AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 20

Duherukanye Luc abonye ibintu byamutunguye cyane… ni ibiki???
TURAKOMEJE.
.
.
Dutangiriye ku icumbi aho Luc yabaga, abanyeshuri bose bari kwitegura kujya mu biruhuko bisoza umwaka, ubwo Luc we yari arangije umwaka wa kane ibyishimo ari byose. Uko yishimye hamwe na bagenzi be,niko ku rundi ruhande ho abandi bari kurira ngo barasibiye.

Luc mu gusohoka ngo ajye gusezera ku inshuti ze zirara mu kindi cyumba,ahita akubitanira na Anet ndetse na papa Anet mu gipangu. Anet kwihangana byaramunaniye ahita agenda yiruka asatira Luc, amugwamo aramuhobera(mwibuke ko hari hashize igihembwe cyose batabonana),kurekurana biranga, afande nawe yirebera ku ruhande ngo abana bisanzure. Anet ati”ndarota cyangwa ni impamo?” Luc ati”ni impamo,ntabwo ubona se ko ari mu gitondo?”
Anet ati”Luc,uracyankunda?” ataramusubiza,papa Anet aba araje ati”bite sha,nizere ko watsinze neza cyane”
Luc ati”naratsinze kandi bishimishije,ahubwo Anet arabe yanzaniye ibihembo”
Anet”nanjye naratsinze kandi ndaguhemba mukanya”

Nta kindi Luc yakoze,yagize vuba vuba,apakira utuntu twe,asazera ku nshuti ze harimo na Claude,ndetse na Anitha yari aho yaje kureba Claude ngo batahe,nawe amusezeraho ngo batahe,arababwira ati”umwaka utaha ntabwo nzagaruka,gusa sinzibagirwa ubushuti bwanjye namwe,ndetse ndabizi neza ko tuzongera tukabonana”

Bahise basohoka igipangu,bahasanga taxi voiture,papa Anet arababwira ati”iyi taxi igiye kubatwara ibageze mu rugo, njye ngiye kubanza kunyura hamwe nakoreraga mbanze mbasuhuze, ndabasangayo kandi mama Anet yambwiye ko ariyo kandi arabakira”

Bamusezeyeho,bahita batandukana,Anet na Luc binjira mu modoka,afande na we afata iye. Ibyishimo byari byose kuri Anet,Luc we yumvaga yaguruka. Nuko bafata umuhanda barataha…

Mu cyaro kwa Maman Muhoza nyirizina, arimo kwivugisha ati”ntabwo numva ukuntu uriya musirikare yakwimuka ku kazi akimukana n’umukobwa wanjye, agatuma imipangu yanjye na Thomas ipfa”

Kumbe koko Anet niwe Thomas yakunze,gusa sinzi niba Anet yaba abizi neza ko afande atariwe papa we nyirizina ndetse ko n’umuryango abamo atari we umubyara. Uko avuga utyo,niko Thomas na we aho ari iwabo mu rugo arimo kuganira na maman we ati”maman, ibi ntabwo bigishobotse,uriya mukobwa ngo ni Anete ntabwo nkimukunda,kuko ntabwo bishoboka,ahubwo ngiye kujya mu cyaro mbibwire maman we”.nuko guhita asohoka mu nzu,afata imodoka ye yerekeza mu cyaro kwa maman Muhoza wa nyawe,maman Muhoza abonye Imodoka ya Thomas,arivugisha ati”noneho Thomas ntabwo turakizanya,kuko arandakariye cyane,kandi nta ruhare nabigizemo”

Thomas nuko asohoka mu modoka,asuhuza maman Muhoza,aramubwira n’ikinyabupfura ati”rwose naje kubitekerezaho neza,nsanga iyi gahunda yo gukundana n’umukobwa wawe kandi na we ubwe atanabizi itashoboka,kandi na we hari igihe yaba atankunda,bityo tukamutesha umutwe, bityo rero nk’umuntu wumugabo,nafashe umwanzuro wo kubivamo maze nanjye ngashaka umukobwa wo gukunda,tukazakundana tubiziranyeho… Ntibivuzeko ubushuti bwacu buhagaze, oya, buzakomezabkandi nawe ubitekerezeho uraza gusanga ibyo natekereje ari byo koko”

Ku rundi ruhande,Chance na Diane barimo kuganira kuri telephone,
CHANCE:Sawa ubwo wabikoze rwose nanjye ndaza gushaka uburyo nkugezaho umwana wawe kandi uzambabarire kuba naragutesheje umurongo wawe ngenderwaho ugata umutwe.

DIANE:uyu munsi Luc yatashye kandi yambwiye ko arahitira kuza kukureba, gusa ngo urabanza umusabe imbabazi,kandi unamusezeranye ko niwongera kumuhemukira azakurega ko wamufashe ku ngufu.

Kumbe byose ni imitwe Diane yapanze ,kuko ntan’ubwo yigeze avugana na Luc…Chance arivugisha ku mutima ati”Mana yanjye urakoze kunsubiza urukundo rwanjye rwa kera

Kwa Kalisa, Beata we ari mu cyumba cye wenyine,arimo aririmba akaririmbo AMAYOBERA ya Meddy…

MAMA BEATA:wa mukobwa we ariko igihe waririmbiye ntabwo urasarara?
BEATA ahita asohoka mu cyumba cye afite imyenda mu ntoki,maze yereka mama we,aramubaza:maman,muri utu twenda se ni utuhe twambera kurusha utundi?

MAMA BEATA:ariko wasaze,ushaka kwambara ukaberwa se ubundi ukajya hehe?

BEATA:uyu munsi abanyeshuri baruhutse,Luc agiye kuza muri cartier,nta wundi mukobwa uri inaha baziranye,urumva rero ko ngiye gufatiraho,kandi na maman we arankunda”

Ku baturanyi bo kwa Kalisa,ariho mu rugo kwa Luc nyine,maman na papa ba Luc biriwe mu rugo barimo kuganira…

MAMAN:Luc arataha uyu munsi,ubu se ndamwakiriza iki ko mbizi neza ko yatsinze bidasubirwaho?

PAPA:umwakira se umwakira iki?arye ibijumba. Ubundi aho biga hari ibyo babona sinumva ngo barya za kawunga gusa, baba babahinduriye bakabaha impungure n’imyumbati!

Uko baganira,Beata aba arahageze,maman Luc amubonye aravuga ati”dore umukobwa wigitego nifuza ko yazambera umukazana” abibwira umugabo we. Nuko Beata arabasuhuza,arababaza ati”ko numvise ko abanyeshuri batashye se,ntabwo Luc yari yagera hano?” akibivuga,telephone ya papa Luc iba irasonnye,arayitaba,amaze kumva ibyo bamubwiye,apfukama hasi n’agahinda kenshi,ubundi arashavura.
.
Maman Anet(afande) na we aho ari mu rugo ategereje abana aribo bashyitsi yabiteguye neza, arimo guhanagura ameza yumva phone ye irasonnye,arayitaba,umuhamagaye yari umugabo,aramubwira ati”umukobwa wanyu Anet akoze impanuka,kandi irakomeye cyane,tubonye muri phone ye handitseho ngo maman duhita tubahamagara”

Mu muhanda koko,ubwo Luc na Anet bari barimo bataha mu byishimo,kaga taxi voiture kari kabatwaye kagonzwe n’igikamyo kinini cyane,gusa hari n’abagabo bameze neza neza na babandi Luc yigeze kurota bahuriye mu ivene yatahagamo,ndetse umwe muri bo ninawe wahamagaye afande maman Anet,ndetse na papa wa Luc…..impanuka yabangije cyane,kuburyo nta numwe ubasha gukanguka,ndetse na chauffeur..nta kindi cyabaye,ba bagabo bipfutse mu maso,bahise bafata Luc bamujyana wenyine,Anet we baramusiga,maze Luc na Anet batandukana utyo…………………………………….PART 21 LOADING.
.
.
ESE IBY’UBUZIMA BWA LUC NA ANET BIRANGIRIYE AHANGAHA?
ESE AHUBWO LUC AJYANYWE HEHE? ESE ABAMUJYANYE SIBO BAPANZE KUMUGONGA BURIYA?
KUKI THOMAS YAFASHE UMWANZURO WO KUREKA ANET?
KUKI SE MAMA ANET WANYAWE YASHAKAGA KO ANET AKUNDANA NA THOMAS?
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 20”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *