ati”yoo,,nari nagukumbuye ANET wanjye….”Jeanete arikanga ndetse anagiramo n’ubwoba,maze…………….PART 24 LOADING..
.
.
NGO?LUC ARIBUTSE SE?
JEANETE ARABIGENZA ATE??
JOHN ARASUBIZA IKI PATTY KU KIBAZO AMUBAJIJE??
KO BEATA YAKOMEJE KWIKUNDIRA ABABYEYI BA LUC AKAJYA ANABAFASHA MU TURIMO SE,BIZARANGIRA GUTE?
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 23”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *