AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 22

Duherukanye Anet amaze gusezererwa kwa muganga,agiye mu rugo.
.
Mu rugo Anet ntakirya, ntakiryama, ntakigenda agahinda ni kose yirirwa arira akarara arira,yabaye nk’umusazi ku bwo kubura Luc.

Ababyeyi ba Luc nabo ubuzima bwarahagaze ku bwo kutumva neza ukuntu umuntu wumusore yapfa urwa buheri buheri.

Diane na we aho ari, ari gupanga imitwe ko agiye gukora uko ashoboye kose agakundana na Luc,nyuma y’uko abonye umwana we.

Afande we yakoze uko ashoboye ngo ashakishe Luc,ariko byarangiye yaramubuze.

Chance na we yari yifatanije n’ababyeyi ba Luc mu kababaro.
BIRAHERERA HEHE? NI AMAYOBERA DUKOMEJE.

NYUMA YIMYAKA ITANU(5)

Dutangiriye mu cyaro cya kure, ahantu rwose hari irungu bigaragara ko nta bantu benshi bahatuye, hari akazu k’amafuti cyane wagira ngo ni ikiraro,hanze aho hicaye umusaza arimo gusekura isombe, gusa muri ako kazu harimo umuntu wumugabo urimo kwivugisha ati”meze nk’utibuka igikombe nanywereyemo,ndasa n’uwarose inzozi ntazibagirwa nkisanga ahantu ndi njyenyine, ngatangirwa n’amarira yuwankundaga kera ngashengurwa no kumva ijwi ririra riti singikunze ukundi”

Bidatinze muri ako kazu hasohokamo umukobwa mwiza cyane wikizungerezi utagira uko asa ari ku ma freshair ya hatari, asanga wa musaza hanze batangira kuganira.

Umusaza ati”Jeanete mwana wanjye rero, ibyo njye nagombaga gukora narabikoze ibisigaye byose ni wowe ugomba kubikora”

Kumbe koko ni Jeanete umwe dusanzwe tuzi wigaga ku kigo cya ba Luc, ni uko imyaka myinshi yashize agahinduka.
Jeanete ati”muze, ngusezeranije ko Luc ngiye kumwitaho,kandi nkamufasha buri kimwe cyose akeneye”…

Mu rugo kwa Anet, imyaka yaricumye, yiga secondaire arayirangiza ndetse yiga na kaminuza, gusa mu maso he haracyagaragaramo agahinda, kuko Luc yanze kumuvamo nk’urukundo rwe rwa mbere.

Aho yicaye mu cyumba,Afande arinjira,Anet asa nuwikanze, Afande ati”mwana wanjye nari nzi ko wenda wabyibagiwe,none koko uracyiherera ukajya ku ruhande uri wenyine ukarira?”

Anet ati”papa,Luc ni umuntu ntashobora kuzibagirwa mu buzima bwanjye, kubw’iyo mpamvu sinzongera gukundana ukundi kugeza ubwo tuzahurira mu ijuru tukazakomeza urukundo rwacu,kandi ubu umwanzuro namaze kuwufata,ubu ngiye kwinjira mu gisirikare”…

Twigarukire kuri Jeanete,amaze kuganira na wa musaza,gusa bisa nk’aho ari sekuru,umusaza afata agakoni ke n’umupanga arigendera, hashize akanya wa mugabo wavugiraga muri ka kazu aba arasohotse, Mana Nyagasani kumbe ni Luc,Luc aracyariho,ni muzima ndetse ni mutaraga,yabaye umusore wigikundiro,Jeanete amubonye aramwenyura,Luc na we aramwenyura,gusa afite inkovu nyinshi ku maboko no ku maso..
LUC ARACYARIHO.

Chance kuva yagera mu rugo kwa Luc(cya gihe mu myaka itanu ishize) akamenya ko Luc yakoze impanuka,ntabwo ajya amara ibyumweru bibiri ataraza kubasura,kandi intego ye ni uko atazarambirwa kugeza ubwo Luc azabonekera.

Diane we imyaka itandatu ishize acishamo numero ya Luc idacamo,ndetse noneho yanabaye umuganga.

Umunsi umwe Chance ari kwa Luc mu rugo,abwira ababyeyi be ati”nukuri Luc naramukunze bidasubirwaho,kandi kumubura gutya umutima waranshenguye,none babyeyi nagira ga ngo mbasezereho,kuko ntafite kuzagaruka hano ukundi,kuko mubigaragara,Luc ntabwo yaba akiri muri iyi si y’abazima”.
Niko gufata inzira yerekeza aho yakoreraga,yiyemeza gukurayo amaso,NYAMARA ICYO ATAZI ATARAMENYA NEZA,NI UKO LUC ARI MUZIMA.

Twigarukire mu rugo kwa Anet,afande na madam barimo kuganira…
AFANDE:umukobwa yarahiye ngo agomba kujya mu gisirikare.

MADAM:buriya arumva nta mahitamo afite,gusa tumwihorere umwanzuro yafashe azajya awuhindura.

AFANDE(ariruhutsa): iyaba directer wa ba Anet muri secondare atarapfuye,byari kurangira mufungishije.

MADAM(agira ubwoba): ariko rwose nari nziko twabikemuye.

AFANDE:uretse kubaha amategeko no kwanga kwiteza rubanda kubera ko turi abakozi ba Leta kandi twiyubashye,wowe mba naraguhaye divorce,kuko wancaga inyuma ubizi neza kandi ubishaka.

MADAMU:nubundi mu buzima nukwihangana,ese ujya wibuka ko wambeshye,ugatuma nemera kubana nawe kandi utabyara?

Uko bavuga ibyo byose,Anet aho yari ari yarabyumvaga,kuko yari ahagaze ku muryango wicyumba cyabo ubwo yari agiye kwinjiramo ngo afate isabune yo kumesa..yahise acika intege,kuko we nibwo akimenya ko atari umwana wabo,akomeza kuhahagarara ngo yumve n’ibindi,

MADAMU:nyamara narakwihanganiye iyo myaka yose,sinigera nguca inyuma ngo mbyarane n’undi mugabo,nemera kurera umwana wa mukuru wanjye wumupfakazi,akemera kumuduha ngo adukize rubanda,dutuma Anet akura atazi nyina n’urukundo rwe, n’ubwo twamukoreye byose. Ese utekereza ko ntihanganye bihagije? wifuza ko byajya ku karubanda?
Anet ahita yikubita hasi…
.
Jeanete aho ari abwira Luc ati”Imana ishimwe kuva watangiye kwibuka, n’ubwo utari wibuka byose,ariko bizaza,kandi nifuza kuzaguhora iruhande iteka ryose,nizeye ko utazigera unjya kure,kandi nanjye ndagukunda”

Luc ati”Jeanete,wambereye umukunzi mwiza mu myaka ibiri ishize tumenyanye,niyo mpamvu nanjye nzagukunda iteka kandi sinzaguhemukira”… LUC NTANA KIMWE YIBUKA MU BYAMURANZE MU BUZIMA BWE MBERE Y’UKO AKORA IMPANUKA,NDETSE NTANIBUKA KO JEANETE BIZE KU KIGO KIMWE,NDATSE KANDI AZI KO BAZIRANYE MU MYAKA IBIRI GUSA.
Kuki Jeanete yabimuhishe?
Ku mutima,Jeanete ati”icyampa ukaguma gutyo,ntuzigere ugarura ubwenge bwa mbere ukiri ku ishuri”.

Jeanete amaze gutandukana na Luc,ubwo yari agiye mu isoko guhaha,kuko yabanaga na Luc ndetse na wa musaza mu nzu,agenda aseka yishimye yivugisha ati”nubundi nari nziko byanga byakunda njye nawe tuzahura” nuko arimo agenda,aba akubitanye na Animatrice,buri umwe aratungurwa,barahoberana,barasabana…

ANIMATRICE:uzi ko wabaye umugore?
JEANETE:ntabwo ndaba umugore,gusa ariko mu minsi iri imbere ndi hafi kuba umugore,kandi wumugabo nifuza.
ANIMATRICE:ko nzi ko Luc yijyaniye na Anet se,kandi ariwe wifuzaga gukunda mu buzima bwawe,ubwo wabonye undi wakunda nka we ra?
JEANETE:Luc ubu ndi kumwe na we kandi si ibyo gusa kuko turanabana mu nzu…
Animatrice abyumvise aratungurwa cyane,ati”NGO? ….PART 23 LOADING…
.
.
LUC ARACYARIHO……
KUKI JEANETE YANZE KUMUBWIRA AHAHISE?
AHUBWO SE BYAGENZE GUTE NGO AROKOKE ARIYA MAZI?
ndibaza nti ESE ANET NAMENYA KO LUC AKIRIHO BIRAGENDA BITE?
ANET,ABABYEYI BA LUC NDETSE N’ABANDI BANTU BENSHI BAZI KO LUC ATAKIRIHO,ESE BARIYUMVA GUTE NIBAMENYA KO AKIRIHO?
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 22”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *